Yesu ni we utanga amahoro no mu gihe cyo(...)

Kwamamaza

agakiza

Yesu ni we utanga amahoro no mu gihe cyo kuyabura


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-08-07 04:13:20


Yesu ni we utanga amahoro no mu gihe cyo kuyabura

Muraho, nitwa joelle mfite imyaka 27, ndifuza kubabwira uko nabonye imbaraga z’Imana nkakira Yesu nk’umwami n’umukiza wanjye, nkabona amahoro ntigeze mbona ntarakira Yesu mu buzima bwanjye.

Nari mfite imyaka 23, ndangije amashuri yanjye, nabonye amakuru ambwira ko mama wanjye arwaye kanseri, mu byukuri nkimara kumva iyo nkuru y’incamugiongo ntibyari binyoroheye na gato kuko nibazaga amaherezo y’ubwo buzima bubi ngiye gutangira nkayabura.

Ariko muri uwo mubabaro utagira uko ungana, muri ako gahinda gakabije ndetse no muri uwo mwijima w’icuraburindi nari ndimo, nahisemo kwegera Yesu kristo mushakaho ubufasha ngo ndebe ko yankiriza mama.

Naramwisunze rero na we anyakirana ubwuzu bwinshi amara umubabaro, ampa amasezerano numva ndyohewe no kuba mufite, kuko yakoze ikintu gikomeye mu gihe mama yari amaze umwaka wose arwaye, Yesu yansenderejemo amahoro numva nguwe neza.

Abaganga bakoze ibishoboka byose ngo barebe ko baramira ubuzima bwa mama ariko aranga abaca mu myanya y’intoki, mu byukuri ntago byari byoroshye kubura umubyeyi wari usigaye kandi ari na we wari inkingi ya mwamba mu buzima bwacu, ariko Yesu yakoze ikintu gikomeye ampa amahoro yo mu mutima ku buryo no mu gushyingura nari nkomeye rwose.

Sinzi ko ibi bintu mubyumva nkuko mbivuga kuko njyewe mu buzima bwanjye natinyaga kureba umuntu wapfuye, n’iyo najyaga gushyingura abaturanyi navagayo nenda gupfa kubera agahinda kenshi nabaga mfite.

Bene data natunguwe no kubona nkomeye mu gihe cyo gushyingura mama wanjye, Yesu ni we mahoro yacu, niwe utanga amahoro no mu gihe cyo kuyabura, yarakoze yagize neza.

Ushobora kuba udafite ayo mahoro uyu munsi, uribaza icyo wakora kugirango uyabone ariko wakibuze, uyu munsi niwemerera Yesu akinjira mu buzima bwawe araguha amahoro atemba nk’uruzi, araguhaza ibyishimo utigeze ugira.

Nyemerera umwizere maze umwakire nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwawe, na we arakubera ibyiringiro.

Amen.

Liliane KALIZA@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?