Umuhanzi NKURUNZIZA Nathanael asanga amafaranga atakabaye intandaro yo kudakorera Imana

Nkurunziza Nathanael ni umuhanzi w’indirimbo z’ihimbaza Imana, ni umukristo ukorera umurimo w’Imana mu itorero Free Methosiste Church i Kibogora mu Karere ka Nyamasheke. Kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mata twaganiriye atubwira intumbereyo mu ruhando rwa muzika by’umwihariko indirimbo z’ihimbaza Imana.

Nkurunziza Nathanael umaze gushyira hanze indirimno enye z’amajwi, mu kiganiro na agakiza.org yadutangarije impamvu yahisemo guhimba no kuririmba ndetse n’ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze.

Umuhanzi NKURUNZIZA Nathanael yavuze imvano yo gutangira kwiyumvamo impano y’ubuhanzi ndetse akabishyira mu bikorwa aho kuri ubu amaze gusohora indirimbo z’amajwi zigera kuri enye, yavuzeko atangira kwiyumvamo iyi mpano yabitewe n’uburwayi yahuye nabwo akiri muto ,ahigira Imana umuhigo ko nakira azaba mu buzima bwo gukora ivugabutumwa binyunze mu ndirimbo. Yongeyeho ko kuririmba ari ibintu yakundaga kuva kera akiri muto kandi mama we yamubereye icyitegererezo kuko nawe yaririmbaga muri chorale, kuko mama we yamuteraga imbaraga kugeza ubwo abaye umuririmbyi muri korali y’abana bato.

NKURUNZIZA Nathanael nk’umuhanzi ufite intumbero zo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bukiza ibyaha n’ibikomere by’imitima, abinyujije mu bihangano by’indirimbo zihimbaza Imana, abajijwe uko we abona abahanzi benshi batangira baririmba Gospel, hanyuma bakabivamo kubera nta mafaranga abonekamo, yavuze icyo we atenganya mu gihe yaba atabona amafaranga mu buhanzi bwe, yagize ati “ Muby’ukuri njyewe ntabwo intego yanjye ari ukuririmba ngo mbone amafaranga ahubwo intego yanjye ni ugukora ivugabutumwa nk’uko nabihize ko nzaba mu buzima bwo Guhimbaza , ndirimba indirimbo zamamaza ubutumwa bwiza, gusa amafaranga Imana niyo iyatanga iyampaye mu buryo buturutse ku iyi mpano yo kuririmba waba ari umugisha sinayanga kandi nabishimira Imana ariko atabonetse ntacyo byampungabanyaho namba kuko si cyo ngendereye.”

Iki ni ikiganiro kirambuye NKURUNZIZA Nathanael yagiranye na www.agakiza.org :

Ni ikihe kintu cyiza cyakubayeho mu gihe umaze uririmba?

Nathael :“Ikintu cyiza cyambere cyambayeho mu gihe maze ndirimba ni igihe nari ndyamye n’ijoro maze ndota nakoresheje concert muri stade Amahoro mbona abantu bose buzuye umwuka wera, akaba ari naho nakuye iriya ndirimbo ivuga ngo NARACUNGUWE, ubwo nahise mpakura Impano yo guhimba indirimbo binyuze mu buryo bw’inzozi. Kuva uwo munsi kugeza ubu uburyohe bwambere mbubona iyo ndimo ndirimba mpimbaza Imana”

Ese abahanzi usanga bavanga indirimbo zihimbaza Imana n’indirimbo bita iz’isi ubavugaho iki?

Nathael :“Muby’ukuri njyewe icyo navuga kuri aba bahanzi bavanga indirimbo zihimbaza Imana no kuririmba indirimbo twita iz’isi cyangwa se Secular Music nuko bagomba kuvanguka rwose bagahitamo kimwe kuko ni ibintu bidashobora kugira aho bihurira pe! Njye numva baririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa cyangwa se bakagenda bakaririmba Secular Music ariko bakagira aho babarirwa batavangavanze.”

Ese indirimbo zihimbaza Imana, ubona ari iki zagakwiye kwibandaho kugirango zitange ubutumwa bwuzuye, bukiza imitima y’ababwumva?

Nathael: “Ubuhanzi bw’ indirimbo zihimbaza Imana mbona bwagakwiye kwibanda kuri Bibiliya, abantu bakaririmba basomye Ijambo ry’Imana bakabasha kwigisha binyuze mu butumwa bavuga.”

Ni nama ki wagira abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana?

Nathael: « Inama nagira abahanzi bagenzi banjye cyane cyane abaririmba indirimbo zihimbaza Imana, nuko bashishikarira gusoma Ijambo ry’Imana akaba ariryo ribayobora mu buhanzi bwabo kandi bakabikora batihimbaza ahubwo bakabikora kubw’icyubahiro cy’Imana »

Ni ubuhe butumwa bukubiye mu ndirimbo zawe uko ari eshatu?

Nathael “NARACUNGUWE”. Muby’ukuri ni indirimbo igaragazako amaraso ya Yesu yaduhinduye Abana b’ Imana . Ntabwo byari byemewe kuri buri wese kugera ahera ngo yivuganire n’ Imana ariko amaraso ya Yesu yarabirangije byose, ubu twigererayo natwe tukiganirira n’Imana, kandi ikomeza ivuga iti “Imana yacu yemeye gutanga Umwana wayo w’ikinege ntabwo yabura kumuduhana n’ibyo dukeneye byose .”
IGIHE” Ikaba ibwira abantu ko igihe cyo gutaha cyegereje kiri hafi gusohora kandi ikabwira abakunda Imana bayikoreye, bayiringiye ko nitugerayo tuzaririmba tugacuranga tukanezerwa ubuziraherezo. Byakarusho ko tuzabana n’abacu twabuze turi mu isi .Iyi ndirimbo irakangurira abantu bose bakunda Imana bagakora ibyo ishaka kugirango bazabashe gusohora mu ijuru amahoro.

“UMUGAMBI” iravuga ngo Umugambi w’Imana ni mwiza, abari mu rugamba nibakomere be kunyeganyezwa ibyo yavuganye nabo izabikora. Imana yacu irinda isezerano ryayo niyo hashira ibihe n’ibihe .

Ubuhanzi mu Rwanda bugenda butera intanbwe ishimishije, aho usanga nab’ abaririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana nabo bagenda batanga umusanzu wabo kugirango barusheho kubaka imitima ya benshi binyunze mu butumwa batanga mu bihangano byabo.

Guhuza ubutumwa batanga mu ndirimbo ndetse nibyo bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi ni kimwe mu byatuma barushaho kuba intangarugero kandi bagashimwa nk’abakozi b’Imana bagabura ibyayo.

Umva indirimbo z’amajwi NKURUNZIZA Nathanael amaze gusohora

Ismael@Agakiza.org