Menya ibitangaza Imana yakoreye Abanyamurenge (Igice ca mbere).
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Ubuhamya bwanjye ni burebure ariko icyo ngiye kuvugaho gato uyu munsi ni ubuzima bw’igihe gito nabayemo nyuma yo kubura ababyeyi nkiri muto nkaba mayibobo noneho nza gukura mbona umugiraneza undera
Nyuma yo gukura no gukizwa neza rero naje kumva nkuze niyemeza gushaka umugore, ndagenda ndarambagiza, nkunda umukobwa mwiza rwose, iyo wamubonaga mu nzira agenda wagirango ni malayika witambukira kuko yabaga atanakandagira isazi uko namubonaga
Naje kumukunda rero ibintu birashyuha cyane anyiyumvamo nanjye biba uko ndetse twiyemeza no kuzabana akaramata, duhita dushaka n’uburyo twatangiza umushinga w’ubukwe birakunda ariko icyo gihe nubwo nari nkijijwe neza nta kintu Imana yari yarabimbwiyeho
Ndabyibuka njya kumusura bwa mbere, nagezeyo umukobwa ahita ansaba gukuramo inkweto, anzanira amazi ashyushye ankuramo amasogisi ankarabya ibirenge arangije arangije ansiga amavuta anzanira na kamambiri ngo mbe nkandagiyemo, mbibutse ko bwari ubwa mbere nkandagiye mu rugo iwabo
Amahirwe nagize icyo gihe nuko nari najyanye n’undi musore w’inshuti yanjye ndetse na mama we yari ari ahongaho
Twaratashye tugeze mu nzira wa musore ariyamira ati genda John uratomboye ni wowe ugiye gushaka umugore abandi barabeshya, kandi koko nanjye numvaga ntomboye koko kuko mu buzima sinari narigeze umuntu wanyitaho gutyo byongeye ari nabwo bwa mbere musuye, numvaga nimugeza mu rugo nzajya mpagarara akanyoza umubiri wose kubera umutima mwiza nari mubonanye
Nihuse rero ubukwe twarabuteguye Imana iratwihorera, turerekanwa mu rusengero iratwihorera, ku wa mbere turi bujye mu rukiko ku wa kane nibwo nagiye mu mujyi gushaka ikanzu ye numva naniwe cyane, ngiye kumva numva ijwi rije rituje rirambwira ngo uri kurushywa n’iki ko uriya mukobwa Atari we muzabana? Ijwi rimaze kubimbwira gatatu njya ku ruhande ndahagarara ndangije ndatokesha nibaza ibyo ari byo
Nkihagaze aho numva umuntu arampamagaye ambwira ko yarose ntazabana n’uwo mukobwa, agikupa telephone undi arampamagara ambwira nk’ibyo uwa mbere ambwiye mpita nshanganyukirwa
Natekerezaga ukuntu nabonaga umukobwa yitonda nkumva nta kibi kimurangwaho pe, nkomeza kubaza Imana impamvu iri kumumbuza iranyihorera, kuri uwo wa mbere nibwo nagiye gusenga ahantu mu cyumba cy’amasengesho njya kubaza Imana impamvu imbuza umukobwa nikundiye n’impamvu ibimbwiye itinze
Nageze mu masengesho wa mukobwa musangayo ngo na we yari yaje gusenga ngo ubukwe buzagende neza ariko muri twese nta wari wabwiye undi ko ari bujye gusenga, naragiye nicara mu nguni imwe na we yicara mu yindi, turasenga bigeze mu ma saa munani z’ijoro ntangira kwiheba nibaza ibyo Imana yambwiye bikanshobera
Bigeze mu rukerere rero nagiye kubona mbona umuntu umwe yuzuye umwuka wera aragiye asnga wa mukobwa mu nguni maze atangira kumurondora avuga ukuntu ari umusambanyi n’ibindi byinshi cyaneeeeee aramuvuga wese uko ari, ndababara cyane nti abahanuzi b’ubu baravangiwe kuko rwose nta muntu wari kumucyekera ibyo byaha byose
Natunguwe no kubona umukobwa ahagurutse arangije aravuga ngo ibyo Imana ivuze kuriu njyewe byose ni byo nta na kimwe kivuyemo, nakubiswe n’inkuba mbura aho ndeba ariko mbwira Imana ngo ubwo asabye imbabazi akaba yihannye nubundi nta kizambuza kumutwara
Imana yarambwiye ngo ibikoze kuriya kugirango inyereke ko ari mubi kandi ngo nubwo asabye imbabazi nta gahunda yo kwihana afite mu mutima we
Bene data nahise ninjira mu rugamba rw’amagambo, abantu baragenda baramvuga koko, baransobanura ndasibanuka, bavuga byinshi ngo nubundi sinari kuzamutunga ngo ntacyo mfite n’ibindi byinshi, naragiye njya mu rukiko kwiyandukuza mu gitabo njya iwabo mbabwira ko nabivuyemo, amagambo aranyuzura ariko birashira dutandukana gutyo
Uyu munsi ndashima Imana ko yandemeye umufasha mwiza unkwiriye, ndamukunda cyane tubyaranye abana babiri umuhungu n’umukobwa, kandi kubera ukuntu mukunda ndumva nifuza kuzajya iwabo nkongera nkamukwa nkongera nkamurambagiza nkamubwira ko mukunda
Imana ishimwe ku bw’ibyo yakoze
Liliane@agakiza.org
1). Umugabo witwa Sebukubo yakoreshejwe n’umwuka akoreshwa ikintu...
Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda-...
Angelica Zambrano wo mu gihugu ca Ecuador igihugu
Ubu buhamya mugiye gukurikirana ni ubwa nyakwigendera Mama Mariamu
Ibitekerezo (1)
niyonzima dominique
28-10-2017 05:27
imana yamurinze amarira yibibyose ntazayiveho niyokwizerwa pe