Uko amatage yabujije Dudu gutaramira abakunzi b’umusaraba

Umuramyi akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana ukomoka mu gihugu cy’uburundi, Dudu Niyokuri,wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi nka ‘ Mbega urukundo’ , ‘Uwera’ , ‘Uri mwiza’ n’izindi yagaragaje urukumbuzi afitiye abavandimwe be b’abarundi ndetse n’abanyarwanda.Avuga ko yifuje kubataramira bikanga bitewe na Covid 19, icyorezo cyugarije isi muri iki gihe.

Mukiganiro yagiranye na Radio Authanic kuwa 6 w’icyumweru gishize , Dudu yasobanuye byinshi bijyanye n’umurimo we Wo kuramya Imana, anasobanura uburyo ibihe bya guma murugo ( Lockdown) byamugendekeye aho ari mu gihuga cya Kenya.

Abanyarwanda cyangwa abarundi bakumbuye kubana na Dudu imbonankubone barimo kuramya Imana, ngo sibo bonyine bakumbuye ibyo bihe kuko uyu muramyi nawe ngo arabinyotewe. Yabivuze muri aya magambo agira ati “ Umva mbabwire simbabeshya, ntabwo ari Blague rwose nkumbuye kubana n’abantu banjye bari mu Rwanda! Simbabeshya mbisengera ijoro n’amanywa, ko Imana yazongera kumpa uburyo bwo kongera kubana n’abantu banjye bari Ikigali, kuko mpafite inshuti nyinshi. “

Umuramyi Dudu akumbuye gutaramira mu Rwanda

“Ubundi twifuzaga ko muri uyu mwaka tuzaba turi mu Rwanda ariko hahise hazomo ibya Covid. Bahora bambaza kuri social media zanjye ngo nzaza ryari, nzaza ryari, nanjye nkumva birandiye mu mutima wanjye,ariko ntakundi tugomba gutegereza igihe cy’Imana. Amahanga ni amahanga tuhaba kubera ko Imana iba yaradushoboje kuhaba , ariko iwanyu haguma ari iwanyu”

Uyu muramyi yakomoje kuri album ye ya 2 yitwa ‘Urimwiza’ iheruka kujya kumugaragaro mumezi ashize , avuga ko uko bahisemo indirimbo byaturutse ku bantu bagiye bazisaba, nawe akurikiza ibyifuzo byabo ati” Ni album twishimiye pe, kuko twayikoze imyaka igera kuri itanu. Indirimbo zacu inyinshi zari zisanzwe zinzwi, twagiye muri sitidiyo tuzikora dukurikije uko zasabwe. Tumaze kuzisohora twabonye ikiganza kiza cy’ Imana nubwo harimo izitari zizwi, ariko muri rusange twabonye ko zageze kubo zagombaga kugeraho .” Ni album abakunzi b’uyu Muramyi bashobora kubona ku rubuga rwe rwitwa , ‘Dudu T Niyokuri.com’.

Dudu, ufatirwaho ikitegererezo n’abenshi mu buzima bwo kuramya

Dudu niyokuri kandi yanashimiye itangazamakuru ryaba iryo mu rwanda cyangwa mu Burundi n’ahandi hose, avugako ritanga umusanzu ukomeye mugukwirakwiza hirya no hino ubutumwa bwiza,baba bashyize ahagaragara ati” Turashimira amaradiyo n’amatereviziyo yagiye adufasha mukuzitambutsa, kubera ko indirimbo niyo zaba zirimo Umwuka wera ungana gute, zitabonye uburyo zigera ku bantu ntacyo byafasha .”

Dudu niyokuri yavuze ko nubwo habayeho ibihe bigoye muri uyu mwaka bitewe na COVID 19, mugihe yari muri guma murugo atacite intege ahubwo yakomeje gutunganya amashusho y’indirimo zitandukanye,zaririmbwe mu gitaramo baherukagukorera Ibujumbura kugirango zigezwe kubakunzi bo kuramya zimeze neza.

Amashusho y’indirimbo ’Uri mwiza yitiriwe Album ya 2, Dudu aheruka gushyira hanze

Daniel@Agakiza