Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Ubwami bw’Imana bugereranywa n’abami babiri,(...)

Kwamamaza

agakiza

Ubwami bw’Imana bugereranywa n’abami babiri, umwe yitwaga A undi yitwaga B


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-04-22 06:21:00


Ubwami bw’Imana bugereranywa n’abami babiri, umwe yitwaga A undi yitwaga B

Ubwami bw’Imana bugereranywa n’abami babiri, umwe yitwaga A undi yitwaga B. Abo bami bari bafite ubwami mu bihugu by’ibituranyi. Umwami A yari afite umukunzi ariko uwo mukunzi we akaba yari atuye mu gihugu kiyoborwa n’umwami B. kubera ko umwami B yari umugome cyane, yajyaga agirira nabi wa mukunzi w’umwami A ndetse akanamukabiriza pe.

Umwami A abona ko akwiye kujya gutabara umukunzi we akamukura mu kaga yari arimo. Arihindura ntiyagenda mu buryo bw’abami, ahubwo agenda afite ishusho y’umugaragu w’imbata, asuzuguritse cyane. Wa mukunzi ntiyamumenye ahubwo umwami B niwe wamumenye cyane. Kuko rero yamurushaga imbaraga, ntiyigeze amwirukana mu gihugu cye ahubwo yahinze umushyitsi, ahimba ubwenge bwo kumujyana ahiherereye kumugeragerezayo ngo arebe ko yamwambura ubutware bwe biramunanira nyuma ashaka uburyo bwo kumwica. Ibyo byaguye neza umwami A cyane kuko amaraso ye yari afitiye umumaro munini umukunzi we.

Mu myaka yamaze mu gihugu cya B, yiyegereje umukunzi we cyane amwibwira, amubwira ibyo akunda n’ibyo yanga, amubwira ubwiza bw’ubwami yendaga kuzamutahanamo, umukunzi aranezerwa agubwa neza, bakajya bagendana akareba ibitangaza akora, ukuntu agwiza imigati n’amafi agaburira abantu benshi cyane, umukunzi aranezerwa cyane atekereza ko bazagumana . Umwami B, nawe ntiyatuje burigihe yabaga yamuteze ashaka kumwica kuko atamushakaga mu gihugu cye, ndetse atanashaka n’ubwo bucuti bwari hagati ye n’umukunzi we.

Umwami A amaze kubona ko umukunzi we yamumenye, yamenye n’icyamuzanye, yahise yemerera umwami B aramwica.Gusa kugira ngo yereke B ubudahangarwa bwe, yarapfuye nyuma y’iminsi 3 arazuka. Amaze kuzuka yabwiye umukunzi we ati : Sigara! ngiye kugutegurira ahawe, nzagaruka nkujyane. Umukunzi yagize ikibazo gikomeye cyane yibaza ukuntu agiye gusigara muri ubwo bwami bwa B nibyo yakoreye umwami A. Umwami A aramubwira ati : Singusize wenyine, nzakwoherereza umufasha, kandi nguhaye ubutware uzakandagira inzoka na sikoropiyo ndetse uzarya n’icyica ntacyo kizagutwara, ariko sigara ngiye gutegura nzagaruka nkujyane. N’unesha nzicarana nawe ku ntebe y’ubwami nk’uko nanjye nanesheje nkicarana Data mu bwami bwe.

N’unesha nzaguha akabuye kanditseho izina rishya ritazwi n’umuntu uwariwe wese, kereka wowe gusa. Umukunzi yemeye gusigara asezera ku mukunzi we ariko asigara yikingiranye mu cyumba cyo hejuru kubwo gutinya Umwami B.

Umunsi wa Pantekote usohoye, Umwami A yibutse icyo yasezeranije umukunzi we, amwoherereza wa mufasha, aza ameze nk’umuriro aramwuzura, umukunzi ashira ubwoba arakingura arasohoka atangira kuvuga ukuntu umukunzi we aruta abandi. Umwami B yumvise ko wa mukunzi ari kugenda avuga ubwiza bw’Umwami A,arushaho kumukorera ubugome bukabije. Umwami A ntiyatuje yajyaga avuganira n’umukunzi we kuri telefone akamwihanganisha akamukomeza amubwira ko aza vuba.

Uyu mukunzi ntiyigeze acogora kuko yari afite intwaro zihagije zo kurwanya Umwami B. Yari afite imbaraga yahawe ku munsi wa Pentekote, yari afite amaraso y’umwami A ariwe mukunzi we yajyaga yiyuhagira imyanda umwami B yabaga yamuteye, yari afite inkota umukunzi yamusigiye ndetse yari afite n’imbaraga zo gukandagira inzoka ntigire icyo imutwara. Iyo yatsitaraga kubera ko atuye mu gihugu cy’umwanzi udahwema kumugerageza, yaratakaga cyane ati Mwami ngwino untabare, Umwami Akihutira kumurengera. Umwami A yagiraga n’umuntu yajyaga atuma witwaga Muvugabutumwa agakomeza umukunzi we.

Aho dutuye ni mugihu cy’abandi. Umukunzi wacu Yesu yatubwiye ko azagaruka kutujyana. Nimukomere mwebwe mwese mufitanye amasezerano nawe, azaza. Ibitugora n’ibitubabaza, n’uko turi mu gihugu cy’undi mwami, akira intwaro zose uze turwane na satani, Umukunzi wacu azasange tutaramubenze ngo duhindukirire satani.

Koresha imbaraga zatanzwe ku munsi wa Pentekote ukandagire inzoka na Sikoropiyo. Mukunzi wacu weee ! turagukumbuye, ngwino uturengere uduhuhire ku mibyimba n’inguma twatewe n’umwami B. Hoza abarira, wongere imbaraga abacitse intege. Urakaza neza mwami wacu Yesu. Amen.

Ibitekerezo (1)

DUSABE

4-03-2013    00:26

Maranatha!!!niba nawe wumvise hamagara uti ngwinooo...amena bibe bityo dore arazana n’ibicu amaso yose azamureba nanone amen amen!!!

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.