Ubuhamya bwa Fortunatus Castal |Umuntu(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Fortunatus Castal |Umuntu yanjyanye ku irimbi ngo mpabwe miliyoni 12 ariko yari inzira yanjye yo kubona agakiza


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-04-24 10:42:40


Ubuhamya bwa Fortunatus Castal |Umuntu yanjyanye ku irimbi ngo mpabwe miliyoni 12 ariko yari inzira yanjye yo kubona agakiza

Gusenga bifite agaciro gakomeye cyaneee !! kandi abadayimoni bafite amasaha bakoreraho, mwirinde.

Uyu musore yitwa Fortunatus CASTAL, asengera kuri ADEPR Gasave, aravuga uburyo Imana yamukijije urupfu saa sita z’ijoro ku irimbi ry’i Kagugu. Uyu musore bamutwaye umutima binyuze ku nzoga yaguriye umugabo wajyaga i Kizimu, bakaba bari barahuriye mu kabari aho uyu musore yacurizaga inzoga ataraza i Kigali , akiri mu Karere ka Nyamasheke.

Isengesho ryarokoye Fortunatus CASTAL yarisengewe na mugenzi we w’umudive babanaga mu nzu , bose bari abanyeshuri mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kaminuza y’ u Rwanda. CASTAL yabwiye mugenzi we kumusengera mbere yuko ajya guhura n’umugabo washakaga kumutwara i Kuzimu. Mugenzi yamurambitseho Bibiliya mu mutwe aramusengera iyo bibiliya yari mu gikapu yaragiye gutwaramo miliyoni 12 yariyasezeranyijwe guhabwa.

Iyo Bibiliya yari iya Fortunatus CASTAL, nabwo yariyayihawe mu buryo bw’igitangaza kuko yariyayihawe n’umwana waho bakodeshaga.

Umva amayobera y’imikorere ya Satani ariho muri iyi minsi wirinde utazagwa mu mutego nk’uyu kandi byitwa ko wasenze Imana, byaha ari agahinda gakomeye!!!!!!!

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?