Yesu afite ubutware bwose

Kwamamaza

agakiza

Yesu afite ubutware bwose


Yanditswe na: Ubwanditsi     2015-07-24 08:33:37


     Yesu afite ubutware bwose

"Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati "Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi." Matayo 28:18

"Nicyo gituma nanjye maze kumva uburyo mwizera Umwami Yesu mugakunda abera bose, mbashimira Imana urudaca nkabasabira uko nsenze,kugira ngo Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo, ari yo Data wa twese w’icyubahiro, ibahe umwuka w’ubwenge no guhishurirwa bitume muyimenya, ngo amaso y’imitima yanyu abone uko ahweza mumenye ibyo mwiringizwa n’Iyabahamagaye, mumenye n’ubutunzi bw’ubwiza bw’ibyo azaraga abera, mumenye n’ubwinshi bw’imbaraga zayo butagira akagero, izo iha twebwe abizeye nk’uko imbaraga z’ububasha bwayo bukomeye ziri, izo yakoreye muri Kristo ubwo yamuzuraga mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo ahantu ho mu ijuru". Abefeso 1:15-20

Yesu ageze i Galilaya, icyo yatangaje mbere ni ukubabwira ko afite ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Yaje mu isi aje kurwana na satani ngo amutsinde, asubize umuntu ubutware bwe yambuwe ari muri edeni.

Umwami Sauli yigeze gushikisha umuhanuzi Samweli, ibyo bikagaragaza ubutware Satani yari afite ku bantu b’Imana n’ubwo babaga ari abakiranutsi. Ibyo Yesu yarabihinduye ntibizongera ukundi.

Satani, ubwo yegeraga Yesu nyuma yo kwiyiriza ubusa asenga iminsi 40 ko namupfukamira amuha ubutware ; ntiyabeshyaga. Yari abufite kuko yari yarabwambuye umuntu. Yesu yamunesheje kubw’Ijambo, ariko amutegereza no kuzabumwambura kubw’umusaraba.

Ubutware Yesu yahawe ni ubw’abizera kuko yaduhaye izina rye ngo turikoreshe, dutegeka mu isi y’umwuka kuko ariyo iyobora iyi si igaragara. Halleluya!

Paulo yandikiye Abefeso, ababwira ko abasengera ngo bagire uguhishurirwa iby’ubutware bafiteho uburenganzira. N’ubwo bari abo gushimwa, ariko bari babuze ikintu cy’ingenzi. Bari nka ba bana b’ibitambambuga bafite ababyeyi bakomeye ariko batarya ibyabagenewe bikaribwa n’ababarera, bakabagira uko bashaka kubwo kutamenya uburenganzira bwabo.

Yesu afite ubutware ku ndwara zose, ku bibazo uko byaba biri kose, ku butunzi, n’ibindi. Dusenge Imana, tube mu butware bw’Imana.

Nk’itorero, dukwiriye kugira intego yo guhesha Iyaduhamagaye icyubahiro, nibwo tuzafata isi kuko twabiherewe ubutware ; nta kizagira icyo kidutwara.

"Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n’umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw’imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka.

Abazamwizera Yesu yabahaye ubutware ababwira ko bazafata inzoka, kandi ko nibanywa ikintu cyica ntacyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bagakira." Mariko 16:14-17

Iyo Yesu agira imikorere nk’iy’ubwami bw’iyi si, yari gushyira ingufuri kuri benshi bahamagawe nka kumwe bigenda kubafitanye ibibazo n’inzego bwite za Leta ; kuko bafite intego zitandukanye n’Iyaduhamagaye.

Daniyeli na bagenzi be bamenye ubwo butware bwatugenewe, bayobora ba bapfumu n’abakonikoni bo mu gihugu bari baranyagiwemo.

Yesu araduhumuriza ko yahawe ubutware bwose, kandi ni ku bwacu. Ikibazo si Imana, ikibazo nitwe tutaba ku murongo umwe nawe.

Yesu aduhumure amaso duhishurirwe ubutware buri muri we bidutere kudatinya. Imana iduhane umugisha

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?