Urukundo rurusha byose kubaka umurimo w’Imana(...)

Kwamamaza

agakiza

Urukundo rurusha byose kubaka umurimo w’Imana igice cya 1 CONSTANT Mahame


Yanditswe na: Ubwanditsi     2016-07-12 16:53:00


Urukundo rurusha byose kubaka umurimo w’Imana igice cya 1 CONSTANT Mahame

Ubusanzwe iyo dukurikiranye mu mibanire hagati ya yesu n’intumwa ze za mbere usanga yarakundaga kubamenera amwe mu mabanga y’ibizababaho mu bihe byari imbere nyuma namara gutandukana nabo, mubyo rero yakundaga kubabwira usanga akenshi yarabateguzaga ko bazangwa bagatotezwa yaba ari ubutegetsi bwariho icyo gihe cyangwa se bagenzi babo kandi babahora izina rye (Matayo 10,16-23).

Iyo urebye rero usanga muri izo ntambara zose bari kuzahura nazo baragombaga kugira izindi ngamba (strategies) bafata cyangwa bakiga (arizo natwe twabigiraho) zazatuma bagera ku ntego nyamukuru yar’abasigiye ariyo kwigisha ubutumwa bwiza bwo kwihana ibyaha uhereye I yerusalemu ukageza ku mpera z’isi.

Yesu kristu yabakopeje mu marenga inzira nyamukuru yazarusha izindi kubageza ku nshingano yarabasigiye aho yagize ati:”ndabaha itegeko rishya ngo mukundane nk’uko nabakunze, mube ariko namwe mukundana. ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana. (Yohana 13, 34-35).” Biragagara cyane ko ubwabyo gusa hagati yabo gukundana byari ivugabutumwa rituma abantu babamenya koko ari aba kristu uretse n’ibyo kandi n’umunyarwanda yaravuze ati babiri bahuje baruta umunani urasana.

Ikindi nuko bahuriraga hamwe mu rusengero n’andi mahuriro ariko n’Imitima yabo ikaba ifite intego zimwe (bahuje imitima) n’ibyabo kandi bakabisangira nta n’umwe ufite umutima ugononwa cyangwa ngo atange agamije ikindi kindi atari umutima w’urukundo no kubaka umurimo w’Imana bibimuteye bigatuma n’abatizera batangira kubasanga ngo bifatanye kuko basaga nibyo bavuga(Ibyakozwe n’intumwa 2, 46-47).

Duhereye kubyo tumaze kubona hejuru reka noneho turebere hamwe uko urukundo rurusha byose kubaka umurimo w’Imana twifashishije ibintu bine (4) bikurikira:

(1) Ubundi nta rukundo rutagira igitambo; Uretse Imana yatwerekeye urugero itanga umwana wayo ariko no mubuzima busanzwe tuziko umuntu ahitamo uwo bubakana akaramata asize abandi benshi bamukundaga cyangwa yakungandaga akabareka.

Abo bandi baba babaye nk’ibitambo atanze ku mpamvu y’uwo abona ko bakwiriye kuzabana iteka ryose. Kubwo gukunda no gushyira imbere Imana n’umurimo nyamukuru yadushinze wo guhindura bariya batarizera ngo bizere batarimbuka dukwiye kugira umwanya, ibintu, imbaraga, kwihanganira amwe mu makosa y’abagenzi bacu dukorana umurimo w’Imana kumpamvu y’urwo rukundo rudusinika gusohoza inshingano nyamukuru Imana yategetse itorero ryayo.

(2) Ubundi kandi hariho na mimwe mu bihamya by’umutima w’urukundo (abakorinto13, 4-10)

a) Urukundo rurihangana rukagira neza kandi bidakorewe kwishimisha, dufashe urugero ruto rwo gusura umwizera mugenzi wawe ukamara kugera iwe akaba aguhaye aga fanta k’amafaranga magana atatu (300), rimwe yagera mu bandi bizera agatangira kubabwirako imirimo yakoze myiza ati runaka aherutse kunsura mu minsi ishize nubwo yansanze mfite 300 gusa ariko nayamuguriye ka fanta da. Ibyo bishobora gutuma ari uwahawe fanta ari n’abandi babyumvishe nta numwe wifuza kugaruka iwawe ku mpamvu yo kugirira neza abandi ubikoreye kwihimbaza, ugasanga byishe bwa bufatanye bwanyu mwajyaga mugira mwahuye yaba mu masengesho,chorale mw’itorero n’ahandi.

b) Urukundo ntirugira ishyari, Nigeze nganira n’umubyeyi umwe ambwira uburyo ki hari bamwe mu bizera bagiye gusengera mu butayu basaba Imana ko itagirira neza (kumuha imigisha yo mw’isi) mugenzi wabo wundi basengana.

Byanteye kwibaza niba abantu bameze batyo bashobora kwagura ingoma y’Imana n’imitima yangana bimeze bityo kuko n’Imana ubwayo biragoye ko yagirira icyizere abantu nk’abo ngo ibagabire umurimo wayo.

c) Urukundo ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, mu mitego imwe Satani acisha intege itorero n’abantu ateza kujya kuvuga hanze ibyo bagenzi babo bihannye.

Bituma uwihannye nubwo aziko yababariwe n’Imana ariko agacika intege zo gusubira gusenga agasigarana ipfunwe n’isoni ubwo kandi iyo babaye benshi niko gucika intege kw’itorero ninako gusenyuka k’umurimo w’Imana kuberako imbaraga z’itorero zari ba bizera basubiye inyuma.

d) Urukundo rurababarira rukizera rukanihanganira byose, Iyo abantu batihanganiranye mu ntege nke zabo kandi ntibabarirane mu gukoserezanya kwabo doreko tucyinambaye n’umubiri nibwo imishinga yose y’itorero isubijwe inyuma no kurwanyana kw’ibitekerezo byanze koroherana ngo basenyere umugozi umwe bikarangira ryagwingiye nta no gutera imbere mugahama hamwe.
e) Urukunko ntirwihimbaza,ntirushaka ibyarwo,ntirutekereza ikibi ku bandi n’ibindi…

Igice kizakurikira tuzareba hamwe Umumaro w’umwuka wera cyangwa impano zawo mu gushimangira urukundo hagati y’abizera Kristo ntimuzacikwe!!!

Ibitekerezo (1)

SINDAYIGAYA Eugène

27-09-2013    09:28

Yego muvandimwe
mbere ya byose Imana Iguhe Umugisha ndetse mu buzima nubwo abantu tutabyitaho ntakuntu wakora uyu murimo nta rukundo kuko nkuko wabivuze haruguru iyo umuntu adatahiriza umugozi umwe na mwene se ntacyo baba bakigezeho kandi ubwo umurimo w’ Imana uba wamaze kwangirika muribo no mubo babwiriza

AHA NI NK’IGITEKEREZO CYANGWA INYUNGANIZI

Iyo uganiriye n’abantu benshi bakubwira ko ntamuntu numwe banga aha ugasanga koko bimeze nkaho ntakibazo bafite, ariko nanone ugasanga ntacyo bishe nta nicyo bakijije ntawe basura arwaye cyangwa nta gitekerezo nk’inyunganizi mu murimo aha rero birakwiriye ko mwafasha abantu kumenya nicyo bakora kugirango bagire urukundo nyarwo rwo kubafasha gukorera Imana no gufasha abandi nkuko ijambo ry ’Imana ribivuga ( ngo buri wese agire ikimenyetso gituma mugenzi we afashwa)

Imana Ibahe Umugisha kandi Ikomeze Kubagura

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?

Site under construction

Site under construction

Warning: a technical problem (SQL server) is preventing access to this part of the site. Thank you for your patience.