Sobanukirwa n’impamvu Malariya yibasira(...)

Kwamamaza

agakiza

Sobanukirwa n’impamvu Malariya yibasira abagore batwite cyane


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-06-25 07:58:54


Sobanukirwa n’impamvu Malariya yibasira abagore batwite cyane

Malariya ni imwe mu ndwara zandura yibasira uturemangingo tw’umutuku tuba mu maraso (red blood cells). Abataramenya iyi ndwara ntibavuga rumwe ku kiyitera kuko benshi bibeshya ko yandurira mu kurya ibisheke, kunyagirwa, kunywa imisururu idahiye n’ibindi bayitirira ndetse bamwe ntibanatinye kubeshya ko ari amarozi. Nyamara iyi ndwara ikwirakwizwa mu bantu n’umubu w’ingore ariko by’umwihariko imibu y’ingore yitwa A. gambiae ndetse n’uwitwa A. funestus ikaba ariyo iri ku isonga mu gukwirakwiza malariya muri Afurika. Nk’uko imibare ibyerekana, abantu bari hagati ya 700,000 na Miliyoni 2.7 bapfa bazize malariya ndetse ikibabaje benshi muri bo akaba ari abana ndetse n’abagore batwite. Ushobora kuba wibaza impamvu iyo igeze ku bagore batwite isya itanzitse ndetse ikaba yabivugana mu gihe bativuje hakiri kare.

Iyo umugore asamye hari impinduka nyinshi zihita ziba mu mikorere y’umubiri we bigatuma mu gihe arumwe n’umubu utera udukoko twa malariya umubiri we utabasha kwirwanaho ngo uhangane natwo. Ubusanzwe uturemangingo two mu bwoko Th 1 dusanwe dukora abasirikare barinda umubiri (cell-mediated immunity) ntituba tugifite ingufu mu kurinda umugore utwite. Muri icyo gihe umubiri we usigara urinzwe n’abasirikare bakomoka ku misemburo y’umubiri we bo mu bwoko bwa Th 2 (hormonal immunity). Iri gabanuka ry’abasirikare bakomoka ku turemangingo rituma ibyago by’umugore utwite byo kwibasirwa na malariya byiyongera kubera abasirikare byakagombye gufasha umubiri we kurwanya iyinjira ry’udukoko twa malariya baba bagiye no kurinda uwo aba atwite.

Si ibyo gusa kuko ingobyi y’umwana (placenta) ikozwe mu buryo ibasha kwakira udukoko dutera malariya mu buryo bworoshye kubera uko ibice biyigize bigenda biha urwaho udukoko twa malariya kwinjira mu buryo bworoshye. Ikindi ni uko uturemangingo twayo twifitemo utwanya dufite udukoko twa malariya tuba tudafite ingufu zo kumutera malariya. Iyo agize ibyago byo kurumwa n’umubu ukashyiramo udukoko dutera malariya mu maraso duhita twirukira mu ngobyi y’umubyeyi (placenta) aho dusanga twatundi twari tuhasanzwe maze bagahita byorohera utwo dukoko kwibasira umugore utwite n’uwo atwite. Udukoko twa malariya duhita dusiba imiyoboro ivana ogusijene mu mubiri w’umubyeyi uyigeza ku mwana. Ku mubyeyi nawe ni ho atangira kugira ikibazo cyo kubura amaraso ndetse na ogusijene mu maraso ye ikagabanuka ari nayo mpamvu ituma umubyeyi utwite arwaye amalariya ihita imumerera nabi ndetse we n’uwo atwite bakaba bahasiga ubuzima.

Umugore utwite akarwara malariya agerwaho n’ingaruka nyinshi zirimo kugira amaraso makeya, kugira umuriro mwinshi, kugabanuka kw’isukari mu mubiri, kurwara malariya y’ubwonko, kugira amazi mu bihaha, kugira infections mu gihe abyara, kuva cyane ndetse no gupfa mu gihe atavuwe.

Usibye kandi kuba izi ngaruka tuvuze hejuru zibasira umugore utwite bikaba byamuviramo n’urupfu, umwana atwite nawe zimugeraho. Kubera ukuzamuka k’ubushyuhe mu mubiri, kuba ingobyi irinze umwana iba yamaze kwamburwa iby’ingenzi bimurera mu nda ya nyina, ndetse n’ibura ry’isukari mu mubiri w’umubyeyi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umwana. Impfu nyinshi z’abana bapfa nyuma yo kuvuka, 15 kugera kuri 70% muri zo zikomoka kuri malariya.

Kubera malariya iterwa na plasmodium Falciparum, umugore utwite ajya ku bise igihe kitageze maze bigatuma abyara umwana utagejeje igihe cyangwa se akabyara umwana upfuye. Uku Kwiyongera kw’ibise kukaba guturuka ku Kwiyongera gukabije k’umuriro mu mubiri. Na none bikunze kugaragara ko umubyeyi wahuye na malariya atwite abyara umwana unaniwe ndetse udafite umwuka uhagije ku buryo mu gihe atitaweho n’abaganga ashobora no gupfa mu gihe hatabaye imbaraga z’abaganga mu kumuha umwuka no kumugaruramo akanyabugabo (reanimation).

Ni byiza ko umugore utwite akomeza kwirinda malariya yita ku isuku yo mu rugo iwe atema ibihuru byakurura imibu byegereye urugo. Akwiye kandi gusiba ibinogo byose byazana amazi akurura imibu ndetse kandi agakomeza kuryama mu nzitiramubu ikoranye umuti. Akwiye kandi kwiteganiriza kugira ngo atazarwara malariya atiteguye aha imiryango cyane cyane abagabo ikaba ikwiye kugira ubwisungane mu kwivuza ndetse ikanateganya amafaranga y’urugendo yabafasha kugeza umugore utwite kwa muganga mu gihe yaba afashwe na malariya. Kwivuza vuba kandi neza ni kimwe mu bizafasha kugabanya ubukana bwayo ariko ikingenzi ni ukuyirinda itaragufata dore ko kwivuza biruta kwivuza kandi bikaba binahendutse. Ibi byose nibikomeza kwitabwaho nta kabuza hazarwanywa impfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka bazize malariya.
source: umuganga.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?