Ubuhamya bwa Esther IKIREZI Imana yarinze afite amezi 8, nyuma imukorera ubukwe ari impfubyi (Igice 4)

Twarangije igice cya gatatu cy’ubu buhamya, Esther atubwirako bari bagiye kumubaga umutima. Muri iki gice cya kane Esther agiye kutubwira ibyakurikiyeho ndetse n’ubundi buzima yabayemo bwo kugenda aba mu ngo nyinshi n’uburyo yakomeje kubana n’Imana.

Ndi mu nzira njyenda mvuye gufata ikizami cya nyuma ijwi ryaraje rirambwirango ninjire mu rusengero ntibuka izina ryarwo. Urwo rusengero rwabaga imbere y’ikibuga cy’indege umanuka usa nujya mu Kajagari . Ngeze mu rusengero nasanze bariguhimbaza, narimfite n’impapuro narinkuye kwa mu ganga , niteguraga kubagwa umutima . Nasanze umugabo afashe indangururamajwi (Mirophone ) agiye gusenga ajya mu mwuka aravuga ati “ ijwi ry’Imana riramubwiye, nkubwire ko nta cyuma kibaga kizigera kikugeraho” nahise ndira kuko naburaga ibyumweru bibiri ngo bambage , yongera ambwirako Imana imubwiyengo ntabwo ijya ikiranirwa ngo yibagirwe imirimo, atondora amasengesho nagiye nsengera mu buriri, muri tuwarete.

Amaze kubimbwira nahise nizerako Imana inkijije , ikibabaje nuko Imana ivugana n’abantu ntibahite bizera. Najyaga nikubita hasi ngahwera, iyo numvaga urusaku nabwo narahweraga, baribarambwiyengo njye nsoma ibitabo birimo inkuru zisekeje ariko ntibyankundiraga kubera ubuzima bubi narindimo, nahise nsubira kuri wa muganga wajyaga unkurikirana mubwira ukuntu mpuye n’Imana kuko yariyarambwiyeko ari umukirisito, Imana izamuhe umugisha yangiriye neza.

Maze kumubwirako nahuye n’Imana ikambwirako inkijije, bahise bamfata ibizami, aho kwa mu ganga I Kanombe, basanga nta ndwara y’umutima nkirwaye, bahita bankura ku rutonde rwabazabagwa, abaganga bahita bahamagarana bakambaza uko byagenze ndabibabwira, barangije bansabako imiti narimfite mu rugo mpagarika kuyinwa, uko niko nakize umutima nsigarana ikibazo cy’umugongo kandi niyo umugongo wamfataga ndi mu nzira nahitaga mpagarara nkananirwa kugenda nkaryama aho ngeze ariko Yesu yakomeje kubana nanjye .

Narize rero ngera mu wagatanu nkiri muri rwa rugo imirimo ikomeza kumvuna , ndakomeza ngera mu mwaka wa gatandatu. Hari umuntu umwe ukomeye muri iki gihugu ababyeyi be baje gutura hafi y’urwo rugo biba ngombwa ko bamenyana naho nabaga mbere y’abandi bose. Burya koko icyo uzaba kirakurindira ntabwo ukirindira kandi usibyeko satani n’abadayimoni bisaza nabo barabiziko ibyo Imana yibwira kutugirira ari ibyiza ntabwo ari ibibi. Mama wuwo muntu ukomeye mu gihugu sinjya nkunda kumuvuga, yagize ikibazo cy’ukuntu abona nkora imirimo ivunanye kandi ndi umwe, ntagira igihe cyo kuruhuka nduhuka nagiye ku ishuri . Yakurikiranye amakuru yanjye arayamenya nuburyo nageze muri rwa rugo hanyuma asabako bazajya bampa uruhushya nkamusura , bagiye bampa uruhushya ngasura uwo mu mama bigezeho mubwira ubuzima bwanjye. Yaje kumbwira ijambo rikomeye ambwirako nziga. Uwo mu mama yaje kumpuza n’umwana we amubwira ikibazo mfite kuberako uwo mwana we yari umuntu mwiza kandi ukomeye ufite amafaranga ntiyambajije ibintu byinshi, Icyo yambajije ni kimwe, yambajije niba nzi papa na mama wanjye mubwirako ntabazi, ansabako nzishakira amazina y’ababyeyi kuko ariyo naribuzakorereho ibizamini bya Leta nka nayafatiraho irangamuntu ndetse nkayifashisha mu myirondora naributange mu muryango yariyanshakiye wagombaga kunyishyurira ishuri.

Naratashye ndasenga numva binjemo ko nita papa Bizimana, narimfite umwana twiganaga witwaga Dominiko yaritondaga, akampora bugufi , yabona mbabaye akambaza icyo nabaye. Ibyo byatumwe nita papa Bizimana Dominiko, amazina ya mama nafashe aya wa mubyeyi wantoraguye. Najyaga nsenga ijwi ry’Imana rikambwirango abafite umuryango mbabeshaho, abadafite umunani mbabeshaho, abadafite gakondo mbabeshaho, Nkayoberwa ibyo ari byo. Narangije amashuri abanza mfite ikizere cy’uko nzakomeza kwiga segonderi . Wa mugabo yaje kumfasha mbona ikigo njya kwiga nubwo hamwe nabaga baribaranze ko nkomeza kwiga gusa ntibyabahira. Natangiye kwiga muri segondere nkomeza gusenga ariko ndi umudive nabwo ijwi ryaje kuza rirambwirango jya mub’abapantekote, nahise nza ku muhima muri ADEPR baranyakira nahaje nabwo ari ijwi ry’Imana rihanyohereje. Naratashye nsubira mu rugo ubwo narinsigaye mba hahandi bamfashije kwiga kandi hari mu bakire, ngezeyo ijwi ry’Imana riransanga rirambwira ati” va hano usezere kuko nashakaga kukwerekako mu kubuko kwanjye harimo ibyiza n’ibibi, burya mu kuboko kwanye ntihari umubabaro gusa haba n’umunezero” kuva ubwo nabwo menyako mu kuboko kw’Imana habamo ibiryohera n’ibisharira. Harica, hagakiza, hashyira ikuzimu hagakurayo. Maze kumva iryo jwi narabasezeye kandi sinarimfite aho njya, nshimira uwo muryango uburyo wamfashije, hanyuma ndabasezera .

Kuberako byari mu mugambi w’Imana wa mu mama ntiyigeze ambaza aho ngiye. Maze gusezera naragiye ndara mu mugano wa hantu hitwa kuri victory church mu nsi y’umuhanda. Icyo gihe narimfite nk’imyaka nka cumi n’itatu cyangwa kumi n’ine . Navuye aho mu gitondo njya iwabo w’umwana twarituziranye witwaga funny babaga mu Busanza ngezeyo ndahibera bari abakatorike , igihe kigeze ijwi nabwo rizakumbwira kuhava. Narahavuye njya gucumbikirwa Kiruhura, uwo mu muntu narinarahujwe nawe n’umwana twiganye mu ndiza . Uwo mu mama wancumbikiye aho kiruhura nawe yamfashe nabi cyane ariko ndihangana. Nubundi Yakobo yaranditse ngo kwihangana gutera kunesha , kunesha kukazana ibyiringiro ubwo buzima bwose nabayemo sinisigaga. Iyo nisigaga nisigaga ubuto ariko Imana ikampa ubwiza iyo umuntu atinze imbere y’Imana ahakura ubwiza , Imana irampisha ntawamenyagako nisigaga ubuto n’amamesa. Ntagihe nigeze ngira cyo gukururana n’abasore kuko numvaga nkwiye kurinda ubuhamya bwanjye ko ndi umukirirsito.

Urwo rugo narubayemo ndwigiramo, nkubitwa n’ubuzima nagiye mba mu ngo hyinshi aho mbaye icyumweru akanyohereza ku wundi, aho mbaye ukwezi nawe akanyoherereza undi gutyo ngutyo abantu barampererekanya ariko ndihangana. Nubundi Iyo Imana yemeye ko wicwa n’inzara iba izakugaburira nawe ukamara abandi inzara, iyo Imana igucishije bugufi iba izagushyira hejuru, iyo ubuze aho kuba iba izahaguha,Ijambo riravugango hamwe n’ibitugerageza Imana ijya iducira akanzu. Hari igihe nageraga mu rugo rw’umuntu ntamuzi mwohererezwe na runaka ariko nkihangana Imana ikambwirango ninitotombaza nzasibira kuko ariyo yanyigishaga, ikambwirako impamvu iri kunyigisha ari ukugirango nzigishe abandi, nkibaza ukuntu nzigisha abandi nkumva simbyumva. Nkomeza kuba mu ngo zabantu ngereranyije zarenga nka mirongo ine.

Izo ngo z’abantu nta n’umwe twatandukanaga dutonganye , yarambwiraga ngo ubushobozi bubaye buke , akanyoherereza undi kandi akanyohereza akinkunze ku buryo aho anyohereje azansura, ariko nta numwe wagiraga igitekerezo cy’uko nambaye ubusa anyambike muri abo banatu bose . Nambaraga ari uko nagiye mu cyumba cy’amasengesho,umuntu umwuka wera akamukoraho reka ariko mbivuga kuberako muri kamere y’umuntu nta kiza kimuvaho buriya ngukoreye ikintu kiza ni Imana ishatseko kincamo bivuzeko mbaye itiyo yicyo Imana ikugambiriyeho. Muri kamere ya muntu turikunda, twumva ibintu byose twabyikubira . N’umwenda w’imbere nawugurirwaga na rubanda ariko aho mba ntawabitekereza ntawangurira na silipa. Mba aho Kiruhura naje kumenyana n’umwana w’umukobwa waririmbaga muri korari I Nyarugenge muri Adepr, ampuza nundi mukobwa mugenzi we bari abaturanyi hariya ku Muhima, uwo mukobwa arakunda, yabanaga na se wabo. Icyo gihe nakundaga gutinda imbere y’Imana nubwo narimpfubyi ariko numvagako Imana izakora igitangaza nkabona umuryango.

Nakundaga kugendana n’ijwi ry’Imana rikanyobora ntabundi burere nigeze mparwa kuko ntagize aho narerewe kubera guhora bampererekanya, nagiye nigishwa imico itandukanye ariko umwuka wera yaranshoboje akajya anyigisha uko nkwiye kwitwara mu bantu. Nakomeje gufatikanya kwiga no kugenda mba mu ngo kandi kuko narimfite umuryango unyishyurira ishuri , wampaga n’ibikoresho icyo ntabonye ngatuza. Hari aho nabaga bajya kunyirukana umwuka wera akabimpishurira bikajya kuba mbizi. Nubwo nabaga muri ubwo buzima ariko Imana yajyaga imbwirako ntazaruha, ikambwirako indinze umuruho, ikambwirako nzaba mama w’abana benshi abo nabyaye nabo ntabyaye, ikambwirako impamvu irikunyuza mu ngo nyinshi ari ukugirango nzamenye uko nzakira abo nzarera.

Tuzakomeza ubuta mu gice cya Gatanu Twumve uko Esther ageze mu mwaka wa kabiri segenderi yatekereje kwiyahura akoresheje umuti wica imbeba ariko Imana ikinga ukuboko. Nyuma Imana imwubakira urugo.

Ismael@Agakiza.org