Sobanukirwa impamvu zitera kwibagirwa(...)

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa impamvu zitera kwibagirwa gukabije


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-01-29 08:33:53


Sobanukirwa impamvu zitera kwibagirwa gukabije

Kwibagirwa ni ibisanzwe kuri buri wese, ariko hari igihe ubona ko bikabije bikitwa indwara (dementia) indwara yo kwibagirwa iterwa n’umunaniro ukabije, ibiyobyabwenge, kudasinzira neza, agahinda gakabije, kugira inshingano nyinshi ndetse no kubura vitamine B12 ibi byose bituma ubwonko butabasha kwibuka vuba.

Tugiye kurebera hamwe ibintu rusange bishobora gutera abantu kwibagirwa hahandi usanga bikabije

Kudasinzira neza
Iyo dusinziriye, ubwonko bwacu butangira kubika neza ibyo twumvise, twasomye n’ibyo twabonye byose bukabishyira ku murongo. Ariko iyo umuntu adasinziriye nta mahirwe ubwonko bwe bubona yo kubika amakuru bwafashe ari nabyo bitera umuntu kwibagirwa ikintu mu minota micye cyane.

Agahinda gakabije (depression)
Nerone (neurones) ni uturemangingo tw’ubwonko dushinzwe guhererekanya amakuru hagati yatwo tugafasha umuntu kugira intego no kwiga. Agahinda gakabije gatuma neurones zidakorwa bityo bigatuma amakuru adahererekanywa uko bikwiye bigatuma umuntu yibagirwa vuba.

Kunywa itabi
Inzoga ndetse n’itabi ni uburozi mu mubiri.uko umuntu akunda kunywa itabi niko agenda yibagirwa ibintu yari azi. Ni naho usanga abantu biyahuza itabi kugirango bibagirwe ibibazo bibakomereye ariko nyamara baba biyangiriza ubwonko.

gusaza (izabukuru)
Iyo umuntu amaze gusaza cyane atangira kwibagirwa amazina n’ibindi yari azi bitewe n’uko ubwonko buba bwaramaze kwangirika kandi hatagikorwa uturemangingo dushyashya twafasha ubwonko kwibuka.

Kugira inshingano nyinshi
Gukora cyane ni uburyo bwiza bwo kubona ibintu byinshi ariko bukaba n’uburyo bworoshye bwo kwibagirwa vuba. Kubera kugira inshingano nyinshi bituma utabasha gushyira ubwenge ku nshingano imwe yonyine bityo ugasanga ubwonko uhora ubuzengurutsa kuri byinshi bikakuviramo kwibagirwa.

Kubura vitamine B12 mu mubiri
Vitamine B12 ni ingenzi mu gukora abasirikare batukura (globules rouge) mu maraso. Mu gihe iyi vitamine ibaye nkeya mu mubiri, biteza ubwonko igihombo gikomeye aho usanga umuntu yibasirwa n’agahinda gakabije. Vitamine B12 mu mafi, amagi, amata n’ibiyakomokaho.

Kwibagirwa bishobora guterwa n’imiti
Kwibagirwa amagambo, amazina na gahunda (appointments) ni indi ngaruka iterwa n’imiti yo kugabanya agahinda gakabije (Antidepressants), ibinini bifasha umuntu gusinzira n’ibinini bigabanya ububabare byose bigabanya imikorere myiza y’ubwonko. Mu gihe unywa iyi miti ukabona utangiye kwibagirwa, ni ngombwa kugana muganga akakugira inama.

GuUsaza (izabukuru)
ko umuntu agenda akura, imyaka agezemo ishobora kuba intandaro yo kwibagirwa . ku bantu bagejeje ku myaka 65 y’amavuko usanga 40% barangwa no kwibagirwa. Aba bantu bagirwa inama yo kureka itabi, n’ibindi biyobyabwenge kuko bituma barushaho kwibagirwa cyane.

guhangayika
iyo uhangayitse kandi ujagaraye, biroroshye kwibagirwa ibintu mu masegonda. Iyo uko guhangayika gukomeje kwiyongera, bica intege igice cy’ubwonko cyitwa hippocampus gishinzwe kubungabunga ububiko bw’ubwonko (memory)

Muri macye ubwonko ni igice cy’umubiri gifite akamaro gakomeye cyane niyo mpamvu iyo bwangiritse bigira ingaruka mbi ku buzima bwacu harimo no kwibagirwa, ni muri urwo rwego dukwiye gukora ibishoboka byose tugakurikiza inama tumaze kubona bityo bizatuma tugira ubuzima buzira umuze.

Source: www.curejoy.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?