Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Sion Awards, ibihembo bishya by’abahanzi(...)

Kwamamaza

agakiza

Sion Awards, ibihembo bishya by’abahanzi bahimbaza Imana bigiye gutangizwa mu Rwanda


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-11-18 17:16:03


Sion Awards, ibihembo bishya by’abahanzi bahimbaza Imana bigiye gutangizwa mu Rwanda

Mu minsi ya vuba mu Rwanda hagiye gutangizwa ibihembo bishya bizahabwa abahanzi n’amatsinda aririmbira Imana ahagaze neza mu gihugu hose.

Ibi bihembo byiswe “Sion Awards” byatekerejweho mu guha agaciro abahanzi bakora umuziki uhimbaza Imana, ubusanzwe baririmbira igihe kinini mu rusengero ariko ibyo bakora ntibabishimirwe mu ruhame.

Amakuru yizewe ava mu Kigo cya Gikirisito kiri gutegura ibi bihembo ni uko bizaba bifite umwihariko ugereranyije n’ibisanzwe bitangirwa mu butaka bw’u Rwanda.

Yagize ati “Amakuru arambuye ku itangwa ry’ibi bihembo azatangarizwa mu kiganiro n’itangazamakuru giteganyijwe mu minsi iri imbere.’’

“Sion Awards” ni ibihembo birimo amavugurura menshi ugereranyije n’ibisanzwe mu muziki uramya ukanahimbaza Imana.

IGIHE.COM dukesha iyi nkuru yamenye ko usibye ibihembo bizatangwa, abazabihabwa bashobora no gufumbatizwa amafaranga yo kubiherekeza. Ibyiciro bizahembwa muri “Sion Awards” ntibiramenyekana.

Sion Awards igiye kwiyongera mu bindi bihembo bisanzwe bitangirwa mu Rwanda mu ruhando rw’abakora umuziki uhimbaza Imana. Ni nyuma ya Groove Awards yakunze kutavugwaho rumwe, SIFA Rewards ihemba ibigo n’abahanzi b’indashyikirwa ndetse na Rwanda Gospel Stars Live.

Ibihembo bya “Sion Awards” bizatangira muri uku kwezi k’Ugushyingo 2021 bisozwe muri Mutarama 2022, ari naho hazatangazwa ababyegukanye.

Daniel@agakiza. org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.