Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.

Uko Pasteur MUGABO Alexis yarokotse impanuka(...)

Kwamamaza

agakiza

Uko Pasteur MUGABO Alexis yarokotse impanuka y’indege (igice cya nyuma)


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-07-24 04:09:43


Uko Pasteur MUGABO Alexis yarokotse impanuka y’indege (igice cya nyuma)

Igihe cyaje kugera rero njya mu ngabo z’igihugu nkorera igihugu hanyuma mu mwaka w’1998 nibwo Imana yansabye gushaka umugore mu bihe bitari byoroshye kuko bakuru banjye babiri nta n’umwe wari wagashatse, ubwo nahise mfata umwanzuro wo gutangiza umushinga w’ubukwe, nkiwutangiza mukuru wanjye umwe arwara umwijima arapfa, Imana ikomeza kumbwira ko ibyo nari nishingikirijeho byose nta na kimwe kizagira icyo kimarira.

Ubwo hari n’amafaranga nari nariteganirije, nayo yaciye mu myanya y’intoki mu buryo ntazi, nyuma gato cyane ubwo nabonaga nta nzira mbona, Yesu ankorera ubukwe bwiza bw’igitangaza ahereye kuri zero, mba nshatse umugore mwiza w’igitangaza kandi ukijijwe.

Tumaranye ibyumweru bibiri gusa nabonye ubutumwa budusaba kujya ku gihugu kimwe mu butumwa bw’akazi, rwari urugendo rugendwa n’indege, turagenda tugezeyo dusanga ikibuga cyose bagifashe,ariko Imana ikaba yarigeze kumbwira ko ninca mu mazi cyangwa mu muriro ntacyo nzaba, ubwo tukiri mu kirere abari bafashe icyo kibuga batangira kurasa indege iri hejuru y’inyanja Imana iraturinda ntitwagwa mu Nyanja.

Ubwo yaguye ku butaka irirukanka ubwo niko amasasu avuza ubuhuha, ibi bombe byinshi , umudereve aba rapfuye, uwo bari kumwe arapfa n’abandi barapfa barashira, mu byukuri twari turi kumwe n’abantu bakomeye ariko sinigeze numva uvuga ngo Mohamed cyangwa maria ahubwo buri wese yaratakaga ati Yesu weeeee wadutabaye.

Nuko indege barayirasa cyaneeeeee, mbana abantu bapfa nabi cyane, ubwo twagiy kubona tubona indege itangiye kwaka, tubona icyokotsi cyinshi,nabonye no mu muriro Imana ibasha kuhakiriza umuntu ubwo umuntu umwe yakinguye urugi ariko gusimbuka byari ikibazo kuko zari ziriya ndege ndende za bowingi, narebaga gusimbuka nkagwa hasi nkasanga n’ubundi ndavunagurika, ariko mbona abandi batangiye gusimbuka nanjye ndeguka mpita mpura n’ikibombe kije kirakubita akaboko gahita kikubiranya burundu, akaguru numva gahise kaba igiti ariko ubwo nako bari bamaze kukarasa mpita numva neza neza nta byiringiro byo kubaho ngifite.

Mu byukuri icyo gihe byari bigoye cyane kurokoka kuko buri wese yabonaga urupfu ariko Imana iza gukoresha abandi basirikare baraza barwana na babandi baraturokora badukura aho bakoresheje indi ndenge turataha ariko nari napfuye kuko namaze iminsi itatu muri koma ntazi iyo ndi, ubwo wa mugore wanjye Imana yari yarampaye mfite imyaka 21 kwri ukugirango anyiteho kuko nta wundi nari mfite.

Ubwo yatangiye kunyitaho mu buryo bukomeye kuko namaze amezi icyenda nteguka, nari nanutse ku buryo hari igihe imodoka yanyuzeho umuyaga wayo urantwara, igihe cyaje kugera rero ndakira neza nkomeza gukora umurimo w’Imana, igenda ingirira neza uko bwije n’uko bucyeye ubu mfite umugore n’abana 6 kandi Imana yangiriye n’icyizere ingabira umurimo wayo ubu nitwa PASTEUR MUGABO Alexis.

Imana ibahe umugisha

Liliane KALIZA @agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?