Ibanga ryo kubaka urugo rwuzuye amahoro n’ubwumvikane
Uyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba...
Nitwa NZAYISENGA Onesme, iwacu ni mu burengerazuba mu murenge wa Gashonga, navukiye mu umuryango w’abana barindwi, mvuka nsanga ababyeyi banjye bakijijwe kuko papa yari Pasteur muri ADEPR nyuma maze gukura nibwo natangiye gukora umurimo w’Imana ariko nza kuza I Kigali gushakisha ubuzima nkora akazi ko mu rugo nza kugera aho nkorera permis ntangira gutwara moto mu mujyi wa Kigali ariko nkabikora nkijijwe rwose
Mu mwaka w’2011 nibwo nabatijwe mu mwuka wera, numva ku mbaraga z’Imana, icyo gihe umwuka wera yaransanze ntangira kwihana no kwiyeza cyane, Imana irafasha numva nguwe neza, nyuma yaho rero naje gushaka umugore Imana iradushyigikira mu bukwe turabana, igihe kigeze turabyara, mu myaka itanu twari tumaze kubyara abana babiri
Ijamba ry’Imana muri Zaburi 118:17 haravuga ngo sinzapfa ahubwo nzarama ntekerereze abantu imirimo uwiteka yakoze, iryo jambo nukuri nanjye sinzapfa niyo mpamvu niyemeje kubasangiza ubuhamya bwanjye
Ku itariki 26/06/2016 mu gicuku cyane nibwo inzu yanjye yafashwe n’inkongi y’umuriro, icyo gihe narindi mu cyumba ndi kumwe n’umugore n’umwana umwe w’umuhungu, undi mwana w’umukobwa yari aryamye mu kindi cyumba ari kumwe n’undi mwana nari nshumbikiye, ibi mbabwira byabereye mu murenge wa kinyinya mu kagari ka kagugu
Inzu nari twari turimo yafashwe n’inkongi y’umuriro ndasohoka njya muri salon ndeba ibibaye nsanga inzu irimo iragurumana cyane, mu kanya nk’ako guhumbya nagiye kubona mbona moto nari mfite mu nzu ifashwe n’inkongi y’umuriro, nsubira mu cyumba kureba madamu ngo mubwire ibibaye,nkihagera ya moto iraturika, madamu arabyuka agiye gusohoka yibuka ko umwana asigaye aryamye ajya kumuzana
Nanjye mpita njya mu kindi cyumba kureba ba bana ariko nkigerayo umuriro uhita uba mwinshi cyane ako kanya abaturage barahurura baza bitwaje amapiki bacukura urubavu rw’inzu kuko umuriro wari mwinshi cyane
Ubwo babashije gucukura bakuramo amwana w’umukobwa ari we turi kumwe ubu ariko na we yari yanegekaye bikomeye, mwa bantu mwe amaso yanjye yabonye byinshi bibi, amatwi yanjye yumvise byinshi, umugore wanjye nakundaga cyane yatanze numva, umwuka urinda uhera nkimwumva ariko nta cyo gukora nari mfite
Ndabyibuka bose babakuyemo ari intere nta numwe ubasha guhumeka, umutima ari wo uri gutera gusa, babajyanye kwa muganga bose babacomeka oxygene, nanjye ubwo nari nabaye umusazi, urumva inzu yose yahiye, umugore n’abana bahiye, moto nari mfite yahiye, rwari urugamba rukomeye nshuti zanjye
Ubwo nakomeje gusiragira kwa muganga nkareba umwana nkabona birakomeye kuko yari yababaye bikabije, najya kureba nyina nkasanga na we nuko, nyuma y’iminsi ine umwana yarapfuye turamushyingura, nkomeza kurwaza madamu ariko na we yari yahiye bikomeye kuko umuriro wari wageze ku mutima ariko we yabashaga kuvuga nkagirango arahari kandi adahari
Ukwezi kwa gatandatu kwararangiye tugera mu kwa karindwi nkimurwaje ariko ubwo abantu b’Imana ntibahasibaga pe Imana ibahe umugisha rwose, ndibuka ko mbere yuko umugore wanjye nakundaga Ester agenda yarambwiye ati njye ndi kumva ngiye kugenda ati ariko umwana wanjye usigaye uzamufate neza, uzamubere se na nyina, ati umukobwa wanjye ntazicwe n’agahinda amaze kumbwira iryo jambo arambwira ngo Imana yo mu ijuru imbabarire nagiye mu bintu byo kuringaniza imbyaro nta bikubwiye kandi koko ibyo bintu ntabyo nari nzi
Mu byukuri iryo ni ryo jambo rya nyuma numvise ndashimira kristo ko Esteri wanjye yagiye akijijwe, yaherekejwe n’abantu benshi cyane, amaze kugenda, abo muri famille yanjye barambwira ngo nze mbe mu muryango ndagenda mbayo ariko namaze amezi atandatu ntavuga ntazi isi ndimo
Tukurarikiye gukurikira igice cya kabiri…..
Src: Ibyishimo.com
Liliane@agakiza.org
Uyu ni muryango wa Bwana RWEMARIKA Innocent n’Umufasha we Mama MUGENI, aba...
Kuri ubu umuryango w’umuyobozi wa Korari Besaleli ndetse n’umuryango mugari...
Nitwa UMURERWA Olive, mvuka mu karere ka ruhango mu murenge wa kinazi,...
Nakuze nk’abandi bana mvuka mu muryango umeze neza usenga ariko mu miryango...
Ibitekerezo (0)