Amateka yaranze Sawuli wahindutse Pawulo uwahoze arenganya ubwoko bw’Imana
Mu buzima bwa hano mu isi umuntu agira urugendo agomba kugenda rushobora...
Uyu munsi turakomeza umunsi wa 9 igice 1 ku intego ivuga ngo "Ni iki gitera Imana guseka?"
Nshuti bakunzi b’urubuga www.agakiza.org ,twifuje gusubukura inyandiko twari twabasezerenyije ko kuzajya tubagezaho ikubiye mu gitabo cyitwa “Ubuzima bufite intego” cyanditswe na Rick warren. Uyu munsi turakomeza n’umunsi wa cyenda igice cya mbere. Twahisemo kuzajya tugenda dutambutsa uduce duto duto kugirango byorohere abasomyi mu buryo bwo gusesengura bagafata mu mutwe ndetse n’uburyo bwo gusoma ntibarambirwe.
“Uwiteka agusekere” Kubara 6:25
“unsekere, jyewe umugaragu wawe, unyigishe kugendera mu nzira zitunganye” Zaburi 11:135
Gutera Imana guseka ni yo ntego y’ubuzima bwawe. Kuko kunezeza Imana ari wo mugambi wa mbere watumye uremwa, umurimo wawe w’ibanze ni ukumenya uburyo ibyo wabigeraho. Bibiliya iravuga ngo “Mushakashake uko mwamenya ibyo umwami ashima abe ari byo mukora”Abefeso 5:10
Amahirwe ni uko bibiliya iduha icyitegererezo cy’ubuzima bunezeza Imana. Izina ry’uwo muntu ni Nowa.
Mu gihe cya Nowa , isi yose yari yononekaye mu mico no mu myitwarire. Abantu bose bashakaga ibibanezeza aho gushaka ibinezeza Imana. Imana ibura umuntu n’umwe ushaka kuyinezeza, irababara kandi yicuza icyatumye irema umuntu. Imana igeza aho izinukwa inyoko muntu yiyemeza kubarimbura bagashiraho. Ariko muri icyo gihe hariho umuntu umwe wateraga Imana akanyamuneza. Bibiliya imuvuga neza ngo “Nowa yanezezaga Imana” Itangiriro 6:8
Ni bwo Imana yavuze iti “uyu muntu we aranezeza. Anantera akanyamuneza. Umuryango we ni wo nzafataho icyororo cy’abantu” Kubera ko Nowa yanezezaga Imana , ni cyo gituma turiho uyu munsi, wowe nanjye. Ubuzima bwe butwereka ibintu bitanu bitera Imana kunezerwa.
Imana iranezerwa iyo tuyikunze twivuye inyuma
Nowa yakundaga Imana kuruta ikindi cyose ku isi, kabone n’aho nta wundi wayikunda! Bibiliya itubwira k’ ubuzima bwe bwose “Nowa yagenderaga mu bushake bw’Imana kandi agasabana nayo” Itangiriro 6:9
Icyo ni cyo cya mbere Imana igushakaho: Ubusabane!ni ryo hame ritangaje mu byo Imana yaremye –kumva ko umuremyi wacu ashaka kugirana natwe ubusabane. Imana yakuremye igirango igukunde, kandi yifuza ko nawe uyitura kuyikunda. Yo ubwayo iravuga ngo “icyo nshaka si ibitambo, ni urukundo rwanyu, sinshaka amaturo yanyu nshaka ko mumenya” Yoseya6:6
Ushobora kumva urukundo rukomeye rw’Imana muri uwo murongo ? Imana iragukunda cyane kandi yifuza ko nawe uyitura kuyikunda. Yifuza ko uyimenya kandi ukamarana igihe nayo. Ni yo mpamvu kwiga gukunda Imana no gukundwa nayo byagombye guhinduka intego nkuru y’ubuzima bwawe. Nta kindi kinganya nabyo umumaro. Yesu yabyise itegeko rirusha ayandi gukomera. Yaravuze ngo “Ukunde Uwiteka Imana yawe n’umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose. Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere” Matayo 22:37
Imana iranezerwa iyo tuyizeye byuzuye
Impamvu ya kabiri yatumye Nowa anezeza Iman ni uko yayizeraga, n’iyo byabaga bisa n’ubusazi. Bibiliya iratubwira ngo “Kwizera ni ko kwatumye Nowa yubaka inkuge ku musozi. Yari yaraburiwe iby’ibitaboneka maze akora akurikije ibyo yabwiwe…Ni cyo cyatumye Nowa aba inkoramutima y’Imana” Abaheburayo 11: 7
Gerageza kubyiyumvisha. Umunsi umwe Imana isanga Nowa iramubwira ngo “Ndumva maze kuzinukwa abantu. Muri abo bose batuye isi ntawibuka ko mbaho uretse wowe gusa. Ariko wowe Nowa, iyo nkurebye , numva mfite akanyamuneza. Ubuzima bwawe buranezeza, none ngiye kuzana umwuzure ndimbure isi ariko umuryango wawe nzawufataho icyororo. None ndagirango wubake ubwato bunini cyane buzakurokora wowe n’inyamaswa”
Hari ibibazo bitatu byashoboraga gutera Nowa gushidikanya. Icya mbere Nowa ntabwo yari yarigeze abona imvura, kuko mbere y’umwuzure Imana yuhiraga isi ikoresheje amazi ava mu butaka. Icya kabiri, Nowa yari atuye kure cyane y’inyanja. Niyo yari kwiga kubaka ubwo bwato , yari kuzabugeza ate ku nyanja ? Icya gatatu yari kwibaza uburyo azakoranya inyamaswa zose akazinjiza mu bwato kandi akabona ibyo kuzitunga. Ariko ibyo byose ntibyateye Nowa kwitotomba cyangwa gushaka impamvu zo kutumvira. Yizeye Imana yivuye inyuma na yo biyitera kumunezererwa.
Murakoze Imana, ibarinde. Turabakunda kandi tubararikiye kuzakurikira igice kizakurikiraho.
Mu buzima bwa hano mu isi umuntu agira urugendo agomba kugenda rushobora...
Rick Warren ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo uzwi...
Hari ingeso zimwe na zimwe abagore bagira nyuma yo kurongorwa zigatuma...
Rick Warren ni umupasiteri w’umunyamerika akaba n’umwanditsi w’ibitabo uzwi...
Ibitekerezo (1)
Honorine Igiraneza
29-01-2020 18:54
Amen. Imana Idufashe iduhishurire dushake uburyo bwose bwo kuyinezeza
kandi ntitube abapfapfa ngo tuyoberwe ibyo Umwami wacu ashima.
Murakoze cyane kubw’iri Jambo. Imana ibahe umugisha.