Ubuhamya: Nafashwe ku ngufu n’umugabo wa mama imyaka 6

Ese mu gihe cy’umubabaro wanjye Imana yari iri he?

Nitwa Lia, nakuze meze nk’abandi bana ariko byose byatangiye ubwo ababyeyi banjye batandukanaga, icyo gihe nari mfite imyaka 8 gusa, kuva ubwo numvise ari nk’igisasu cyinjiye mu mutima wanjye, nabonaga papa wanjye iyo byabaga ngombwa gusa

Kuva icyo gihe mama yauheye uburere bw’ababyeyi bombi kandi ari umwe, yadutoje gukunda Imana anatubwira ko Imana yasimbura papa mu buzima bwacu
Hashize iminsi mike nibwo twaje kwimukira mu kindi gihugu, icyo kiba igikomere cya kabiri, kuba mu gihugu cy’amahanga utanakuriyemo byari bigoye cyne ko noneho papa twari tumugiye kure cyane, ubwo rero nihuse twaje kubona undi papa bishatse kuvuga ko mama yashatse undi mugabo icyo gihe nari mfite imyaka 13, ari nabwo uwo mugabo yajyaga amfata ku ngufu kandi ari umugabo wa mama

Benedata nari nkomerewe umutima wanjye wari warabyimbye bikomeye kuko nubwo ibyo byambagaho, uwo mugabo akamfatanya na mama nabigize ibanga kugirango ndinde umuryango wanjye cyane ko noneho twwri turi mu gihugu kitari icyacu
Nakomeje gusenga Imana nyisaba kunduhura umutwaro wari undemereye, nyuma y’imyaka 6 mbayeho gutyo, nibwo naje kurwara indwara y’agahinda gakabije, ntekereza no kwiyahura ariko sinabigeraho, gusa mama yaje kunshakira umuganga umvura ndamwizera mubwira ibyambayeho byose

Nyuma rero naje gukizwa neza ariko ngiye kubatizwa numva nshatse kubivamo kubera agahinda n’umubabaro nahoranaga ariko Pasteur aransanga mubwira umubabaro wanjye amfasha kuwakira no kuwusohokamo ndemera ndabatizwa nyuma yo kubatizwa ubuzima burahinduka numva yesu abaye mugari muri njyewe, numva umutwaro w’umubabaro nari nikoreye umvuye ku mugongo ndaruhuka

Nari naravuye mu ishuri kubera umubabaro ndongera nsubira kwiga ubuzima bugenda neza gusa nsigarana umutwaro wo kubabarira papa umbyara watumye mpura na wa mu gabo wamfatanyaga na mama kuko iyo papa ataza kudusiga simba narahohotewe mu gihe kingana n’imyaka itandatu yose

Kumubabarira rero byamfashe umwanya munini ariko nabyo nza kubigeraho ndashima Imana ko ari nabyo byabaye iherezo ry’umubabaro wanjye
Uyu munsi wa none mfite imyaka 26 y’amavuko, narangije masters, mbayeho mu buzima bwiza cyane ayo ni amateka yambayeho ni nayo mpamvu ntateze kuzayibagirwa

Wowe sinkuzi nta nubwo nzi n’ubuzima ubayemo uyu munsi, ariko icyo nagusaba ni uguhamagara Yesu mu buzima butakunejeje ubayemo aragufasha byihuse nkuko yabinkoreye, Icyo bigusaba ni ukumwizera gusa

Amen!!