Ubuhamya: Jean Pierre MAYALA, Yesu yamukijije(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Jean Pierre MAYALA, Yesu yamukijije SIDA


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-03-04 06:41:24


Ubuhamya: Jean Pierre MAYALA, Yesu yamukijije SIDA

Jean Pierre Malaya ni umunyafurika wo mu gigugu cya congo Brazaville. Uyu muntu yahoze arwaye SIDA, mbere yo gukizwa, yivurije mu mavuriro atandukanye ariko hamwe n’imbaraga z’amasengesho bongeye kumupima basanga yarakize burundu, mbese yakize mu buryo butangaje.

Mayala yavuye muri Afurika ajya i Burayi kwiga no gukora akazi, mbere yo gukizwa yiberaga mu buzima bwo kwinezeza, yari umuntu w’isi, buri wikendi yajyaga mu tubyiniro ndetse no mu tubari, yarebaga video z’urukozasoni (poronography) ndetse agakunda gusoma ibitabo birimo inkuru z’ubusambanyi.

Umunsi umwe Jean Pierre yaje guhura n’umukobwa wo m gihugu cy’ubudage witwa Eva Gruner amwanduza agakoko gatera SIDA, bakomeje kubana muri ubwo buzima bwo kwinezeza ariko yaramuhishe ko arwaye Sida. Nyuma aho Jean Pierre amenyeye ko yanduye SIDA yagize kwiheba gukomeye kugeza aho yashakaga kwiyahura.

Bibiliya iravuga ngo: kandi uzanyambaze ku munsi w’amakuba no ku w’ibyago, nzagukiza nawe uzanshimisha (Zaburi 50:15) ijoro rimwe nari ndyamye numva merewe nabi mu mubiri numva uyu murongo uje mu bitekerezo byanjye kandi sinari narigeze kuwumva cyangwa ngo mbe narawusomye.

N’ubwo nabaga mu buzima bw’ibyaha muri ibyo bibazo nari mfite natakiye uwiteka kugirango ankize, ku bw’imbabazi ze nyinshi uwiteka yambaye hafi anyigisha gusoma Bibiliya kubw’amahirwe mbona umurongo wa 13 muri Zaburi ya 19 uvuga ngo ninde ubasha kwitegereza kujijwa kwe? Ntumbareho ibyaha byanyihishe

Mu buryo ntakekaga uwiteka yampumuye roho mbasha kumva ko uyu murongo uvuga ku buzima bw’ibyaha mbamo nakomeje gusoma nsanga ku murongo ukurikira baravuga imbabazi z’Imana . natangiye kumva no kmenya neza ko Imana ishobora kumbabarira ibyaha byanjye byose.

Kuva ubwo natangiye gusengera mu mutima niyoroheje nemera ibyaha byanjye ndetse nsaba Imana ngo inkorere igitangaza mu buzima bwanjye, si ibyo gusa ahubwo nahize n’umuhigo ndavuga ngo Mana nunkiza nzagukorera nunkura muri iki kibazo cy’uburwayi ndimo kuko nari hagati y’ubuzima n’urupfu.

Nyuma y’isengesho narakomeje nsoma Zaburi ya 20, 21 iyo zaburi yavugaga uburyo Imana ikiza n’ikamba ry’ubugingo buhoraho.nageze aho naniwe mfunga Bibiliya ngo nsinzire. nyuma y’iminota 10 numvise amajwi abiri atandukanye, rimwe numvaga ari iry’umukecuru wo mu Budage ryambiraga ngo wanduye SIDA kandi ni indwara idakira. Ijwi rya kabiri ryari rituje rimbwira ibijyanye n’ibyo nasomye muri Zaburi ku murongo wa 13.

Hashize iminota 5 nyuma yo kumva ayo majwi yombi numvise umubiri wanjye utangiye guhinduka nabi. Numvise ibyuya bitangiye gushoka umubiri wose numva amaguru arakonje cyane kandi tutari mu gihe cy’ubukonje, ibyo byose ntibyari inzozi ahubwo niko byari bimeze.

Icyakurikiyeho, nabonye ya maboko yombi azana ikama ararinyambika mu mutwe, nuko numva ijwi rimbwira ngo iri ni rya kamba wahoze usoma muri Zaburi ntusobanukirwe ibyaryo neza ati: iri ni ikamba ryo gukiranuka.

Muri icyo gihe nari ndi mu rujijo nibaza ibirimo kumbaho nagiye kubona mbona umucyo mwinshi, mbona amaboko abiri aza buhoro buhoro ankora ku ntugu zombi arahakomeza, mu kandi kanya mbona uburingiti buraje bunyorosa igice cyo guhera mu ijosi kugeza ku maguru. Ayo maboko yakomeje kunkandakanda umubiri wose hashira umwanya. Nyuma riza kumbwira sinzira noneho.Kuva ubwo nahise nsinzira nta binini binsinziriza mfashe.

Mu gitondo ngo mbyuke! Numva hari impinduka yabaye mu mubiri wanjye numva bya bitekerezo byoo kwiyahura nahoranaga byagiye, uburyo nahoraga ndibwa n’umubiri byashize mbese umutima wanjye wuzuye umunezero.

Nyuma yaho nakomeje kumva amajwi ya Satani ambwira ko nibeshya ntakize, nuko ndabyuka mu gitondo njya kureba umwe mu ba dogiteri wamvuraga, mu kuhagera byaramutangaje abonye ukuntu mfite morale kandi umubiri wanjye umeze neza, icyamutangaje kurushaho ni uko nagiye ntwaye Bibiliya mu ntoki, we yibazaga ko nasaze ariko yarapimye asanaga nta sida mfite aratangara cyane ni uko musangiza ubuhamya bw’ukuntu Yesu yankijije.

Muri macye nakomeje gusenga ndetse Imana inyereka itorero ryo gusengeramo nuko ndushaho gukura mu buryo bw’umwuka. Ubu nkomeje umurimo w’Imana mu rwego rwo guhigura umuhigo nahize ubwo nabiraga Imana ngo ni inkiza nzayikorera n’umutima wanjye n’ubwenge bwanjye bwose Amen.

Source: www.christianfaith.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?