Ubukene buhurirahe n’icyaha? (Igice cya 2)(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubukene buhurirahe n’icyaha? (Igice cya 2) Pastor Desire


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-01-24 13:59:21


Ubukene buhurirahe n’icyaha? (Igice cya 2) Pastor Desire

Inkomoko y’ubukene:

1. Nk’uko twabibonye haruguru ubukene bukomoka kucyaha kuva kuri Adamu.

- Mu bintu bizana ubukene harimo ibyaha cyane cyane 2 bikomeye ubupfumu no gusenga ibigirwamana, kandi mwibuke ko basogokuru baraterekeraga kandi bagatunga abagore benshi,tumenyeko iyo famille (umuryango) yinjiyemo ubusambanyi ubukene buba buje.

2. Ubukene bukomoka kubunebwe

Murabiziko isi yubakiye ku amahame (principes) kandi izo ntacyo wakora ngo uzihindure. Urugero: Bibiliya ivugako ukora azakira ariko umunebwe azagira ubukene, muri kamere y’abantu benshi ni abanebwe. Urugero: kera abacuruzi mu Burundi bazaga ku kazi saa tatu saa sita yagera agafunga agataha kurya akagaruka saa cyenda, kandi wamusanga arimo arafunga akanga kwakira amafranga akanakubwira nabi, hanyuma saa kumi n’imwe zagera agafunga akajya kwicara kuri Tanganyika, mu gihe Kampala na Kenya abantu baho bakora 24h/7j.

- Ibyo bimwe bikomoka mu mico twakuriyemo ahoumuhungu aba afise ibyo akora n’umukobwa akaba afite ibyo akora, hanyuma noneho wagera mu mujyi yakarande y’ubunebwe ikagukurikira aho usanga munzu imwe hari abakozi 5 urera abana, uteka, ukata ubusitani n’ukingurira imodoka n’umuzamu.

Hari igihe mbona uko imiryango imwe n’imwe ibayeho ngatangara aho umu Maman yicara muri salle bariramo hanyuma agahamagara umukozi mu gikoni ngo naze amuhe ikirahurikiri mu kabati kari inyuma ye, akabyuka utuntu twose batumukoreye kugeza aho n’icyumba cyawe gisaswa n’umukozi.

Urugero: hari umugabo w’incuti yanjye yagiye kuba i Buraya atazi guteka, asanga ntibatunga abakozi inzara imwicira munzu wenyine yigira inama yo guteka ifiriti kuko yayikundaga, ashyushya amavuta noneho akoramo ngo yumveko ashyushye, basi intoki yazijyanye kwa muganga ameze nabi yakoze mu mavuta ashyushye.
Ibihugu by’Abarabu n’abazungu badakijijwe ariko bazi gukora bazakira batere imbere cyane, hanyuma abo mu Mwuka gusa bakuriye mu bunebwe naho baba bavuga mu ndimi ubukene buzabica.

3 Ubukene buva mu myumvire mibi:

Bibiliya ivuga ko ahatari uguhishurirwa abantu barahona ex: Isi yose ivoma muri Kongo ariko abakene ba mbere baba muri Kongo. Twubashye Imana tugasenga twasanga twicaye hejuru y’ubutunzi tutari tuzi, wacuruza ibyatsi ugatera imbere, nzi abantu batangiye bacuruza avoka ariko ubu bafite amakamyo.

Abantu bafite imyumvire mibi cyane abakoronijwe n’abavuga igifaransa ni abanebwe, kandi bakunda ibintu byiza cyane ariko batabikoreye, bamwe barya ruswa ubusanzwe kugirango ube mu nzu nziza, urye neza, wambare neza, imodoka nziza barabikorera ukabigeraho ukuze ariko ukarya ibivuye mumbaraga zawe.

Hari abantu bamwe bishira mukaga bagafata inguzanyo batazabasha kwishyura kugira ngo nawe agure imodoka nk’iyakanaka, abe munzu nk’iyakanaka, ejo ideni rigatuma umuryango wose ujya mu kaga kandi kubaha Imana iyo bafatanyije no kugira umutima unyuze bivamo inyungu nyinshi.

4. Ikindi kizana ubukene ni kutamenya ko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa

- Iyi ni principe (ihame) idahinduka gutanga bizana umugisha, twavutse mu miryango igira ubugugu. Urugero: Abanyafrika bamwe na bamwe iyo bagiye kurya hari hakinguye barafunga, bagashyiraho n’amarido,bakabyita urupfura kumbe ni ukwimana kwabaye kwinshi kuri mu buzima bwabo, umuntu yavutse muri miryango imeze ityo niyo akijijwe ntatanga icyacumi kiretse Kristo amuhinduye.

- Ni gute umuntu agura umufuko w’umuceri akawurya ukarangira atagaburiyeu mukene, ni gute umuntu agira imyenda 50 mu kabati usengana n’umuntu atagira umwambaro, ni gute unezererwa no kugenda mu modoka wenyine uca ku bantu babuze uko bajya ku kazi? Biterwa ni uko tutigishijwe gutanga bitari mu muco wacu ahubwo turimana, abanyamerika badakijijwe kuko bakuze ba sekuru ari abamisiyoneri batanga icyacumi badakijijwe kandi bagahabwa umugisha.

- Ubuhamya: Umuntu yakoze imodoka zihinga caterpirale yatangiye gutanga 1/10 atarakizwa Imana imuha isezerano ko izamukiza guhingisha isuka, uwakoze colgate nawe n’uko n’abandi tugerageze twubahe principes isi igenderako.

Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka. (Yakobo 1:17)

Nababereye ikitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ” (Ibyakozwe n’intumwa 20:35)

NB: - Ubukene bushobora kuva ahantu 3 kuri Satani kuko ariwe se w’ibibi byose kandi azanwa no kwiba, kwica no kurimbura.

- Ubukene bushobora kuva ku buryo duteye naho twabaye kuko ntawe twigiraho, kuko tudafite abantu bateye imbere mu buryo bw’Imana tubona, tuziko abatera imbere bose bagiye i Kuzimu cyangwa badakora mu kuri, ariko Bibiliya ivugako Aburahamu yari umukire cyane, Isaka yagiye aba umukire kugeza ubwo abaye umukire cyane.

Mwari muziko iyo umuntu akize akijijwe Imana iba yungutse umukozi izakoresha mu bwami bw’Imana? ariko umuntu akize adakijijwe neza satani aba yungutse uwo azokoresha iby’ubupfu.

- Ubukene na none bushobora kuva ku Mana kugirango ikwigishe kunyurwa n’ibyo ufite, kugira nuba umukire uzubahe abakene kuko Pawulo yaravuze ngo nigishijwe guhaga no gusonza, gukira no gukena muri byose nshobozwa na Kristo umpa imbaraga.

Umwanzuro: Niba ibyo urimo atari ishuri ry’Imana urimo uriga, senga Imana izane impinduka kuko Yesu azaza abantu bamwe basinze amaganya y’isi, nyamara niduhabwa umugisha tuzawuhesha n’abandi, icyo nicyo Imana itwifuzaho, Amen.

Pastor Desire@agakiza.org

Ibitekerezo (1)

14-07-2017    02:30

nitwa joseph ibyo uvuga n,ukuri cyane hari n,imironko abashaka kunebwa bagenderaho ex: ngo abakene nibo bazabona ijuru.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?