Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Uburyo bwiza wakosora umwana utagombye(...)

Kwamamaza

agakiza

Uburyo bwiza wakosora umwana utagombye kumukubita


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-07-27 00:35:22


Uburyo bwiza wakosora umwana utagombye kumukubita

Kenshi abana bakunda gukora amakosa bitewe n’igihe barimo ndetse n’imikurire yabo. Ibi bituma ababyeyi bamwe barakara ndetse bakabashakira ibihano bikakaye. Rero hari uburyo wakoresha mu guhana umwana utarinze kumuha ibihano.

Kwirinda kumusaba ibintu byinshi icyarimwe : urugero aho kumubwira ngo tunganya icyumba cyawe, utunganye neza ibitabo byawe, igihe atarabirangiza ukaba umubwiye ikindi akurikizaho. Wimukoresha ibyo atakoze icyarimwe, ahubwo mugenze gahoro gahoro umubwiza imvugo iboneye kugeza igihe arangije ibyo yari bukore.

Kwirinda kumushinja ikosa ako kanya : kenshi iyo umubyeyi asanze umwana mu ikosa usanga amubwizanya uburakari ngo uri umwana mubi, urikunda, …ibi si byiza kuko bihagarika umubano mufitanye ako kanya. Ahubwo wakoresha imvugo ngo “ ndabona ibyo ukoze atari byiza,” ndabona “ibyo ukoze ari ukwikunda” iyo mvugo igaragaza ko umwubashye kandi ikamufasha guhinduka vuba.

Kumubaza ikintu mu buryo bumwereka icyo akora : urugero aho kumubwira ngo : “Sinshaka ko ukubita inshuti zawe” mubwire ngo : “ ndashaka ko wubaha inshuti zawe” ibyo bimufasha guhinduka.

Kuvugisha umwana umukoraho : ntibimenyerewe muri sosiyete nyarwanda ko umubyeyi abwira umwana amukoraho haba ku bitugu, mu mutwe, mu biganza cyangwa se ku matama, ariko ni uburyo bwiza bwo kugusha umwana neza igihe uri kumukosora. Ibi bituma yumva urukundo rwa kibyeyi kandi agahinduka vuba.

Gushimira umwana ku byiza afite : ni byiza kwereka umwana ibyiza afite. Abana kimwe n’abantu bakuru bakunda kubwirwa ibyiza bafite. Ni byiza kubimushimira by’ukuri kuko bituma yongera kwigirira icyizere.

Gutanga urugero rwiza ku mwana : ntibyoroshye kubwira umwana gukora ibintu wowe utajya ukora.byazamugora kubyumva kuko aba yumva ibyo umubwira bihabanye n’ibyo ukora. Rero ni byiza ko umubyeyi atanga urugero rwiza ku mwana dore ko ariwe akurikiza mu mikurire ye.

Ibyo ni bimwe mu byafasha ababyeyi gukosora abana batabanje kwihutira kubaha ibihano bikaze. Ibyo byabaha umurongo mwiza wo kugenderaho ubuzima bwabo bwose.

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?