Umuhanzi Serge IYAMUREMYE mu myiteguro y’igitaramo yise One Spirit

Serge IYAMUREMYE ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimba Imana ukunze cyane muri iyi minsi, kuri ubu rero ari mu myiteguro y’igitaramo yise One Spirit, ahamya adashidikanya ko abazacyitabira bazaba bari mu isi y’umwuka gusa

Ni igitaramo kizabatariki 26 Kanama 2018, kikazabera muri Serena Hotel I Kigali, aho avuga ko abantu baziyabira bazahembuka ku buryo bukomeye bicaye neza batuje
Muri iki gitaramo kandi ngo hazaba harimo bahanzi batandukanye barimo Apollinaire guturuka mu gihugu cy’uburundi, umuramyi na we ukunzwe cyane kubera indirimbo zifite amavuta

Muri iki gitaramo Serge Iyamuremye azaba amurika album ye nshya ’Biramvura’. Agiye gukora iki gitaramo nyuma y’imyaka ibiri yari amaze adakorera igitaramo mu Rwanda. Serge Iyamuremye arahamagarira abakunzi b’umuziki wa Gospel kutazacikanwa n’iki gitaramo cye, kuko kizaba kirimo Umwuka w’Imana.

Mu magambo ye bwite, Serge avuga ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari ukuramya Imana mu mwuka umwe

Akaba asaba buri wese wifuza kongera kugirana ubusabane n’Imana kutazabura muri iki gitaramo