UMUSOMYI WA BIBILIYA, Kuwa gatanu, taliki 24.Gicurasi 2019.

UMUSOMYI WA BIBILIYA, ni igitabo gitegurwa n’UMURYANGO W’ABASOMA BIBILIYA MU RWANDA (Ligue Pour la Lecture de la Bible), kigamije gufasha abantu guhura n’Imana buri munsi mu ijambo ryayo. Kuri uyu wa gatanu, taliki ya 24, Ukwezi kwa gatanu, turasoma muri Zaburi 74.1-23

1. Zaburi iyi ni indirimbo ya Asafu yahimbishijwe ubwenge. Mana, ni iki cyakudutesheje iteka? Ni iki gituma umujinya wawe ugirira intama zo mu cyanya cyawe, ucumba umwotsi?
2. Ibuka iteraniro ryawe waguze kera, Iryo wacunguriye kuba ubwoko bwawe bw’umwandu, N’umusozi wa Siyoni watuyeho.
3. Shingura ibirenge byawe ujye mu matongo y’iteka, Ababisha bakoreye ahera ibibi byose. 4.Ababisha bawe batontomeye hagati y’inzu twateraniragamo kugusenga, Bashingiye amabendera yabo kuba ibimenyetso.
5. Basa nk’abantu bamanikira intorezo, Gutema ibiti by’intsikane.
6.None isuku y’ababaji y’aho yose, Barayimenaguza intorezo n’inyundo.
7. Batwitse Ahera hawe, Bahumanishije ubuturo bw’izina ryawe kubusenya rwose.
8. Baribwiye bati “Tubarimbure rwose”, Batwitse amazu yose yo mu gihugu, Twateraniragamo gusenga Imana.
9. Ntitureba ibimenyetso byacu, Nta muhanuzi ukiriho, Kandi nta n’umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira.
10. Mana, umubisha azageza he kudutuka? Umwanzi azatuka izina ryawe iteka?
11. Ni iki gituma uhina ukuboko, Ukuboko kwawe kw’iburyo? Gukure mu gituza cyawe ubarimbure.
12. Ariko Imana yahoze ari Umwami wanjye na kera, Ikorera iby’agakiza hagati y’isi.
13. Ni wowe watandukanishije inyanja imbaraga zawe, Wameneye imitwe y’ibinyamaswa mu mazi.
14. Ni wowe wamenaguye imitwe ya Lewiyatani, Warayitanze iba ibyokurya by’ibyo mu butayu. 15. Ni wowe watoboye isōko n’umugezi, Wakamije inzuzi zidakama.
16. Amanywa ni ayawe kandi n’ijoro ni iryawe, Waremye umucyo n’izuba.
17.Ni wowe washyizeho ingabano zose z’isi, Waremye icyi n’itumba.
18.Ibuka ibi yuko ababisha bacyashye Uwiteka, Ishyanga ritagira ubwenge ryatutse izina ryawe. 19. Ntuhe inyamaswa ubugingo bw’inuma yawe, Ntiwibagirwe ubugingo bw’abanyamubabaro bawe iteka ryose.
20. Ite kuri rya sezerano, Kuko ahantu h’umwijima ho mu isi huzuye ubuturo bw’urugomo. 21. Uhatwa ye kugaruka akojejwe isoni, Umunyamubabaro n’umukene bashime izina ryawe.
22. Mana, haguruka wiburanire, Ibuka yuko umupfapfa yiriza umunsi agutuka.
23.Ntiwibagirwe amajwi y’ababisha bawe, Urusaku rw’abaguhagurukira rutumbagira iteka.

Ibibazo bidufasha gusobanukirwa umusomyi

Ibyo nsomye birambwira ibya nde, kandi biranyigisha iki?
Ibyo nsomye biranyigisha iki:
Ku Mana data wa twese?
Kuri Yesu kristo?
Ku mwuka wera?
Mbese mu byo nsomye harimo:
- Urugero rwiza nakurikiza?
- Urugero rubi nakwirinda?

Ubusobanuro bw’umusomyi

Mana ni iki cyakudutesheje iteka? (1): lyi Zaburi yaba yaranditswe igihe Abayuda bari barajyanywe mu bunyage. Abanzi bari baratwitse ahera, bajya inama yo kurimbura ubwoko bw’lmana, batwika amazu yose yo mu gihugu, babakorera n’ibibi byinshi. Hari impamvu eshatu z’ingenzi zizana ibibazo mu buzima bwacu. 1. Ibyaha byacu (Yes.59.2, Luka 13.2-3). 2. Iyo Imana ishatse kugerageza kwizera kwacu ngo idukomeze (1Tes.2.4b,1 Pet.4.12). 3. Akarengane dushorwamo na Satani n’abakozi be baduhora ko turi abana b’lmana. Satani yaje kurwanya abantu ariko cyane cyane abafite guhamya kwa Kristo (lbyah.12.17). Nta n’umwe muri twe uzi aho ibyo bizagarukira (9): Kuva ubuturo bw’lmana

bwarasenywe, ubu bwoko bwari mu gihirahiro. Nta kundi gusabana na Yo no kumenya imigambi yayo kuri bo. Dufite amahirwe, kuko ku ngoma ya Yesu tutagisengera Imana i Yerusalemu cyangwa i Samariya. Ishaka ko abayisenga bayisenga mu mwuka no mu kuri (Yoh.4.23), kandi urusengero rwayo ni jye na we. Ite kuri rya sezerano (20): N’ubwo Siyoni yasenywe, uyu mwanditsi arakizeye ko Imana yizera ikomeza amasezerano. Yasezeranye kurengera abari mu kaga kandi ihora inyuma y’ijambo ryayo ishaka kurisohoza (Yes.25.4, Zab.72.12). Nawe ntutinye, amasezerano yose ari muri Bibiliya ni ayawe, kandi izayasohoza.

Martha@Agakiza.org