Wari uzi ko ibibabi by’amapera bivura indwara(...)

Kwamamaza

agakiza

Wari uzi ko ibibabi by’amapera bivura indwara zitandukanye


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-11-11 08:18:30


Wari uzi ko ibibabi by’amapera bivura indwara zitandukanye

Amapera ni imbuto ziboneka mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi zigakundwa cyane cyane n’abana, ariko ibyiza by’amapera ntibigarukira ku mbuto gusa, ahubwo abahanga batandukanye mu by’ubuzima bavuga ko ibibabi by’amapera ndetse n’igishishwa cy’igiti cy’ipera bigira akamaro gakomeye mu gukemura ibibazo by’ubuzima bitandukanye byibasira umubiri w’umuntu.

Amakuru dukesha https://therapeutesmagazine.com, bavuga ko kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera byafasha mu kugabanya ingano y’ibinure bibi(cholesterol) mu mubiri, ahubwo kikongera ibinure byiza bikenewe mu mubiri.

Ibibabi by’amapera kandi bivura indwara zitandukanye zifata ishinya, zigatuma umuntu yumva ishinya imubabaza, cyangwa se amenyo ababaza, guhekenya ibibabi by’amapera bigabanya ubwo bubabare bwo mu ishinya no mu menyo, ariko cyane cyane ngo ibyo bibabi bivura udusebe tuza mu kanwa tubabaza cyane.

Ibibabi by’amapera binafasha abantu bagira uruhu rwo mu maso rugira utuntu tw’uduheri dukira tugasiga amabara y’umukara. Iyo umuntu afashe ibibabi by’amapera akabisekura akabivanga n’amazi makeya, akabikaraba mu maso mu gitondo na nimugoroba, ngo bivura utwo duheri mu maso.

Ku bantu barwaye diyabete, kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera kenshi nibura rimwe ku munsi, bifasha mu kugabanya isukari mu maraso ku buryo bw’umwimerere.

Ibibabi by’amapera kandi ni umuti ukomeye mu komora ibisebe, uwo ngo ni umuti wakoreshwaga n’abakurambere mu binyejena byinshi byatambutse, ugakoreshwa mu komora ibikomere igihe umuntu yitemye, kandi ugakoreshwa ku bana no ku bantu bakuru.

Uko bikora, ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabisekura nyuma akabivanga n’amazi makeya, akabirambika ku gisebe nibura umunota umwe.
Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira ikibazo cy’umusatsi ucika, bigatuma bagira umusatsi mwiza kandi ukomeye.

Uko bikorwa ngo ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabitekana n’amazi bikabira, nyuma akareka bigahora bikaba akazuyazi, akayameshesha mu mutwe asa n’unanura uruhu rumeraho umusatsi.

Ku rubuga https://www.guavafacts.com, bavuga ko icyayi cy’ibibabi by’amapera gifasha mu kurwanya ibibazo bitandukanye byibasira impyiko.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014, bukozwe n’ikitwa ‘International Journal of Research in Medical and Health Sciences’, bwagaragaje ko ibibabi by’amapera bigitoshye bifasha mu gukemura ibibazo by’impyiko bitandukanye harimo kuvura indwara zibasira impyiko.

Kuri urwo rubuga bavuga ko ushaka gukoresha ibibabi by’amapera agamije gufasha impyiko, afata ibibabi cumi na bitanu by’amapera bigitoshye, akabishyira muri litiro y’amazi akabiteka nibura mu minota cumi n’itanu, nyuma akabihoza agatangira kubinywaho.

Ku rubuga www.reussir-en-famille.com, bavuga ko ibibabi by’amapera bifasha cyane abantu bifuza gutakaza ibiro, kuko bituma isukari ititsindagira mu mubiri.
Ibibabi by’amapera byongera ibyitwa ‘enzymes digestives’ bisukura inzira y’igogora, bigatuma igogora rigenda neza, kandi n’imyanda igasohoka neza.

Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ibibabi by’amapera byongera ikitwa ‘le métabolisme’. Iyo metabolisme ikaba igira akamaro gakomeye mu gutwika za ‘calories’ zituruka mu byo umuntu yariye, kandi urwo ngo ni rwo rufunguzo rwo gutakaza ibiro no kunanuka mu gihe umuntu abyifuza.

Ibibabi by’amapera kandi ngo bavura impiswi. Uko bitegurwa, ni ugifata ibibabi by’amapera bakabivanga n’imizi y’igiti cy’ipera bakabibiza mu mazi, bikamara iminota 20, nyuma byamara guhora umuntu urwaye impiswi akajya abinywaho kugeza akize.

Ibibabi by’amapera bifasha abagabo n’abagore kurumbuka (fertilité) kuko byigiramo ikitwa ‘folate’ cyongerera abagore amahirwe yo gusama ndetse na ‘lycopène’ yongera intanga-ngabo.

Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso ni kimwe mu byo ibibabi by’amapera bikiza ku buryo bukomeye, kuko bifasha amaraso kunyura mu mitsi yose y’umubiri uko bikwiriye.

Muri macyeibibabi by’amapera ni ingenzi kuko bivura indwara nyinshi kandi bigatuma umubiri ukora neza. Nimucyo rero tujye tubikoresha ariko tutirengagije no kujya kwa muganga kuko nawe aduha izindi nama z’ingenzi zadufasha kugira ubuzima buzira umuze.

Source: www.reussir-en-famille.com, www.therapeutesmagazine.com,
kigalitoday.com

Vestine@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?