Abo turibo

Kwamamaza

agakiza

www.agakiza.org ni urubuga rwashizwe muri 2011 birutse ku gitekerezo cyagizwe na Pasteur Désiré Habyarimana icyo gikorwa gishyigikirwa n’ abakunzi b’ inyigisho za Bibiliya. Nyuma yo kubona ko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere kandi ko abantu benshi bakora akazi bitaborehera guterana mu nsengero zabo hagati mu cyumweru twifuje ko twabafashiriza aho bari twifashishije urubuga rwa internet www.agakiza.org.

Ibyo bituma ubutumwa bwiza bugera ku bantu benshi bashoboka kandi mu buryo bwihuse kuko Yesu yavuze ngo: “Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’ umwana n’ Umwuka Wera, mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’ isi” Matayo 28:19-20.

Icyerekezo cyacu:

Gushaka no gukiza icyazimiye (Luka 19:10)

Intego zacu:

Kubwiriza ubutumwa bwiza bwuzuye (bukiza ibyaha,indwara, Imibabaro, imivumo) bugakiza Umwuka, ubugingo n’ umubiri

Gutegura urubyiruko tukabaha umurage no gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bububaka.

Gukangurira amatorero ya gikristo kugaruka kunshingano nkuru yo kujyana ubutumwa bwiza kugera ku mpera y’ isi (Matayo 28:19-20)

Gutegura abamisiyoneri no kubohereza

Contacts:
+250788422984 (Whatsapp)
+250728422984
Email: info@agakiza.org