Sobanukirwa indwara ya bwaki

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa indwara ya bwaki


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-11-15 05:35:23


Sobanukirwa indwara ya bwaki

Bwaki ni imwe mu ndwara iterwa n’imirire mibi ishingiye ku kubura intungamubiri. Iboneka mu moko abiri: hari bwaki yumisha (marasme) n’ibyimbisha (kwashiorkor).

Izi ndwara usanga zibasira abana bato bacutse imburagihe cyangwa se batabona amashereka ahagije n’abana badafata indyo yuzuye. Kuba umubyeyi adasobanukiwe iby’imirire cyangwa se adafite ubumenyi mu gutegura indyo yuzuye bishobora gutuma umwana arwara bwaki. Ikunze kandi kugaragara ku bana bavukiye mu bukene cyangwa se aho amapfa yateye.

Nubwo zombi zijya gusa, hari aho zitandukaniye; kuko imwe itera kumagara indi igatera kubyimbagana.

Bwaki yumisha (marasme)

Iyumisha iterwa no kubura intungamubiri zitwa poroteyine na calori (cyangwa imbaraga umubiri ukoresha) zihagije mu mubiri. Iyo zibuze umubiri ugira intege nke ndetse bimwe mu bikorerwa mu mubiri bigahagarara. Kurwara bwaki yumisha bikomeye bishobora no gutera bwaki ibyimbisha.

Impinja zitonka, abana bato n’abashaje nibo bafite ibyago byinshi byo kurwara iyumisha.

Ibimenyetso bya bwaki yumisha: Gutakaza ibiro bikabije, Gupfuka umusatsi, Kuzongwa bikabije, Kugira iminkanyari nk’iy’umusaza, Kudakura mu gihagararo guhora ushonje ushaka kurya, Kumagara, Guhitwa.

Bwaki ibyimbisha (kwashiorkor)

Ibyimbisha ni indwara iterwa n’igabanuka rikabije rya poroteyine akaba ari nabyo bitera kubyimbagana. Iyi ndwara ikunze kwibasira abana bacutse imburagihe. Kandi ushobora kuyisangana n’abana bakunze kurya ibiryo birimo ibinyembaraga (carbohydrates) gusa nk’ibijumba gusa, ntibabone proteyine zihagije. Aho itandukaniye na bwaki yumisha ni uko iyi ituma amazi yireka mu bice by’umubiri nk’amaguru, amaboko no mu maso bityo hakabyimba.

Ibimenyetso bya bwaki ibyimbisha: Kubyimbagana bitangirira ku birenge n’amaguru, Kwigunga, kwanga kurya, gutakaza ibiro ku buryo budakabije, Kudakura mu gihagararo, gusaduka, komoka no gucika ibisebe ku ruhu, Kurwara ubugendakanwa, gucurama umusatsi, gucika intege, ibara ry’umusatsi rihinduka umuhondo, ubudahangarwa bw’umubiri buragabanuka, guhitwa.

Ni ngombwa ko iyi ndwara ivurwa byihuse kuko kutayivuza bishobora kuvamo urupfu

Uko wakwirinda bwaki

Burya buri gihe kwirinda biruta kwivuza. Bwaki ni indwara ishobora kwirindwa rwose. Bamwe mu babyeyi usangwa baterwa isoni no kumva ngo umwana we afite iyi ndwara.

Dore rero uko wayirinda:

Gutegura indyo yuzuye; ugaha umwana imbuto, imboga, ibimwongerera ingufu, ibimufasha gukomera n’ibindi. Gufata amafunguro arimo poroteyine nk’amagi, inyama, soya, ibishyimbo, amata, Konsa umwana igihe gihagije (ukageza byibuze ku minsi igihumbi)

Source: Umutihealth.com

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?