Ubuhamya bwa Zamda wakuriye mu idini ya(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuhamya bwa Zamda wakuriye mu idini ya islam( igice cya kabiri)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-21 03:06:27


Ubuhamya bwa Zamda wakuriye mu idini ya islam( igice cya kabiri)

Iki ni igice cya kabiri cy’ubuhamya bwa KAMPIRE Zamda kirimo uko yaje gukizwa n’uko umugabo we wamutotezaga ndetse akanamuharika yaje gukizwa akakira Yesu nk’umwami n’umukiza we

Nyuma y’igihe kinini nsengera mu idini ya islam kandi ndushye, umuhamagaro wanjye waturutse ku muturanyi nari mfite,kuko yajyaga abona ukuntu meze nk’ikihebe, akabona ukuntu nkubita umwana wanjye kuko nabaga mfite umujinya ku buryo n’iyo nabonaga inkoko y’umuturanyi itamba ahongaho narayicaga ubundi nkajugunya mu bwiherero, uwo muturanyi rero atangira kujya ambwira ko Yesu atanga amahoro

Bukeye ndamubaza nti ariko ubundi uwo Yesu uvuga agira amahoro angana iki ko numva n’iyo yayabona atabona ayuzuye umutima wanjye, arambwira ati agira amahoro atemba nk’uruzi ati ab’isi ntibajya bayamenya ariko ntajya ashira, ubwo nahise ntangira kumugenzura mu ngeso ze nshaka kumenya ko amahoro ambwira na we yayabonye, abana be bakora amakosa nkajya kureba uko abahana, haba hagize amatungo amwoneye nkajya kureba uko abyitwaramo

Nza gufata icyemezo cyo kureba ko uwo Yesu yaba agira amahoro, naragiye mbibwira wa muturanyi, mubwira ko nshaka kumenya uwo Yesu ariko ndamubaza nti ese ko maze amezi atatu ntasinzira Yesu azampa ibitotsi? Nti ese ko numva ntagishaka kubona umugabo wanjye n’umuhungu we ubu nzongera mbakunde mbabone nk’abantu? Nti ese ko mu buzima bwanjye ngira umujinya w’umuranduranzuzi uwo Yesu azamara umunjinya?

Yahise ambwira ati ibyo bintu uko ari bitatu ubishyire ku gapapuro tujye mu rusengero ubishyireyo Ysu natabisubiza uzigarukire, ubwo nahise nshaka umugabo ndamubwira nti ndashaka kujya gusengera mu barokore ku cyumweru, arangije arambwira ati n’ubundi ujya gupfa arasamba uzagende urindagire

Ndabyibuka nagiye gusenga bwa mbere bigisha ijambo rivuga ngo yemwe abarushye n’abaremerewe, asobanura umuruho neza nsanga ninjye ari kuvuga gusa ndarira ndahonga neza, babaza abashaka ko babasengera ndagenda ndapfukama banyigisha kwatura ndabikora baransengera, uwo munsi ndataha njyeze mu rugo ndaryama ndasinzira nk’uruhinja bukeye nkomeza imirimo yanjye nkomeza no kujya gusenga icyo gihe hari kuri noheri naratashye nsanga umugabo yariye karungu

Arambwira ati sinarinziko warindagiye koko arambwira ati sinemerewe kubana n’umukafiri( umuntu udasengera mu idini ya islam)kandi ndi umusiramu antegeka gutaha nkajya iwacu cyangwa se nkajya nkubitwa ibyo we yitaga intambara ntagatifu, nahise ntangira gukubitwa amanywa n’ijoro, ubu narakubiswe inkoni ziransaguka neza, kuko yansaganga ku rusengero agahagarara ku muryango akantumaho umudiyakoni ubundi akankubitira ahongaho twagera no mu rugo akankubita,

Ku wa kabiri najyaga gusenga yataha akankubita, ku wa gatanu akankubita, ku cyumweru navayo akankubita naba ndi no mu rugo akibuka ko nagiye gusenga mu barokore akankubita, inkoni ndaziryamira ubu mfite ubumuga mu mutwe kubera inkoni, ubwo kwa mabukwe ntacyo nari kubabwira, mu rugo nabo babonye mvuye mu idini ryabo baranca nguma mu rugo rwanjye imyaka ine irashira nkubitwa amanywa n’ijoro

Igihe cyaje kugera mugira inama mfashijwe n’umwuka wera ndamubwira nti ko uri umuntu mwiza cyane ufite inzobe nziza, waretse kujya unkubitira ku gasozi ahubwo ukajya unkubitira mu nzu wakinze aho kugirango abantu bajye bagutuka? Kuva uwo munsi nandika ibaruwa ivuga ko ngomba kujya nkubitwa buri uko mvuye gusenga, arangije abishyira mu bikorwa akajya ankubita yaba yatashye ananiwe bwaracyaga akankubita

Imyaka imaze kuba itandatu mba muri ubwo buzima umugabo yaramparitse ku mugaragaroamuzana mu rugo tubana mu nzu imwe, nkateka nkababwira nti karibu ku meza, umugore yasanga bitaryoshye akabanza akankubitisha ariko bakabirya, imyaka ibiri ishize barimuka mara imyaka umunani umugabo yarantaye, babyarana abana bane nanjye ansigana abandi bane

Nakomeje gusenga cyane Imana ikampa amarenga yuko umugabo azagaruka, imyaka umunani ishize haje kubaho ibintu byo kubarura imitungo, ariko ubwo hagati aho twari twarasezeranye mu murenge, mbere yuko ubutaka bubarurwa naguze ikibanza nubaka n’inzu hashize iminsi mike umugabo araza ayimukiramo we n’umugore we njya kubarega ariko ntibyagira icyo bitanga

Igihe kigeze umugabo arahomba cyane asigara nta mafaranga afite, batangira kurya gacye gashoboka, umugabo biramushobera, umugore ahita azamura ikirego cyo kubaruza imitungo ashaka ko ya nzu yanjye niyubakiye iba iye, ubwo biba ngombwa ko nzana ibyangombwa byose by’inzu ndabyerekana biba ngombwa ko bampa ibyangombwa nkabishyira polisi, ariko mbwira umugabo nti ibi byangombwa nimbijyana barabafunga, arambwira ati bitange ndagenda mbishyira mu rugo hashize iminsi itatu n’ubundi umugore we amumereye nabi amusaba ibyo kurya kandi undi nta cyo afite, aza kunsaba gutanga bya byangombwa ndabikora barabafunga babakatira umwaka

Imana impa umugisha ndakora nkajya mugemurira uko nshoboye, buri uko nje nkamuzanira ibiryo byiza cyane, abo bafunganye bamubwira ko yakoze amakosa akirizwa muri gereza umwaka ushize arataha arabatizwa arahinduka rwose ubu ni umukristo wo ku mudugudu wa mubuga

Kugeza uyu munsi tubayeho neza nta kibazo nta kimwe dufite twembi turi abagenzi banjya mu ijuru, Imana yahinduye amateka ku buzima bwacu

Amen.

Liliane KALIZA@agakiza.org

Ibitekerezo (3)

Ayingeneye

9-02-2018    13:27

Imana ishimwe nukuri ububuhamya buramfashijs

François

5-09-2017    05:06

Wow Imana iguhe umugisha kubw’ubu buhamya

Mucyowase fidele

24-08-2017    01:35

Musengere nzabone dilplome yange

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.