Ubuzima bufite intego (Umunsi 9, Igice(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubuzima bufite intego (Umunsi 9, Igice 2)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-02-05 07:11:43


Ubuzima bufite intego (Umunsi 9, Igice 2)

Uyu munsi turakomeza umunsi wa 9 igice 2 ku intego ivuga ngo "Ni iki gitera Imana guseka?"

Kwizera Imana byimazeyo ni ukwizera ko izi neza ibirutaho kuba byiza ku mibereho yawe. Ukizera ko izasohoza amasezerano yayo, ko izagutabara mu bibazo byawe, ndetse igakora n’ibidashoboka biramutse bibaye ngombwa. Bibiliya iratubwira ngo “Uwiteka anezererwa abamwubaha anezererwa abategreza imbabazi ze” Zaburi 147:11

Nowa byamutwaye imyaka 120 ngo yuzuze iriya nkuge. Ndibwira ko hari iminsi yahuraga n’urucantege. Uko imyaka yashiraga akabona nta mvura igwa nibwirako abaturanyi bamusekaga bakamwita “umusazi wibwirako Imana imuvugisha” Nibwirako abana ba Nowa bumvaga bafite ipfunwe iyo babonaga icyo cyato kinini cyuzuye imbere y’inzu yabo. Ariko Nowa arakomeza yizera Imana.

Ni hehe mu buzima bwawe wumva ukeneye kwizera Imana kurushaho ? Kwizera Imana nabyo ni uburyo bwo kuyiramya. Nk’uko ababyeyi bishima iyo abana badashidikanya urukundo n’ubushishozi byabo, ni ko no kwizera kwawe kunezeza Imana. Bibiliya iravuga ngo “Udafite kwizera ntashobora kunezeza Imana” Abaheburayo 11:6

Imana iranezerwa iyo tuyumviye n’umutima wose

Kurokora inyamaswa ntizitsembwe n’umwuzure warimbuye isi yose byasabaga ubwitonzi mu myiteguro kugeza ku tuntu duto cyane. Byose byagombaga gukorwa nk’uko Imana yabiteguye. Ntabwo Imana yari yavuze ngo “Nowa, wubake ubwato uko ubonye” Yari yamuhaye amabwiriza asobanutse yerekeranye n’ubunini , imiterere, n’umubare w’inyamaswa azashyiramo. Bibiliya itubwira uko Nowa yabigenje igira iti “Nowa agenza atyo, ibyo Imana yamutegetse byose aba ari byo akora”Itangiriro 6:22

Batubwira neza ko Nowa yumviye muri byose ? (nta bwiriza na rimwe yirengagije), kandi byose abikora uko yategetswe ?(yubahiriza igihe n’uburyo Imana yamubwiye kubikora). Ibyo ni byo nita gukorana umutima wose . Ntibitangajeko Imana yishimiraga Nowa. Ari wowe Imana igusabye kubaka ubwato nka buriya , ntiwabanza kuyibaza ibibazo bimwe na abimwe,ukayereka imboganmizi biteye ndetse ukayereka n’impungenge zawe? Nowa we si ko yabigenje . Yumviye Imana atabanje kubaza. Ibyo ni ukuvuga ngo yakoze byose Imana itegeka nta kwitangira nta gushidikanya. Ntakubanza kubyigizayo ntakuvuga ngo “reka mbanze mbisengere” Ni ukubikora udakererewe. Buri mubyeyi azi neza ko iyo umwana atinze kumvira byitwa agasuzuguro.

Ntabwo Imana ikugomba ibisobanuro cyangwa impamvu kuri buri kintu igutegeka gukora. Gusobanukirwa bizaba biza ariko kumvira byo ntibitegereza. Kumvira utazuyaje bizakwigisha byinshi ku Mana kuruta iminsi y’ubuzima bwose ujya impaka kuri bibiliya. Mu by’ukuri, hari n’amategeko y’Imana utazigera usobanukirwa keretse utangiye kuyashyira mu bikorwa. Kumvira bikingura umuryango wo gusobanukirwa.

Kenshi tugerageza kumvira Imana ariko by’igice.Dushaka kwihitiramo amategeko twumvira. Tugakora urutonde rw’amategeko twumvira, andi tukayihorera kuko dutekereza ko atajyanye n’igihe , akomeye asaba byinshi cyangwa adashimwa n’abantu. Ukumva umuntu umwe ati nzajya mu rusengero ariko se ni ngombwa gutanga icyacum ? Undi ati nzasoma Bibiliya ariko sinzababarira uwangiriye nabi. Urebye neza kumvira igice ni kimwe no kutumvira.

Kumvira byimazeyo bikorwa mu munezero, ndetse ushyizeho umwete. Bibiliya iravuga ngo “Mukorere Uwiteka munezerewe”Zaburi 100:2
Ibyo ni byo Dawidi yagaragazaga aho agira ati “Uwiteka, ujye unyereka ibyo nkora nanjye nzabikora. Kugeza kumperuka y’ubuzima bwanjye nzakumvira” Zaburi 119:33

Yakobo yandikiye abakirisito arababwira ati “Tunezeza Imana kubw’ibyo dukora, si kubw’ibyo twizera gusa” Yakobo 2:24. Ijambo ry’Imana ribisobanura neza ko udashobora kwironkera agakiza. Agakiza ni ubuntu, ntikava mu byo dukora. Ariko nk’umwana w’Imana ushobora kunezeza so wo mu ijuru kubwo kumwumvira.


“KWIZERA IMANA BYIMAZEYO NI UKWIZERA KO IZI NEZA IBIRUTAHO KUBA BYIZA MU MIBEREHO YAWE”

Igikorwa cyose cyo kumvira nacyo ni ubundi buryo bwo kuramya. Kuki kumvira binezeza Imana? Kuko biyigaragariza by’ukuri ko uyikunda. Yesu yaravuze ati “Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye” Yohana 14:15

Murakoze Uwiteka abarinde tuzakomeza ubutaha n’igice cya gatatu

Ibitekerezo (1)

RURANGIRWA MUHIRE Blaise

6-04-2021    11:26

Ndifuza ko mwanyohereza igitabo cyitwa Ubuzima bufite Intego kuri email kandi mukansabira.
Imana idukunda ibibashoboze.

Blaise

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?