Ubuhamya: Jessica Imana yamukuye mu bubata(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Jessica Imana yamukuye mu bubata bw’ubusambanyi


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-02-25 05:28:16


Ubuhamya: Jessica Imana yamukuye mu bubata bw’ubusambanyi

Jessica Hayes, mu kigero cye cy’ubwangavu yakoze ibyaha byinshi bishoboka yahoraga areba filime z’urukozasoni (poronography) asoma i nkuru zijyanye n’ubusambanyi kuri murandasi (internet) si ibyo gusa ahubwo yakoraga n’icyaha cyo kwikinisha. Nyuma Yesu yaje kumuha agakiza binyuze mu ijambo ry’Imana hanyuma ntiyongera kunezezwa n’ibyaha ahinduka icyaremwe gishya muri Kristo Yesu.

Mbere yo gukizwa Jessica yari yarakomerekejwe cyane no kwangwa cyangwa se gutabwa na se umubyara (yamubonye incuro eshatu mu buzima bwe ) naho mama we yamusize amaze iminsi 3 avutse ibyo byose byatumanga yanga abantu bose muri rusange akumva ko nta muntu umukunda cyangwa se umufitiye akamaro, ariko nyuma yo gukizwa bose yarababariye.

Jessica mu buzima yabayemo bwo kwirera yageze aho imyuka y’abadayimoni imwuzura mu bwonko, mu bitekerezo ageza ku rwego yumvaga amajwi amubwira ngo yiyahure ariko kubw’umugambi w’Imana ku buzima bwe yamaze gukizwa yumva yuzuye amahoro ndetse akaryama agasinzira kuko yoroshwe n’ubuntu bw’Imana.

Mu by’ukuri Jessica yavugaga amagambo mabi, yaratukanaga, agasebanya ariko aho amariye gukizwa akanwa ke gasigaye kavugira Imana atanga inama nziza ku bantu bataramenya Kristo iyo abahaye ubuhamya bw’uko yari ameze atarahura na Yesu bakareba n’uko asigaranye umunezero, bibatera gukizwa.

Mbere y’uko akizwa Jessica yarangwaga no kwikunda ndetse n’amanyanga menshi, yabikaga ibikoresho bye n’amafaranga ku buryo iyo hagiraga uyamuguza yaramuhakaniraga akamubeshya ko ntayo afite ariko nyuma yo kwemera kuyoborwa n’umwuka wera yasanze iriya ari imigambi mibisha satani yari yaramushyizemo y’urwangano.

Kubera ibyaha byinshi Jessica yakoraga biturutse ku mwanzi Satani byageze aho bimwangiriza imitekerereze ahinduka icyihebe yumva atakaje icyizere cy’ubuzima kubera ibiyobyabwenge yanywaga ijwi rye ryageze aho riba nk’irya robo ku buryo nta muntu wamwegeraga baramutinyaga mbese yari ateye ubwoba n’agahinda.

Igihe cyaje kugera ubwo yari aryamye yumva ijwi rimuhamagara incuro eshatu rimubwira ngo “ ndashaka ko unkorera” nyamara we ntiyasobanukirwa ariko yakomeje guhatwa kujya mu rusengero agezeyo yumva ijambo ry’Imana arihana baramusengera nuko guhera ubwo umwuka w’Imana yaramusanze amwigisha uko akwiye kwitwara.
Kugeza ubu Jessica afite amahoro atemba nk’uruzi bwa bwihebe n’ubwigunge byarashize ubu aguwe neza muri Kristo Yesu kandi yabonye incuti nyinshi mu itorero zimugira inama mbese bungurana ibitekerezo.

Mu gusoza Jessica arakangurira abantu bakigendera mu byaha nk’ibyo yahozemo ko basanga Kristo akabaruhura kuko muri we hari amahoro adatangwa n’isi kandi arenze ibyo imitima yabo yibwira kandi ko Yesu ahora ateze ibiganza kugirango aruhure abamusanga.

source: truthsaves.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?