Umugisha uva ku Mana! - Dorothée Rajiah

Kwamamaza

agakiza

Umugisha uva ku Mana! - Dorothée Rajiah


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-06-14 03:04:00


Umugisha uva ku Mana! - Dorothée Rajiah

Abwira umugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugaba w’ingabo?’” Aramusubiza ati “Oya, nibera mu bacu.” Elisa ati “ Twamugirira dute?” Gehazi aramusubiza ati “ Icyakora nta mwana w’umuhungu agira, kandi umugabo we arashaje.” 2 Abami 4 : 13-14

Bibiliya itubwira umugore wabaga i Shunemu. Uwo mugore yari yarabonye ko umuntu w’Imana witwa Elisa akunze kunyura iwabo. Ni bwo yaje gufata icyemezo cyo kumutumira ngo aze basangire, anaruhukire iwe. Kugira ngo amworohereze mu murimo we, uwo mugore yamwubakiye icyumba hejuru y’inzu ngo arusheho kwisanzura.

Bityo rero Elisa akajya ahanyura kenshi akaharuhukira. Uwo Mushunemukazi ntiyaharaniraga inyungu ze. Ntabwo yagiriye neza umukozi w’Imana kugira ngo agire icyo abona. Icyo yari agamije kwari ukumugirira neza. Yari agambiriye gukorera Imana akoresheje ibyo atunze, adategereje ibihembo. Imbere y’Imana, uyu mugore yari afite umutima uboneye, utagira uburyarya, ukiranuka kandi wuje ubudahemuka.

Bwoko bw’Imana, ndashaka kubabriwa ko igihe cyose Imana ibonye mwene uwo muntu ufite izo ndangagaciro idashobora kubura kumuha umugisha no kumugirira ubuntu budasanzwe mu buzima bwe.

Elisa rero yabwiye umugaragu we ati «Genda ubaze uwo mugore icyo twamukorera. Nanjye ndashaka kumugirira neza». Nguko uko Imana ikora. Uwo mugore nta mwana w’umuhungu yagiraga, kandi umugabo we yari ashaje. Ariko mu mwaka utaha yabyaye umwana w’umuhungu!

Ntushobora gukorera Imana n’umutima ukiranuka utarimo uburyarya, ngo Imana na yo ibure kugira icyo igukorera. Nukorera Imana ukiranuka nta buryarya, Imana izakoresha abantu baguheshe umugisha. Imana izashyira abantu mu nzira unyuramo bakugirire neza. Ntuzamenya aho umugisha w’Imana uturuka, gusa Imana izawukoherereza kandi ukugereho. Korera Imana rero n’umutima wawe wose utitaye ku nyungu zawe, maze uyireke ikore!

Ibitekerezo (1)

Damascene

2-04-2013    09:11

Urakoze cyane kuri iyi nkuru nziza uduhaye. Imana iguhe umugisha. Nibyo koko gukorera Imana nta gihombo kirimo, ahubwo bizana inyungu nyinshi. Hari ingororano mugukorera Imana, haba muri ubu buzima ndetse no mu buzaza. Amen

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?