Waba uzi umumaro w’ikawa ku buzima?

Kwamamaza

agakiza

Waba uzi umumaro w’ikawa ku buzima?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-19 10:15:21


Waba uzi umumaro w’ikawa ku buzima?

Ikawa ni ikinyobwa gikungahaye ku binyabutabire(Antioxidant) bishinzwe gutunga, gusohora uburozi no gusukura umubiri si ibyo gusa ikawa ifasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye aha twavugamo nka kanseri, Diyabete ndetse n’indwara zifata umwijima.

ESE WARUZIKO?

Iyo unyweye agakombe kamwe k’ikawa isanzwe itarimo ikindi kintu uba ufashe intungamubiri zitandukanye harimo imyunyu ngugu, vitamine B zitandukanye ikindi gitangaje nuko ikawa ari kimwe mu binyobwa bigira ibivumbikisho(Calories) biri ku rugero rwo hasi cyane (2%).Ikawa kandi niyo soko ya mbere y’ibinyabutabire (antioxidant) nkuko twabivuze haruguru.

Muri iyi nyandiko turagerageza kubegeranyiriza ibintu5 byiza bizanywa no kunywa ikawa.

1. KONGERA IBYISHIMO NO KUGABANYA AGAHINDA GAKABIJE.

Agahinda gakabije ni indwara yo mu mutwe yibasira imitekerereze ikunze kugaragara ku bantu benshi ku isi ndetse iyo idafatiwe ingamba inagabanya kubaho ubuzima bwiza, ibyishimo bikayoyoka bityo. Ubushakashatsi bwakozwe n’abanyeshuri bo mu ishuri ryitwa Harvard medical school byagaraje ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo kugira iki kibazo ku kigero cya 20%, ndetse bikanongerera umuntu guhorana akanyamuneza.

2. IFASHA UBUZIMA BW’UMWIJIMA.

Umwijima ni urugingo rukomeye cyane kubuzima bw’ikiremwamuntu kuko rukora imirimo myinshi mu muburi. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko kunywa ikawa bigabanya ibyago byo kurwara indwara zitandukanye zifata umwijima twavugamo nka Hepatite zitandukanye, Kanseri y’umwijima ndetse na cirrhosis iterwa no kunywa inzoga nyinshi no gufata ibinure byinshi .

3. KUGABANYA IBYAGO BYO KURWARA IGISUKARI (diabete)

Indwara y’igisukari yo mu bwoko bwa 2 ikunze kwibasira abantu benshi bafite imyaka iri hejuru ya 26 aho igaragazwa no kugira isukari nyinshi mu maraso bitewe nuko iba yazamutse bityo umusemburo ushinzwe kuyigabanya (Insulin) ntubashe kuyiringaniza. Ubushakashatsi butandukanye bwagarajeko iyo unywa ikawa bigabanyaho hagati ya 25% -50% ku byago byo kurwara iyi ndwara.

4. KUGABANYA IBINURE MU MUBIRI
Mu ikawa habamo ikinyabutabire kitwa Caffeine gifasha mu gutwika ibinure ndetse no kongera imikorere myiza y’umubiri. Ibi ntibibaho ku bantu babyibushye gusa no kubananutse bibaho .

5. IKAWA IFASHA ABARWAYI BA PARKINSON’S

Parkinson’s ni indwara yibasira abantu bakuze,ifata urwungano rw’imyakura iyi ndwara ishobora kugaragazwa no gutitira umuntu ntaruhare abigizemo.
Ikinyabutabire kitwa Caffeine dusanga mu ikawa gifasha mu kurinda iyi ndwara ariko kubayirwaye ikabafasha gusubiza ku murongo izi mpinduka ziba zabaye mu mubiri .

IKITONDERWA

Bikunze kugaragara ko ikawa yongera umuvuduko w’amaraso, kudatuza ndetse no kudasinzira.
Ibi birashoboka cyane mu gihe wanyoye nyinshi cyane ndetse no ku bantu baba basanzwe bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso uri hejuru nubwo waba udakabije, iyo uyinyweye ufite iki kibazo uba uri kongera umuvuduko w’amaraso kandi usanzwe uwufite ndetse bishobora no gutera umutima kunanirwa ukaba wanahagarara.

Source:www.medecinenet.com
Martha@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?