Waruziko umwanzi wawe afite akamaro gakomeye mu buzima bwawe bwa gikristo?

Nshuti y’Imana, uyu munsi nasanze umwanzi cyangwa umuntu utakwifuriza ineza na we hari icyo amaze mu buzima bwawe.
Dore ibintu bitanu ukwiye kwigira ku mwanzi wawe:
1. Hari igihe umwanzi akwegereza Imana neza atabishaka. Hana iyo atagira Penina ntabwo yari gushaka Imana nk’uko yabikoze (I Samuel 1);

2. Hari igihe agusabira neza atabizi ndetse agasaba wowe n’ibyo utakwisabira. Hamani yasabiye Moridekayi neza azi ko yisabira (Esiteri 6:6-10);

3. Hari igihe atuma Imana ikuba inshuro nyinshi ibyo wari ufite we azi ngo arimo kukugerageza (Yobu 42:5);

4. Hari igihe yihutisha isezerano ryawe atabizi: Gutabarwa kw’abayuda mu gihe cya Moridekayi na Esiteri bivuye ku mugambi mubi wa Hamani);

5. Atuma kwizera Imana kwawe kwaguka.

Nawe urebye wasanga umwanzi wawe hari icyo akumariye. Kandi abanzi bawe si abantu gusa ni satani ubarimo. Fata umwanya usabe Imana iguhe uburyo buzima bwo kwitwararika ku mwanzi wawe.
Amen!
By: Ev Asiimwe Fred