Ukwiye kubaho wumvira Umwuka

Kwamamaza

agakiza

Ukwiye kubaho wumvira Umwuka


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-11-02 10:58:49


Ukwiye kubaho wumvira Umwuka

’’Aransubiza ati ijambo ry’Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati si ku bw’amaboko kandi si kubw’imbaraga. Ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga.(Zakariya 4:6)

Aya magambo Imana yavuze hejuru agaragaza neza ko muby’Umwuka atari mbaraga z’umubiri zibikoresha umuntu.

Ubaye waragize nk’amahirwe umunsi umwe ukamera nka Elisa agendera mu gicucu cya Eliya, cyangwa se nka Yosuwa agendera mu gicucu cya Mose, ushobora kugera aho utekereza wa muntu nkaho ariwe kitegererezo, aha sinshaka kuvuga ko kumva cyangwa gukurikiza urugero rwiza rw’umuntu atari byiza ahubwo ndashaka gushimangira ko utazibagirwa na rimwe ko Umwuka Wera ari we ukuyobora kandi ko ari we mujyanama wawe mwiza, ugomba kumwumvira.

Umwuka wera ni ningenzi mu buzima bw’Umukristo kuko niwe mufasha twahawe ngo azadutsindagize atugeze mu ijuru. Mu by’ukuri nta wundi waguha amakuru yizewe y’icyo ijuru rikwita cyangwa rigushakaho uretse Umwuka Wera, niwe ushobora kukugira inama zirenze iz’abantu n’izawe bwite. Mbibutse ariko ko abo bose mvuze Imana yabakoresha ariko bigusaba kugirana umubano ukomeye n’Imana uzanwa no kuyihora hafi.

Imana niyo ifite icyo nakwita igishushanyo mbonera cy’icyerekezo cya buri wese muri twe. Ni nayo kandi ifite gahunda yose ikwiye kuri wowe, bivuze ko rero ushatse utatekereza ko kuba udakora nk’ibya runaka ahubwo ukwiye kureba niba nawe icyo Imana iguhamagarira gukora ugisohoza.
Data wo mu ijuru yahaye Umwuka inshingano yo kudushoboza kugira ngo dusohoze ibyo byose! Afite rero kuguha ibigukwiye no kugushoboza gusohoza umuhamagaro Imana igushakaho, atugira inama nziza tumwumvire, Impamvu tugomba kumwumvira ni uko atavuga ku bwe ahubwo atubwira ibiva kuri Data, yenda ku bya Yesu.(Yohana16:13)

Hari umugabo witwa Alexandre wigeze gutanga ubuhamya aho yagize ati mugihe Umwuka Wera yanyemezaga ko Imana ishaka ko njya kuvuga ubutumwa bwiza muri Pakistani, igihugu kiganjemo Abisilamu telefoni yanjye ntiyari igihumeka kubera abampamagaraga bambaza ibyo ngiye gukora ari ibiki. Abenshi muri bo banyumvishaga uburyo bidakwiye, banca intege ariko jye nemezwaga n’Umwuka Wera ko nkwiye gukora umurimo w’Uwantumye hakiri ku manywa, mbega sinumvaga impamvu iyo ariyo yose yashoboraga kubihagarika.

Ndababwira ukuri y’uko ibi maze kubikora nabonyemo Imana, abasazi bari babimaranye imyaka myinshi barakira, abantu benshi baza kumva inkuru nziza ko Yesu yazutse, akiza kandi ko ari we wenyine twahawe gukirizwamo, ko yazutse natwe azatuzura. Mfata icyemezo cyo kujya numvira Umwuka iteka uko ansanze.

Hari ubwo Umwuka akongorera n’ijwi rituje ryuje ubugwaneza, akagukebura, mu buryo bumwe cyangwa ubundi, burya ni Imana iba ishaka kugukiza, ntukabure kumvira Umwuka kuko Yesu aragukunda aba yamwohereje ngo agufashe ubugingo bwawe burokoke.

Nyuma yo gukurikira ubu butumwa ndetse n’ubu buhamya, jye ndumva dukwiye gukunda kumvira umwuka kurusha ibindi kuko ni umutoza mwiza,ni umujyanama mwiza atuyobora mu kuri kose.

Imana ibahe umugisha, Amen

Ibitekerezo (1)

28-10-2017    04:30

murakoze ame

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?