Ubuhamya: Natawe n’ababyeyi ariko nakirwa n’Imana, umubyeyi mwiza

Nitwa Noro-Hasina Ramilison “Urukundo” ni ijambo ryiza cyane kuri buri wese ariko ikibabaje nuko narimenye ntinze, ubu mfite imyaka 47 ariko ntwakumva ko mu mezi make ashize aribwo namenye icyo ijambo urukundo risobanura, mu buzima bwanjye bwose, ni ukuvuga mu myaka 47 maze ku isi nabonye urukundo ku muntu umwe wenyine, uwo nta wundi ni Imana Data

Mu gihe Mama yari antwite yageregeje gukuramo inda akoresheje zimwe mu nshinge zabugenewe ariko kubera ko Imana yari imfiteho umugambi mwiza
ntibyamukundiye, naje kuvuka ariko mba mu muryango ubamo ihohoterwa rikabije

Ndibuka ko mfite imyaka 27 naje kubona ibyo amaso yanjye atifuzaga kubona, ubwo mu rugo habayeho ihohoterwa hagati ya papa na basaza banjye babiri icyo gihe byari ibintu biteye ubwoba cyane ku buryo nagiye mu buriri ndarira arikp mama anyumvise biba ikibazo nawe anta hanze

Byaje kumbera ibibazo bikomeye, ubwo ngira ihungabana njya kwa muganga ariko ku bw’amahirwe ndakira gusa nsigarana ikibazo cy’akaboko k’I bumoso katakoraga neza

Naje gukomeza kubaho mu ihohoterwa ritangaje nakorerwaga na mama, ngera aho nitwa umukobwa wa satani kandi nzira ubusa, muri barumuna banjye 13 bankurikiraga bose nari ikivume ariko bo ntibabimenye, sinari nemerewe na gato kugira icyo nkora, sinakinaga cyangwa se ngo nisanzure nk’abandi ahubwo nahoraga mu bwigunge

Nakuranye agahinda ntabasha kubasobanurira kuko ku myaka 6 gusa ninjye wakoropaga inzu yose, nkatera imyenda ya barumuna banjye bose n’ibindi ntabasha kurondora,m igihe cyaje kugera rero ku myaka 18 yonyina mama umbyara anyirukana mu rugo nzira ubusa nkomeza kubaho mu buzima bubi ntabasha gusobanura

Uyu munsi wa none ndashima Imana Data wa twese mwiza uruta ababyeyi banjye, uruta abavandimwe n’inshuti, yambereye umubyeyi mwiza ambera byoe ubwo nari maze kugira amahirwe yo kumumenya, ubu mbayeho mu byishima ntigeze ngira mu myaka 46 ishize, ikintu gikomeye cyambabaje cyane ni ukwanga urunuka na mama wanjye kandi nzira ubusa, ariko ubu mfite umubyeyi mwiza unkunda cyane

Iyo nihebye arampumuriza, narira akampanagura, iy nsitaye arambwira ati komera, nabonye umubyeyi mwiza ntabasha kubabwira ubwiza bwe ngo mburangize, Imana ni umubyeyi

Niba nawe warabayeho ubuzima bubi bujya gusa cyangwa se burenze ubwo nabahyeho, ngwino sanga Imana data ni we mubyeyi mwiza utabura kuboneka mu byago no mu makuba, ni umutware mwiza kandi abagaragu be ntabatwaza igitugu cyangwa se ngo abakoreshe iby’uburetwa ahubwo yabateguriye ubugingo ngo aho ari na bo bazabeyo

Amen!