Amasomo twakura ku muhate wa Daniyeli utararambiwe gusenga no mugihe yatindaga gusubizwa

Umwami Imana yadusezeranije gusubiza amasengesho yacu cyane cyane ayo dusenganye ukwizera. Ibi ni ukuri, ariko hari igihe twumva nk’aho Imana itinda gusubiza amasengesho tuyisenga kuko ibisubizo bitazira igihe tubikeneye, bityo bikatubabaza cyane.

Niki wakora igihe ibisubizo by’amasengesho dusenga bigaragara ko bitinze? Ni gute wakwitwara igihe ibisubizo by’amarira n’amasengesho yacu bisa nk’aho bigenda gahoro bigatinda kutugeraho? Igikwiye ni uko dukwiye gukomeza gusengana ukwizera.

Abenshi muri twe batangira gushinja Imana iyo ibisubizo by’amasengesho yacu bisa nk’aho bitinze. Tukibaza impamvu ibisubizo bitaza, impamvu bihagera bitinze, n’impamvu itatwumva. Akenshi twihutira gushinja Imana ,kandi ubwayo iba isanzwe izi icyo tuzasengera tutaratangira no gusenga kandi igasubiza igihe gikwiriye iyo dusenze.

Mu by’ukuri , dukwiye gukomeza gusenga no mugihe amasengesho yacu asa nk’aho atinze gusohora. Dukwiye kurebera kuri Daniyeli wahuye n’iki kibazo cy’amasengesho ye yatinze gusubizwa.

Aha hari bimwe twamwigiraho:

Muri Daniyeli 10:12 , tuhasoma ko Imana yohereza igisubizo igihe cyose yumvise amasengesho tuyisenga, ariko satani ahora ashakisha uko yaburizamo cyangwa ngo abuze ibisubizo twasengeyengo ntibitugereho.

“Aherako arambwira ati “Witinya Daniyeli, kuko uhereye ku munsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi ni yo anzanye.”( Daniyeli 10:12)

Iyo dusomye umurongo ukurikiraho, tuhasanga uko umwanzi yabujije Daniyeli kwakira igisubizo mugihe gikwiye. “Ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza….”(Daniyeli10:13)

Ibi bisobanuyeko hajya haba intambara ku bisubizo by’amasengesho yacu. Ese tugiye kureka gusenga kuberako ibisubizo bitinda? Twaba tugiye kureka Imana kuko bisa nk’aho idasubiza?

Muby’ukuri , dukwiye kuba nka Daniyeli wakomeje gusenga igihe cyose kugeza igihe yaboneye ibisubizo by’amasengesho ye.

“Muri iyo minsi, jyewe Daniyeli namaze ibyumweru bitatu ndira. Nta mutsima naryaga nubwo ari mwiza, nta nyama cyangwa vino, nta cyo nasamiraga kandi sinihezuraga kugeza aho ibyo byumweru uko ari bitatu byose bishiriye.”(Daniyeli10:2-3)

Mu gihe kidatinze, ibisubizo byaraje. Byahageze kuko Imana ariyo yatumye bisohora:

“Ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza. Nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi.( Daniyeli10:13)

Nshuti , Imana isubiza amasengesho yacu ariko satani ashakisha uburyo aduca intege ngo tureke gushaka Imana. Igihe dusenga cyane niko satani agerageza kubuza amasengesho yacu ngo adasubizwa, niyo mpamvu tudakwiye kureka gusenga kuko ibisubizo biba biri hafi kutugeraho.

Sophie @Agakiza.org