Ubuhamya: Nari umwogeza-butumwa muri Isiramu,(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya: Nari umwogeza-butumwa muri Isiramu, natotezaga Abakristo. Ubu Yesu yarampinduye ndi Umumisiyoneri


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-10-14 06:50:38


Ubuhamya: Nari umwogeza-butumwa muri Isiramu, natotezaga Abakristo. Ubu Yesu yarampinduye ndi Umumisiyoneri

Mu gice cya mbere cy’ubuhamya bw’uyu Mumisiyoneri yavuze uko yabanje gutoteza Abakristo, nyuma Yesu amaze kumwiyereka yamamaza ubutumwa bwiza ariko ibintu ntibyamworoheye kuko Se umubyara yamuhigiye kumwica azira gukizwa ariko Imana ikomeza kumurengera. Mu gice cya kabiri tuzagaruka ku kuntu yatotejwe agashyirwa mu nzu y’imbohe, ibisa neza neza n’ibyabaye ku ntumwa mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa.

Uku ni ko nahuye n’Abamisiyoneri b’Abakristo, ibyatumye nanjye nza kuba umumisiyoneri.

Nakuriye mu muryango w’Abasilamu ku nkombe za Kenya. Data yakoraga nka Imamu, kandi nari umwe mu ba muezzins (Abayisilamu bahamagarira abandi gusenga inshuro eshanu ku munsi) ku musigiti waho.

Ishuri ryonyine nigeze kwiga ryabayeho, ni ukwigisha abasore inzira y’Ubuyisilamu no kubafasha gukura nk’Abayisilamu. Nari naratojwe kurengera ukwemera kw’Abayisilamu no kubikangurira abandi. Nk’umusore, nabaye umwe mu bavugabutumwa beza kandi bazwi cyane mu buyisilamu mu karere k’iwacu.

Nkiri muto, papa yari yaranyigishije kwanga Abakristo ndetse no kubakubita aho bibaye ngombwa! Natojwe kwizera ko Abakristo bari ku rwego rumwe n’inyamaswa! Ntabwo twari twemerewe kwifatanya nabo mu buryo ubwo aribwo bwose.

Dore uko nahindutse mu buryo bw’igitangaza, nkizera Kristo Yesu

Muri 2009, ubuzima bwanjye bwarahindutse by’iteka! Uwo munsi wanjye wari watangiye kimwe n’indi yose: Nabyutse mu gitondo njya ku musigiti waho, ntangira guhamagarira abantu gusenga. Nari niteguye gusoma adhan (Guhamagarira abayisilamu gusenga) muri mikoro kugira ngo uwo muhamagaro wanjye wumvikane mu mujyi wose. Ariko igihe nageragezaga kuvuga, ijwi ryanze gusohoka! Mvuye mu musigiti, mbona inshuti yanjye Ali mu muhanda ngerageza gusobanura ibyambayeho, ariko ntiyanyizera yanga kubyemere.

Twasubiye ku musigiti aho, nongera gufata mikoro ngo ngerageza guhamagara adhan na none, ariko nubundi ijwi ryanjye ryanze gusohoka. Ali yarantangaye nk’anjye. Twembi twari dufite ubwoba, icyakora yahise ansimbura arabikora kugira ngo nshobore guhita ntaha uwo munsi.

Ngeze mu rugo, nagerageje kuruhuka no guturisha ibitekerezo byanjye. Umutima wanjye wari uremerewe, kandi numvaga mpangayitse. Nagiye mu gikoni cyanjye, mfata thermos ntangira gutunganya icyayi gishyushye. Nasutse icyayi mu gikombe ngiye gutangira kunywa mbona cya cyayi gihindutse umutuku! Umutuku wijimye usa n’amaraso! Nasize icyayi kuri comptoir maze mfata urugendo, nizeye ko ndibutuze mu bwonko nyuma y’uwo munsi wari wuzuye ibisa nk’ibisazi kuri njye.

Mu rugendo rwanjye, nagiye ku isoko aho abantu benshi bari bateraniye inyuma y’ikamyo. Negereye aho ngira ngo numve ibyahaberaga, numvise Umumisiyoneri w’umukristo abwiriza. Uwo yari Umunyakenya nkanjye, kandi ntabwo yari uwo mu burengerazuba bw’isi. Narashidikanyaga, icyakora nkomeza ndi aho, kandi nkomeza kumva ibyo avuga.

Uwo mugabo arangije kubwiriza, numvise ngomba kumwiyegereza. Kubera ko nari nzwi cyane muri ako gace, abapasitori bari kumwe na we (nabo bari Abanyakenya) babanje kumbuza kujya imbere, ariko uwo mumisiyoneri anyemerera kuvugana nawe. Yambwiye Ubutumwa bwiza, kuva ubwo muri ako kanya na nyuma ibintu byose birahinduka!

Ibintu byose byabaye kuri uwo munsi byabaye bishya. Nari nzi neza ko Imana ari yo yatumye ijwi ryanjye rigobwa, ntirisohoke; kandi niyo yahinduye amaraso icyayi nari ngiye kunywa. Ibyo, byambereye nk’ikimenyetso cy’amaraso ya Kristo Yesu yamenetse ku musaraba i Gorigota ku bwanjye.

Umwuka Wera yahinduye umutima wanjye, maze mpa Yesu ubuzima bwanjye bwose. Uwo mumisiyonari yarambwiye ngo ngende mbwire umuryango wanjye uko byagenze, kandi nabikoze uko yabinsabye, nubwo nari nzi ko data atabishakaga.

Nibyo rwose, yabonaga ko guhinduka kwanjye ari ukugambanira Ubuyisilamu, nk’igikorwa cyo kwigomeka. Yahamagaye marume, umuyobozi wari wubashywe cyane mu muryango w’Abayisilamu. Papa yashakaga ko amugira inama kuri ibyo yitaga ko ari ishyano ryaguye mu muryango. Marume icyo gihe yategetse ko ncibwa! Igitangaje ni uko papa we atemeye na kimwe cya kabiri cy’ibyo, ahubwo we ’Yashakaga ko mpfa!’. Yantegetse kuva mu rugo rwe ako kanya, kandi sinigeze nemererwa guhungana ibyanjye, nta na kimwe nasohokanye.

Data amaze kuva mu rugo, nagarutse mbonana na mushiki wanjye. Yambwiye ko data yatwikiye ibintu byanjye byose inyuma y’inzu. Muri iryo joro narahunze, ndara hanze ku ntebe ya parike. Ryari ijoro rikonje, maze ntekereza gusubira kwa data no gusaba imbabazi.

Ariko igihe nasengaga, nabonye imbaraga nshya muri Yesu Kristo. Bukeye, narasohotse ntangira gutanga ubuhamya bwanjye, nsobanura ibyo Yesu yankoreye n’uburyo abandi bashobora kumwakira bakamwizera akabakiza ibyaha byabo n’umuriro w’iteka.

Source: ChristianityToday.com

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?