Abantu benshi n’imbuga za interineti zitandukanye zitangaza ko gufata isukari ku rugero ruringaniye ari byo byiza kuko isukari nyinshi mu mubiri itera uburwayi.
Inyinshi muri izi mbuga zitangaza ko ibyo kurya byose umuntu afashe, umubiri uhita ubihindura nk’isukari hatitawe ku bwoko bw’ibiryo wafashe.
Isukari itandukanye n’ibindi biribwa nk’inyama, imbuto, imboga kuko byo bifite intungamubiri, imyunyu ngugu na aside ; isukari yo ikaba itabifite kandi aribyo bifasha mu igogorwa (digestion) ndetse no kunyunyuza ibifitiye umubiri akamaro. Ibi bikaba byatera ikibazo umuntu wabifashe ku rugero rurenze kugira ingaruka.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru American journal of clinical Nutrition, buvuga ko iyo umuntu afashe garama 100 z’isukari isazwe bigabanya imikorere y’abasirikare barinda umubiri ho amasaha atanu. Ngo iyo bigenze gutya, ubwirinzi bw’umubiri n’ubushobozi bwabwo birahadindirira mu kurwanya indwara.
Ubushakashatsi bukomeza bugaragaza ko abantu benshi bizera ko umutobe wa orange ufite intungamubiri nyinshi. Gusa ngo iyo wamaze guhindurwa, ibyo bita enzymes nzima, intungamubiri ndetse n’imyunyu ngugu biragabanuka.
Uburyo umutobe ukorwa ngo iyo umaze gutunganwa uba umeze nk’isukari y’umweru kuko ngo nta ntungamubiri uba ugifite zafasha isukari karemano iba mu mubiri (glucose) mu gutunganya ibyo kurya ngo bibe byafasha umubiri.
Ngo na none si byiza ko umuntu abaho atazi isukari yafashe ku munsi. Abantu benshi bakunda kurwara kuko ibi ngo batabyitaho bityo bigatera umubiri wabo gukora buhoro ku buryo budakwiriye umuntu muzima.
Ese isukari nyinshi ni iyihe ndwara iteza ?
1. Iyo umuntu akunda kunywa isukari nyinshi, impindura ntabwo ishobora gukura isukari mu maraso ibi bigatera diabete. Ibi bigakunda kugaragara cyane ku babyeyi bageze igihe cyo gucura(menopause).
2. Iyo umuntu akunda gufata isukari nyinshi bishobora kumutera indwara z’amenyo
3. Iyo ukunda gufata isukari nyinshi na none ngo byongera gutakara kw’intungamubiri za kalisiyumu n’imyunyungugu umubiri ukenera igihe umuntu anyara kenshi.
4. Abagore bafata isukari cyane ngo bashobora guhorana umushiha ndetse n’ubwoba.
5. Iyo ufata isukari nyinshi byongera guhorana umunaniro udashira.
Ese ibyiza by’isukari ni ibihe ?
6. Isukari ishobora kukongerera ingufu. Gusa ngo ibi ni iby’igihe gito kuko ihita ishiramo. Ni nko kunywa amazi uramutse ufite inyota kuko wongera kuyigira.
7. Isukari igufasha kumva ko ibyo urya biryoshye.
8. isukari ituma ugira uruhu rwiza.
9. Isukari igufasha gusinzira neza.
Mu Rwanda isukari yari imaze iminsi yariyongereye ibiciro kuko ikilo cyaguraga amafaranga igihumbi na Magana abiri y’u Rwanda none ubu ikilo kigaba cyasubiye kuri Magana inani (800frw), ndetse ngo kikaba gishobora no kugera kuri Magana atandatu bitarenze ibyumweru bibiri.
Mu kiganiro bahaye abanyamakuru , abayobozi b’amadini bishyize hamwe bamagana bikomeye itegeko ritaramara ukwezi ritowe n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko bavuga ko ari agahomamunwa ku gihugu.
Itegeko rimaze iminsi ritowe ryemerera abagore gukuramo inda igihe isamwa ryayo ryatewe no gufatwa ku ngufu, kubyarana hagati y’abafite amasano yegeranye cyangwa igihe iyo nda yashyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga.
Abanyamadini bo ntibemera ko izi mpamvu zumvikana, musenyeri Smaragdi Mbonyintege ahagarariye inama y’abepiskopi ba kiriziya gatolika mu Rwanda yagize ati:“Kuri twebwe kwica umwana uri mu nda mu bihe ibyo aribyo byose ni ukwica umuntu”.
Yakomeje agira ati:"Biratangaje kubona mu gihugu cyakuyeho itegeko ryo kwica umuntu bemeza ko umwana utarakoze icyaha ashobora kwicwa, hari ukwivuguruza mu mategeko kutumvikana."
Ibarura riheruka vuba mu Rwanda ryerekana ko abanyarwanda bagera kuri 95% bavuga ko ari abakristu.
Ku bayobozi babo, ngo iri tegeko ntirihagarariye imyumvire y’abayoboke b’aya madini, bagashaka ko risubirwamo.
Pasteur Evariste Karangwa ati:"Nibabicishe mu banyarwanda habeho referendum, noneho hazarebwe icyo umubare w’abanyarwanda ubivugaho kuko abadepite batorwa n’abantu kugira ngo babahagararire; iki ni ikintu gikomeye cyane, ntabwo wagenda ngo upfe kugifata gusa.”
Uburyo bwa rwihishwa
Gukuramo inda bikomeje gufatwa nk’umuziro mu Rwanda, gusa ubushakashatsi bw’ishuri ry’ubuzima mu Rwanda n’ikigo gikuru cya Guttmacher muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwerekana ko ibi bikorwa bigwiriye mu gihugu.
Inda zigera ku bihumbi 60 zikurwamo buri mwaka mu buryo bwa rwihishwa.
Uretse impamvu zemejwe n’inteko ishinga amategeko, gukuramo inda biracyahanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ariko mu gutora iri tegeko, inteko ishingamategeko yanagabanyije ibihano biva ku myaka 15 yahabwaga uwahamwe n’icyaha cyo gukuramo inda imyinshi ishyirwa kuri itatu.
Mu gihe itegeko ritegereje umukono wa prezida wa repubulika kugira ngo ritangire gukurikizwa, abaturage basanzwe nabo beracyerekana ibitekerezo bitandukanye ku kuba ryakwemezwa burundu cyangwa igice.
Kwitukuza ni uburyo bwo guhindura umubiri w’igikara ugahinduka inzobe. Abagore b’abirabura ku isi yose bakunze kubyitabira. Hari abitukuza umubiri wose cyangwa se ibice bimwe na bimwe by’umubiri.
Impamvu abagore babikora ni nyinshi. Cyane cyane ni ukutigirira icyizere no kumva batishimiye uko basa (complrxe), kumva ko kuba mwiza ari ukuba inzobe ndetse na ndetse n’ibishobora guturuka ku nshuti bagendana, ibinyamakuru cyangwa ikindi kintu cyose cyamugiraho ubushobozi bwo kumuhindura.
Mu gihe uhisemo rero kwitukuza ugomba kumenya ingaruka ushobora guhura na zo ndetse n’uko ugomba kwitwara mu gihe wisiga amavuta atukuza, ugafata icyo cyemezo uzizi.
Ingaruka zo guhindura uruhu
Kwitukuza bishobora gutera ibibazo uwabikoze, cyane cyane iyo akoresha amavuta arimo produits zikomeye nka hydroquinone, corticoids, abitera inshinge za Quinacore cyangwa se abakoresha Eau De Javel (JIK)!
Ingaruka zikunze kugaragara ni izi:
Kuzana ibiheri;
Amabara k’umubiri hamwe hasa inzobe ahandi hirabura ;
Uruhu ruroroha cyane ;
Kuzana amaribori atewe n’uruhu ruri kwangirika;
Indwara z’uruhu zishobora kwiyongera
Ibibazo byo gukira mu gihe ukomeretse uruhu wasizeho amavuta atukuza;
Abitera inshinge bashobora kugira ikibazo cyo kurwara umutima kuko umuti ujya mu maraso;
Iyo wahinduye uruhu rwawe hanyuma ukabireka uruhu ruba igikara kurenza uko rwari rumeze mbere.
Ntitwareka kuvuga kandi n’ingaruka uhura na zo zijyane n’uko abantu bahora bakuryanira inzara cyane cyane iyo uhuye n’ingaruka mbi zo kwitukuza.
Ntitwakwirengangiza ariko ko buri muntu yifuza uruhu rumeze neza, rusa hose kandi rutagira amabara. Ikindi ni uko abagore benshi bikundira kuba inzobe.
KAREKEZI Ray Azades/UMUGANGA.com
Dore inama z’icyo wakora mu gihe unaniwe
Birazwi ko hari igihe umuntu yumva ananiwe ndetse ntacyo yifuza; ntabwo ari byiza kumva ko uri wenyine ngo wigunge muri icyo gihe ahubwo ikintu cy’ingenzi wakora muri icyo gihe ni ugufata amasomo yagufasha gukura no gukomera mu mibereho yawe; ntubyiyumvisha rimwe na rimwe ko igihe ari ngombwa ariko ni cyo gihe gifasha umukirisito gukura mu buryo bw’umwuka.
Ese wigeze ubona imyitwarire y’umukinnyi mu kibuga ubwiwe ko ahawe akaruhuko? Ese utekereza ko acika intege? Oya, ahubwo araruhuka neza agashaka n’imbaraga zituma yongera gukina neza. Iminsi yo kubaho k’umuntu irangwa n’ibintu bitandukanye birimo ibyishimo, umubabaro, gukomereka ku mutima n’ibindi; ibyo bigatuma umuntu akenera nko gufata akaruhuko.
Rimwe na rimwe hari igihe umukiristo atita ku gushimira Imana ibyo yaremye, kuyishimira imigisha itandukanye yayiboneyeho guhera igihe yakirijwe ariko icyo gihe cyo kunanirwa ni igihe cyiza cyo kwibuka umubano ufitanye n’Imana no kuyikomezaho byaba na byiza ugakoresha ijambo riboneka muri Zaburi ya 61:1-3 rivuga ngo “Mana umva gutaka kwanjye, twariza ugutwi gusenga kwanjye, mpagaze ku mpera y’isi nzajya ngutabaza, uko umutima wanjye uzagwa isari, unshyire ku gitare kirekire ntakwishyiraho”.
Hari abantu benshi cyane cyane abakobwa cyangwa abagore bagira umugambi wo gushaka kunanuka ku bushake bitewe no kuba badashimishijwe n’umubyimba bafite. Aha nibwo rero usanga bakora udukorwa dutandukanye tubamo amakosa ashobora no kwangiza ubuzima bwabo.
Topsante ivuga ko mu gihe uhisemo kunanuka (jean skinny) ugomba kumenya ko mu nzira yo kunanuka habonekamo amakosa nk’uko byatangajwe n’abashakashatsi.
Muri ubu bushakashatsi bavuga ko ikosa rya mbere ari ukutaringaniza imirire mu bitera imbaraga, aho bishobora kuvamo imisemburo iboneka umuntu afite inzara mu gihe utitaye ku bikongera imbaraga mu gihe cy’umunsi.
Iki gihe rero ushaka guta ibiro aba agomba gufata ibya mu gitondo bingana na calories 450 (harimo amagi yamenewe mu cyo kunywa nka jus) kugira ngo bigufashe kugera ku mafunguro ya saa sita udahungabanye.
Hagati aho mu kuringaniza amasaha ntugatume hagati y’ifunguro n’irindi hacamo amasaha arenga atanu kugira ngo udahungabanya imisemburo maze ya yindi y’inzra ikaboneraho. Kandi burya iyo wahisemo kugabanya ibiro ugendera ku masaha ntukagwe mu mutego wo kurya mu gihe kitagenwe, mbese nko kugira icyo ufata saa tatu, saa munani, saa kumi gutyo, gerageza kubahiriza amasaha yagenwe y’amafunguro.
Kutamenya gupima intungamubiri ziri mu mata, salade, ndetse n’imbuto zigiye zitandukanye ari nko kwiyiba kuri regime uba warihaye kandi utabishaka.
Ikindi kandi hari abumva ko kugenda ufata utuntu dutandukanye nko mu gihe cy’akaruhuko ntacyo bitwaye nyamara bitera kwiyogera kw’ibiro rimwe na rimwe kuko yagahuda umuntu yihaye ntabwo aba akiyikoreraho.
Hari uburyo bwinshi rero bwo kugabanya ibiro kandi bwose bugira amakosa akorwamo ajyanye no kutamenya gahunda umuntu yaba yarihaye ni yo mpamvu igihe cyose ibiro byawe bigabanyuka vuba bishobora kukuviramo ingaruka kabone nubwo wowe aba ari byo wifuza.
Ikindi abakobwa cyangwa abagore bifuza kugabanya ibiro birinda umubyibuho bakunda gukoramo ikosa, ni ugukora ibyo byose bijyanye n’imirirre bakibagirwa ibijyanye n’imyitozo ngororamubiri. Ni ngombwa ko ukora ibyo byose ariko ukanongeraho siporo byibuze iminota 30 ku munsi. Si ngombwa kujya ku bibuga byabugenewe, ushobora kuva ku kazi n’amaguru cyangwa kuza ku kazi n’amaguru n’ibindi.
Abahanga mu byo kurya batangaza ko atari byiza kujya hejuru ya calories 1500 ku munsi cyangwa munsi ya 1200 kugira ngo hatabaho kubura kw’amaraso mu mitsi, imbaraga, ndetse n’icyizere cyo guta bya biro.
Inkuru dukesha umuganga.com
Imyuna ni amaraso aturuka mu mazuru ashobora guterwa n’ibicurane, allergie, cyangwa se gukomereka kw’agace ko mu izuru. Aha icyo tuvuga ni imyuna iza nta kindi kibazo cyabaye mu izuru.
Nk’uko tubitangarizwa n’urubuga destinationsante.com, uku kuva amaraso mu mazuru ntabwo bishyira ubuzima bw’umwana mu kaga, kandi ntibinagomba abaganga b’inzobere kuko hari udukorwa duto twagaragajwe twakorwa mu gihe umwana yagize ikibazo cyo kuva imyuna:
Kumwicaza,
Ukamupfuna neza witonze kugira ngo ya maraso adafatanira mu izuru
Guhuza izuru rye umubwira gusohora umwuka yitonze mu gihe kigera nko ku minota cumi n’itanu.
Mubwire yuname areba imbere kugira ngo atamira amaraso
Ushobora kandi gukoresha ikintu gikonje ugishyira ku gahanga ke maze ukagabanya umuvuduko amaraso yari afite.
Ushobora no kwifashisha imiti itangwa mu mafarumasi cyangwa se bikaba byiza uyihorana mu rugo mu gihe uzi neza ko umwana wawe akunda guhura n’iki kibazo.
Iyo biramutse bimubyeho ubwa mbere ni ngombwa kumurinda ibyago byo kongera kuva amaraso wirinda kumuha aspirine cyangwa se ibindi binini birinda ibikomere, kuko ngo iyi miti yongera igihe umana yavagamo amaraso ndetse igatinza gukama kwayo (coagulation).
Ikindi ni ukumenya niba umwana wawe adakunda kubyiringira izuru rye cyangwa se yipfuna nabi. Ugomba kumubwira kandi no kutota izuba cyane kuko bituma imyakura yirekura.
Niba kuva amaraso bimaze igihe kirenga iminota 20, bitewe n’impanuka cyangwa itunguranye destinationsante, itugira inama yo kwihutira kwa muganga.
NTAWITONDA Jean Claude/UMUGANGA.com
Umubiri w’umuntu ugizwe na 60% by’amazi. Ni ukuvuga ko buri karema ngingo k’umuntu kaba karimo n’igice cy’amazi. Kunywa amazi kandi bituma ingingo z’umuntu zikora neza cyane bityo bikanamurinda indwara za hato na hato zishobora guturuka ku gukora nabi kwa zimwe mu ngingo ze tutibagiwe n’uko ashobora no kugira ikibazo cy’umwuma mu mubiri. Ikindi nintu cy’ingenzi dusanga mu mazi ni Calcium ifasha umubiri wacu kwiyubaka.
Topsante .com, itangaza ko kunywa amazi ari ingirakamaro mu mubiri w’umuntu kuko amazi meza aba arimo imyunyu ngugu ifasha amagufa gukomera ndetse hakabamo n’izindi ntungamubiri zitandukanye zifasha umubiri kugubwa neza. Amazi meza kandi aba akungahaye ku ntungamubiri zifite uburemere bungana na 1.500gm/little d’eau. Zimwe muri izo ntungamubiri dusanga mu mazi twavuga nka calcium, magnésium, sodium, potassium,…
gore batwite n’abonsa kuko baba bakeneye ntungamubiri nyinshi ndetse n’amazi mu mubiri by’umwihariko.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko calcium dusanga mu mazi ifite akamaro nk’iyo dusanga mu mata ndetse no mu biribwa ibonekamo. Bivuze ko muri litilo y’amazi meza dusangamo calcium iri hagati ya 150mg na 600mg/little. Ikindi ngo n’uko umuntu mukuru agomba kuba afite calcium ingana na 900mg ndetse na 1000mg ku ba
Calcium rero dusanga mu mazi meza tunywa ndetse no mubyo dufungura ngo ifite umumaro ungana 50% mu mubiri wacu kuko ngo igira uruhare runini mu kubaka umubiri wacu ndetse no mugusana uturemangingo tumwe na tumwe dushobora kwangirika ndetse ikanadufasha mu gukomeza amagufa birinda umuntu kuba yabura ekilibule.
Inkuru dukesha umuganga.com
Ni kenshi abantu bigishwa ko ibisindisha birimo inzoga atari byiza ku buzima, nyamara ariko abatari bacye ntibabyitaho ndetse nta gaciro gakomeye babiha, ibi rero ni byo byaje kuviramo urupfu abantu bagera kuri 50 ndetse abandi bahinduka impumyi kubera inzoga mu gihugu cya Equateur giherereye ku mugabane w’Amerika.
Amakuru atangwa n’ibitaro byo muri iki gihugu avuga ko guhera hagati mu Kwezi kwa Nyakanga abantu barenga mirongo itanu bo mu ntara yitwa Azuay iherereye mu Majyepfo y’iki gihugu ndetse n’abaturuka mu ntara yitwa Napo mu Burasirazuba bwa Equateur bamaze kwitaba Imana bazira kunywa inzoga.
Amakuru dukesha urubuga 7 sur 7.be aremeza ko izi nzonga zari zenzwe mu buryo bwa gakondo zikaza gukora ibara nyuma yo kuzivanga n’izengerwa mu nganda nk’uko umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yabitangaje.
Uretse abantu bagera kuri 50 bapfuye hari abandi bagera kuri 245 bamaze kugaragaraho ingaruka zikomeye ku buzima bwabo zatewe no kunywa kuri ibyo bisindisha aho 11 muri bo babaye impumyi kuburyo bukomeye aho abaganga bafite impungenge ko umubare w’abapfa ushobora kugenda wiyongera.
N’ubwo byahereye mu ntara ebyiri z’iki gihugu ubu izimaze kugerwaho n’ingaruka zo kunywa ibi bisindisha zimaze kugera kuri 11 mu ntara 24 zigize iki gihugu.
Ubuyobozi bw’iki gihugu bukaba bwarageze aho bushyiraho itegeko ryo kutanywa inzoga n’imwe mu gihe kigera ku misni itatu kubera iki kibazo cyakomeje gutera impagarara dore ko kuva tariki 22 Kanama Guverinoma y’iki gihugu yemeye ko izahemba umuntu uzazana amacupa y’ubwoko bw’ibi bisindisha biri kwivugana abantu batari bacye.
Inama y’ ijambo ry’ Imana: Imigani 23:29-35 Ni nde ubonye ishyano? Ni nde utaka? Ni nde ufite intonganya? Ni nde wiganyira? Ni nde ufite inguma zitagira impamvu? Ni nde utukura amaso? N’ abarara inkera, nnabagenda bavumba inturire. Ntukarebe vino uko itukura igihe ibirira mu gikombe ikamanuka neza, amaherezo iryana nk’ inzoka igatema nk’ impiri.
SHIKAMA
Umuceri ni ifunguro ryo mu bwoko bw’ibinyanyampeke ukaba ukunzwe kuribwa cyane mubihugu bitandukanye ku isi nk’ubushinwa by’umwihariko, kuri ubu rero hakaba haramaze kuvumburwa ko uretse kuwurya bisanzwe umuceri ukorwamo Salade yo mu rwego rwo hejuru .
IBIRUNGO BIFASHISHA MU GUTEGURIRA ABANTU BANE
|
Ibikoresho bikenerwa
UKO BITEGURWA
|
4.Kata za Poivro mo uduce duto twa Cube.
5.Kata za nyamya mo uduce duto twa cube natwo
6. Kata igitunguru
7. Teka ya magi namara gushya yashyire mu mazi akonje indi minota 10 hanyuma uyatonore.
8. Tegura vinaigrette hamwe na vinaigre balsamique, moutarde, umunyu na poivre.
9. Nyuma yo kwivanga neza ongeramo ya mavuta ya Olive
10. Muri cya gikoresho gifukuye, garura mo wa muceri wamaze gukonja, poivrons wakase , boite de thon égouttée hamwe na émiettée,ma wongere mo ya boite de grains de maïs, bâtons de surmi,na bya bitunguru wakases,usoze ushyiramo ya magiatogosheje wayakazemo uduce duto maze usuke muri ya vinaigrette muri uwo muceri.
11. Vanga neza ariko udacucuma
12. Tegura salade uyi take ukoresheje amabara y’irungo birimo ku isahani yabugenewe nyuma uyi subize ahantu hakonje biringaniye.
TWABAMARA IMPUNGENGE KO IBI BIRUNGO BYOSE BYAVUZWAE BIBONEKA MURI ZA ALIMENTATION ZITANDUKANUE ZO MU GIHUGU CYACU. KANDI HARI IBYO TWANDIKA MUNDIMI Z’AMAHANG AKUBWO KUBURA IKINYARWANDA CY’UMWIMERERE.
Ernest Rutagungira
“Kimwe mu bintu bine bikururira igihugu umuvumo ni ukumena amaraso y’inzirakarengane.Icyaha ntikivuzwa ikindi.Kuba abadepite n’abasenateri baremeje itegeko ryemerera abagore gukuramo inda ku bushake bwabo ntibizaba igisubizo ,ahubwo bizakurura umuvumo ku gihugu”
Dore andi magambo batangaje mu kiganiro kirekire bagiranye n’abanyamakuru kuwa 9/4/2012 kuri Peace Plan :
Ijambo ry’Imana ntiryemera kwica.Igihugu cy’u Rwanda cyavanyeho itegeko ryo kwica.Bitunguranye,twumvise ko abadepite bamaze gutora iri tegeko.Twe dusanga ko umwana aba muzima akimara gusamwa mu nda ya nyina.Ni ibintu bikojeje isoni kandi bitagendanye n’umuco.Uwavanyemo inda nawe ntashobora kwibagirwa ikibi yakoze.
Ese hakorwa iki kugira ngo aya mahano atazabaho?Ese ni iki twakora kugira ngo tutazabona ibihano bituruka ki Mana?
Gutora itegeko nk’iri ntibibangamiye abanyarwanda gusa,ahubwo bibangamiye n’Imana.Tugiye kwigisha abakristo bacu bagera kuri 96% by’abaturarwanda kutazubahiriza iri tegeko kandi tuziko bazatwumvira.
Mwizeye bingana gute ko muzumvwa?Ese ijwi ryanyu rifite ubuhe bubasha imbere ya Leta?
Ijwi ryacu rigera ku Mana.Ukuri kwacu nubwo kwatinda,ntigushobora guhera.Twizera ko leta yacu itwumva kandi n’abayirimo barasenga kandi bemera Imana.Ukwica umuziranenge udafite icyaha ntibikwiriye kubaho.Twe ntitubishyigikiye.Kuba kandi abakristo bose mu Rwanda bangana na 96% mu Rwanda ,twizera ko baturi inyuma kandi ko batabyemera na gato.N’ubwo itegeko ritavaho,twe tuzakoresha imbaraga zacu nk’abanyamatorero tuganire n’abakristo tubigishe ko agomba guhitamo ikimukwiriye kandi kidafite ingaruka.Tuzabigisha kandi bazumva icyo tubabwira.Gusa twizeye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika asanzwe azi gushishoza.
Kiriziya gaturika yamaganye iri tegeko ariko riranga rirasinywa.Ese izakora iki?
Musenyeri Smaragide ,yasubije ko nta mbaraga bafite zo kubihagarika kuko batajya kurwana na leta.”Ubu tumaze kwegerana n’abandi banyamadini kugira ngo tubirwanye.Biratangaje kubona igihugu cyavanyeho itegeko ryo kwica ,kigaruka kikongera kurishyiraho mu buryo nk’ubu bwo gukuramo inda!”
Ko hari aho bavuga ko itegeko ryemerera umuntu wafashwe ku ngufu agomba kuyivanamo mu gihe abishatse,ni gute muzabigisha?
Uwafashe undi ku ngufu niwe ugomba gukurikiranwa akaryozwa ibyo yakoze,akarera uwo mwana.Abana benshi bavuka,usanga bafitiye igihugu akamaro.Abakora ubushakashatsi bakora uko bumva ibintu akenshi biturutse ku nyungu zabo runaka.Umwana uri mu nda nawe aba afite uburenganzira bwo kubaho kandi hari itegeko ryo mu 2001 mu gika cya 4 rimurengera kuva agisamwa mu nda ya nyina .Twe nk’abanyamadini ,turamutse dufashe umwanzuro wo kwica utaragize uruhare muri iki kibazo ,twaba twihuse.
Turifuza guhura n’abagore bavanyemo inda basaga 60,000 kugira ngo turebe uko babayeho ndetse n’ingaruka bafite z’ibyo bakoze.Twe nk’abanyamadini dushobora no gushyiraho ibigo bigamije tukarera abana nk’abo ,aho kugira ngo bicwe,kuko n’ubundi usanga abantu bamwe na bamwe bazana abana babyaye I wacu ku nsengero tukabarera.Reka turebe ikibitera ,aho kureba cyane ku ngaruka.Turifuza ko hajyaho uburyo bwihariye bwo gufasha umubyeyi kubyara umwana ,ariko mbere yo kumubyara agasinya amasezerano ko uwo mwana azamutanga akamuha ikigo k’itorero kizaba gishinzwe kurera abana nk’abo aho kugira ngo yicwe.
Abavuze ko abadepite bose bemeje ko iri tegeko ritorwa barabeshya kuko mu bantu 70 bari mu nteko icyo gihe,abagore 8 bahagurutse bavuga ko bifashe.Kuba rero bavuga ko ryatowe kubwo kurengera abagore sibyo.Iri tegeko, ni barinyuze mu banyarwanda aho kuritora gutyo gusa.Twababajwe cyane n’itegeko rya 165 ingingo ya 4 ivuga ko mu gihe umubyeyi atwite inda akumva umwana amubangamiye,agomba kuyikuramo.Ibi ni ibintu bikomeye cyane kandi bibabaje kandi bizagira ingaruka zikomeye ku baturage,ndetse bishobora kuzakurura umuvumo ku gihugu cyose.Apotre Paul Gitwaza yatanze urugero rw’ukuntu umufasha we yari atwite umwana ,maze kwa muganga basanze umwana we afite ikibazo ku mutwe ariko bamusaba ko bamwica,maze arabyanga.Kuri ubu uwo mwana yavutse neza ari muzima,ubu ni mukuru kandi aratsinda ku manota menshi agera kuri 90% mu ishuli.
Ese ubwo ibyo bigo mugiye gushyiraho bizajya byakira abana banzwe na ba nyina,ubwo ntibizaba irembo ryo guha urwaho abakobwa bazajya basambana bagatwita maze bakabazanira amatorero ngo abarerere?
Oya,si irembo tubaciriye ,ahubwo tuzajya tubigisha ko bakwiriye gukora imibonano mpuzabitsina baramaze gushaka.Ikindi tuzajya dufasha abagore koko babonanye na muganga.
Iyo umaze ubyara hari ibigomba gukorwa n’umubiri kugirango usubirane
umubiri. Ibi rero bikaba bigenda byikora gahoro gahoro kuko bifata
igihe.
Muri byo harimo ko amayunguyungu yawe kandi na yo
agomba gusubirana akamera nk’uko yari amaze utarabyara ibi rero bituma
umubiri ufata umwanya uhagije kugirango usubirane kandi bikaba nta
kidasanzwe kirimo cyatuma uhangayika. Urubuga rwa regimesmaigrir ruvuga, ko hari byinshi byakorwa kugirango usubirane taille yawe wari ufite mbere y’uko ubyara.
Konsa nk’uko ibushakashatsi bwabigaragaje ni kimwe
mu byagufasha gutakaza ibiro kandi vuba ukaba wasubira uko wari umeze
mbere utaratwita. Kuba wonsa rero bigusaba kongera ibitera ingufu
calories wafataga ku munsi ukaba wageza nibura kuri calories 500 ku
munsi (ushobora kuzongera uramutse ufite impanga). Kuba wonsa ntibivuga
kurya ibiryo by’abantu babiri.
Kurya ibiryo bike ariko buri kanya birafasha kuruta
uko warya byinshi ingunga imwe. Aha warya byibuze inshuro 6 ku munsi
urya ibiryo bike kuruta uko warya 3 ku munsi nk’uko bimenyerewe.
Umugore wabyaye na we rero ngo agomba kunywa amazi
menshi byibuze litiro 2 ku munsi. Amazi afasha cyane igifu bityo agatuma
kitananirwa ndetse ukagira ubuzima bwiza.
Ugomba kuryama bihagije cyangwa se kuruhuka
bihagije.nk’umugore ufite umwana hari igihe utabasha kuryama amasaha 8
yikurikiranyije kubera ko n’umwana aba agukeneye, ariko ni ngombwa ko
ushaka umwanya uhagije ukaruhuka ugasinzira neza. Aha wenda wajya
uryama ariko ubonye umwana nawe amaze gusinzira noneho nawe ukaboneraho
ukaruhuka ndetse ukanagerageza kuryama kare.
Kugira ukwihangana na byo byagufasha kuko nk’uko
twavuze haruguru ntiwahita usubirana umubiri (taille) wari ufite
utarabyara bifata igihe kigaragara ni yo mpamvu kwihangana ari
ngombwa nturambirwe.
Ku bantu basanzwe bafata regime biba byiza iyo
utakaje ikiro 1 mu cyumweru ariko si ko bimeze ku mugore umaze kubyara
kuko we agomba gutakaza ibicebitanu (0.5 kg) mu cyumweru kugirango
umubiri we udahura n’ibibazo.
Guhora utekereza ibyiza gusa ndetse ukigirira
ikizere mu gihe uri gufata regime, erega n’ubwo wananuka ariko ntungane
nk’uko wanganaga utaratwita, ntiwumve ko utagaragara neza rwose, si
byo, ahubwo ugerageze kongera kwiyitaho kugira ngo ukomeze wigarurire
icyizere.
Paulette Mukatete agasaro.com
Umubyibuho ukabije
ukomeje guteza ibibazo birimo indwara zitandukanye kandi zigira ingaruka
ku buzima bw’uzirwaye zirimo no gutakaza ubuzima. Ibi bibazo bikomeje
kugariza abatuye isi mu gihe uwirinze umubyibuho ukabije aba arinze
ubuzima bwe ibyago nk’ibyo.
Nk’uko
tubikesha igitabo cyanditswe na Centre Rwandais de Communication sur la
Santé-CRCS, cyitwa ‘Gutangaza amakuru agamije gufasha abantu guhindura
imyitwarire’, ngo uburyo bwifashishwa mu kugaragaza ibiro bikwiriye
umuntu yagombye kugira (Body mass index –BMI), ni urutonde
rw’impuzandengo rugaragaza ibiro by’umuntu rushingiye ku burebure bwe.
Uru
rutonda rwifashishwa mu kugaragaza ibiro by’abantu bafite umubyibuho
ukabije mu bantu bakuze n’abantu ku giti cyabo. Ikindi kandi ngo
urutonde rugaragaza ibiro yagombye kugira rutuma hamenyekana abaturage
bafite umubyibuho ukabije, haba ku bagore cyangwa ku bagabo mu kigero
cy’imyaka gitandukanye cy’abantu bakuru.
Raporo y’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yasohotse mu kwezi kwa
kabiri 2010 yerekanye ko buri mwaka abantu bagera kuri miliyoni ebyiri
n’ibihumbi Magana atandatu (2, 6 millions) bapfa bazize umubyibuho
ukabije n’ingaruka zawo.
Umubyibuho ukabije wari warakunze
kugaragara mu bihugu byateye imbere, ariko kugeza ubu n’ibihugu bikiri
mu nzira y’amajyambere byagezwemo n’uyu mubyibuho.
Akenshi
umubyibuho ukabije uterwa no kurya nabi, kudakora imyitozo ngororamubiri
ihagije, n’umurage abantu bamwe bakura ku babyeyi babo. Ibi ni byo
ahanini bitera uyu mubyibuho ukabije. Twabibutsa ko kuvuga imirire mibi
“malnutrition” bitavuga gusa abantu babuze ibyo barya ahubwo n’abantu
barya ibiryo byinshi batitaye ku byo umubiri ukeneye na bo baba barya
nabi. Zimwe mu ndyo mbi zishobora gutera ibyo bibazo harimo nk’ibiryo
birimo amavuta menshi akomoka ku nyamaswa, ibiryo byo mu bikopo, ibiryo
by’ibikorano n’ibindi.
Zimwe mu ndwara zishobora guterwa
n’umubyibuho ukabije twababwiramo nka diyabete y’ubwoko bwa kabiri
(diabetes mellitus type II), indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso
(atherosclerosis and coronary heart diseases), umuvuduko mwinshi
w’amaraso (hypertention), indwara zo mu bwonko (stroke) , impyiko,
n’izindi. Umubyibuho ukabije ni kimwe mu bishobora gutera izo ndwara.
Izindi ndwara ntizisiba kwivugana imbaga y’abantu kuri iyi si, kandi zishobora kwirindwa umuntu agabanyije umubyibuho.
Abantu
bakaba bakangurirwa kwibungabungira ubuzima birinda umubyibuho ukabije,
kuko ushobora kubateza ibyago, birimo n’ibyo kuba batakaza ubuzima mu
manzaganya.
Ifoto: www.topnews.in
DUSHIMIRIMANA Onesphore/Umuganga.com
Kenshi na kenshi bikunze kuvugwa ngo umuntu runaka ni umuturage, umunyamisozi n’andi mazina nk’ayo bashaka kwerekana ko hari ibyo adasobanukiwe cyangwa berekana ko runaka atajyana n’igihe aribyo mu ndimi z’amahanga bita civilization. Inshuro nyinshi bagendera ku myambarire, imirire, iminywere, imivugire ndetse n’imyitwarire mu bandi noneho byagera ku myambaro ho bigashinga umugani iyo unegurwa adashyira ingufu mu kwambara mbese yiyambarira bisanzwe bitajyanye n’imideri runaka.
Inkweto nazo ni kimwe mu bintu bigaragaza umuntu w’umusirimu uzi kurimba. Ku bagore by’umwihariko kwambara inkweto ndende bikaba umwihariko. Benshi mu bagore bakunze kwambara inkweto ndende kugira ngo bumve babagaragaye nk’abashinguye ndetse no kugira ngo bagaragaze ubusirimu berekana ko basobanukiwe n’ibintu byinshi mbese nk’abanyamugi mu mvugo y’iki gihe. Nyamara inkweto nk’izi ndende ni ukuvuga izifite talon byibuze irenze sentimetero 3.5 kandi zifunganye imbere zangiza umubiri cyane ndetse na ba nyirubwite bakabyumva nubwo bemera bagapfira ifiyeri.
Nk’uko ubushakashatsi bubyerekana, 85 % by’indwara z’imitsi, ingingo ndetse n’umugongo byibasira igitsina gore biterwa no kwambara inkweto zifite talon ndende. Wakwibaza uti ese inkweto zifite talon ndende zihurira he no kwangirika kw’ingingo?
Inkweto zifite talon ndende zituma uburemere bwose bw’umubiri bwerekeza imbere bityo igice cy’amayunguyungu n’uruti rw’umugongo bikava mu mwanya wabyo ku mpamvu z’uko usanga umuntu asa n’ugiye kunama. Ibi rero ni inkomoko nyakuri kuribwa umugongo cyane cyane igice cyo hasi ndetse no kuribwa igice cyo mu nda cy’ahagana hasi.
Nubwo inkweto zifite talon ndende zigaragaza ko uzambaye asa n’aho afite amaguru maremare, kimwe mu bintu bishimisha bamwe mu gitsina gore, ngo bizanira ibyago imibiri yabo. Uko uburemere bw’umubiri butsikamira talon bugenda busunika igice cy’imbere cy’ikirenge bityo kigafata indi forume. Kubera imikaya n’imyakura y’ikirenge iba isa n’aho yazanye amabavu bituma igice cy’amano kiribwa cyane kugeza ubwo uzambaye agira ibinya bimubangamira mu mitambukire ye. Gutera intambwe wambaye inkweto ndende bituma igice cy’impfundiko gikoresha ingufu nyinshi kugeza ubwo imwe mu mitsi igenda yihinahina ndetse byanatinda bikazangiza akagumbambari.
Inkweto zifite talon ndende kandi zigira ingaruka ku mavi. Uko uzambaye agenda ahinagurika, atambuka yigengesereye nk’utwaye amagi ku kiyiko ngo atagwa, bituma imikaya ikoresha ingufu nyinshi mu kwikanya no kwikanyura maze imitsi y’amavi n’amatako ikagira ibibazo. By’umwihariko kandi ku gice cy’ivi, uko uzambaye ahinduranya ingendo muri kwa kwigengesera bitsikamira cyane igice cy ‘imbere mu ivi bigakomereza no mu mitsi y’amatako aribyo kenshi bituma arwara indwara imunga ingingo cyane cyane mu mavi ndetse no kubabara imitsi y’amatako.
Kwambara inkweto zifite talon ndende bigira impinduka ku kirenge aho usanga bamwe mu bazambaye igihe kirekire bafite ibirenge bitandamye, ibireba inyuma n’abandi ubona iyo bagenda ibirenge byabo biba birebana mbese bitagororotse. Na none tukiri ku ihinduka ry’ikirenge, uburemere butsikamira igice cy’imbere cy’ikirenge butuma ino rinini ry’imbere rizana inyonjo ituma ryihina ku yandi mano maze bigatera uburibwe ndetse n’ubumuga bwaryo.
Kubera ko uwambaye inkweto ya talon ndende akenshi aba asa n’aho adafite equilibre mu mitambukire ye, aba afite ibyago byinshi byo kugwa ndetse igice cy’ikirenge kikaba cyahavunikira bikabije cyane. Na none kandi kwambara inkweto ndende ukabigira akamenyero bishobora gutera ubumuga ingingo zo mu bworo bw’ikirenge(metatarsalgia). Ntitwakwirengagiza kandi n’ubundi bumuga uwambaye inkweto za talon ndende yagira nko gukuka amenyo cyangwa kuvunika izindi ngingo aramutse agize ibyago byo kwitura hasi dore ko bitanamworohera kwiramira.
Nk’uko duhora tubivuga, kwirinda biruta kwivuza kuko birahendutse ndetse biranashoboka. Nta mpamvu yo gupfira ifiyeri umubiri ushira. Abambara inkweto zifite talon ndende ntibakwiye kuba inshungu y’umuderi ugezweho. Kwambara inkweto zifite talon ndende bibangamira ubwisanzure bw’ibirenge ndetse bikabangamira imitambukire bityo imikaya ntibashe kwikanya no kwikanyura mu gihe umuntu atambuka. Umumaro w’inkweto wa mbere ni uwo kuturinda gufatwa n’idukoko twinjira mu mubiri nk’inzoka zo mu nda n’utundi ubundi kuzambara nk’umurimbo bigafata umwanya wa kabiri. Abambara inkweto zifite talon ndende bakwiye gutekereza ku hazaza habo hazira indwara z’imitsi cyangwa za rubagimpande nk’uko abasheshe akanguhe bakunze kubivuga.
Umuganga.com
Cholesterol ni ijambo ry’amahanga,
rikaba ridafite ubusobanuro mu kinyarwanda cyihariye, gusa umuntu
agenekereje akaba yavuga ko ari bimwe mu biba mu mubiri bita substance
bigira uruhare mu gukora imisemburo (Hormones) hamwe na Vitamine D
ndetse n’umwijima w’umuntu.
Iyi Cholesterol rero nk’uko bigaragazwa n’urubuga nutrition about ngo
yaba igira umumaro mu kurinda imitsi n’uruhererekane ry’ imyakura
kugeza ku bwonko.
N’ubwo rero hagaragara umumaro utandukande w’iyi cholesterol, mu
busobanuro abahanga badasiba kwerekana bavuga ko yaba ifite ibice
bibiri ; kimwe gifite umumaro ikindi kigira ingaruka, ibyo bice akaba
ari ibi bikurikira.
*Cholesterol LDL ari na yo mbi cya se igira ingaruka mbi.
*Cholesterol HDL, iyi yo ikaba ari nziza.
1. Cholesterol LDL (mbi) cyangwa igira ingaruka mbi
Iterwa no kurenza urugero rw’ibiribwa bikomoka ku nyamaswa kandi
udakora imyitozo ngororamubiri (sport) ihagije. Iyi cholesterol ikaba
kandi ihabwa ingufu no :
Kunywa itabi,
Umunaniro,
Imisemburo(hormones),
Karande (hérédité),
Gufata amafunguro atarimo intungamubiri zigabanya imyanda mu mubiri (antioxidants)
2. Cholesterol HDL(nziza)
Iyi cholesterol HDL umubiri wacu ufite ubushobozi bwo kuyikorera
ubwawo bitabaye ngombwa ko tuyikura mu byo kurya. Kandi umubiri ubasha
gukora iyo ukeneye kugira ngo amaraso atembere neza.
Yongerwa no :
Gukora imyitozo ngorora- mubiri ihagije,
Kurya imboga n’imbuto zitandukanye kandi zihagije,
Kwirinda umunaniro ukabije.
Nk’uko rero bisobanurwa na none n’abaganga, iyi cholesterol igira
ingaruka iyo yamaze kuba nyinshi mu maraso iketerekamo bityo amaraso
ntabashe gutembera.
Bikaba rero bikwiriye ko abantu bafata akamenyero keza ko kurya
ibikomoka ku bihingwa(végétaux) byinshi, kurusha ibikomoka ku matungo
kugira ngo birinde kwiyongera kwa Cholesterol LDL.
Amafunguro yiganjemo imboga n’imbuto cyane cyane iziriwe ari mbisi
(crudités) ni ngombwa, na none kandi inyama zera cyangwa z’igitare ziba
nziza kurusha izitukura. Izo ni nk’inkoko zivanyweho uruhu ndetse
n’amafi.
Indi nama kandi ni uko ku bantu bamaze kugira ikibazo cyo kuyigira
nyinshi mu maraso, ni byiza ko bakwihatira amafunguro aboneka mo
ibiribwa bifite umwihariko wo gufasha mu kugabanya Cholesterol LDL nka :
Tungurusumu (icyakora bisaba gufata nyinshi kandi kenshi kugira ngo
igire effets) iyi ni vasodolatateur (ituma imitsi ibyimba amaraso
agatembera) ikaba na hypotenseur (igabanya umuvuduko w’amaraso).
Ibitunguru byera cyangwa by’umuhondo bitekanywe na seleri (bitogosheje
mu mazi menshi). Aya mazi afasha mu kunyuguza aho Cholesterol iba
yaragiye yitekera mu mitsi.
Indimu n’amacunga yose, byo mbi bita Agrumes :(mandarines, oranges, pamplemousses, limes...)
Amavuta y’elayo (Huile d’olive_Olive oil)
Amafi (amavuta yayo afasha abafite umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension artérielle)
Amapera na poire
Kugabanya cyangwa ukareka burundu :
Ibinyobwa bisindisha,
Inyama zitukura,
Inyama zitunganyijwe mu nganda (Charcuterie) nka jambon, saucisses...
Amavuta akomeye (fromage sec, beurre, margarine...)
Urusenda
Ibinyobwa bikangura umubiri (boissons stimulantes) nk’ikawa, icyayi n’ibirungo bikabije,
Amagi n’amata uko yakabaye (Full milk cyangwa Lait entier).
Umuntu yarangiza agira ati haracyariho ibyiringiro, niba waragize iki
kibazo cya cholesterol nyinshi mu mubiri wawe, ni byiza ko wakwegera
umuganga ubizobereye mo akakugira inama ziyongera kuri izi ahasigaye
ubuzima bwawe bukomeze bugubwe neza.
Adamu, Gahini, Seti
bavugwa muri Bibiliya mu gitabo cy’ intangiriro baboneje urubyaro
bashyira intera hagati y’ababakomotseho nk‘uko byavuzwe na Sendegeya
Josiyasi, Umushumba w’Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Kibungo.
Ageza
ku bayoboke b’Itorero Angilikani bitabiriye amahugurwa yateguwe
n’Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko riharanira imibereho myiza
y’abaturage n’iterambere (RPRPD), umushumba wa Diyosezi ya Kibungo
yabwiye abakirisitu be ko Itorero Angilikani ryemera uburyo bwose buriho
bwo kuboneza urubyaro. Yavuze ko n’agakingirizo katavugwaho rumwe na
benshi, itorero ryabo rikemera iyo gakoreshejwe n’abashakanye ku mpamvu
zitandukanye.
Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yagize ati
“Bibiliya yerekana ko kuringaniza urubyaro ari ikintu cya ngombwa kandi
itorero rirabyemera. Kororoka ntibivuga kubyara abana benshi
b’indahekana kandi kuringaniza urubyaro si icyaha nk‘uko benshi
babitekereza. Icyaha ni ukubyara abo udashoboye kurera, ni ubunebwe
nyirabayazana w’ubukene mu muryango.”
Adamu n’abamukomotseho
barimo Gahini na Seti baboneje urubyaro bakoresheje uburyo bwo gushyira
intera hagati y’abana babo. Ntibakoresheje uburyo bugezweho mu
iterambera mu kuboneza urubyaro ariko barabishoboye. Babaye urugero
rwiza, biranashoboka kandi ko n’uburyo bwa kijyambere iyo buza kubaho
muri icyo gihe bari kubukoresha.
Bibiliya uko ibigaragaza mu
gitabo cy’Intangiriro mu mirongo yacyo ( Intangiriro 1-28; 5.3-4;
4.14), Adamu yabyaye Seti nyuma yo kubyara Gahini ho imyaka 130. Nyuma
y’imyaka 800 abyaye Seti ni bwo yongeye kubyara abandi bana (abahungu
n’abakobwa). Seti na we mwene Adamu yategereje imyaka 105 ngo abone
yakwibaruka Enoshi. Nyuma y’imyaka 807 Seti abyaye Enoshi ni bwo na
we yongeye kubyara abandi bana.
Ashingiye kuri izo ngero,
Sendegeya Josiyasi yavuze ko ibiboneka muri Bibiliya byakabaye isomo ku
bakirisitu bose bityo bakaba umucyo ku bandi baturanyi babo bitabira
kuboneza urubyaro abandi na bo bakabareberaho.
Musenyeri
w’Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Kibungo yashimangiye inyigisho ze
agira ati “Bisobanuke neza: kororoka ntibivuga kubyara indahekana.
Kororoka ni ukuramba, kugira ubuzima bwiza, guteganyiriza abagukomokaho,
ni ugukora ugatsinda ubukene.”
Nk´uko byakomeje kugarukwaho,
kuboneza urubyaro bishoboka umukirisitu akoresha neza ubwenge kuko ari
ho atandukaniye n’inyamaswa. Akwiye guhitamo icyiza kandi agatsinda
ikibi.
Kuboneza urubyaro rero birakwiye mu bakirisitu. Si icyaha
(Imigani 6.6), Bibiliya irabyemera kandi abatuye isi bagomba
kubyitabira ku neza yabo. Icyaha ni ukutabasha kurangiza inshingano za
kibyeyi zo kurera abo wabyaye.
Depite Mporanyi Theobald, avuga ko
amadini aramutse yumvise neza gahunda yo kuboneza urubyaro, abayoboke
bayo babyumva vuba. Yavuze ko mu rusengero ari ho honyine umugabo
n’umugore n’abana bashobora guhurira bose. Asanga rero kuba itorero
rifite ububasha bwo guhuriza hamwe abayoboke baryo ari impamvu nyamukuru
ihuriro RPRPD rikorana n’ amadini n’amatorero nk’umuyoboro ukomeye
wakwihutisha gahunda yo kuboneza urubyaro. Ashimangira ko byose
bizashoboka igihe abanyamadini bafatanije na Leta bazaba bumva kimwe
politiki y’igihugu yo kuboneza urubyaro. Ngo bitabaye gutyo nk‘uko
bigaragara mu Bihayimana bamwe na bamwe, inzira yaba ikiri ndende.
Tubibutse
ko aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa gatanu yatangiye ku wa gatatu
w’icyi cyumweru akaba yari yagenewe imiryango 40 (abagabo n’abagore)
muri Paruwasi zose z’abangilikani muri diyosezi ya Kibungo ku busabe
bw’umuryango Mothers’Union ukorera muri iryo torero.
Ku Ifoto: Mgr Josiyasi Sendegeya (Ibumoso; Ifoto: Internet)
Tubikesha: Bernard Byukusenge
Ushinzwe Itangazamakuru mu Nteko Ishinga Amategeko
source: umuganga.com
Ibi byatangajwe n’itsinda ry’abarimu bigisha mu gashami kigisha
iby’ububyaza mu Ishuri Rikuru ry’Ubuzima rya Kigali (KHI) mu mahugurwa
yateguwe n’aka gashami mu rwego rwo gukangurira abagore bonsa kwibuka
inshingano zabo zo konsa abana.
Nk’uko byatangajwe na Uwimana Cathy ukuriye aka gashami ngo konsa
umwana akimara kuvuka ukageza ku mezi atandatu abanza ni uburyo bwizewe
bwo guha umwana ubudahangarwa ku ndwara. Yatangaje kandi akaba ko ari
n’uburyo guverinoma y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo guca burundu
ingaruka z’imirire mibi zikunze kugaragara mu bana bari munsi y’imyaka
itanu zikunze guhitana benshi mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere.
Yatangaje kandi ko Minisiteri y’Ubuzima yafashe ingamba zo kurwanya
indwara z’imirire mibi ndetse ikanazirandura burundu biciye mu
gukangurira ababyeyi batwite ndetse n’abonsa gukomeza kwita ku ndyo yabo
ndetse no konsa umwana amezi 6 abanza nta kindi umuvangiye. Yakomeje
yerekana ko kutonsa umwana ari ukumwima uburenganzira bwe nk’uko
n’umubyeyi utonsa aba yibujije uburenganzira bwe.
Ku
kibazo cy’uko hakiri imbogamizi by’umwihariko abakoresha batari bamenya
neza umumaro wo konsa, yavuze ko intego y’ayo mahugurwa ari ukwicara
bakigira hamwe ingamba zafatwa kugira ababyeyi babashe guha abana babo
amashereka n’igihe baba batari kumwe nabo.
Ibindi biganiro
byakurikiyeho byerekanye ukuntu amashereka ari ingenzi ndetse n’uburyo
bwo konsa umwana neza dore ko benshi mu babyeyi batazi neza uburyo bwo
konsa abana babo neza. Nk’uko byatangajwe na Madamu Oliva Bazirete, ngo
amashereka ni ingenzi mu mikurire y’umwana. Yatangaje ko umuhondo
w’amashereka ari urukingo rw’indwara nyinshi zikunze kwibasira umwana
ukiri muto nk’umusonga, gucibwamo, infections n’izindi zitandukanye.
Yavuze ko umwana ukimara kuvuka agomba gushyirwa ku ibere mu rwego rwo
gutuma amenyerana na nyina, ndetse no gutuma imyakura irekura amashereka
itangira gukora. Aha akaba yibukije abanyeshuri biga umwuga w’ububyaza
bari muri aya mahugurwa ko bakimara kubyaza umubyeyi bagomba guhita
bamushyira ku ibere ntibarenze byibuze iminota 30 batarabikora.
Yakomeje
yerekana ko uko umwana agenda akura amashereka nayo agenda agira
intungamubiri zikenewe bitewe n’icyiciro runaka agezemo. Ibyo ngo bikaba
biterwa n’ihindagurika ry’imisemburo ishinzwe gukora amashereka iri mu
mubiri w’umugore. Yasabye ababyeyi ko mu gihe bonsa bakwiye kureka
umwana akonka ibere rimwe akaramo amashereka noneho akabona guhabwa
irindi kubera ko uko ugenda uhinduranya ibere atamazemo amashereka ngo
bituma hari intungamubiri uba umuvukije. Ibi bikaba biterwa n’uko ibere
ryuzuye akenshi amashereka umwana akurura bwa mbere aba yiganjemo amazi
atarimo ibirinda umubiri ariko uko agenda yonka agenda agera ku zindi
ntungamubiri zirimo ibyubaka umubiri, proteyine ndetse n’ibivumbikisho.
Ngo byaba byiza umubyeyi afashe igihe gihagije cyo konsa umwana,
akirinda kubikora huti huti ndetse kandi akabikorera ahantu hatari
ibirangaza kandi umubyeyi akamushyira mu buryo bwiza abasha konka nta
mbogamizi iyo ariyo yose.
Abari muri aya mahugurwa kandi babwiwe
ku byo bakangurira ababyeyi bonsa gukora birimo kwita ku mirire yabo aho
bugomba kurya indyo ituma amashereka aza nk’imbuto n’ibiribwa bikize mu
bivumbikisho, bakihata ibinyobwa nk’imitobe ndetse n’amazi ahagije.
Banahawe ubumenyi buhagije mu bijyanye no kwigisha ababyeyi uburyo
bagomba kwicara igihe bari konsa, uko bagomba gufasha umwana kugera ku
ibere ndetse n’uburyo ababyeyi bafashwa guhangana n’ikibazo bamwe
bakunze guhura nacyo cyo kubura amashereka.
Mu mbogamizi
zagaragajwe zikunze gutuma ababyeyi batonsa ndetse zinatuma batangira
guhata abana insimburabere bataruzuza amezi atandatu agenwa n’Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku buzima, harimo kuba ababyeyi bahita
basubira ku mirimo yabo itandukanye bakora bityo ntibabone igihe
gihagije cyo kubana n’abana babo,umunaniro, ikibazo cyo kwita ku
muryango, akamenyero gake, ubwoba, kwiburira icyizere ku babyeyi bamwe,
umunabi, iterambere aho bamwe bumva ko guha umwana amata yo mu nganda
ari umuderi ndetse no kuba hari abagore bamwe bagifite imyumvire itari
myiza yo kumva ko ngo nibonsa amabere yabo azakweduka akaba manini,
hakaba n’ikibazo cy’abakora aya mata ahabwa abana bagikomeza kuyamamaza
kugeza n’aho baha inkongoro ababyeyi bonsa ku buntu. Haracyari n’ikibazo
cyo kuba abaganga bamwe bataramenya umumaro w’amashereka kugeza ubwo
bahitamo kubwira umubyeyi guha umwana insimburabere igihe ahuye
n’ikibazo cyo kudahita abona amashereka.
Ku kibazo cyibajijwe
igihe umubyeyi atwite umwana atarakura niba akwiye gukomeza kumwonsa,
herekanwe ko kugeza ubu ubushakashatsi bwerekana ko nta kibazo na kimwe
bishobora gutwara umwana. Aha ngo akaba ari imyumvire itari myiza ya
bamwe bumva ko konsa utwite ari amahano.
Aya mahugurwa yahawe
abiga umwuga w’ububyaza ndetse n’abandi bafite aho bahuriye no guteza
imbere igikorwa cyo gukangurira ababyeyi konsa. Aya mahugurwa kandi
akaba aje gutegura no guha abanyeshuri ubumenyi bwimbitse bwiyongera ku
byo biga mu Ishuri buzabafasha mu kwimenyereza umwuga wabo w’ububyaza
ndetse no kuzaba intumwa n’abarimu beza b’umuryango mu gikorwa Ishuri
Rikuru ry’Ubuzima ryatangiye ryo kwereka ababyeyi ibyiza byo konsa
umwana ndetse no gukangurira ibigo bya leta, ibitegamiye kuri Leta
ndetse n’inzego z’abikorera cyo kugira icyumba ababyeyi bonkerezamo
gifite ibikoresho bya ngombwa bihagije bifasha ababyeyi gukama
amashereka yo guha abana; dore ko amashereka ariryo gaburo ryizewe
ndetse rinahendutse ryo guha umwana ukiri munsi y’amezi atandatu. Ibi
kandi bikaba biri mu rwego rwo gutanga umusanzu muri politiki yo guteza
imbere konsa iri gutegurwa na minisiteri y’ubuzima mu Rwanda
source: umuganga.com
Capati ni ifunguro rikundwa na benshi cyane kuri iyi si ya rurema bitewe n’uburyohe bwayo,ikaba yoroshye kuyitegura ikabakandi igizwe n’ibintu bitari byinshi aribyo: ifarini, amavuta , umunyu ndetse n’amazi, gusa na none nk’uko byibazwa na benshi bikaba byaba byiza turebeye hamwe amateka yayo ndetse n’uko itegurwa. kandi ifite amateka maremare dore ko abatuye ku isi benshi.
Iri funguro twababwiye haruguru rya Capati tumenyereye,nk’uko bivugwa ngo yaba ifite inkomoko mu gihugu cy’Ubuhinde ,ikaba kandi ngo izwi kuva mu kinyejana cya cumi na gatandatu. Nk’uko kandi bikomeza bitangazwa n’urubuga rw’ibiro ntaramakuru nyarwanda Orinfor ( http://www.orinfor.gov.rw) bavu ga ko Capati yagiye yitwa amazina atandukanye bitewe n’indimi zivugwa mu bihugu yagiye ibonekamo , aha twavuga nka capady mu gihugu cya Turukumenisitani, roti mu gihugu cy’Ubuhinde kimwe n’andi mazina atandukanye tutashoboye kurondora.
Muri Afurika Capati zikoreshwa cyane muri Afurika y’ i Burasirazuba aha nanone twavuga mu bihugu nka Uganda, Kenya, Tanzaniya, Rwanda na Burundi ,gusa ikigaragara ni uko hose izwi ku izina tumenyereye rya Capati , si hano gusa kuko no mu bindi bihugu by’Afurika nka Ghana n’ibindi biyikikije ushobora kuzihasanga... Nk’uko twabivuze dutangira rero , Capati ni ikiribwa kiri mu bwoko bw’ibiribwa bikozwe mu ifarini kimwe n’imigati itandukanye, amandazi, keke n’ibindi. Gusa itandukaniro ikaba ari uko Capati yo ifite iforomo itandukanye n’ibyo biribwa bindi. Capati bayikora bagerageza kuyiha umubyimba muto cyane ushoboka,ndetse n’ishusho y’uruziga, nyuma bakayotsa ku ipanu yabugenewe.
Uko capati itegurwa
Nk’uko bigaragazwa n’impuguke zo ku rubuga rwa www.videojug.com mu mashusho anyeganyega bashyize ahagaragara berekana ko Capati n’ubwo ari ikiribwa gikunzwe n’abantu bingeri zose, ni ukuvuga abana, abantu bakuru, aboroheje n’abakomeye, imitegurire yayo itaruhanije habe na gato kandi ko ihendukikiye umuntu wese wakwifuriza kuyitegura.
Iyo umuntu amaze kuvanga neza ashobora na none kugenda yongeramo n’amavuta (abenshi bakunze gukoresha amavuta ya buto), kugeza aho wa mutsima akeneye usigara worohereye. Iyo uwo mutsima umaze kugera ku rugero bifuza, uterekwa ahantu hasukuye kandi ugapfundikirwa neza n’ikintu kitawubuza guta akuka, hanyuma bagategereza ko ubyimba uko bashaka.
Umutsima umaze kubyimba neza ukatwamo udupande duto duto, ni ukuvuga agapande kagomba kuvamo capati imwe. Hakoreshejwe ingiga y’igiti ibaje n’umwiburungushure cyangwa se icupa rifite isuku, noneho ka gapande ukagenda ugaha iforomo ya capati nk’uko tuyizi kugeza kurugero rwifuzwa,ari nako wongera ho agafarini gake kugirango capati yawe idafata hasi.
Iyo capati imaze kugira iforomo yifuzwa yotswa neza ku ipanu yabugenewe igenda yongerwa utuvuta duke duke kugira ngo itaza gushiririza ariko capati bagenda bayihindagura impande zose kugeza ihiye. Ishobora kongerwamo ibirungo cyane nk’igitunguru cyangwa ibindi bituma irushaho kugira impumuro nziza mu gihe bafonyanga ya farini, maze ukayitegura neza kandi ukirinda ko yakwinjiramo amavuta menshi.
Capati kandi nk’uko benshi babivuga ngo iherekeza ibiribwa bitandukanye twavuga nk’umureti w’amagi, udushyimbo, inyama n’ibindi bitewe n’indyo umuntu ahisemo, ahasigaye rero nababwira iki, nizeye ko muzadutumira tugasangira.
Ernest RUTAGUNGIRA
Abantu benshi barya ibiribwa
nyamara batazi ko byakonona ubuzima bwabo kenshi mu bitekerezo by’abantu
ugasanga bishyiramo ibiribwa bikungahaye ku binure cyangwa ku isukari
ariko igitangaje ni uko hari ibiribwa bidakekwa umuntu ashobora
gufungura ku kigero gikabije cyangwa se bigategurwa nabi bityo bikaba
byatera indwara utakekaga.
Muri urwo rwego hakaba hari urutonde rwabyo, dusanga ku rubuga rwa
interineti http: //fr.pourelles.yahoo.com/cuisine, ahari ibiribwa 5
byakwangiza ubuzima bwa muntu.
Ibihumyo
Si bya bindi umuntu ashobora gusanga mu masoko ahubwo ni ibihumyo
byitwa Ibiyege bisa n’ibihumyo cyane ariko ibihumyo biri mu maguriro ya
kijyambere nta kibazo biteye. Ikintu gitangaje ngo ni uko abantu benshi
bazi ko ibihumyo ibyo aribyo byose biribwa bityo bakiyibagiza ko hari
ibindi bihumyo byifitemo uburozi bishobora gutera ikibazo gikomeye ku
buzima bw’umuntu.
Hari Ibihumyo bifite ubumara butera kuribwa ku wabiriye ibice
by’umutwe cyangwa mu rwungano ngogozi aho bishobora gukururira urupfu
rutunguranye kuri nyiri ukubirya. Inzobere mu mbonezamirire zibivugaho
zigira ziti :“Ni ngombwa ko abantu bakwiye kumenya neza ubwoko
bw’Ibihumyo. Ibyo bakwiye gukoresha nk’ifunguro cyangwa se ibizira”.
Icyegeranyo cy’abakoze ubushakashatsi kuri ibyo bihumyo, bashyize
ahagaragara imibare y’abazize bene ibyo biribwa bihumanye buri mwaka
bitewe n’ubutamenya basanga ngo atari bake.
Urusenda
Urusenda ruza ku mwanya wa kane mu biribwa bitari byiza mu mubiri ngo ni ubwo abarukunda baba barukurikiranyemo indyonshyandyo.
Muri kamere yarwo, abarukoresha bemeje ko rutuma bashyuha mu mubiri
ndetse ngo bakanabasha ifunguro ku buryo budasanzwe. Ibyo byose
urukoresheje abasha kurubonamo bikaba biterwa n’ibirugize bita mu rurimi
rw’amahanga “capsaïcine”. Ngo iyo ifashwe ku kigero ndengarugero ituma
habaho kuribwa mu gifu ndetse ngo hatagira igihinduka bikaba byaviramo
umuntu urupfu.
Ibirayi
Ku mwanya wa gatatu haza Ibirayi byo mu bwoko bwa “Belladone”.
Ibirayi bikaba bikoreshwa hafi mu ndyo y’abantu ya buri munsi. Rimwe na
rimwe ngo nabyo ubwabyo bishobora guhinduka ikizira ku buzima bwa muntu
bitewe n’igihe cyangwa impamvu runaka. Ibirayi byo mu bwoko bwa
belladone, ngo muri byo ubwabyo byifitemo ibintu byatuma ubiriyeho
ahumana ndetse ngo bikaba byatuma atongera kubarizwa kuri iyi si
y’abazima !. Kenshi ngo usanga bene ibyo birayi bigira ingaruka mbi
igihe cyose byariwe ku buryo budasanzwe mbese nyiri ukubifungura
yabiriye yikurikiranyije kuko ngo bifite ibyo bita mu rurimi rw’amahanga
“solanine”. Iyo solanine ivugwa ko ari mbi cyane.
Isamake (Ifi)
Ku mwanya wa 4 hari isamake yo mu bwoko bwa “Fugu”. Ngo n’ifi ifite
ishusho nk’iyu mupira w’amaguru cyane cyane iyo yikanze ikiyihiga. Ni
ifi iboneka cyane cyane mu Buyapani. Iyo samake rero ngo iyo iteguwe
nabi, ngo ishobora yo ubwayo guhinduka uburozi bushobora guhungabanya
uwayifasheho. Ibyo byagaragajwe n’ibyegeranyo byakozwe mu duce ikunze
kubonekamo. Muri make, iyo samake yafashwe nk’ibihumyo bihumanye
nyirabayazana w’impfu zitarondoreka.
Noix de muscade
Ku mwanya wa 5 hari urubuto rwitwa “Noix de muscade”. Ni urubuto
rwera ku biti biboneka mu ishyamba ry’inzitane riri muri Afurika yo
hagati. Ngo abantu bakunda kurwishimira cyane kubera uburyo ruryoshya
ibifungurwa. Abaganga ngo ubusanzwe bakunze kurwifashisha barwanya
ibibazo bishingiye ku ndwara zishobora gufata urwungano rw’ihumeka.
Rimwe na rimwe, ngo urwo rubuto bitewe n’ibirugize, rushobora gutera
indwara zishingiye ku m’imitekerereze ndetse rukaba nyirabayazana
w’impfu ziboneka ku bantu barukoresha mu buryo ndengakamere. Icyo gihe
ngo rutera indwara zirimo gucisha haruguru, kubura amazi mu mubiri,
kugira umubiri utumva ikiwukozeho n’izindi. Ibyo ngo bishobora no
kubyara impfu zitunguranye.
Ibyegeranyo by’abashinzwe ubuzima bw’abantu byashyize imibare myinshi
ahagaragara y’abazize bene ibyo biribwa bihumanye buri mwaka bitewe
n’ubutamenya. Hari kandi n’abagerageje kugira icyo bavuga kuri ibyo
cyane cyane abatuye umugabane wa Aziya, Amerika y’amajyepfo bemeje ko
byari byaratinze kujya ku karubanda kuko mbere hose urusenda ari
uburozi, bityo nihafatwe ingamba zihariye atari ukubivugaho gusa.
inkuru dukesha urubuga igihe.com
Iyo umuntu akiri muto, usanga
akenshi yihatira kubaza ababyeyi be ku byo agenda abona ndetse
akabagisha inama ku byo yifuza gukora, byazagirira akamaro ahazaza he.
Ibi ariko umuntu abikora agendeye ku bimubaho mu buzima bwe bwa buri
mu munsi (byiza cyangwa bibi) ; kubera ko aba afitiye icyizere ababyeyi
be. Gusa na none biterwa n’umuco cyangwa imibanire y’ababyeyi be kuko
akenshi hari aho usanga umugabo aba atinyitse mu muryango, abana
bagatinya kugira icyo bamubaza. Icyo gihe iyo umwana agize ikibazo nta
wundi akibwira uretse mama we kuko aba yumva ko azamugerera byoroshye
kuri papa we cyane nk’iyo hari ubufasha yari amukeneyeho.
Imyifatire nk’iyi rero ngo si myiza, kuko usanga iyo nta kiganiro
cyabaye hagati y’abana n’ababyeyi babo, bishobora kuba byazagira
ingaruka zitari nziza mu mikurire yabo. Kuvugana (communication) hagati
y’umubyeyi n’umwana, ni uburyo bwiza umwana ambiriramo umubyeyi we
akamuri ku mutima. Ntabwo biba byoroshye na gato ku mubyeyi, ariko ni
byiza gufata iya mbere ukegera umwana, ukamubaza mu magambo yoroheje
niba yagize umunsi mwiza (igihe avuye nko ku ishuri), cyangwa se niba
nta kibazo yahuye nacyo ku ishuri.
Ibi bizamwereka ko nibura hari umwanya umuha mu buzima bwe
nk’umubyeyi we. Hari igihe ashobora kukwihorera kubera ko atashye
ananiwe, cyangwa ashonje, ariko burya iyo amaze kuruhuka amaze nko
gufungura ni akanya keza ko kumubaza uko umunsi wamugendekeye. Aha ni
byiza ko wamubwira ibyo cyera wakoraga bigatuma utsinda kuko
byamwongerera umuhate (motivation) mu masomo cyangwa mu buzima yifuza
kuzabamo mu gihe kiri imbere. Hari igihe ushobora kubaza umwana uko ku
ishuri bimeze, akagusaba ko muhindura ikiganiro cyangwa ukabona ashaka
kukunyuza mu yindi nzi icyo gihe uba ugomba kwitonda ndetse
ukamukurikiranira hafi, kuko akenshi hari impamvu iba yamuteye
kubiguhisha.
Zimwe mu mpamvu zatuma umwana ataganira n’umubyeyi we
Mu gihe umubyeyi abura umwanya kubera akazi : icyo gihe umwana
ntabasha kubona umubyeyi we. Burya ngo abana ni abarimu bakuru, rero
barareba kandi baratekereza. Ugomba kwitonda, kandi ukareba kure
nk’umubyeyi, kuko n’ubwo uhihibikana ushaka ibyo kurya cyangwa se
n’amafaranga y’ishuri ku mwana, ugomba no kumenya ko burya umwana
akeneye indero y’umubyeyi wamuhaye ubuzima
Iyo ufite ingeso yo kubwira nabi umwana uje agusanga : Umwana igihe
aje agusanga rimwe na rimwe arira, aba akeneye ko umuhoza. Ugomba
kwirinda kurakazwa n’ikosa yakoze ahubwo ukihutira kumenya impamvu ya
muteye ishavu. Kuko iyo weretse umwana ugusanga ko utamwitayeho,
bishobora gutuma atazongera kumva akwisanzuyeho. Birashoboka ko umwe
mubo mubana yaba yakurakaje, icyo gihe ugomba kwihangana ntuture umwana
wawe uwo mujinya watewe n’undi muntu.
Agira icyo avuga ku buryo umubyeyi agomba kwita ku mwana we Tiffany
Field, Umuyobozi mu ishuri rikuru rikora ubushakashatsi mu bijyanye no
gukoranaho (toucher), riri ahitwa Miami muri Leta Zunze Ubumwe
z’Amerika, ya gize ati :"Gukora ku mwana ni ikintu cy’ingenzi kugira ngo
umenye niba amereweza, kuruta uko wamukoresha undi mwitozo".
Kumena ibanga ry’ibyo waganirijwe n’umwana : Igihe umwana akubwiye
amabanga ye nk’umubyeyi, nyuma ukamuvamo ukabiganirira inshuti zawe,
menya ko umwana namenya ko uganiriza bagenzi bawe amabanga aba
akubikije, ashobora kutazongera na rimwe kukugirira icyizere, kuko
azumva ko wamuvuyemo. Gusa aramutse akubwiye ibintu ukumva bikurenze,
wabiganira n’abandi kugira ngo bakugire inama ariko batamenye ko ibyo
ubabaza byabaye ku mwana wawe cyangwa undi ubereye umwishingizi.
Igihe birebana n’ubuzima, ni byiza ko wakwegera abajyanama b’ubuzima
cyangwa abaganga mu by’imikurire n’imihindagurikire y’umubiri w’umuntu,
bakagufasha mu burere uha abana bawe. Kuganira n’umwana wawe si ibyo
guhubukira ahubwo ni ibintu bisaba igihe n’umwanya uhagije.
Ni byiza ko ababyeyi bakwihatira kwegera abana babo, kuko bituma
babagirira icyizere bityo bakabagira n’abajyana mu buzima bwabo.
Source : Umuganga.com
Mu bisanzwe abagabo bakunda abagore n’abagore bagakunda abagabo, ariko hari ibintu bimwe na bimwe bijya bituma batavuga rumwe.
Twifashishije
urubuga rwa internet: www.nousdeux.com, muri iyi nkuru turabagezaho
ibintu icumi bishobora gutuma abagabo banga abagore:
1. Abagabo banga umugore ubaca inyuma
Umugabo
aba ashaka ko umugore we aba uwe wenyine, badafite uwo bamusangiye mu
buryo ubwo ari bwose. Iyo rero umugabo atangiye kubona ibimenyetso
bimugaragariza ko umugore we ashobora kuba amuca inyuma atangira
kumwanga ndetse akumva atakimwishimira, yewe niyo yamukorera ibintu
byiza ntabikunda kuko aba azi ko hari n’abandi abikorera.
2. Abagabobanga umugore unegurana
Abagabo
banga umugore ukunda kuvuga nabi bagenzi babo, cyane ab’igitsina gore.
Ibi abagabo babiterwa n’uko baba bumva bishobora kuzakurura amakimbirane
bakamera nk’abaharikanye. Ku bindi bijyanye n’iyi ngingo umugabo
ntakunda guhora yumva umugore anegura bagenzi be, avuga ku myenda
bambaye, ku nkweto, insokozo basokoza, amashakoshi batwara n’uburyo
babanye n’ibindi. Impamvu badakunda kumva amagambo nk’aya ni uko
ibyinshi muri ibi batajya babyitaho.
3. Abagabo banga umugore w’umunyeshyari
Ishyari
riri mu kintu cya mbere gishobora gutuma urukundo ruhagarara cyangwa
umubano uhagarara hagati y’umugabo n’umugore. Igihe cyose umugabo
yabonye umugore we ari umunyeshyari ntashobora kumwihanganira kuko ahari
ishyari nta cyizere kiba kiharangwa ahubwo buri umwe ahora akeka kandi
yishisha undi, kuko burya ngo umunyeshyari ashobora kwica umuntu cyangwa
akamugirira nabi mu bundi buryo.
4. Abagabo banga umugore utagaragaza imbamutima cyangwa amarangamutima ye
Abagabo
ntibishimira na busa umugore utagaragaza ibyo atekereza cyangwa ibyo
yifuza. Abagabo benshi batekereza ko abagore nk’aba bagorana mu gihe
bari kwitegura gukora imibonano mpuzabitsina. Aha umugabo bimubera
urujijo kuko ataba azi icyo umugore we akunda niba akunda ko abanza
kumusoma cyangwa kumukorakora bityo bigatuma abikora atazi niba birimo
kumushimisha. Bene iyi mico ituma umugabo atekereza ko umugore we
atamwizera. Ikindi, bene uyu mugore ntaba ashaka ubwuzuzanye mu rugo
ahubwo aba yumva buri wese yaba nyamwigendaho.
5. Ntibakunda umugore uvugira mu migani
Abagabo
benshi ntibakunda umugore cyangwa umukobwa uvuga ibintu ashyiramo
imitego, ahubwo bikundira umugore ugira ibiganiro byoroshye bidatuma
afata umwanya munini wo gutekereza cyane cyangwa ngo bajye gutandukana
ubwonko bwananiwe. Ikintu abagabo banga cyane ni igihe umugore aba
ashaka kubaza umugabo ikibazo yarangiza agashyiramo amacenga ku buryo
kuzafindura icyo amubwiye bimubera ihurizo.
6. Banga umugore ubabarira (Kubara) cyane
Iki
kintu ngo abagore benshi baragikunda aho usanga baba bashaka kurusha
abagabo uburenganzira ku mafaranga baba bakoreye cyangwa ku mitungo
yabo. Aha ngo usanga bene aba bagore basobanuza abagabo babo uburyo
bakoresheje amafaranga bakoreye, ibyo bayakoresheje n’ayo basaguye ku
mufuka ndetse n’asigaye kuri konti. Ibi rero hari abagabo babyanga
urunuka bikaba byanaba intandaro yo gutandukana n’uwo mugore uteye utyo,
kuko aba yumva nta mahoro amuhaye.
7. Banga umugore utari umwizerwa
Muri
rusange buri muntu wese akunda umuntu ugaragara nk’aho ari umwizerwa,
sosiyete abamo imwizera. Iyo rero umugore agaragara nk’utakwizerwa
cyangwa nta muntu n’umwe ujya upfa kwizera imyitwarire ye, umugabo na we
ntiyapfa kumwirukira. Ikindi ni uko akenshi abagabo baba bashaka umuntu
bisanzuraho rimwe na rimwe bakanamubitsa amabanga akomye kandi ibi
ntibishoboka igihe nta cyizere gihari.
8. Abagabo banga umugore wiziringa mu mirimo/utinda mu tuntu duto duto
Abagabo
ntibakunda umugore utajya urangiza imirimo arimo kandi bigaragara ko
ari ibintu bitakagombye gutwara umwanya munini. Aha twatanga urugero
rw’abagore bajya mu isoko ntibarangize guhaha bakumva ahubwo bakora ku
kintu icyo ari cyo cyose; hari abatinda guhisha, yaba yatetse umugabo
akumva ari buze kurya inzoka yabihaze. Ikindi ni uko abagabo banga
n’abagore batinda mu rwiyuhagiriro (douche) banaruvamo bagatinda
kurangiza kwitunganya. Mu miterere y’ umugabo, aba yumva ibintu byose
byakwihuta. Ubwo rero iyo utangiye kumwereka ko uzarira mu bintu ntimuba
mugikoranye.
9. Abagabo banga abagore bagira amagambo menshi mu kanwa
Abagabo
ntibakunda umugore uvugavuga cyangwa ugira ivuzizivuzi: mu yandi
magambo, ntibakunda umugore ugira amagambo menshi kuko hari igihe avuga
ibintu bitari ngombwa cyangwa akavuga ibintu adashaka kumva.
10. Abagabo banga umugore wishyira hejuru
Abagabo
banga umugore wishyira hejuru yaba imbere ye cyangwa imbere y’abandi.
Bene uyu mugore ahora yumva yaza mu b’imbere, akenshi aba yumva nta
wundi muntu wamuza imbere kabone n’iyo yaba ari umugabo we. Indi mpamvu
abagabo banga umugore nk’uyu ngo ni uko hari igihe aba yumva ari we
mukuru w’urugo, agahora yumva ari we uri hejuru, umugabo ari munsi ye
cyangwa amukurikira, akumva kandi ari we uzi ibintu byinshi kurusha
umugabo we, bigapfa cyane atangiye kwigira bamenya mu bijyanye
n’imibonano mpuzabitsina. Kuri iyi ngingo agashaka gushyira umugabo we
hasi.
Niba rero uri umugore ukaba wasanze hari bimwe muri ibi
bintu ujya ukora, tangira ubigenze gake cyangwa unabyihane burundu kuko
ushobora gusanga bikuvuriyemo gusenya. Ushobora kuba ubona ibyinshi muri
byo wabikoraga utabizi cyangwa ukaba utangiye kwibwira ko ari ko uteye,
oya! Ibyo si byiza na gato kuko ibyo bisa no kwihagararaho kandi burya
kwihagararaho mu bintu bibangamira uwo mwashakanye cyangwa inshuti yawe
si byiza na gato, tangira ugerageze guhinduka gahoro gahoro.
source: umuganga.com
Dukunze kumva abantu
bafite ikibazo cyo kudasinzira. Kenshi usanga iki kibazo gishobora
gutuma abantu bamwe batangira kwiyahuza ibiyobyabwenge nk’itabi n’inzoga
nyinshi cyane kugira ngo babe basinzira neza ari nabyo biviramo bamwe
izindi ndwara zishamikira ku gufata ibiyobwenge ndetse no kurenza
urugero rw’ibisindisha mu mubiri. Nyamara
ubashije kumenya umuzi w’impamvu ituma udasinzira neza maze ukiyambaza
muganga cyangwa se ugahindura imwe mu myifatire yawe, nta kabuza
wasinzira bihagije kandi ntube ukibaye imbata y’ibiyobyabwenge nk’itabi,
urumogi, marijuwana ndetse na bya bisindisha bitandukanye. Twabakoreye
ubushakashatsi maze tubavira imuzi zimwe mu mpamvu zitera kudasinzira
neza.
1. Kutaryama amasaha akwiye
Ubusanzwe
umuntu agomba gusinzira amasaha umunani ku munsi. Iyo rero umuntu
aryamye amasaha make ku munsi nta kabuza byangiza ubushobozi bwe bwo
gukora ndetse bikanamugiraho ingaruka mu buzima. Kenshi usanga abantu
basinzira bakesheje kubera kumara umwanya munini kuri za mudasobwa zabo
zigendanwa, telefoni ndetse na za televiziyo zabo aho baba bareba
udufirime, bari kuri interineti cyangwa se bakora akandi kazi runaka
maze ugasanga baryamye batinze kandi bagomba kubyuka kare. Aha rero
bisaba ko mwene ibi bikoresho bituma abantu bahugirana bakibagirwa
gusinzira byakoreshwa mu rugero kandi mu gihe nyacyo gikwiye.
2. Gushikagurika mu gihe usinziriye
Umuntu
ashobora kwibeshya ko kumara mu buriri igihe kirekire ariko gusinzira
neza nyamara hari igihe usangabamwe barara bashikagurika ntibasinzire
neza. Uku gushikagurika biterwa no kubura umwuka igihe usinziriye.
Kugira ngo ibi bihagarare bisaba ko niba ubyibushye cyane utakaza ibiro,
ku batumura agatabi bakagahagarika ndetse byaba ngombwa ugasinzira
wambaye masike ituma umwuka usohoka neza nijoro mu igihe usinziriye.
3. Kudafata amafunguro ahagije
Biragoye
gusinzira neza ku muntu udahaze kimwe n’uko umuntu wariye amafunguro
mabi cyangwa akagwa ivutu bitamworohera gusinzira neza. Kurya
amafunguro yuzuye intungamubiri kandi aringaniye bituma isukari yo mu
mubiri w’umuntu itaba nyinshi dore ko iyo ibaye nyinshi mu maraso aribyo
bituma umuntu arara rwa ntambi. Biba byiza ko umuntu afata amafunguro
ya mu gitondo(bimwe twita kwica umwaku) ahagije kandi akize muri za
poroteyine ndetse mu munsi wose ukagenda ufata utuntu tumwe na tumwe
dukize mu biterangufu kugira ngo nijoro ataza kuvutura ukarara rwa
ntambi.
4. Kugira amaraso make mu mubiri
Ku
bagore ikibazo cy’amaraso make ni kimwe mu bituma badasinzira neza.
Imihango bajyamo kenshi ishobora kuba isoko yo gutuma batakaza ubutare
(iron) mu maraso. Iri gabanuka ry’ubutare rituma ingirangingo z’umutuku
ziba nke mu maraso bityo umwuka wa ogusigene utembera mu mubiri ukaba
muke ari nayo ntandaro yo kubura ibitotsi. Ni byiza ko niba ufite
ikibazo nk’iki ufungura amafunguro akize mu butare nk’inyama zidafite
ibinure, amafi, inyama y’umwijima, ibishyimbo, imbuto nyinshi n’imboga
utanaretse ibinyampeke.
5. Umunabi (depression)
Umunabi
nubwo ari ikibazo cy’ibyiyumvo ugira n’ibimenyetso bigaragara ku mubiri
birimo umunaniro, kurwara umutwe ndetse no gutakaza ipfa ryo kurya.
Uku kumva utameze neza ndetse no kudafata amafunguro bitewe no
guhangayika bituma ufite depression adasinzira neza. Aha rero ni byiza
ko igihe ufite iki kibazo cy’umunabi ureba muganga akagufasha kugaruka
mu murongo.
6. Kunywa kawa ukarenza urugero
Kunywa
kawa nyinshi bituma umutima utera cyane ndetse n’umuvuduko w’amaraso
ukiyongera aribyo nyirabayazana wo kudasinzira kuri bamwe bayifata
bakarenza urugero.
7. Kubura amazi mu mubiri
Umubiri
w’umuntu ukenera amazi menshi. Ni byiza ko umuntu anywa amazi ahagije
byibuze litiro imwe ku munsi bityo bizakurinda kugira umwuma mu mubiri
dore ko utuma umuntu adatora agatotsi. Mu zindi mpamvu harimo indwara
zifata imyanya igenga isohoka ry’inkari, diyabete, indwara z’umutima,
guhinduranya akazi cyane cyane abakora izamu ndetse n’indyo zimwe na
zimwe umubiri utabasha kwakira byoroshye aribyo bituma wivumbagatanya
umuntu ntasinzire neza. Kuri izi mpamvu kandi ntitwakwirengagiza impamvu
zidaturuka ku muntu ku bushake bwe nko kuba umubyeyi yonsa n’izindi
zitandukanye
source: UMUGANGA.com
Ushobora kubaho nta munaniro bityo
ukagira ubuzima buzira indwara karande nka kanseri ndetse n ibindi
bibazo ku buzima bwawe bituruka ku munaniro ukabije. Bizwi neza ko iyo
umuntu ananiwe cyane, umubiri we ukora umusemburo mwinshi witwa cortisol
ku buryo urenga urugero rwawo rusanzwe mu maraso.
Uyu musemburo ukaba ugira ingaruka zikomeye ku mubiri zirimo
kugabanya ubushobozi bw’umubiri bwo kwirinda indwara. Ni ukuvuga ko mu
gihe uyu musemburo ukomeje gukorwa ku bwinshi bituma umubiri utabasha
kwica uturemangingo dushobora kuvamo kanseri, ari byo bituma umunaniro
ukabije uza ku isonga mu gutera kanseri.
Nk’uko tubikesha naturalnews.com bavuga ko igihe cyose uyu musemburo
wa cortisol ubaye mwinshi kurenza urugero rwawo, utuma ubushobozi
bw’umubiri bwo kurwanya indwara bugabanuka ndetse n’igogorwa ry’ibiryo
ntiribasha kugenda neza kandi uyu musemburo utuma urugero rw’isukari mu
maraso ruzamuka. Ni yo mpamvu umunaniro ushobora gutuma urwara izindi
ndwara nyinshi zirimo na diyabete.
Igihe umuntu abashije kumenya uburyo uyu musemburo waguma ku rugero
rwawo nyarwo mu maraso bigabanya ibyago bye byo kurwara kanseri ndetse
n’izindi ndwara nka diyabete.
Uyu musemburo ushobora kujya hejuru y’urugero rwawo rusanzwe igihe :
-Umuntu ananiwe bikabije
-Gukora imyitozo ngorora mubiri mike cyangwa myinshi cyane
-Kutaryama ngo usinzire
Kuruhuka bihagije, kurya indyo yuzuye ndetse no gukora imyitozo
ngororamubiri ni bwo buryo bwatuma umuntu aruhuka mu mutwe ndetse n’uyu
musemburo wa cortisol ukaguma mu rugero rwawo nyarwo mu maraso, yirinda
kanseri n’izindi ndwara.
Inkuru dukesha : UMUGANGA.com
Nk’uko tubikesha
urubuga conseilslucbodin.com, kanseri y’amabere ni imwe mu ndwara
zihangayikisha abagore benshi. Ubushakashatsi bwakozwe bwemeza ko
umugore umwe ku bagore icyenda (1/9) aba afite kanseri y’amabere mbere
mbere y’ikigero cy’imyaka mirongo cyenda (90) y’amavuko.
Guhera
mu 1980 kugeza mu mwaka wa 2000 (mu gihe cy’imyaka 20), ubushakashatsi
butandukanye bwakozwe bwagaragaje ko Kanseri y’amabere yiyongereye ku
gipimo gikabije.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu gihugu cy’u Bufaransa, kanseri y’amabere ihitana abantu bagera ku 12.000 buri mwaka.
Hari impamvu nyinshi zitera kanseri y’amabere, dore zimwe muri zo:
1.
Igitsina gore ni cyo gikunda kwibasirwa na kanseri y’amabere naho
abagabo barwara bayirwara babarirwa ku kigero cya rimwe ku ijana (1%)
gusa.
2. Kanseri y’amabere ishobora guturuka ku ruhererekane mu muryango (hérédité)
3. Ubugumba nabwo buri mu mpamvu zatuma umuntu arwara Kanseri y’amabere
4. Gutinda kubyara (nyumay’imyaka 35).
5. Gutinda guca imbyaro (nyuma y’imyaka 55)
6. Kutonsa umwana na byo ni imwe mu mpamvu zatera Kanseri y’amabere
7. Ibiyobyabwenye na byo ni bimwe mu mpamvu zitera Kanseri y’amabere
8. Itabi na ryo ni imwe mu mpamvu zitera Kanseri y’amabere
9. Umubyibuho ukabije
10. Kurya ibiribwa bikungahaye cyane ku binure.
Kwitondera zimwe mu mpamvu twabonye bishobora gufasha abantu kwirinda cyangwa kugabanya ubwiyongere bwa kanseri y’amabere.
KANZAYIRE Donatha/Umuganga.com
Nkuko twabiganiriyeho mu nyandiko
yacu iherutse ihungabana ni ikibazo gihangayikishije umuryango
nyarwanda wahuye n’amateka mabi arimo na Jenocide,twarebeye hamwe
ibishobora gutera ihingabana ,ibimenyetso biranga uwahungabanye ndetse
n’ubufasha uwahungabanye aba akeneye .
Tugarutse kurebera hamwe uburyo bwo gufasha uwahungabanye kugirango
yongere kwibona mu buzima busanzwe.
BAFASHWA BATE ?
Muri rusange umuntu ashobora kugaragaza ibimenyetso by’ ihungabana
igihe ahuye n’ikimwibutsa ibihe bibi yanyuzemo bigatuma amera nk’aho
byongeye kumuba ho akongera kugira ububabare yagize igihe yagirirwaga
nabi ,yumvaga inkuru mbi yamubabaje cyane cyangwa se ubwo yabonaga
ibiteye ubwoba biba ku be.
Icyo gihe agaragaza ibimenyetso bitandukanye (reba mu nyandiko yacu
iheruka) biba bisaba ubufasha bwihuse bw’ ibanze ; Tubumenye :
• Mbere na mbere mushakire umutekano usesuye umuvana mu ruhame rw ‘abantu benshi,
• Murinde gukomeza kubona ibintu byamwibutsa ibyamuhungabanyije
Urugero :Amasuka ,imihoro, imikoropesho ,ishoka ,inkoni ,…(Niba yarahuye n’ intambara)
• Muryamishe ahantu hareshya (hatamuvuna) umufashe kuruhuka ,
• Mugume iruhande umufashe kwiyakira no kugarura ubwenge
• Ntumubuze kugaragaza amarangamutima ye ; niba arira mureke arire
kugeza acecetse (akenshi iyo acecetse arasinzira kuko aba ananiwe cyane )
• Kumuguma bugufi bituma umurinda kuba yakwikomeretsa ,kumuhanagura
amarira niba yariraga ,kumusomya ku mazi (kuko abira ibyuya byinshi
atakaza amazi menshi mu mubiri )
• Igihe agaruye ubwenge (akangutse)utangira kumuganiriza yakubaza uko byagenze ukamubwira utamubeshya (ukamusobanurira )
• Ukomeza kumwumva ukamuha umwanya wo kukubwira ibyiyumvo bye kuko aba akeneye kongera kugira uwo yizera .
• Iyo umurwayi agaragaje ibimenyetso bidasanzwe nko :
Gushaka kwiruka ,kwikomeretsa
,kurwana, kwiyahura akamara umwanya munini ataragaruka gerageza usabe
ubutabazi bwihuse umurwayi agere kwa muganga bamufashe mu bundi buryo
kuko kumutindana bishobora guteza ibindi bibazo ku buzima bwe.
• IBUKA KO UMURWAYI AKENEYE UMUTEKANO USESUYE !!!
Bityo murinde gushungamirizwa n’abantu benshi kuko bishobora
kumusubiza inyuma cg bigatuma arushaho kuremba (niba adakirana umufasha
umwe (:counselor) arahagije ).
• Gerageza umwiyegamize mu gituza cyawe (niba muhuje igitsina )kuko
bimufasha kumva ko arikumwe n’ inshuti ashobora kubwira ibye
atikandagira
• Uzirinde gusiga umurwayi wenyine ataragarura ubwenge
• Ashobora gutaka ahamagara umuntu ;niba ashobora kuboneka biba byiza iyo abonetse akamwiyereka (bimufasha kugaruka ),
• Kuganiriza umurwayi bifite akamaro kanini cyane bimwubaka mu mbaraga no muri roho .
• KUba yagize ikibazo si impamvu yo kumuhimba amazina amusesereza
(MWUBAHE ARACYARI UMUNTU NK’ ABANDI).
Umuntu wese akeneye kugaragarizwa urukundo yaba ari muzima cg arwaye
ni yo mpamvu umutima wo gufasha uhagije bikarushaho kuba byiza iyo ufite
ubumenyi bw’Ibanze ku ihungabana kuko ubu bufasha bw’ ibanze
ntibugombera amashuri menshi.
Byakusanijwe na NSENGIYUMVA Eric/ ubuzima.com
Imboga ni kimwe mu
biribwa birinda indwara ndetse ni ngombwa ko abantu bakangurirwa gufata
ifunguro rigaragaraho imboga mu rwego rwo kubaka umubiri.
Mu
kumenya uburyo abaturarwanda bafata kurya imboga twanyarukiye mu isoko
rya gafumba ribonekamo ibicuruzwa bitandukanye maze abaje muri iri soko
batubwira uko bo babyumva, aho bavuga ko kurya izi mboga ari
ingirakamaro ndetse ko biba byiza iyo ubashije kubona nk’inyanya
ukavangamo.
Mu Rwanda, usanga abantu bamwe batarasobanukirwa
akamaro k’imboga, aho bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko bazirya kubera
ko ibishyimbo byabuze, nyamara byakabaye byiza ko ibi bishyimbo
bibonekamo imboga runaka.
Gusa ariko nk’uko urubuga rwa Internet
www.legumesfaciles.be rubivuga ngo nibura umuntu agomba kurya amagarama
300 mu rwego rwo kwirinda indwara zimwe na zimwe nk’umubyibuho ukabije
nyamara ibi ntibyubahirizwa kuko usanga mu bihugu bimwe na bimwe nk’u
Bubirigi aho umuntu mukuru waho arya amagarama 138, naho ku bana bo ngo
bagatozwa kurya imboga zimwe na zimwe nk’amashu n’ibihumyo. Naho mu
Rwanda ho ngo usanga abantu bazirya kuko bumva ko ari ngombwa kuzirya.
Cyakora
icyagaragajwe n’abashakashatsi batandukanye ndetse n’impuguke mu
byerekeye imirire ni uko kurya imboga ari ingirakamaro ku buzima bwa
muntu.
Ifoto: izuba.org.rw
UMUHOZA Gaudence/Umuganga.com
Uko umuntu anywa umuti
wa ‘antibiotiques’ gake gashoboka, bituma uyu muti ugira ingufu mu
kumuvura. Ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko atari byiza cyane guhora
umuntu afata umuti wa ‘antibiotiques’ kandi ko hari uburyo butandukanye
abantu bakoresha bugasimbura uwo muti mu bihe bimwe na bimwe.
Kuki tugomba kwirinda kunywa umuti cyane?
Ubusanzwe,
umubiri wacu ugira za mikorobe (udukoko duto tuba mu mubiri w’umuntu
tukaba ari two nyirabayazana w’indwara zimwe na zimwe); izi mikorobe
zirimo ibice nka bibiri: hari zimwe zitarushya kuzivura iyo umuntu
anyweye umuti hakaba n’izindi zigora cyane kumva umuti (kuvura). Iyo
umuntu anyoye umuti utabasha guhangana n’ubukana bwa mikorobe bituma za
mikorobe ziyongera zikaba nyinshi mu mubiri.
Buri mwaka, ku
mugabane w’i Burayi, abarwayi bagera ku 25.000 bapfa bazize indwara
zitirutse ku kuba barivuje imiti idashoboye kuvura bihagaje za mikorobe
twavuze zigorana kuvura. Ibi biradusaba gukora iyo bwabaga ngo turinde
umubiri wacu. Cyakora ntibyoroshye, kuko abagera kuri 41% by’abantu
bakuru bashobora kuba batekereza nta shiti ko umuti wose uvura za
mikorobe (antibiotiques) ukiza. Kimwe mu byemeza imyumvire nk’iyi ni uko
2 mu baganga 5 basabwa n’abarwayi kubandikira uriya muti wa
antibiotiques kabone n’iyo muganga yaba abona utari ngombwa. Iyi ni yo
mpamvu umuganga agomba guhabwa umwanya n’uburenganzira bwe mu kwandikira
umurwayi umuti nta gitutu na kimwe ashyizweho. Zimwe mu ndwara uyu muti
utagira icyo uzikoraho kubera ko zituruka kuri virus ni nk’ibicurane
(rhume) cyangwa grippe.
Nk’uko twigeze kubivuga kunywa umuti
cyane bitari ngombwa bishobora gutuma umubiri ugira imbaraga nkeya bityo
za mikorobe zikabona icyuho ntizumve umuti.
Ubu ni bumwe mu buryo umuntu yakoresha bugasimbura imiti anti-biotique zidakenewe:
Ku bicurane-
Umuntu ashobora gukoresha amazi meza avanzemo umuti witwa Dos’Optrex
(Laboratoires Pierre Fabre) cyangwa Homéoptic (Boiron), cyangwa na none
umuntu yanakoresha imvange y’umuti witwa Calendula officinalis. Mu
busanzwe umuti wo kwinukiriza wakoreshwaga mu kugabanya indwara zikomoka
kuri za bagiteri nk’ibicurane nta cyo wigeze ugeraho gifatika.
Ese ni ryari umutu aba akwiriye kugira impungenge- Mu
gihe umuntu yagize uburibwe bukabije cyangwa ibibazo byo kubona;
urugero umuntu abona aho yari asanzwe habaye hato, abona ibintu
bidasanzwe bimunyura imbere, areba ibikezikezi cyangwa akumva uburibwe
burenze urugero, icyo gihe umuntu agomba guhita ajya kureba muganga.
Kuribwa mu gutwi (Otite)-
Ni indwara, aho uburibwe (la douleur) buturuka ku bicurane (rhume)
umuntu aba amaranye igihe. Ku bantu bakuru, igihe nta muriro udasanzwe
umuntu afite, ndetse no kuribwa bidakabije si ngombwa gufata
antibiotique. Uko kuribwa mu gutwi (otite) bishobora gukira hagati
y’iminsi 5 n’iminsi 10. Nyamara ku bana bato, nk’abari munsi y’imyaka
ibiri, 70% byo kuribwa mu gutwi kwabo biterwa na bagiteri; icyo gihe ni
ngombwa gufata antibiotique.
Ese ni iki umuntu yakora kigasimbura umuti- Kogesha
amazi y’akazuyazi mu gutwi bishobora kugabanya kuribwa. Mu gihe kuribwa
byanze kugabanuka, ugomba kunywa ikinini cya paracétamol (g1) nyuma
y’amasaha 3 ukanywa ibuprofène (mg400). Aha gukoresha imiti igabanya
kuribwa nk’ikinya biguzwe kwa magendu byaba binyuranyije n’amategeko ya
muganga mu gihe muganga atarebye neza ko ingoma y’ugutwi (tympan)
itangiritse. Nyamara ku mwana muto, ugomba kumwoza mu gutwi ukoresheje
sérum physiologique cyangwa kumuhanagura umwenge w’izuru umwe umwe, ku
busanzwe ibi birahagije ngo ntiyongere kuribwa mu gutwi.
Ibi
byose ariko bisaba ubwitonzi n’ubushishozi kandi byose ukabikora ku
cyemezo cya muganga nyuma yo gusuzuma no kumenya ikibazo umurwayi afite
kuko ni we wenyine ushobora kugena ababwiriza y’ikoreshwa ry’imiti,
cyane ko abantu bose bataba bateye kimwe, ari na yo mpamvu imivurirwe
yabo ishobora gutandukana mu buryo ubu cyangwa ubundi.
source: Umuganga.com
Umuco nyarwanda wakoze utihanganira
umugore utabyara ndetse ku buryo byari bigoye kumvikanisha ko n’abagabo
bashobora kuba intandaro yo kutabyara. Iyi myumvire yo kumva ko umugore
ariwe utabyara yagiye ikura mu muryango nyarwanda kugeza ubwo abagore
benshi bahohotewe bikabije cyane bimwa uburenganzira bwabo ku mitungo
y’abo bashakanye ndetse ntibinagarukire aho kuko benshi muri bahuye
n’icyo kibazo bahuye n’ihohoterwa n’itotezwa rikabije. Aho iterambere mu
buvuzi rimaze kugera ku ntera ishimishije, ibi bibazo byo kubura
urubyaro byagiye bibonerwa igisubizo hapimwe ibitera ubugumba nk’uko
bikunze kuvugwa ku bafite icyo kibazo.
Nk’uko byagiye bigaragazwa
n’inzobere zitandukanye byagiye bigaragara ko n’abagabo bashobora kuba
intandaro yo kutagira umwana mu muryango. Aha abasomyi bacu bashobora
kwibaza byinshi ku bituma abagabo nabo bashobora kutabyara dore ko
kenshi niyo habaye ikibazo nk’icyo cyegekwa ku bagore aho kugana
amavuriro yabugenewe ngo hashakishwe umuti n’imvano y’ikibazo. Kenshi
usanga mu byaro byo muri ibi bihugu byacu bikiri mu nzira y’iterambere
bagira n’umwihariko wo kubaza abakuru aha ndavuga abapfumu maze nabo
bakabashuka babumvisha ukuntu umugore runaka aciye umuryango ko ari
umuvumo n’ibindi bitari byiza.
Ubugumba cyangwa kutabyara ku
bagabo bishobora guterwa n’impamvu z’imiterere y’umubiri w’umugabo aho
aba afite imisemburo idahagije, ibibazo bitandukanye ku mubiri we,
ibibazo bijyanye n’imitekerereze ndetse n’ibyiyumvo mu mutwe
n’imyitwarire. Ku bagabo bageregeza kwitwararika mu myitwarire yabo yaba
uburyo bafungura n’uko banywa ndetse n’uburyo babaho muri rusange
usanga bagira umubiri ufite ubushobozi bwo gukora intanga ngabo zifite
ireme zibasha guhura n’intanga ngabo bigakora urusoro ruvamo umwana.
Dore zimwe mu mpamvu zishobora gukururira abagabo ibyago byo kutabyara:
•
Intanga ngabo zidafite ireme bitewe n’uburyo imibonano mpuzabitsina
ikorwa. Ibi bigaterwa ahanini no kurangiza vuba (premature ejaculation),
kubabara mu gihe cy’imibonano mpuzatsina, ibibazo bitandukanye mu
buzima nko gutuma intanga zidasohoka (retrograde ejaculation), indwara
zikomoka ku ruhererekane no kuba amabya yagira inenge n’indwara zituma
adakora intanga ngabo neza.
• Indyo mbi idakungahaye mu bitunga
umubiri bituma n’amaraso aba make mu mubiri, kubyibuha bikabije, kubatwa
n’ibisindisha n’ibindi biyobyabwenge harimo n’itabi bigabanya
ubushobozi bw’umugabo bwo kubyara kuko byangiza uturemangingo tuba mu
ntanga ngabo.
• Gukorera ahantu hari ibyuka bihumanya nk’imiti
yica udukoko n’ibindi bintu byo mu nganda nk’uburozi bwitwa lead,
amarangi, imirasire y’ibyuma bimwe nk’ibyifashihswa mu buvuzi n’ahandi
hatandukanye, mercury, benzene, boron n’ibindi byuma biremereye.
•
Abagabo bajya muri sawuna bararye bari menge kuko intanga ngabo
zizirana n’ubushyuhe bw’umurengera kuko butuma umubare wazo ugabanuka
bityo mu gihe cyo gutera akabariro ntizibe zigifite umuvuduko
n’amakarikari atuma zibasha guhura n’intanga ngore ngo bibyare igi
rivamo umwana.
• Ingaruka zikomoka kuri kanseri n’imivurirwe
yayo. Aha imirasire ikoreshwa mu kuvura no gutwika uturemangingo dutera
kanseri byangiza ikorwa ry’intanga ngabo by’umwihariko igihe cyose
imirasire yegerejwe amabya.
• Gusaza nabyo biri mu bituma amahirwe y’abagabo yo kubyara agenda agabanuka cyane cyane abageze hejuru y’imyaka mirongo ine.
•
Gukora imyitozo ngororamubiri ikaze cyane kandi buri gihe bituma
imisemburo ya adrenal steroid iba myinshi maze igatuma imisemburo
y’ubugabo iba mike cyane ari byo bituma umugabo atabyara.
• Kubura vitamini C ndetse n’ubutare bwa Zinc mu biryo
•
Kwambara imyenda y’imbere ibahambiriye cyane byongera ubushyuhe mu
mabya bityo ingano y’intanga ngabo ikagabanuka aribyo bigira ingaruka ku
ntanga ze ziba zitifitemo ubushobozi bwatuma zihura n’intanga ngore
bigakora urusoro.
• Umunaniro ukabije
Kuri izi mpamvu
twavuze hari n’izindi zishingie ku miterere y’amabya zishobora gutuma
intanga ngabo ziza zidafite ubushobozi bwo kuba zahura n’intanga ngore
ngo bikore umwana. Ntitwakwirengagiza kandi n’indwara zimwe na zimwe
nk’imitezi, tifoyide, gripe, ibishyute, mburugu, igituntu, indwara ya
brucellosis yibasira amatungo ariko ikanafata n’abantu ndetse n’indwara
y’amashamba kuko iyo zitavuwe ziba nyirabayazana wo kutabyara ku
bagabo.
Birakwiye ko niba habonetse ikibazo cyo kutabyara
bitagomba kwegekwa ku bagore kuko nk’uko bigaragaye n’abagabo bibabaho.
Ni byiza ko abashakanye bahuye n’iki kibazo bagomba kujyana kwa muganga
bose bagasuzumwa kugira ngo hamenyekane ufite ikibazo maze byorohere
muganga kugikemura aho kwirukira muri babandi twita abahanuzi bibwira ko
aribo batanga urubyaro.
UHAWENIMANA Thiery Claudien/UMUGANGA.com
Wari uzi ko hari byinshi
wakwigira ku mwana muto bikagufasha kubaho wishimye ndetse ukanagira
ubuzima bwiza? Dore ibintu 7 byakwigirwa ku bana bato bigatuma ubuzima
burushaho kuba bwiza no kuryoha.
Ubusanzwe
abantu bakuru ni bo bigisha abana ibintu bimwe na bimwe kugira ngo
bakure bazi byinshi bibafashe mu buzima bwabo bwa buri munsi, ariko ngo
burya hari ibintu 7 mu buzima abana bakora batabyigishijwe kandi ngo
bishobora kuba ingirakamaro ku bantu bakuru mu gihe babyiganye cyangwa
se ngo bakabikurikiza:
1. Gukoranaho
Ngo
usanga abantu bakoresha uko bashoboye bakitwararika kugira ngo
badakora cyangwa se badafata kuri bagenzi babo wenda bikaba
byababangamira, ariko ngo usanga akenshi byakozwe kandi ngo iyo bibayeho
birishimirwa ku mpande zombi nubwo bidahabwa agaciro. Ibaze- Ni ryari
waba warigeze ugira incuti magara ntuyifate ukuboko cyangwa se ku
rutugu? Ni ryari utaba warahobeye mama wawe cyane? Wigeze wisanga
wafashe kurutugu rwa mugenzi wawe? Ibaze uburyo wumvise umerewe ngo
urasanga ari byiza kandi ngo umubiri urabikenera kugira ngo umererwe
neza.
Iki rero ngo ni ikintu cyagakwiye kwigirwa ku bana
bato kuko ngo usanga akenshi bihutira guhungira mu maboko y’ababyeyi
babo, cyangwa se yaba ari n’undi muntu ugasanga bashimishijwe no
kumukoraho mu maso ndetse no kugira amatsiko menshi yo gufata wenda se
ku myambaro ye. Iki rero ngo ni ikintu cyiza cyane umubiri ukenera kuko
gituma umutima wuzura umunezero kandi umuntu akagubwa neza mu gihe
abikoze cyangwa se akabikorerwa.
2. Kugaragaza amarangamutima
Aha
ngo nk’iyo umuntu ahawe impano runaka, habaho gushimira no gusekera
nyir’ukuyitanga ariko ngo buriya mu by’ukuri nyir’uguhabwa ntabwo
agaragaza ibimuri ku mutima byose. Niba umutima wawe wumva ukubwira
kumusimbukira , ukamufata ku ijosi, kumuhobera cyane, kumusekera
bikabije kwirukanka n’ ibindi ngo bikore kuko ngo ubuzima ni bugufi
cyane; niba wumva wishimye wibiheza mu mutima imbere ngo uremererwe
ahubwo bikore nk’uko umwana akora ikiri ku mutima we cyose yaba guseka
cyane agaseka, n’ibindi ngo kuko nta mwana uhisha amarangamutima ye, uko
abyumva bimurimo ni ko abireka bigasohoka. Ibi rero ngo bituma umuntu
abyibuha kandi agahorana itoto.
3. Kudacika intege no kwishimira
Kwishima
no kwishimira ni ikintu cyiza mu buzima dukwiriye gukora no guha
agaciro kuko ngo byongera iminsi yo kubaho.Ikintu gikomeye cyo kwigira
ku bana bato urugero rwiza ni nk’igihe umwana yiga kugenda, aho usanga
ashaka guhaguruka ariko akongera akagwa, ntacike intege ngo ahite
abyihorera agakomeza yabigeraho akishima ukabona arasetse. Rero natwe ni
byo twagakwiye gukora tubirebeye ku bana bato. Mu gihe hari akazi
gakomeye watangiye, haranira kukarangiza no kwigira ku bana kuko mu
gihe ubona ukarangije kandi ku gihe, fata umwanya wishimire igikorwa
cyiza usohoje. Ibi bizatuma utera imbere kandi uhorane umunezero wo mu
mutima.
4. Kubaza ibibazo byinshi
Akenshi
ngo usanga iyo umuntu ari mukuru atinya kubaza ibibazo byinshi yishinja
ko yakagombye kuba abizi ariko ngo mu gihe utazi ikintu kibaze. Wigira
isoni kuko ubifitiye uburenganzira, inigure rwose ubaze icyo wifuza
cyose, ni bwo uzamenya bwinshi kandi wiyungure ubumenyi. Iki ngo ni
ikintu gikomeye cyo kwigira ku mwana muto nk’aho usanga ahora abaza
akantu kose abonye kugira ngo akamenye. Burya ngo ni cyo gituma akura
mu gihagararo no mubwenge; rero ngo umuco wo kubaza ni mwiza
ntihakagire ubyiyima. Baza ikintu cyose wumva ushaka kumenya kikuri ku
mutima kuko nta kibazo gito cyangwa se cy’ubugoryi kibaho ahubwo ngo
bituma umuntu ajijuka birushijeho.
5. Kuvugisha ukuri
Kuvugisha
ukuri ni kimwe mu biranga umwana, aho usanga ikintu akivuga uko kuri,
uko akizi n’uko yacyumvise, ntace ku ruhande. Ibi ngo bituma umutima we
uhora utuje. Aha rero ngo kugerageza kuvugisha ukuri nk’umwana muto
bituma umuntu ahorana akanyamuneza ku mutima kuko nta cyo umutima uba
umushinja bigatuma agubwa neza kandi akanabyibuha ndetse akanarangwaho
n’ubunyangamugayo.
6. Kwemera kugirwa inama
Umwana
akora kandi akumvira ibyo bamubwiye , icyo bamubujije ahita yumva ko
ari kibi ntiyongere kugikora. Ngo ni byiza rero kugira umuco mwiza wo
kumvira inama ugiriwe kuko ngo bituma uhora wumva abandi bantu ari beza
kandi ko n’ibyo bakwifuriza ari byiza.
7. Kudaha umwanya cyane ibyashize no kudahangayikishwa n’ejo hazaza
Usanga
umwana atababara yibuka ibyamubayeho cyangwa se ngo ate umwanya
ahangayikira iby’ejo ahubwo ngo usanga yibanda ku byo arimo gukora:
niba ari nko kubumba akazu mu byondo ugasanga arabikora ashishikaye
kandi yishimye, nta cyo yitayeho haba mu byashize cyangwa se ibizaza.
Iki ngo ni ikintu cyiza cyakagombye gukorwa na buri wese kuko ngo
ibyashize tugomba kubitaho umwanya muto ushoboka hagamijwe gukosora
ibyapfuye kugira ngo umuntu atere imbere ariko ukirinda kubiha umwanya
munini. Ikindi kandi ngo bishobora no kwangiza ubwonko bigatuma udatera
imbere. Ni byiza kubaho ubuzima urimo ukabwishimira kandi ukumva ari
bwiza kuko ngo bitanga umutuzo.
source: Umuganga.com
Nk’uko byatangajwe na Dr.
Fereydoon Batmanghelidj, umushakashatsi wanditse igitabo “Your Body’s
many cries for water” (amarira menshi umubiri wawe uririra amazi),
indwara nyinshi zirimo asima, umuvuduko ukabije w’amaraso, igifu,
kanseri, diyabete y’ubwoko bwa kabiri, indwara zo mu bwonko no mu
rutirigongo, iz’uruhu, ... ziterwa n’uko amazi aba ari make cyane mu
mubiri, kandi burya kumva mu kanwa humye sicyo kimenyetso rukumbi cy’uko
umubiri unyotewe.
Inyota ni iki ?
Inyota ni ubushake bwo kunywa ikinyobwa runaka. Ni n’uburyo umubiri
ukoresha kugirango ugenzure amazi yinjira n’asohoka. Kumva inyota rero
bikaba bigengwa n’agace ko mu bwonko k’inyuma (Hypothalamus).
Ubushake bwo kunywa bushobora na none guterwa n’umuco ndetse
n’imigenzo ya buri wese, ari nayo mpamvu usanga abantu bamwe mu mwanya
wo kunywa amazi bahitamo icyayi, ikawa, inzoga, n’ibindi binyobwa,
bitwaza ko nabyo bikozwe mu mazi. Icyo batazi cyangwa birengagiza ni uko
kuba ibyo binyobwa bigizwe n’alukoro (alcohol), kafeyine, cola, cyangwa
soda, bituma amazi arushaho gusohoka mu mubiri. Ikindi kandi
kwimenyereza ibinyobwa biryohereye bituma ubushake bwo kunywa amazi masa
bukendera.
Akamaro k’inyota rero ni ukwibutsa umubiri kongera kunywa amazi, kuko
wirengeje iminsi nta mazi n’amake unywa hakurikiraho urupfu.
Amazi arwanya ate indwara ?
Amazi niyo molekile yiganje mu mubiri, agize hafi 70% by’uburemere
(weight) bw’umuntu, kandi 85% by’ubwonko ni amazi. Ni yo atanga urubuga
rukorerwamo imirimo itandukanye y’umubiri harimo kuringaniza ubushyuhe
(body temperature), gukwirakwiza amavitamini, imyunyu, n’imisemburo
ahabugenewe ; gutanga ububobere mu ngingo, mu maso, mu mara, mu mazuru,
mu muhogo ; gusohora ibyo umubiri udakeneye ndetse n’ibindi. Iyo amazi
abaye make cyane mu mubiri hakurizaho indwara zitandukanye zirimo :
Kurwara umutwe
Kuribwa umutwe bisanzwe cyangwa migraine (kugira ububabare mu gice
kimwe cy’umutwe akenshi hakiyongeraho no kugira isereri, kuruka,
kutihanganira urumuri n’urusaku). Biterwa n’impamvu zinyuranye
nk’umunaniro, kunywa inzoga nyinshi, n’ibindi, ariko bikiyongera cyane
iyo umubiri nta mazi ahagije ufite. Kunywa amazi menshi rero bigabanya
ububabare kandi bikanarinda kurwaragurika umutwe.
Asima
Buri mwaka Asima yibasira abana bagera kuri miliyoni 14, ikicamo
benshi muri bo. Iterwa no kubura amazi birenze mu bice bimwe na bimwe
by’umubiri. Iyo umuntu arwaye asima imiyoboro y’umwuka (Airways)
irafungana ikanabyimba, kandi ikanakora mucus (imbobezamiyoboro)
nyinshi. Ibi bituma umuntu aguma akorora, akitsamura cyangwa akumva
ahera umwuka.
Kunywa amazi rero birinda gufungana kw’imiyoboro y’umwuka, kandi
kongera umunyu waryaga bizibura ibihaha bigatuma umwuku winjira kandi
ugasohoka nta mbogamizi.
Kwirengagiza ko asima ari ingaruka y’amazi make mu mubiri bizatuma
abana benshi bakomeza guhitanwa nayo kandi yiyongere ubukana ku
bakiriho.
Ikirungurira
Ikirungurira ni ikimenyetso cy’ibanze kerekana ko amazi ari make mu
gice kibanza cy’urwungano ngogozi (gastrointestinal track). Gukomeza
kwifashisha imiti irwanya aside mu kuvuza ikirungurira bigera aho
bigatera ibindi bibazo nko kubyimba no kuzana udusebe ku gifu n’amara,
bishobora no kuvamo kanseri y’urwungano ngogozi, iy’umwijima
n’iy’impindura.
Rubagimpande
Ububabare mu ngingo ni ikimenyetso cy’uko amazi yakamye mu ngingo.
N’ubwo Rubagimpande ikunze kwibasira abashaje, abakibyiruka nabo
ntibakangwa. Igisubizo rero si ukwihutira gufata imiti idohora ububabare
ahubwo ni ukunywa amazi no kurya umunyu uhagije.
Umugongo
Kumva ububabare mu gice cyo hepfo cy’umugongo ndetse na rubagimpande
yo mu mugongo ni bimwe mu bimenyetso by’ikama ry’amazi mu rutirigongo.
Umuti uruta iyindi ni ukunywa amazi kuko nta yindi ngaruka agira nk’iyo
wasangana indi miti muri rusange.
Ububabare mu gituza (Angina)
Kumva uburemere mu gatuza bumeze nk’aho hari ukicayeho ni ikimenyetso
cy’indwara y’umuyoboro w’amaraso ku mutima (coronary artery), akaba ari
ingaruka y’amazi make mu gice cy’umutima n’ibihaha, bigatuma amaraso
atemba ajya mu mutima aba make. Kongera amazi yo kunywa ni wo muti
nyawo, ariko biba byiza iyi ndwara ikurikiranywe hafi na muganga.
Diyabete y’ubwoko bwa kabiri (Diabetes mellitus II)
Diyabete nayo ni ikimenyetso gikomeye cy’amazi make mu mubiri.
Umusemburo wa insuline urekeraho gukorwa kugirango udakomeza
gukwirakwiza isukari mu turemangingo (cells) dore ko ahagiye isukari,
amazi ahita ahayoboka. Kuko amazi aba ari make rero, aharirwa ubwonko.
Kongera amazi umuntu yanywaga akarya n’umunyu ukwiye bigabanya iyi
ndwara ya Diyabete bityo ntirinde igera aho umuntu acika amano,
ibirenge, amaguru cyangwa agahuma.
Uretse kurwanya indwara no kuzikiza, amazi agabanya kolesterol
(Cholesterol) mu maraso, arinda ubukana bw’ingaruka zo gucura (
ménopause) anarwanya gusaza imburagihe.
Umuntu akwiye kunywa amazi angana iki ?
Ku munsi, umuntu atakaza amazi cyane cyane mu nkari (litiro 0.5 ), mu
guhumeka (0.3 l), ndetse no mu kubira ibyuya, bityo rero nibura umuntu
yarakwiye kunywa litiro 0.6 z’amazi, andi akava mu biryo.
Naho kugirango umuntu agire ubuzima bwiza, umuntu mukuru yarakwiye
kunywa ibirahure umunani ku munsi. Iki kigero gishobora kugabanuka
cyangwa kikiyongera bitewe n’igitsina (abagabo bakwiye kunywa menshi),
imirimo ndetse n’imiterere y’aho umuntu atuye.
Ni byiza kandi kuyanywa nibura iminota 30 mbere yo gufungura, gukora
siporo, cyangwa kuryama, kugirango aho umubiri uyakenereye uyabone.
Ntako bisa rero kunywa ibirahuri bibiri by’amazi mu gitondo ubyutse.
Amazi yose, yaba ashyushye cyangwa akonje agira umumaro utagereranywa.
Akamaro k’umunyu
Amazi y’ubwonko arangwa n’umunyu mwinshi, bityo kugirango ubwonko
bukore neza bukenera kwinjiza umunyu. Umunyu kandi ugabanya aside mu
bwonko, kuko uyisunikira mu miyoboro igana mu mpyiko kugirango isohoke
mu mubiri. Iyo umunyu ubaye muke, aside iriyongera, maze ikonona
uturemangingo (cellules) tw’ubwonko.
Bityo rero umunyu uri mu rugero urinda indwara ya Alzheimer (irangwa
no kwibagirwa bikabije), Rubagimpande, Asima, Diabete 2, n’izindi.
Umunyu ni n’ingirakamaro cyane cyane ku bantu bashaje, kuko akenshi
bagira ibibazo by’uruhago rw’inkari. Iyo bongeye umunyu baryaga ikibazo
cyo gucikwa n’inkari kiracyemuka.
Umunyu mwiza rero si uyu wo ku meza ukorwa mu nganda kuko iby’ingenzi
baba babimazemo, umwiza ni uzwi ku izina rya ’sea salt’, mushya
waturutse mu nyanja (nka gikukuru).
Icyitonderwa : Niba uzi ko utanywa amazi ahagije, irinde kurya umunyu mwinshi, kuko byakugiraho ingaruka zikomeye !
Umuti wavumbuwe ute ?
Dr. Batmanghelidj ni umuganga w’umushakashatsi akaba n’umwanditsi ;
yavukiye muri Iran mu w’1931. Yize muri Fettes College muri Scotland
akomereza mu ishuli ry’ubuganga ryitwa St. Mary’s Hospital Medical
School ryo muri Kaminuza ya London, aho yagize amahirwe yo kwigishwa na
Sir Alexander Fleming wavumbuye Penicillin, agahabwa igikombe
cy’ubuganga cyitiriwe Nobel ( Nobel Prize in Physiology or Medicine) mu
1945.
Dr. Batmanghelid yabaye umuganga mu Bwongereza ndetse nyuma aza
gusubira muri Iran aho yateje imbere cyane ibitaro n’amavuriro, anagira
uruhare runini mu iyubakwa rya Ice Palace, urubuga urubyiruko rukoreraho
imyitozo ngororangingo ikorerwa ku rubura.
Mu gihe cy’impinduramatwara yo mu w’1979 (Iranian Revolution), Dr.
Batmanghelidj yaje gufungwa muri gereza ya Evin imyaka ibiri n’amezi
arindwi. Muri iyo gereza niho yavumburiye ububasha bw’amazi mu gukiza
indwara. Yasabwe kuvura mugenzi we bari bafunganywe wari urwaye igifu ku
rwego rwo hejuru, kuko nta yindi miti yari afite yamuhaye ibirahuri
bibiri by’amazi, maze mu minota umunani gusa abona bwa bubabare
burahagaze. Nuko amutegeka kujya anywa ibirahure bibiri by’amazi buri
masaha atatu.
Amezi ane yakurikiyeho bari kumwe ntiyigeze yongera kurwara igifu
ukundi. Muri iyo gereza yakomeje kuvura n’abandi bagororwa 3000 barwaye
igifu akoresheje amazi gusa. N’ubwo Dr. Batmanghelidj yaje guhabwa
uburenganzira bwo kwisubirira mu buzima busanzwe, yahisemo kuguma muri
iyo gereza andi mezi ane akora ubushakashatsi ku ruhare rw’amazi mu
kurinda no gukiza indwara zinyuranye.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ndetse no mu bundi bwimbitse yakoreye
muri Amerika amaze gufungurwa, yabitangaje mu binyamakuru nka Journal of
Clinical Gastroenterology, The New York Times Science Watch mu 1983, na
Journal of Science in Medicine Simplified mu 1991 no mu 1992.
Amazi nk’umuti yakiriwe ate mu ruhando rw’abaganga ?
Ubwo yamurikiraga ubushakashatsi bwe abakora umwuga wo kuvura, bamwe
barishimye kandi biyemeza kubibwira abarwayi babagana, naho abandi,
cyane cyane abakora bakanacuruza imiti, bamubwiye ko babizi ariko
bagomba kubona amaramuko dore ko amazi buri wese yayibonera. Byageze
n’aho bamushyiraho iterabwoba ariko ibyo byose ntibyamuca intege.
Imyaka 20 ya nyuma y’ubuzima bwe, Dr. F. Batmanghelidj yayihariya
kwamamaza ububasha bw’amazi mu kurwanya indwara, abinyujije ku maradiyo,
televiziyo, mu biganiro mbwirwaruhame, ndetse no mu mahugurwa. Yanditse
ibitabo bitandatu harimo : Your Body’s Many Cries for Water (cyahinduwe
mu ndimi 15, kikanagurishwa cyane), How to Deal with Back Pain &
Rheumatoid Joint Pain ndetse na ABC of Asthma Allergies & Lupus
Eradicate Asthma.
“Nturwaye uranyotewe ! Wikwica inyota ukoresheje imiti !” Ngubwo
ubutumwa bw’ingenzi Dr. F. Batmanghelidj yageneye abamutega amatwi !
source: igihe.com
Iyo uganiriye n’abantu
batandukanye, usanga hari uburyo batekereza gukora isuku ku mubiri
bitewe n’ubwiza bifuza ko uruhu rwabo rwaba rufite. Amwe mu mavuta
n’amasabune abantu bisiga rero, ngo ashobora kugira ingaruka mbi ku
buzima bwabo bitandukanye n’uko bo bayisiga bashaka ko uruhu rwabo ruba
rwiza.
Bamwe mu baganiriye na Umuganga
.com bavuze ko akenshi abantu bisiga amavuta abahindura uruhu ari
abagore. Impamvu nyamukuru ibibatera ngo ni abagabo. Bavuga ko abagabo
bakunda abagore b’inzobe bigatuma bisiga kugira ngo barusheho gusa uko
abakunzi babo babyifuza. Ikindi ngo gituma abantu bisiga amavuta
ahindutra uruhu ngo ni uduheri two mu maso, bakisiga amatube n’andi
mavuta arimo hydrokinone bigatuma uruhu ruhinduka umuntu akaba inzobe.
Nubwo
abantu bafite izi mpamvu zituma bisiga amavuta ahindura ibara ry’uruhu,
ngo hari ingaruka mbi bigira ku ruhu rw’umuntu ku buryo ashobora kuba
yarwara indwara zigoranye cyangwa zidashobora no kuvurwa.
Dr
Rugeli Umulisa Celestine ni umuganga ku bitaro bya Kaminuza I Butare
muri service ya dermatology. Avuga ko amavuta ahindura uruhu aba arimo
produit yitwa hydroquinone, iyo umuntu ayisiga aba agabanya
ubudahangarwa bw’uruhu ntirushobore kwirwanirira kandi ngo uruhu rugenda
rushiraho ku buryo rusigara ari ruto cyane, yagira nk’ikibazo gituma
yabagwa bikagora abaganga.
Yagize ati "Produit ya hydroquinone
ku ruhu ni mbi cyane. Ishobora gutera kanseri y’uruhu uyikoresha, ndetse
ujya ubona abagore bamwe bafite ibiheri mu maso na byo ari ibyo batewe
n’ayo mavuta. Noneho hari n’abazana ibintu by’umukara munsi y’amaso,
ugasanga byarahomye. Biriya byo ntabwo bijya bivaho. Urumva nk’iyo
umurwayi aje afite ikibazo nk’icyo kumubwira ko indwara arwaye
tutayivura birababaza ndetse ni n’inkuru mbi kuri we. Icyiza rero ni uko
abantu bareka kwisiga bene ayo mavuta, bakiyakira uko bari kuko nta
n’impamvu yo gushaka kuba inzobe utari yo cyangwa ngo uyongere kuko uba
wiyangiriza uruhu gusa."
Mu rwego rw’isuku, Muganga Celestine
agira inama abantu bose, cyane cyane ab’igitsina gore kuko ngo ari bo
bakunze gukoresha aya mavuta n’imiti ihindura ibara ryuruhu n’ingaruka
zikabagarukira. Akomeza avuga ko niyo haba hari uwakoresha iyo miti
agamije kwivura adakwiriye gupfa kuyikorera akurikije ibyo abandi
bamubwira. Kandi ngo hari n’uburyo umuntu yakora isuku ku mubiri we
atiriwe yiyicira uruhu.
Yagize ati "Kuvura ibiheri byo mu maso
ni akazi ka muganga w’uruhu kuko ibiheri ntabwo bisa nubwo byose abantu
batamenya kubitandukanya. Ufite ibiheri mu maso wareba muganga akaba ari
we uguha umuti ukuvura kuko we ashobora no kumenya niba hari ingaruka
wakugizeho akaba yaguhindurira. Umuntu ashobora kwisiga yibwira ko
yivura noneho akitera ibindi biheri noneho bishobora no kudakira, ni na
cyo kibi urebye."
Muganga Celestine avuga ko bibaye byiza ku bantu
bajya bisiga amavuta asukika ariko na yo adafunguye kuko na glycerine
yongera ibyo bita produit eclaircissant mu mavuta kandi n’amazi na yo si
meza ku mavuta yo kwisiga. Amavuta afashe nka vaseline n’amavuta y’inka
ngo ni meza ku ruhu kuko nta ngaruka mbi agira.
Nubwo aya
mavuta ahindura ibara ry’uruhu hari abayakoresha birengagije ingaruka
agira ku mubiri, kuko ngo nta ngaruka babona zabagezeho. Muganga
Celestine avuga ko hari igihe atagira ingaruka z’ako kanya ku mubiri
bitewe n’uruhu rw’uyisiga. Ibi rero ngo ntibikwiye kubashuka kuko
amaherezo, ingaruka z’aya mavuta zibageraho kandi bikabagora.
source;umuganga.com
Tungurusumu tuyisanga muri bimwe mu byo
abantu bamenyerewe nk’indyoshyandyo, kandi bakaba banemeza ko zinafite
akamaro ku buzima, mu kubakingira indwara zitandukanye.Abantu
benshi bakunda kurya Tungurusumu mu nyama cyangwa se bakayishyira mu
bindi biryo kugira ngo ibihumuze. Ariko si aho igarukira gusa, kuko
igirira akamaro kihariye umubiri aho ikungahaye kandi ifite ubushobozi
bwo kurwanya indwara zitagira ingano. Yica imyanda itera ingingo
gukanyarara. Irinda ibihaha, ikoresha neza indurwe yo mu gifu, ikongera
imbaraga n’ubushyuhe bw’agahu gashashe mu gifu.
Itera kwituma neza kandi igatuma igifu gisya neza ibiryo. nk’uko byagarutsweho n’abaganga batandukanye bari ku
Doctissimo.fr.
ivuga ko Tungurusumu ifite ubushobozi bwo kurwanya inzoka zo mu nda
n’indwara z’imitsi ndetse igatuma umutima utera neza bitewe n’uko
itunganya amaraso. Tungurusumu yorohereza amaraso mu rugendo rwayo igihe
azerera mu mubiri, ikabuza umuvuduko urenze urugero rw’amaraso.
Tungurusumu ibarirwa mu biribwa bishinzwe gutunganya no kuvura imitsi
minini. Ishinzwe gukiza no kurinda abana ibibi bitagira ingano.
Tungurusumu
itera abantu kurama, kandi abantu bakunze kuyikoresha muri gahunda yabo
yo gutegura amafunguro yabo ntibakunze kwegerwa n’indwara za kanseri.
Tungurusumu kandi igabanya umuvuduko w’amaraso bityo ikavura ibibazo byo
gutera gukabije k’umutima. Iyo amaraso agenda buhoro cyane tungurusumu
iyongerera umuvuduko, ibyo bigakiza indwara yo guhorana ubwoba bwinshi
no guhorana kwikanga. Nicyo gituma yitwa inshuti z’inzira z’amaraso.
Irinda kandi uguturika kw’imitsi y’umutima bikunze gutera urupfu ruterwa
no guhagarara k’umutima.
Si ibyo gusa kuko inarinda amaraso
kwiremamo ibibumbe. Nicyo gituma ivura neza imitsi yipfundikanya,
ibiturugunyu n’ukuziba kw’imitsi ijyana amaraso ari nako. igabanya
ibinure mu mubiri. Igabanya isukari nyinshi mu mubiri bigatuma ibarirwa
mu rutonde rw’ibirwanya indwara ya diyabete. Irinda abantu indwara
z’impiswi n’indwara zo mu mara. Tungurusumu irinda indwara yo kuribwa mu
ruhago kandi irwanya impumuro mbi mu myanya ndaga gitsina.
Tungurusumu
ifite byinshi ifasha ku mubiri w’umuntu, ariko birabujijwe gukoresha
tungurusumu mbisi nyinshi mu gihe uri kuva amaraso menshi yaba aturutse
mu gukomereka gutewe n’impanuka cyangwa se ku gisebe gisanzwe cyangwa
se akomoka mu mihango y’abagore. Si byiza kandi gukoresha cyane
tungurusumu ku mugore utwite.
source: umuganga.com
Kwakira abatugana ni ubuzima bwacu bwa buri munsi haba mu kazi , mu nsengero , mu birori, mu ngo zacu ,,mbese buri wese bitewe n’akazi akora ahura nabyo, by’umwihariko bikaba binezeza bikanaba akarusho iyo abakugana banyuzwe n’uko kuntu wabakiriye bikabagera ku mutima, kuko bigira inyungu nyinshi.
Muri rusange ubu buryo bwo kwakira abatugana neza bukunze gukemangwa, cyane cyane mu rwanda hakaba hatungwa agatoki abacuruzi bamaze gutera intambwe yisumbuye, abakora mu nzego bwite za leta bafite inshingano zo kwakira abantu, hagarukwaho na none ikindi cyiciro cy’abo twakwita ba nyir’imitungo, muri rusange nabo usanga bakira nabi ababagana bagira ngo babereke ko batakiri mu rwego rumwe.
Mu gutangaza ubushakashatsi bwe yashyize ku rubuga rwe leeiwan.wordpress.com Umuhanga mubyo kwakira neza abantu Bwana Lee Iwan yashyize ahagaragara impamvu nkeya zitera kwakira nabi abatugana.
Impamvu zituma ababishinzwe bakira nabi ababagana.
Naho Bwana Susan Ward, impuguke yo mu gihugu cya Canada mu byo kwakira abantu akaba n’umwanditsi w’ibitabo bitandukanye ,yanditse atanga inama zikurikira.
Ingingo wagenderaho abakugana bakanyurwa n’ uko wabakiriye. .
Muzindi nyandiko Bwana Desdemona Delacroix avuga ko mugihe wakiriye abakugana nabi uba wicurira ingufuri yo gufunga imishinga yawe, kandi uba uha amahirwe abandi mwakoraga bimwe kuko mugihe utakaje umwe mubo wari ufite biguhenda cyane kumugarura kurusha uko wabona udi mushya, kandi twibuke ko umukiriya umwe aguhesha inshutize zose.
Ernest Rutagungira/agakiza.org
N’ubwo bikundwa cyane bikaba binakenerwa mu buzima bwacu bwa buri munsi, amavuta menshi, isuku nke n’ibindi ni bimwe mu bijya bituma imiryango myinshi idahaha amafunguro amwe n’amwe akomoka ku ifarini. Mugufasha abakunzi babyo bajya bifuza kubyitegurira, tugiye kubagezaho uko wakwikorera umugati bita“crepe”
Ibirungo wakwifashisha
150g z’ifarini
Amagi 3
½ cya litiro y’amata
¼ cya litiro y’amazi
¼ cy’akayiko k’icyayi kariho umunyu
50g z’amavuta (butter/beurre )
Ikirayi kimwe
Inzira ucamo ngo ukore crepe
1. Banza ukore isuku y’ibikoresho byose uza gukenera
2. Wifashishije Isafuriya cyangwa ikindi gikoresho gifukuye gishobora kuvangirwamo,
Sukamo ifarini,ongera mo wa munyu naya Butter
Mena amagi uyakoroge nyuma uyasuke mu ifarini
Vangira hamwe ifarini n’amagi.
Ongera mo amata ukomeze uvange,sukamo utuvuta duke,ukomeze uvange nyuma sukamo amazi kugirango byorohe .
Komeza uvange kugeza ubonye binoze nk’ikivuguto
3. Camutsa ipanu, nimara gucamuka neza, hatTonyangirizamo amavuta make cyane ( use nk’uyasiga ku ipanu, akwire cya kirayi ugicemo kabiri, kijombeho ikanya maze ugikoze muri ya mavuta ugende uyakwiza mu ndiba y’ipanu, umeze nk’uyasiga)
Daha kuri ya mvange, maze usuke kuri ya panu ukwize mu mpande zose z’indiba y’ipanu kuburyo ikora ishusho y’uruziga.
Cungana na crepe kugeza itangiye guhindura ibara ikajya gusa n’umuhondo, uhite uyihindura weguza icyuma cyangwa (spatula) buhoro buhoro, kugirango idashirira, Iyo ihiye imera nka capati ariko yoroshye.
Birashoboka kandi ko ibirungo ushobora kubihindura ukongeramo isukari cyangwa ibindi birungo bitewe no kuryoherwa kwawe. Kanda hano urebe rumwe mu ngero zo kuyiteka http://www.aufeminin.com/recette-video-cuisine/comment-faire-de-la-pate-a-crepes-n54653.html
Aho
kuri ubu diabete iri kubarwa nk’imwe mu ndwara z’ibikatu ziri kwibasira
imbaga nini y’abatuye isi, ngo abashakashatsi b’Abanyamerika bavumbuye
uburyo 4 bushobora gukoreshwa kugira ngo umuntu adahura n’ibyago byo
gufatwa n’iyi ndwara.
1. Uburyo bwa
mbere bushobora kugufasha kwirinda kurwara iyi ndwara ngo ni ni uko ku
mafunguro yateguwe hagomba kubaho salade kandi ukaba ari yo uheraho
mbere y’uko urya ibindi.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya
Arizona yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko ngo
kubanza kurya salade ikoresheje vinaigre mbere yo gufata andi mafunguro
ari byiza kuko bigabanya ibyago byo kurwara diabete yo mu bwoko bwa 2
iterwa n’ubwiyongere bw’isukari mu mubiri kuko ngo iyi vinaigere igira
uruhare runini mu kugabanya ubu bwiyongere bw’isukari. Aha ngo niba
ubona ko ugiye gufata ibinyamasukari ni byiza kubanza kurya salade
ikoresheje vinaigre kuko ngo isa n’aho ari urukingo rw’iyi diabete yo mu
bwoko bwa 2.
2. Uburyo bwa kabiri ngo ni ukugabanya urugero rwo kunywa ikinyobwa cya kawa
Ikinyobwa
cya kawa ngo kiri mu binyobwa byongera ibyago byo kwandura diabete yo
mu bwoko bwa kabiri nubwo bwose ngo ifitiye akandi kamaro umubiri.
Ababashakashatsi bavuze ko ngo bibaye byiza umuntu yajya afata kuri iki
kinyobwa inshuro nke zishoboka mu cyumweru.
3. Kugerageza gusinzira amasaha 6 mu ijoro
Burya
ngo kuryama umutu atinze ugasanga asinziriye amasaha make byibuze
atageze kuri atandatu ngo ni kimwe mu byongera ibyago byo kurwara
indwara ya Diabete. Icyiza rero ngo kugira ngo hirindwe iyi ndwara ni
ukugerageza uko bishoboka ku buryo byibura usinzira amasaha ageze kuri
atandatu mu ijoro kuko ngo bituma umubiri uruhuka, amaraso agatembera
neza n’imitsi igakora ntinanirwe.
4. Kwibanda ku kurya ibiryo birimo imboga kenshi
Imboga
ngo ni kimwe mu biribwa birwanya indwara nyinshi z’umubiri harimo cyane
cyane diabete na kanseri y’ibere. Bibaye byiza ku mafunguro yawe ya
buri munsi hajya habonekaho imboga bityo ukaba wikingiye iyi ndwara ya
Diabete yo mu bwoko bwa 2.
source: Umuganga.com
Amavuta n’ibindi bikorwa
bijyanye no kwibagisha hagamijwe kurwanya ubusaza, gushakisha itoto
n’ubwiza butari karemano (chirurgie esthétique) ngo burya bifite mukeba
ushobora gukoreshwa na buri wese kandi udasaba ikiguzi nk’uko byashyizwe
ahagaragara n’ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu ishuri rikuru
ry’i Berlin mu Budage, ari ryo Max Planck.
Ubu
bushakashatsi buvuga ko ‘guseka’ ari igikorwa cyongera itoto, kirinda
ubusaza kandi kikongera igikundiro nk’uko 7sur7 dukesha iyi nkuru
yabitangaje. Mu gihe hakorwaga ubu bushakashatsi, hifahsishijwe abagabo
n’abagore basaga 150. Aba bantu bagombaga kwitegereza amafoto y’abantu
batandukanye, hanyuma bagasabwa gutanga ikigereranyo cy’imyaka ya buri
muntu uri ku ifoto.
Ifoto yagaragaragaho umuntu utari guseka,
yoroherezaga nyir’ugutanga ikigereranyo cy’imyaka ndetse ngo abenshi
wasangaga bavuze imyaka nyakuri y’uwo muntu cyangwa se iyikabakaba. Ku
rundi ruhande, umuntu wabaga afite ifoto ari guseka cyangwa se agaragaza
umunezero, yagiye ahabwa imyaka iri munsi y’imyaka ye nyakuri. Aha
akaba ari na ho abahanga bahera bavuga ko guseka no kugaragaza
umunezero, byongera iminsi yo kubaho cyangwa se bituma umuntu atinda
gusaza.
Nk’uko kandi byasohotse mu kinyamakuru ‘Psychology and
Aging journal’, abagore bagaragaye ku mafoto baseka bagiye bahabwa
ikigereranyo cy’imyaka yabo ukuyemo 3.
Mu gusoza, umuntu ashatse
yafata ingamba zo kujya agerageza guseka kenshi aho gutegereza ko iminsi
mibi igera ngo atangire gukusanya amafaranga yo kugura amavuta ahenze,
cyangwa se kwibagisha (ku bafite akayabo).
Source : Igihe.com
Ikoranabuhanga ku isi
rikomeje gukataza mu gihe ariko abashakashatsi bakomeje kugaragaza ko
hari zimwe mu ngaruka rigenda ritera cyane ku buzima bw’abantu,
by’umwirariko ikoreshwa rya telefone zigendanwa.
Topsante
dukesha iyi nkuru ivuga ko mu kiganiro cyabereye muri “Institut des
Sciences Politiques de Paris” cyavugaga kuri “Ondes electromagnetique et
santé” wabaye umwanya wo kugaragaza impungengenge z’uko ubuzima
bw’abantu bukomeza kwangirika kubera ikoreshwa ry’iryo korana buhanga
rigezweho. Iki kiganiro kikaba cyari kitabiriwe n’abadepite,
abahagarariye inzego z’ubuzima, abashakashatsi n’abaganga batandukanye
ndetse n’abahagarariye amashyirahamwe atandukanye .
Iri tsinda
rikomeza rigaragaza ko ikoreshwa rya telefoni zigendanwa rikomeje kuba
ingorabahizi ku buzima bw’abazikoresha . Bakomeza bagaragaza ko
iterambere ry’ikoranabuhanga rishingiye ku itumanaho rimaze kurenga
kure ubushobozi bwo kuba hagaragazwa ingaruka mbi ritera ku buzima bwa
muntu. Ngo niba abantu batitondeye ikoreshwa rya bene izi ngufu (ondes
electromagnetiques” byaba ari nko kwizirikaho igisasu isaha n’isaha kiba
gishobora gusandara , ngo kandi bikaba byanagira ingaruka mbi ku buzima
bw’ejo hazaza.
Topsante ikomeza ivuga ko inyigo nyinshi ku
ngaruka ziterwa n’iri koranabuhanga zikorwa, ariko ugasanga
zivuguruzanya cyane ku ikoreshwa ry’amatelefoni agendanwa. Usanga
bibanda ku buryo bene iri tumana usanga ryangiza uturemangingo
(cellules, tissus), ndetse bitaretse n’inyamanswa. Impande zose usanga
zihurira ko iri koranabuhanga rigira ingaruka mbi ku buzima, ariko
ugasanga batandukanira ku myanzuro ifatwa mu rwego rwo kugabanya bene
izo ngaruka. Ngo kuba aba bashakashatsi batahuza ngo biterwa n’uburyo
buba bwakoreshejwe.
Nathalie Kosciusko Morizet, umudepite akaba
anakuriye itsinda ry’inyigo zerekeye ubuzima n’ibidukikije muri avuga
ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zitandukanye ari byiza kutiyegereza
imashini zifashisha umuriro cyane cyane izo umuntu yirirwana na zo nka
telefoni zigendanwa , televiziyo, imigozi y’amashanyarazi, mudasobwa
n’izindi ndetse n’ibyuma nka micro-onde, ndetse n’ibyuma byumutsa
umusatsi.
Ku bihereranye na micro-ondes ngo ingufu zikoresha
zifitanye isano n’izikoreshwa na radars. Ubushakashatsi bwagaragaje ko
mu gihecy’intambara ya kabiri y’isi yose , indege z’intambara
zifashishaga utwuma twa radars, utu twuma tukaba twarashyirwaga mu
maguru y’umupilote. Mu myaka yakurikiyeho, abenshi mu bapilote bakoraga
muri icyo gihe, ubushakashati bwagaragaje ko badashobora kubyara. Ibi
bikaba byakwereka ko atari byiza kwiyegereza cyane ibyuma bikoresha
ingufu zihambaye.
Ku bihereranye na telefoni zigendanwa , ngo n’ubwo
inyingo nyinshi zitagaragaza neza ingaruka z’imikoreshereze yazo ku
buzima , ariko ngo ntihakwiye kwirengagizwa ibindi zishobora kuba
zitera: Kwangiza ubwonko, Cancer yibasira imiyobora nyagutwi (nerf
auditif), kwangiza uturemangingo n’ibindi.
source:UMUGANGA.com
Gute n’indwara umuntu akomora ku babyeyi (héréditaire) ariko indyo
umuntu afata ishobora kugira uruhare runini mu kuyitera. Indyo yiganjemo
inyama zitukura, alukolo nyinshi bishobora gutera cyangwa bikongera
ubukana bwayo.
Uretse ibyo, indwara ya
Gute (goutte) igararagazwa nuko abasirikare b’umubiri birunda mu ngingo
bigateza kubyimba no kuzanamo amazi, hagatukura, n’ububabare bukabije
cyane cyane ku rugingo rwa mbere rw’ino ry’igikumwe, izindi ngingo
ndetse n’impyiko. Ibi biba byatewe nuko aside irike (acide urique) iba
yabaye nyinshi mu maraso kuko iyo aside iba idasohoka mu nkari neza
cyangwa iri gukorwa mu maraso ari nyinshi cyane ku buryo yose itasohoka
mu nkari noneho igakora utubuye tukajya kwirunda mu ngingo, icyo gihe
umubiri usa n’uwitabara ukoresheje abasirikare bawo, bigatera bya
bimenyetso twavuze haruguru. Iyi ndwara ikunda gufata abantu bakuru
cyane cyane abagabo, ntikunze kuboneka mu bagore kereka abacuze
(menopausee) kubera ikibazo cy’imisemburo.
igipimo cy’iyo Aside
Irike kirenze miligarama 6 muri mililitiro100 (100ml) z’amaraso, icyo
gihe irirundanya igakora amabuye. Ayo ni yo atangira kwirunda mu zindi
ngingo (tissus et articulations) ni nabyo bitera bya bimenyetso. Aside
irike ijya mu maraso binyuze mu nzira nyinshi, ariko inzira y’ingezi ni
igihe umuntu arya ibiryo birimo icyo bita pirine (purine) nyinshi
(inyama, amagi, amafi, imboga zumye nka soya n’ibishyimbo...). Ibyo
biryo bigomba kwirindwa igihe umuntu arwaye gute (goutte). Ibyo biribwa
byose, igihe cy’igogorwa ryabyo haboneka aside irike nyinshi mu maraso
ihinduka umwanda mu mubiri. Impyiko zishobora no kwangirika igihe aside
irike yabaye nyinshi mu maraso. Icyo gihe haba kwirundanya kwayo mu
ngingo nyinshi nko mu nkokora, mu mavi, ubujana bw’ikiganza... bigateza
ububabare bukabije muri izo ngingo ndetse zishobora gutakaza ishusho
yazo (déformation).
Kuvura no kwirinda gute(goutte), ni ngombwa
cyane kurwanya impamvu ziyitera. Ibyo bikiyongeraho kwirinda ko aside
irike yaba nyinshi mu maraso. Ni ngombwa kandi kwirinda kunywa alukolo
(alcool) cyane, kwirinda kurya ibintu birimo inyubakamubiri nyinshi
zikomoka ku matungo igihe ayirwaye, kongera aside irike isohoka mu
nkari, kugabanya gukoresha cyane imiti igabanya amazi mu mubiri
(diuretiques), kubuza aside irike gukorwa mu maraso n’ibindi. Indyo
yabugenewe kandi ifatirwa ku gihe ishobora guhagarika iyi ndwara no
kuyoroshya igihe bigitangira. Ibiryo bigenewe abarwayi ba Gute bigomba
kuba bifite Purine nkeya kuko ari yo itanga Aside Irike mu maraso.
Imboga
rwatsi zose zirimo Epinari Seleri, Zom, Folon, Puwaro (poireau),
Amashu, Puwavuro (poivron), Concombre, Basilic, Perisili, Mente(menthe),
Inyanya, Beterave zitukura, Ibirayi zirafasha. Imbuto zitohatoshye
nk’Avoka, Inanasi, Imineke, Indimu, Amacunga, Pamplemousse, Mandarine,
Raisin, Inkeri, Cerises, Imyembe zifasha cyane umurwayi wa Gute. Imbuto
zumye zirimo Date (dattes) na zo ngo ntizikwiye kwirengagizwa. Naho
Ibinyampeke nk’Umuceri, Ibigori, Mil, Amasaka ngo mu gihe umuntu arwaye
Goutte ngo ntagomba kubirya cyane kuko ngo bishobora gutuma Aside
Irike isohoka mu maraso ikajya mu nkari. Ibiribwa byose bigabanya
ubukarihe mu maraso (alcalinisants) byongera gusohoka kwa Aside Irike mu
nkari.
By’umwihariko ku barwayi ba Gute, ibiribwa byabo
by’intoranywa harimo Indimu cyane cyane umutobe wayo. Hakurikiraho
Tungurusumu mbisi ariko si nziza ku mugore uri mu mihango cyangwa undi
wese uri kuva amaraso. Igitunguru cya oignon kibisi kivanze n’ubuki
nacyo ngo ntigikwiye kubura mu mafunguro y’urwaye Gute.
Nubwo
Gute (goutte) ari indwara yo mu muryango ariko ngo uyirwaye ashobora
gukomeza kubaho neza ntibihindure gahunda ze mu buzima igihe
yabyitwayemo newa. Ibyo abigeraho iyo akurikije inama zose ahabwa na
muganga cyane cyane guhindura imirire afata indyo ijyanye n’iyo ndwara.
Iyo ndwara ya Gute (goutte) ngo ntikira ariko kandi ngo ntacyo yatwara
umuntu ukurikiza ibyavuzwe hejuru aho umuntu ashobora kuyibana igihe
kirekire ntihagarike imigambi ye.
Source:UMUGANGA.com
Kuva ku wa kabiri, i
Kigali hateraniye inama y’abashakashatsi banyuranye biga ku mpamvu
zitera indyo mbi, mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo iyo mirire mibi
yahashywa burundu muri Afurika.
Nk’uko
bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa Xinhua, iyo nama ifite
insanganyamatsiko igira iti “Twihaze mu biribwa turwanye imirire mibi”.
Imibare
yashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, yerekana ko
abana bari munsi y’imyaka 5 ari bo bahura n’ikibazo cy’imirire mibi
cyabaye akarande mu Rwanda.
Iyo nama yafunguwe ku mugaragaro na
Dr. Rutagwenda Théogène, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’amatungo muri
Minisiteri y’ubuhinzi. Yabwiye abari aho ko Guverinoma y’uRwanda ikora
ibishoboka byose kugira ngo ishakire umuti icyo kibazo cy’imirire mibi.
Yagize
ati “Dushishikariza Abaturage gukora uturima tw’igikoni, kugira ngo
imiryango y’abanyarwanda ishobore kubona imboga bityo irwanye imirire
mibi.”
Utwo turima tw’igikoni ni uturima duto duterwamo imboga
zinyuranye nka karoti, amashu, dodo n’izindi mu rwego rwo kuzifashisha
mu gihe hategurwa amafunguro, bityo bagashobora kurya indyo yuzuye irimo
intungamubiri.
Source: Igihe.com
Mu ntangiriro z’umwaka
usanga abantu bafata gahunda nshyashya mu rwego rwo kurushaho kubaho
neza kurusha uko byari bimeze mu mwaka barangije. Muri zo harimo no
guhindura uburyo bw’imirire, mbese bakarya neza aho usanga bafata
ifunguro ririmo imboga n’imbuto; nyuma yo kurya ndetse bakajya bakora
n’imyitozo ngororamubiri kugira ngo babashe kugira ubuzima bwiza.
Ubushakashatsi
bwakozwe na Unilever bwagaragaje ko kurya nabi bituma umuntu asaza
vuba. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ukunda kunywa isukari
nyinshi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo ituzuye
itanahagije akenshi yigaragaza. Ngo ugereranyije isura y’umuntu utarya
indyo nziza n’imyaka ye nyirizina usanga ntaho bihuriye nk’uko aba
bashakashatsi bakomeza babivuga.
Ibi aba bashakashatsi bo mu kigo
cya Unilever babihereye ku bushakashatsi bwakorewe ku bantu bagera kuri
602 aho babapimaga ingano y’isukari iri mu mubiri wabo. Nyuma baje
gufata amafoto ya ba bantu bayaha abandi bantu batabazi babasaba
kugereranya bahereye ku isura yabo bakababwira imyaka baba bafite.
Abatari bafite ibibazo by’uburwayi muri bo bagaragajwe nk’aho ari bo
bakiri bato mu gihe abapimwemo isukari nyinshi mu mubiri wabo bafatwaga
nk’abantu bakuru barusha abandi nibura hejuru y’umwaka umwe aho abari
bafite uburwayi bwa diyabete bo ngo bagaragaraga nk’abarusha abandi
nibura hejuru y’umwaka n’amezi umunani.
Aba bashakashatsi bakaba
barabashije kugaragaza ko isukari igenda ikihoma kuri proteine yitwa
Collagene ituma uruhu rw’umuntu rugumana ubutohe, bityo rero ngo uko
umuntu agenda agira isukari nyinshyi mu mubiri iragenda ikigumira kuri
ya proteine, uruhu rw’umuntu rugakanyarara, bityo umuntu agahora
agaragara nk’umusaza. Ikindi aba bashakashatsi bavuga ni uko ngo isukari
nyinshi mu mubiri ituma yihutisha gusaza k’umuntu.
MUSABYIMANA Rachel /UMUGANGA.com
Birazwi ko umuntu agomba
kwirinda izuba rikabije, akirinda kunywa itabi kugira ngo arwanye
indwara zibasira umutima, kugabanya ibinyasukari mu rwego rwo kurwanya
umubyibuho ukabije, ndetse n’andi mabwiriza atandukanye, ariko rimwe na
rimwe hari igihe hibagirwa ko amaso na yo agomba kurindwa by’umwihariko.
Dore ibintu 4 bifatwa nk’abanzi bakomeye babangamira amaso ya muntu:
1. Itabi: Umwanzi ukomeye
Bimwe
mu bintu nyabutabire (substances chimiques) nka Acroléine, toluène na
acide cyanhydrique ni ibintu bitatu bigira ingaruka zikomeye ku mikorere
y’amaso bitewe n’ubumara bubamo.
Nka Acroléine yagiye ikoreshwa
mu bihe bitandukanye mu ikorwa ry’ibyuka biryana mu maso (gaz
lacrymogene). Ibi byuka bikaba bigira uruhare mu gukaza indwara
zitandukanye zibasira amaso zirimo iy’ishaza (cataracte), isazisha agace
k’ijisho (Macule) gatuma umuntu areba, yibasira abageze mu zabukuru
(DMLA: Dégénérescence Maculaire Liée à l’Age /Age Related Macular
Disease) ndetse n’isaza ry’umutsi uhuza ubwonko n’ijisho ukarishoboza
kureba ikintu no kumenya icyo ari cyo (nerf optique). Kureka itabi rero
ni ingenzi mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’ijisho ryawe.
2. Isukari ni umwanzi wihishe
Birashoboka
ko muganga (wawe) yaba yarakubwiye ko indwara y’igisukari (diyabete)
ishobora gutera ibibazo bikomeye by’amaso, ariko rimwe na rimwe hari
igihe hibagirwa ko, bidasabye kuba umuntu arwaye diyabete, ariko akaba
afite isukari irengeje ikenewe mu maraso ye bishobora guteza kwangirika
kw’ibice bigize ijisho.
Kuri iki kibazo, urubuga rwa internet:
fr.pourelles.yahoo.com rutangaza ko abantu bakwiriye kugenda bagabanya
isukari bafataga kugira ngo babashe kurinda amaso yabo.
3. Umunaniro (Stress): Umwanzi wicecekeye
Umunaniro
ni umwanzi ukomeye wibasira amaso kandi ku buryo umuntu atapfa kumenya.
Iyo umuntu akora igihe kinini adafata umwanya wo kuruhuka,
by’umwihariko nk’iyo ari imbere ya mudasobwa, ahora kuri internet mu
bushakashatsi butandukanye, asaba amaso ye gukora ibikorwa
byiyungikanya, bishobora kumukururira umunaniro ukabije w’amaso.
Ibyo ngo bishobora gutera amaso kutabona neza, kuribwa k’umutwe ndetse bikageza ku ndwara yo kutabasha kureba kure (myopie).
4. Izuba: Umwanzi w’ijisho abantu badakunda kwitaho
Izuba
na ryo ni umwanzi ukomeye w’ijisho kandi igihe abantu batabimenye ngo
babyitwararike bikaba bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye zibangamiye
amaso. Urubuga rwa internet twavuze haruguru rukaba rugira inama abantu
zo kurinda amaso yabo izuba, by’umwihariko rya rindi rikaze nk’iryo mu
gihe cy’impeshyi/icyi, bakoresha amadarubindi yabugenewe aburizamo
imirasire ifite ubukana bukomeye (rayons ultra-violets). Ngo ibyo
bagomba kubikora kuko uretse kwirinda by’ako kanya imirasire y’izuba mu
jisho, bishobora no gutera indwara y’ishaza ry’amaso ndetse n’indwara
isazisha igice cy’ijisho cyitwa macule (DMLA) mu buryo bw’imburagihe.
source: umuganga.com
Umuntu avuga ko arwaye igifu iyo yumva ububabare bumeze nk’ubushye mu
gifu, cyane cyane igihe nta kintu yashyize mu gifu, ubwo bubabare
bukoroha iyo hari icyo yohereje muri cya gifu cyangwa afashe imiti.
Ububabare bushobora gushira no kugaruka mu gihe kingana n`iminota,
iminsi cg ibyumweru.
Mu gifu habamo
aside (acid) ifasha mu gukacanga ibiryo, igihe nta biryo biri mu gifu ya
aside ibura icyo gukacanga ikangiza igifu, kikazana udusebe ari bwo
umuntu atangira gutaka ko arwaye igifu. Ahanini indwara y’igifu iterwa
n’agakoko kari mu bwoko bwa bagiteri (bacteria) helicobacter pylori,
nanone ishobora guterwa n’imiti nka Aspirin na ibuprofen ikoreshejwe
igihe kirekire nk’uko tubikesha urubuga.
Umunaniro (stress),
ibiryo birimo ibirungo byinshi, inzoga, itabi ni bimwe mu bintu umuntu
urwaye igifu aba agomba kwirinda. Abaganga bakoze ubushakashatsi,
basanze amata agabanya ububabare mu gihe gito ariko nanone kandi akaba
yongera aside yo mu gifu ari yo yongera ubukana bw’indwara. Indwara
y’igifu itavuwe kare irakomera ikanatera ibindi bimenyetso bikomeye, nko
kuruka amaraso, guta ibiro, kubura apetit, guhora wumva utamerewe neza
mu gifu, n’ibindi.
Ni gute wakwirinda indwara y’igifu yaterwa na Helicobacter pylori ?
- Karaba intoki ukoresheje amazi meza n’isabune mbere yo kurya na nyuma yo gukoresha umusarani,
- Fata amafunguro yateguranywe isuku kandi atetse neza
- Jya unywa amazi meza afite isuku
Ni iyihe myitwarire ikwiye umurwayi w’igifu mu buryo bw’imirire ?
- Kurya imbuto n’imboga byinshi
- Kunywa amata ari mu kigero kiringaniye, kongeraho yahurute (yoghurt) ku mafunguro asanzwe afata
- Kwirinda tungurusumu, urusenda cyangwa ibirungo byinshi
- Kurya amavuta ya olive (olive oil) byagaragaye ko arwanya bagiteri Helicobacter pylori.
MUNEZERO Jules/umuganga.com
Iyo umaze ubyara hari ibigomba gukorwa n’umubiri kugirango usubirane
umubiri. Ibi rero bikaba bigenda byikora gahoro gahoro kuko bifata
igihe.
Mu bihe by’iminsi mikuru usanga abantu batita ku masaha ku buryo hari n’ubwo batamenya ko bagomba kuryama.
Dore zimwe mu nama zagufasha kwirirwa neza mu gihe byakugendekeye gutyo nk’uko tubikesha topsante.fr.
Mbere yo gutangira umunsi wawe akenshi uba wumva utaribushire,
gerageza kugaragara bitandukanye n’uko urimo kwiyumva. Kugira ngo
wirinde ko wasinzira ngo ni byiza ko ukanura amaso yawe cyane, byibura
ngo ibi ukabikora mu minota 15 ngo ibi bizafasha amaraso gutembera neza.
Gerageza gushaka ikintu kikurinda umunaniro, ugerageze kandi
kudahindura ijwi ryawe risanzwe, indoro ndetse n’uko usanzwe wiyitaho ku
mubiri wawe ushake ukuntu ntacyahindukaho na gitoya.
Ifunguro rya mu gitondo naryo ni ingenzi ku muntu waraye ataryamye
kuko ngo umubiri uba waraye ukora ntacyo winjiza n’iyo wakinjiza ngo
ukaba uba uhita ubikoresha. Aha ngo ni ngombwa cyane kurya ibiribwa
bikize ku mavitamine atandukanye, imbuto zihiye ndetse n’isukari
ushobora kubona mu mugati cyangwa se ibinyamisogwe.
Ku ifunguro ryawe rya mu gitondo ngo ni byiza kwirinda ibyo kurya
by’ibinyamavuta ndetse n’amasupu kuko ngo bishobora kugira ikibazo ku
gifu cyawe kiba kirimo ubusa ndetse bikanatuma urwara umusinziro umunsi
wose.
Ikindi kandi abantu batekereza ko gukaraba amazi akonje byabafasha, ngo ibi ntabwo ari ngombwa kuyoga no mu gihe utabimenyereye.
Ibi rero ngo bishobora kukuzanira ibibazo ahubwo kuko ngo bishobora gutuma ubushyuhe bw’umubiri wawe bujya hasi bikabije.
Source : UMUGANGA.com
Kugira ngo ibyo ukora
bikeneye gutekereza bigende neza ni uko ugaburira neza ubwonko bwawe.
Hari amafunguro yafasha ubwenge bwacu bitewe na vitamini zigiye zirimo
n’ibindi bifasha ubwonko gukora neza. Amakuru dukesha urubuga rwa
interineti rwa www.doctissimo.fr, avuga ko hari ubwoko 10 bw’amafunguro
wafata agafasha ubwonko ndetse n’ubwenge bwacu gukora neza.
1. Amafi afasha mu kubaka za nerone ndetse no kuzisukura. Urugero ni nk’ayo mu bwoko bwa kamongo, sardine na makero.
2. Imboga (amashaza n’ibindi) bikubiyemo girikoze mu guha imbaraga ubwonko.
3. Imineke ikubiyemo vitamini 6 ikaba ifasha mu gutanga umutuzo mu bwonko. Ku muntu utarya imineke yafata ibinyomoro.
4. Umwijima (w’inka cyangwa w’inkoko) bikubiyemo vitamini B bigafasha
ku bwenge bw’umuntu gukora neza. Ku muntu udafata umwijima yafata
jambo.
5. Imbuto zitukura nk’inkeri n’izindi biri mu bwoko bumwe zitanga vitamini C zigafasha ubwonko kudahangayika.
6. Kokiyaje (coquillage, crevettes huîtres, palourdes); ibi ni
ibiribwa biva mu nyanja bikungahaye kuri vitamini B12 na poroteyini
bigafasha mu mikorere myiza y’ubwonko.
7. Amagi afasha mu kuba ubwonko buhora bwiteguye gukora neza. Ku muntu udafata amagi yafata amafi y’umweru.
8. Epinari ikubiyemo vitamini B9 ituma ubwonko bwibuka vuba.
9. Kakawo (cacao) n’ibiyikomokaho bifasha ubwonko bw’umuntu kugera ku
bushake bw’imibonano mpuzabitsian ku buryo byoroshye ndetse bikaburinda
umunaniro.
10. Avoka ikubiyemo vitamini E ifasha ubwonko kudasaza.
Uru rubuga rutangaza ko umuntu yakagombye no gukora imyitozo,
kuruhuka ugasinzira; ibi byose bikaba byatuma ugira ubwonko buboney
source:UMUGANGA.Com
Hari igihe ujya wumva
ubuzima bukubihiye, ndetse ukumva nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza
wiyumvamo? Sobanukirwa na bimwe mu byagufasha gusohoka muri ubwo
bwigunge.
Ubihiwe n’akazi ukora? Imibanire yawe cyangwa se n’ubuzima ubayemo muri ryusange?
Hari abantu babaho ugasanga ntibajya bishima na gato, ugasanga
bahorana umunabi, nta cyizere cy’ejo haza biyumvamo ndetse bakaba
batagira impinduka, bagahorana umunaniro n’ubunebwe by’iteka; mbese
batajya bumva icyanga cy’ubuzima muri bo. Rero ngo hari impamvu nyinshi
zishobora gutuma wumva ubuzima bukubihiye, ukabura icyo wakora n’icyo
wareka ngo ugire umunezero nk’abandi ibi bikaba ahanini ngo biterwa
n’ubuzima wabayemo cyangwa se ubwo ubayemo ubu, ukumva biguteye kwiheba
bikaba byakwangiza byinshi ku buzima bwawe mu gihe utumvise ko ari
ikibazo gikomeye cyaguhungabanya. Urubuga wikihow.com rutanga inama
zitandukanye zishobora kugufasha kuba wasohoka muri iki ikibazo hanyuma
ubuzima bukakuryohera nk’abandi ukagarura ibyishimo ukagira umurava mu
byo ukora ndetse ukagarura n’icyizere cy’ejo hazaza.
Izo nama ni izi zikurikira:
1. Icyambere usabwa ngo ni ukubanza gufata igihe cyo kumenya impamvu
igutera kuba ubaye mubuzima bumeze nk’ubwo, aha ngo ushobora gusanga ari
uko uri kwisanga usa n’uri gukora ibintu usanzwe ukora bikaba
byarahindutse akamenyero kuri wowe akaba ariyo mpamvu wumva ubuzima
bubishye. Niba rero ngo usanze ari uko bimeze gerageza uhindure ubuzima
ubamo, uhindure uburyo wari usanzwe ukoramo akazi runaka ,uhindure
imyumvire nibiba ngombwa kuburyo ubona hari icyahindutse mubuzima bwawe,
ngo ibi bishobora kugufasha kuryoherwa n’ubuzima.
2. Ngo mu gihe uhorana iteka ikibazo cy’umunaniro, ubunebwe ndetse no
kumva ibintu ntacyo bikubwiye arinabyo bikuru mukubishya ubuzima, aha
ngo gerageza gufata akanya gahagije ko kujya uruhuka buri munsi kandi
uruhukire ahantu hari umutuzo,hanyuma nubyuka ugerageze gukora imyitozo
ngorora mubiri.
3. Gerageza gukora no kumva ibintu byose muburyo bushya no guhindura
byinshi mumibereho yawe kuko ngo ibi bizatuma ubwonko bwawe bwumva
impinduka, bwumveko wabaye mushya hanyuma utangire kugenda wibagirwa bwa
buzima wabagamo use nutangiye ubundi buzima bushya.
4 .Irinde kuba ahantu ha wenyine ,wihatire kuba aho abandi bantu bari
uganire nabo cyane cyane kandi aba babe ari incuti zawe zahafi cyangwa
se n’undi muntu wese wiyumvamo cyane.
5. Gerageza gukora ibintu byose wiremamo ikizere kandi wumvako
bizatanga umusaruro mwiza ikindi kandi wumveko uri uwo agaciro kandi ko
hari benshi bakwitayeho, wirinde kwihugiraho ngo uheranywe n’ibibazo
byawe ahubwo wisanzure kandi urebe kubyiza byagiye bikubaho kurusha guha
umwanya munini ibitarakugendekeye neza kuko ngo bigusubiza inyuma
ntutere imbere ugaheranywa nagahinda.
6. Irememo ibitekerezo bishya uganisha kuho wifuza kugera no kucyo
wifuza kugeraho ejo hazaza kandi wumveko byose bizaba byiza gusa .
7. Jya uganira n’abandi wumve uburyo babaho ariko cyane cyane wibande
ku bantu bahorana akanyamuneza kuko uhuye n’undi umeze nkawe ntacyo
yagufasha ahubwo yagusubiza muri bwa buzima bwawe wirirwamo.
8. Ishyiremo akanyabugabo wumveko ibintu byose ubishoboye, hanyuma
wandike ahantu ibintu byiza bigushimisha wifuza kuzageraho hanyuma
mugihe wumva ubihiwe uhite ubifata ubisome.
9. Ishakashakemo uburyo wumva ugiriye amatsiko ibintu byinshi hanyuma
ushakishe uko wamenya ukore hirya no hino. Ibibizatuma wumva utabihiwe
kuko uzajya ubona ibintu ari bishya.
10. Shakisha ikintu cyo gusoma cyangwa se urebe filimi iryoshye kandi
uyirebane n’abandi bantu b’inshuti zawe kandi ugire icyo wigiramo
gihindura ubuzima bwawe. Gerageza ube kure y’ibintu byagusubiza mubuzima
bubi cyangwa se byakubihiriza ubuzima.
Ngizo rero inama muhabwa kugirango mwongere mwiyumvemo urukundo,
mugarure ikizere cyari cyarabuze, umunezero, akanyamuneza ,umurava
ndetse n’ibindi byari byarabaye imbogamizi z’uburyohe bw’ubuzima bwawe
cyangwa se ubuzima butangire kuryoha niba mutari mwarabyigeze.
source:UMUGANGA.com
Hari abantu usanga bagira ikibazo
cyo kugira umwuka mubi mu kanwa, ku buryo uwo ari we wese bavuganye
ahita yitaza cyangwa yaniyumanganya akabangamirwa cyane, ibi bikabatera
ipfunwe no kwishisha, ntibabe baganira n’abandi kuko umwuka wabo
bawinuba, ndetse bikaba byaba n’ intandaro y’ubwigunge.
Urubuga rwa internet topsante.com ruvuga ko nta mpavu yo guhera mu
bwigunge nk’ubu kandi hari uburyo ushobora kuboneramo igisubizo
cy’ikibazo, na cyane ko usanga bitanasaba amafaranga menshi.
Dore bimwe uru rubuga ruvuga ko byagufasha uramutse ufite iki kibazo :
-Igihingwa cyitwa perisile (persil)
Ushobora gufata amababi ya perisile ukayahekenya kuko ngo iki
gihingwa gikungahaye muri kololofile yifitemo ubushobozi bwo kurwanya
bagiteri (bactérie) zitera uyu mwuka mubi.
-Umutobe w’indimu
Ufata indimu ukazikoramo umutobe warangiza ukavanga n’utuzi duke
ubundi ukajya wogesha mu kanywa buri munsi kugeza igihe wa mwuka mubi
uzashirira.
-Kwifashisha amavuta y’ingenzi
Mu gihe uzi ko ufite iki kibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa, ngo
ushobora gufata ibibabi by’icyayi ugasukaho amavuta ya elayo (olive
oil) ndetse ugasukamo n’isukari nke ubundi ugahekenya cyangwa se na none
ushobora gufata ikiyiko kimwe cy’ikawa, ukavanga n’amavuta make ya
elayo (olive oil) n’agasukari gake, ukavanga, ubundi ukajya ubinywa
mbere y’uko ufata amafunguro.
Uru rubuga twifashishije tubashakira ibi bintu ruvuga ko iyo izi nama
zose zikurikijwe neza bituma iki kibazo cyo kugira umwuka mubi mu kanwa
gishira burundu, bityo kugira ipfunwe ryo kuba mu bandi bikaba amateka.
Rero mujye musoma kandi mubaze kuko no mu bihingwa byacu cyangwa se mu
byo tubona mu buzima bwacu bwa buri munsi bishobora kuba umuti wadufasha
gukira indwara zitatekerezwaga ko zabonerwa umuti kandi ari ikibazo
gikomeye ku buzima bwacu no ku muryango muri rusange.
Inkuru dukesha : UMUGANGA.com
Ibishyimbo nkuko bisanzwe bizwi hari
benshi badakunze kumva babirya ariko hakabaho n’umuntu udashobora kurya
ibindi biryo ku meza ye hatari ibishyimbo. NaturalNews itangaza ko indyo
y’ibishyimbo umuntu yayigereranya n’igitangaza bitewe nuko biryoha
bigakoreshwa ahantu henshi mu gikoni, mu mwanya w’inyama byo bikaba
byaba bihibereye n’akamaro kenshi ifitiye umubiri wacu. Muri rusange
kuri poroteyini ivamo mu bishyimbo ngo byaba bituma umuntu yirinda
indwara z’umutima, kanseri, diyabeti kandi bigatuma utagira ibiro
bikabije.
Ibishyimbo bibarwa nk’imboga mu gihe umuntu afashe
imiteja ndetse n’igitonore. Abashakashatsi bagaragaje ko kimwe cya kane
cy’igikombe cy’izi mboga zituruka ku bishyimbo kingana na proteyini
ziruta umubare wa poroteyini (protein) iri mu nyama imwe. Bongeraho ko
ibishyimbo byakabaye amahitamo ya mbere y’abatetsi bitewe nuko
binoroshye mu guteka.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa
“Archives of Internal Medicine” bwagaragaje ko abagabo n’abagore bafashe
iri funguro inshuro enye mu cyumweru bari bafite ijanisha riri hasi
kuri 22 % ryo kuba barwara indwara y’umutima kuruta abarifashe rimwe mu
cyumweru. Mu bushakashatsi bwakurikiye bwagaragaje ko abakomeje gufata
iyi ndyo bagize ijanisha ringana na 33% ryo kwirinda indwara y’umutima,
naho abakurikije imirire yo isanzwe badafata ibishyimbo bakaba baragize
urwego ruri hejuru rwo kuba barwara indwara y’umutima.
Andi
makuru yatangajwe na Kaminuza ya Cororado mu kinyamakuru kitwa the
“Journal of Nutrition” yatangaje ko umuntu ufata ibishyimbo ndetse
n’inyanya kenshi ku bagore bibarinda kurwara kanseri y’ibere.
Mu
bundi bushakashatsi bwakozwe na “Archives of Internal Medicine”
bugakorerwa ku bagore bagera ku 90,630 bafite imyaka iri hagati ya 26
ndetse na 46 ubu bushakashatsi bwatangiye mu mwaka wa 1991 nyuma
y’imyaka umunani aba bashakashatsi babonye ko abagore bafata ibishyimbo
cyangwa imiteja byibura kabiri mu cyumweru 24% ari bo babaga
badashobora kwandura kanseri y’umutima biruta abagore babifata rimwe mu
kwezi.
Kurya ibishyimbo bituma ubiriye agira ibiro bigereranije,
bigabanya Girikoze (Glucose) iri mu maraso, insurini (insuline),
koresiterori (cholesterol) kandi bikagabanya ingaruka za diyabeti ku
bamaze
kuyirwara.
umuganga: UMUGANGA.com
Nyuma y’ubushakashatsi
butandukanye bwagiye bushyirwa ahagaragara ku ngaruka zitandukanye za
mudasobwa nko kuba yangiza imyanya myibarukiro ku bagabo no kuba yagira
ingaruka ku bwonko, kuri ubu noneho ngo yaba yarahindutse umwe mu bagize
umuryango, gusa ngo igira ingaruka nziza ndetse n’imbi mu muryango
yagezemo.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara
n’umuhanga mu by’imibanire y’abantu Laurence Le Douarin, mu gitabo yise
Le Couple, l’Ordinateur, la Famille ngo iyo urebye mu mibanire y’ingo
zifite za mudasobwa, usanga harimo ibintu bitandukanye biyiturukaho, aha
ngo hari mo nko gutandukana ku bashakanye nk’uko uyu mwanditsi avuga ko
yabitangarijwe n’uwitwa Charlotte w’imyaka 45, aho ngo yavuze ko nyuma
y’aho umugabo we aboneye mudasobwa, ngo mu rugo rwabo hatongeye kuboneka
imibanire myiza kugeza n’aho byaje kubaviramo gutandukana burundu.
Ikindi
cyashyizwe ahagaragara n’uwitwa Loïck Roche, ureba ibijyanye
n’imitekerereze y’abantu, ngo iki gikoresho cyaba gitungwa agatoki mu
kwica urukundo rw’abantu, aho ngo usanga mu ngo zitandukanye umuntu
ufunguye mudasobwa aba atitaye kuri mugenzi we, aho ngo no kuryama hari
abatabyibuka bityo n’igikorwa cyo gutera akabariro ku ngo kikibagirana.
Ikindi kandi ngo ni uko n’uryamye abangamirwa n’urumuri rwa mudasobwa.
Ngo
mudasobwa rero yahindutse mukeba hagati y’ababana, aho ngo usanga iteza
amakimbirane mu miryango, aho ngo usanga baba ari abana ndetse
n’ababyeyi bashobora kubona iki gikoresho ngo nta kwitanaho baba
bagifite, ngo buri wese usanga ahugiye mu bye ngo ntibabone umwanya wo
gusabana mu muryango. Abana na bo ngo usanga barahindutse nk’abami mu
miryango bitewe n’uko ngo ari bo baba bazi cyane imikoreshereze yayo
bityo ngo ugasanga barifatiye ababyeyi babo.
Béatrice
Copper-Royer, akaba avuga ko ngo bikwiye ko hitabwaho imikoreshereze
y’izi mudasobwa, aho ngo ababyeyi batagomba guterera iyo ngo bareke
abana babo bakoreshe mudasobwa uko bishakiye kuko ngo igihe umwana
akoresha internet cyane bituma mu mutwe we yishyiramo ko ari isoko ya
byose. Naho ngo ku bashakanye, ni ngombwa ko habaho igihe cyo
kuyikoresha n’igihe cyo kwitanaho kugira ngo itaba intandaro y’isenyuka
ry’imibanire yabo.
source:UMUGANGA.com
Umutoza w’imikino ngororamubiri
Maniraguha Anaclet arashishikariza abantu bose gukora siporo, kuko
siporo atari iyo gutara inyota nk’uko benshi babivuga, ko ahubwo ari
ingenzi mu buzima bwa buri muntu wese.
Ibi Maniraguha Anaclet uzwi ku izina rya Fils uyobora “Club
Muvandimwe”, yabitangarije IGIHE.com aho avuga ko Siporo Abanyarwanda
bagenda bayumva kandi bakayiha agaciro kuko kera bakundaga kuvuga ko ari
iby’abakire, gutara inyota no kugabanya amafiriti, ariko ubungubu
imwumvire igenda ihinduka.
Maniraguha Anaclet ni muntu ki ?
Maniraguha Anaclet ni umgabo ufite abana babiri b’abahungu, akaba
yarize amashuri abanza kuri EP Kabusunzu, akomereza mu bafurere muri St
Joseph aho yigaga ibijyanye n’ubucuruzi aza kubireka ageze mu wa gatanu.
Kwiga yanabivangaga no gukora akazi k’ubucuruzi buciriritse, dore ko
ari we wireze.
Mu mwaka wa 2004 nibwo yatangiye gukora sport ariko atabikora
nk’umwuga, aho yakoraga sport yo kwirukanka yabikoranaga n’abandi
akenshi ku Cyumweru. Mu mwaka wa 2006 nibwo yagiye mu gihugu cy’Afurika
yepfo agiye gushaka imibereho, agezeyo abona siporo ariyo ifite agaciro
aba ariyo yiga mu ishuri ryitwa Belvie South Sport riherereye mu Mujyi
wa Cape Town, aho yize Sport Aerobic igihe kingana n’imyaka ibiri.
Mu 2009 nibwo yatangije Club Muvandimwe
Mu mwaka wa 2009 nibwo yagarutse mu Rwanda, atangira gukora siporo
nk’umwuga aho yatangiye Club afatanyije n’inshuti ze bajyaga banakorana
siporo kuva na kera, iyo Club bayita ’Muvandimwe’, bakajya bakorera kuri
Stade Regional i Nyamirambo.
Nyuma gato bavuye aho kuri stade bafata inzu yo gukoreramo ku
Kivugiza, uko abantu bagiye biyongera inzu iba ntoya baza kuyireka bafa
indi nini iruta iyo iri Nyamirambo inyuma y’ahahoze hakorera muganga
Niyinkwaya muri Salle ihari yitwa ’Umubyeyi w’Amahoro’.
Maniraguha na bagenzi be bashatse ibikoresho bya Siporo bigezweho,
bongera iminsi bakoreraho siporo kuko batangiye bakora rimwe mu cyumweru
nyuma batangira gukora buri munsi. Siporo bakora ni Aerobic bisobanura
Siporo ifasha abantu gutakaza ibiro, aho abantu bagendera ku muziki ku
buryo ibice byose by’umubiri bikora, bakanagira siporo ya fitness yo
bakora bifashishije ibyuma akenshi byo kongera umubiri, hamwe n’ibiro
hakabamo n’ibyuma byo kunanura biterwa n’uburyo byakoreshejwe.
Abaza gukora siporo bagenda biyongera
Iyi club ifite abanyamurwango bagera kuri magana abiri (200), mu minsi y’imibyizi hakunda kuba hari abagera ku ijana (100).
Gukora Siporo muri iyi club bisaba kwishyura amafaranga igihumbi ku
munsi ariko ukaba ushobora no kwishyura amarangana ibihumbi 10 ku
kwezi ; ibi bikaba ari mu rwego rwo gushaka amafaranga yo kwishyura aho
bakorera bakodesha, ibyuma bakoresha n’ibindi bihakorerwa.
Si siporo gusa ikorerwa muri Club Muvandimwe kuko hari n’ibindi
bikorwa ijya ikora harimo nko gutembera ( picnic), ibikorwa byo
gufashanya hagati y’abanyamuryango, yaba abafite ubukwe, abagize ibyago,
cacahouete, kugirana inama n’ibindi.
Hari n’abaganga
Ku bijyanye no kumenya niba bakorana n’abaganga kugirango hatazagira
uhura n’ibibazo, Maniraguha yatangarije IGIHE.com ko muri bo harimo
abaganga bakorana, kandi basaba uje gukorana nawe kubanza kujya kwa
muganga gukoresha ibizamini ngo barebe ko atarwaye umutima cyangwa
umwijimna n’ibindi byatera ikibazo akoze siporo nkeya cyangwa nyinshi.
Bamwe mu bakorera siporo muri Club Muvandimwe
Foto : Kanyamibwa P.
source:igihe.com
Mayonnaise (soma Mayoneze), ni
rimwe mu mafunguro adashobora kubura ku meza ya bamwe, ariko kandi hari
abatazi uko iri funguro ritegurwa ndetse n’amateka yaryo. Nibyo tugiye
kubagezaho.
Mu gutegura amafunguro dukenera buri munsi, hagenda hagaragaramo
amafunguro ategurwa hifashishijwe umuriro, ayo akaba agaburwa
ashyushye ; hakaba n’ayandi adasaba kunyuzwa ku ziko, yo akaba agaburwa
cyangwa se afungurwa akonje. Muri aya rero tukaba twavugamo ifunguro
ryoroshye nk’isosi ifashe riherekeza ayandi (une sauce d’accompagnement
froide), ryitwa mayonnaise (soma Mayoneze).
Nk’uko tubikesha zimwe mu mpuguke mu byo gutegura amafunguro zo ku
mbuga za murandasi (internet) zitandukanye nka justhungry.com ndetse no
kuri club-sandwich.net, mu nyandiko zabo zo muri Gashyantare 2006, mu
gucukumbura imvano y’izina Mayoneze bagaragaje bimwe mu byo abahanga
bandi bagiye bashyira ahagaragara.
Zimwe mu nkomoko z’izina mayonnaise.
Uwitwa Carême avuga ko mayonnaise ari ifunguro ryafashe iri zina
bivuye ku izina Magnonnaise yo ku nshinga yo mu rurimi rw’igifaransa
Magner ( ivuga kurya).
Uwitwa Prosper Montagné we avuga ko rikomoka ku magambo moyennaise
cyangwa moyeunaise, na none bakavuga ko ryaba rikomoka ku ijambo moyen
cyangwa moyeu, risobanura umuhondo w’igi yose akaba ari amagambo yo mu
rurimi rw’igifaransa cya cyera.
Si ibi gusa kandi kuko hari n’abavuga ko ryaba rikomoka ku mijyi yo
mu Bufaransa nka Bayonne, ariho havuye izina Bayoneze (sauce
bayonnaise) cyangwa umujyi Mayons ari nawo mujyi nyir’izina iyi
mayonnaise yabonetse bwa mbere, hakaba hari tariki ya 29 Nzeri 1589 mu
gihe cy’urugamba cya Arques warwanyaga umwami w’u Bufaransa Henri IV.
Nyamara iyo ugiye ku rubuga rwa wikipedia.org ho babivuga
gutandukanye kuko ngo Mayoneze yagaragaye bwa mbere mu mujyi wa Mahón wo
mu Bufaransa, Menorca ho mu Butaliyani, mu 1756.
Iby’aba bahanga ni byinshi nta wabiva umuzingo, gusa ikigaragara
bahurizaho ni uko ikomoka ishobora kuba ikomoka mu gihugu cy’u
Bufaransa, ariko igihe kitazwi neza dore ko babivuga gutandukanye.
Uko mayonnaise itegurwa muri rusange.
Iyi sosi igaburwa ikonje Mayonnaise (une sauce d’accompagnement
froide), irimo ibyiciro bitandukanye bitewe n’ibyo uyiteguye akunda
ariko ikigaragara ni uko bose bahuriza kuri mayonnaise igizwe n’amavuta
indi itarimo amavuta zikaba kandi zishobora kugira ibara risa
nk’umuhondo cyane. Indi ijya kuba umweru bitewe n’ibyo bongeramo.
Mayonnaise irimo amavuta
Ibikenerwa
Umuhondo w’amagi abiri manini ;
Utuyiko 3 tw’umutobe w’indumu cg Vinegire ( Vinegar) ;
¼ cy’akayiko gato kariho umunyu ;
Ikirungo bita white pepper ;
Amavuta ya Olive cyangwa ubunyobwa ndetse ayo tumenyereye yanditseho USA.
1/4 cy’ikiyiko cya mustard ( imeze nk’ibirungo biva mu ruganda).
Umutozo
Icyo kuvangiramo kigomba kuba gifukuye.
Hari n’abakoresha ibindi birungo bizana impumuro bitandukanye.
Uko ikorwa
Shyira umuhondo w’amagi mu gikoresho wateguye wawutandukanije n’umweru.
Shyiramo umunyu ;
Ongeramo na mustard.
Tangira kuvanga gahoro gahoro ukoresheje wa mutozo wateguye, kugera aho bitangiye kumera nk’igikoma gifashe.
Tangira kugenda wongeramo amavuta gahoro gahoro, ukomeza no kuvanga.
Iyo ubonye bikomeye cyane ugenda ushyiramo wa mutobe w’indimu cyangwa
vinegar gake ukongera ukavanga kugeza ku gipimo cy’ubwinshi wifuza.
Wenda gusoza ushobora kunagamo agafu gake ka bya birungo bizanamo
impumuro twavuze haruguru ukavanga gake, warangiza ugakuramo umutozo.
Nyuma ushobora kuyigabura ku mafunguro wateguye.
Icyo twakongeraho ni uko ubu bwoko bwa mayonnaise atari bwiza
kubukoresha kenshi ku mafunguro bitewe n’ubwinshi bw’amavuta ayigize.
Ubutaha tuzababwira uko wategura idafite amavuta.
Ernest Rutagungira
Hari indwara nyinshi
zitandukanye zishobora gutera umutwe, ushobora kandi guterwa umutwe
n’ibintu byinshi bifite aho bihuriye n’imibereho yawe ya buri munsi muri
byo twavuga nk’umunaniro uhoraho n’ibindi. Nkuko bitangazwa na Dr
Jean-Loup Dervaux hari inama zibanze zagufasha uramutse ukunda kurwara
umutwe cyane.
Mu gihe urwaye umutwe
ukurira hejuru y’amaso (frontal headache) ushobora kugabanya ububabare
wifashishije agatambaro cyangwa ikindi kintu gikonje ugasa nkaho ukora
massage ku gice cyo hejuru y’amaso (frontal part), bizatuma imitsi
itwara amaraso igabanyuka mu bunini kubera ubwo bukonje bityo bitume
umutwe urekera kukurya.
Ugomba kandi kujya kwa muganga kugira ngo
bakore ibizami byose harimo n’ibyamaso kuko hari indwara zitandukanye
zishobora kugutera umutwe ukurira hejuru y’amaso.Twabibutsa kandi ko
hari indwara y’amaso yitwa “Hyperopia” ishobora kuba imbarutso y’umutwe
udakira kandi uhoraho cyane cyane ku bantu bakiri bato.
Uramutse
urwara umutwe uhoraho kandi ukakurira ku gice cy’inyuma cyumutwe icyo
gihe ushobora kuba uterwa no kunanirwa cyane (stress), icyo gihe usabwa
gufata ikiruhuko gihagije kandi ugakora ku buryo wumva utuje muri wowe
kuko bizagufasha gukira umutwe, ugomba kandi kunywa amazi menshi kuko na
byo ari ingenzi.
Ushobora kuba urwaye umutwe ifite inkomoko
ituruka ko wigeze kugira impanuka ugakomereka mu mutwe (chute, coup du
lapin) cyangwa ukaba urwaye ikibyimba mu mutwe, icyo gihe byaba byiza
witabaje abaganga b’inzobere byihuse bakagusuzuma bakamenya neza icyaba
kigutera umutwe ndetse bakakuvura ikigutera uwo mutwe hakiri kare.
Niba
uhorana umutwe udakira usabwa kandi kwipimisha umuvuduko w’amaraso
(hypertension), ndetse n’isukari yo mu maraso (blood glucose), kuko
ushobora kuba ufite umuvuduko mwinshi w’amaraso cyangwa isukari nyinshi
yo mu maraso bikaba ari yo ntandaro y’umutwe uhoraho, usabwa rero
kugenzura umuvuduko w’amaraso ndetse n’isukari ntibijye hejuru kuko
bishobora kugira izindi ngaruka mbi cyane ku buzima bwawe.
inkuru dukesha UMUGANGA.com
Nk’uko twabibabwiye mu nkuru yacu yagiraga iti : “Amwe mu mateka ya mayonnaise n’uko itegurwa”,
twababwiye ko habaho amoko atandukanye ya “mayonnaise” ; muri yo
hakaba harimo n’ubwoko bw’izikorwa hatarimo amavuta y’ubuto, tugiye
kubagezaho uyu munsi.
Ubwoko bwa mbere
Ibyo ukoresha
Umuhondo w’igi (1)
Moutarde Idafunguye (Forte)
Fromage yera ifite 0% y’amavuta
Umunyu, poivre
Uko ikorwa
Vanga umuhondo w’igi na Moutarde (ikiyiko kimwe), kugeza aho ubona
bifashe nk’igikoma, ukomeze wongeramo gahoro gahoro nk’uko kuzisanzwe
wongeramo amavuta, shyiramo le fromage yera ukomeze uvange,nyuma
ushiremo umunyu na Poivre bitewe n’uburyohe wifuza mo.
Ubwoko bwa kabiri dukesha urubuga www.750g.com
Ibyo ukoresha
Garama 200 za fromage Y’umweru ya 0% y’amavuta
Garama 200 za yaourt nature 0 %,( Soma Yawurute y’umwimerere)
Umuhondo w’igi (2)
Moutarde ,
Umutobe w’indimu cyangwa Vinegre
Umunyu na Poivre
Uko ikorwa
Vanga umuhondo w’amagi hamwe na Moutarde, suka mo Yawurute yawe
yose,vanga buhoro buhoro, ongeramo fromage, nubona bifashe cyane ugende
wongeramo umutobe w’indimu cyangwa Vinaigre , nyuma wongeremo umunyu na
Poivre bitewe n’uburyohe wifuza.
Ubwoko bwa Gatatu dukesha urubuga chestofbooks.com
Ibyo ukoresha
Amavuta y’inka
Vinaigre
Moutarde
Umunyu na Poivre
Umuhondo w’igi
Uko ikorwa
Ucamutsa amavuta y’inka mu isafuriya yawe, ugashyiramo moutarde
n’umunyu muke, ntago utuma bimara umwanya munini ku muriro, ukongeramo
umuhondo w’igi ari nako ukomeza kuvanga kugeza ubwo ubonye bibaye
nk’igikoma gikomeye cyane, nyuma ugashyiramo vinaigre ugakomeza kuvanga,
iyo urangije ubibika ahantu hakonje cyane kugirango bitangirika. Ubu
bwoko bukaba ari umwihariko kuri za salade.
Ubu bwoko bwa za mayonnaise (Soma Mayoneze) zitagizwe n’amavuta
bubaba ari bwo bwiza kurusha ubwa mbere gusa na none bukaba busaba
kwitonderwa cyane mu gukorwa ndetse bukanabikwa ahantu hakonje kuburyo
bufite usuku cyane, kuko bushobora kwangirika bitewe n’uko buba
budafashe cyane.
Ernest Rutagungira
Iri funguro rero nta rindi ni iryo tumenyereye ku izina ry’Umureti, rikaba ari rimwe mu mafunguro yiyubashye, ririmo intungamubiri kandi ryoroshye kuritegura cyangwa kuriteka, tukaba rero tugiye kubagezaho uko waryitegurira .
Nk’uko tubikesha zimwe mu mpuguke mu by’imirire n’imitegurire y’amafunguro zo ku rubuga www.cooks.com, zerekanako umureti ubamo amoko arenga 469, ashobora no kwiyongera bitewe n’umwihariko wa buri gihugu cyangwa se kuryoherwa kwa buri muntu.
Reka turebere hamwe bumwe mu bwoko bw’umureti ukunzwe cyane witirirwa fromage ari nayo cheese “CHEESE OMELET”
Ibyo icyenera.
Amagi 4
Umunyu n’ agasenda cyangwa iyo bita black pepper
1/4 cya litilo cy’inshushyu y’amata
Ikiyiko gito cya perisile iseye
Ikiyiko y’amababi ya Basil aseye
1/4 cy’agakopo ka scallions isekuye
Ingero ebyiri za green tops
1/3 cya ya foromaje (cheese)
Ibiyiko bibiri by’amavuta afashe nk’ayinka (butter)
Aha twabisegura ho kuko hari ibirungo byinshi bivugwa mu ndimi z’amahanga gusa zidafite ikinyarwanda cyihariye, bityo tukabikoresha uko.
Ipanu
Igikoresho gifukuye cyo kuvangiramo.
Uko utegurwa
Nyuma uwukatemo ibice bitandukanye bitewe n’abo wifuza kugaburira,nurangiza tegura iri funguro ku meza.
Ernest Rutagungira
Umubiri umeze neza uhesha Imana icyubahiro n’ ikuzo, kandi ni wo ushobora gukoreshwa neza mu murimo wayo. Imana yasezeranije kudukiza indwara (Zaburi 103:3); ariko yaduhaye n’ ishyingano zo kwita ku buzima bwacu. Hano haratangwa amategeko yoroshye azagufasha kugira ubuzima bwiza.
Rinda umutekano wawe.
Impanuka zishobora kwangiza umubiri wawe mu buryo bukomeye nuko zigatuma utabasha gukorera umwami. Ku bw’ ibyo rero, ni ngombwa gukora ibishoboka byose ngo tuzirinde. Ubwo rero ukeneye gutera intambwe za ngombwa ngo ubungabunge umutekano wawe mu rugo, mu nzira no mukazi. Abantu bamwe basa n’aho bakundana n’impanuka. Ni ukuvuga ko basa n’aho bahura n’ impanuka nyinshi kurenza abandi bantu. Niba ubona uhura n’ impanuka nyinshi, icyo kibazo kijyane k’ Uwiteka, umusabe kugukiriza ubuzima kuri icyo kibazo.
Irinde akamenyero kabi:
Kubera ko umubiri wacu ari urusengero rw’ Umwuka wera, tugomba kuwufata neza kandi ukezwa. Kuwushyiramo ibintu bizawangiza, bizawukoza isoni, cyangwa bizawurimbura ni ukuwuhumanya. Kandi Imana ihana cyane abahumanya urusengero rwayo (1 Abakorinto 3:17). Iyi niyo mpamvu abizera birinda akamenyero kabi nko kunywa itabi, kunywa ibinyobwa bisindisha, cyangwa gufata ibiyobyabwenge. Mu bihe na bimwe ababyamamaza babigaragaza nk’aho ari akamenyero keza. Ariko rero, ingaruka zabyo zo kurimbura ubuzima ntizibura kwigaragaza.
Iyindi mpamvu yo kwirinda akamenyero kangiza ni uko Kristo ari Umwami wacu cyangwa umutware wacu. Iyo twemereye ako kamenyero kagahabwa intebe, ni uko katubera umwami. Ariko Yesu yasobanuye neza ko nta muntu “ukeza abami babiri” (Matayo 6:24). Imibereho y’ abantu iyo abantu bategekwa n’akamenyero kavuzwe haruguru iteye agahinda!Bashaka kwibohora ariko bagasanga ko batabibashije. Niba uboshywe n’ umwe muri iyi mico mibi uyu ni wo mwanya wo guca ukubiri na wo. Emerera Umwuka wera ayobore ubuzima bwawe. Azagufasha kwigenzura (Abagaratiya 5:23-25). Nawe uzabasha kuvuga nk’ intumwa Paulo ngo: “Sinzategekwa n’ ikintu cyose” (1Abakorinto 6:12)
Kubera ko abizera ari ibisonga by’ imibiri yabo, bagomba no gutegeka ibyifuzo biboneye by’ imibiri yabo. Nitutabitegeka, nabyo bizahinduka akamenyero kabi, nabyo bitubere ubatware. Abizera ntibagomba kuba imbata z’ inda nini (Yesaya 56:11) cangwa ukutamenya kwifata (1 Abakorinto 7:1-5)
Irinde ibyiyumviro byangiza
Bigaragara ko hari ibyiyumviro bimwe byangiza ubuzima bwacu. Urugero, umujinya wangiza imitsi y’ umutwe; guhangayika bizaba ibisebe mu gifu; kandi kugumana inzika no kugundira ibibibizagira ingaruka ku mwijima. Ku by’ ibyo rero, tugomba kwirinda ibyo byiyumviro, hamwe n’ ibindi bisa bityo nk’agahinda cyangwa ubwoba. Ahubwo tugomba kureka Umwuka wera akabyara “imbuto” nyinshi kandi zihishije mu buzima bwacu, ingaruka ni uko tuzagira umubiri ufite ubuzima buhesha Imana icyubahiro.
Pastor Desire Habyarimana
Email: hadesire@yahoo.fr
tel: 0788422984
Hakunze kubaho ikibazo cyo kubura bimwe mu birungo byavuzwe haruguru, niyo mpamvu ushobora kwitabaza Crème flesh na Cube Maggi mu gihe habuze pincée de noix de muscade, cidre brut cyangwa bikaba nta cyo byatwara cyane ku buryohe wifuza.
Oza bya bihumyo byawe hanyuma ubikademo uduce (lamelles), usukeho wa mutobe w’indimu.
Ubonye bimaze guhwana ongeramo ya pincée de muscade kugirango birusheho guhumura neza, ugumishe ku muriro Indi minota ibiri..
Nyuma y’iyi minota hafi mirongo itatu Potage yawe iba imaze gutungana neza noneho ukaba wayigaburira abantu bakuru, by’umwihariko ubutaha tukazababwira uko wategurira abana bato potage .
Ernest R.
Abana nka bamwe mu bakeneye kwitabwaho cyane, by’umwihariko guhabwa ibiribwa bikungahaye mu ntunga mubiri, tugiye kurebera hamwe uko wabategurira potaje y’inkoko (Chicken Soup for Baby) ikaba ishobora no guhabwa abana bagitangira kurya ku mezi arindwi n’umunani. Mbere y’uko tubagezaho uko itegurwa twababwira ko bimwe mu birungo biyigize bishobora kutaryohera umwana bityo ukaba wabisimbuza ibindi umwana akunda bikaba ntacyo byangiza ku mwimerere w’ iyi Potaje. IBIKENERWA MU GUTEKA IRI FUNGURO. Ukata inyama z’inkoko zidatetse mo uduce duto cyane (diced into small bits) NTA MAVUTA N’UMUNYU USHYIRAMO. UKO WATEGURA IRI FUNGURO
|
Koresha igikoresho cyabugenewe ubisye (Passoire/Blender) bivemo umufa ufashe n’igikoma, Nyuma y’aha ushobora kugaburira umwana wawe ifunguro riba ryamaze gutungana .
Ernest Rutagungira
Usanga abantu benshi iyo
bamaze gufata amafunguro ya saa sita bafatwa n’ibitotsi ndetse ku buryo
hari n’abahagarika akazi ntibongere gukora bakabanza gusinzira, ari na
yo mpamvu benshi usanga bakunda gufata akaruhuko ka saa sita bita
‘sieste’. Ibi bitotsi rero bikaba byababangamira umuntu bitewe n’akazi
akora katamwemerera kubona uwo mwanya. Ibi rero ngo ahanini usanga biba
byatewe n’ubwoko bw’amafunguro aba yafashwe saa sita cyangwa se kuba
nijoro waraye udasinziriye neza ngo umare ibitotsi.
Urubuga
rwa internet: wikihow.com rutanga inama zikurikira zishobora kugufasha
kurwanya ibi bitotsi akeshi usanga bishobora kuba imbogamizi z’akazi.
Izo nama ni izi:
-Gufata ifunguro rya mugitondo ryuzuye
Ngo
ni byiza gufata ifunguro rya mugitondo kuko ngo ritera imbaraga
umubiri, rigufasha gutekereza neza no kwirirwana amafu, mbese rigatuma
umererwa neza umunsi wose. Igihe rero ngo ritafashwe ni bwo usanga umutu
amara kurya saa sita ugasanga atangiye kumva umunaniro uvanze
n’ibitotsi. Mu biribwa bigomba gufatwa nk’ifunguro rya mugitondo hakaba
harimo umugati ukoze mu binyampeke, imbuto, na yaourt kuko ngo ibi
bituma umubiri ugira imbaraga, bityo umunsi ukaza kurangira ugifite
imbaraga.
-Kugenzura ubwoko bw’amafunguro ufata saa sita
Ubwoko
bw’ifunguro ufata saa sita ngo burya na bwo bugira uruhare runini mu
gutuma umuntu agira imbaraga nyinshi cyangwa se akazibura nyuma
y’ifunguro rya saa sita.
-Kwirinda ibiryo birimo amavuta menshi,
isukari, umunyu, ifarini no gufata ibinyamavuta bike cyane nka soya,
ubunyobwa n’ibinyampeke byose muri rusange.
-Kurya ibiryo biri mu rugero kugira ngo bitananiza umubiri bikaba byanabangamira urwungano ngogozi rugakora gahoro.
-Kwirinda kurya unywa n’inzoga kuko bitera umunaniro hanyuma ugafatwa
-Gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje (itavunanye) mu gihe umaze gufata amafunguro
-Gukora
imyitozo ngororamubiri woroheje (itavunanye) nyuma yo gufata ifunguro
kugira ngo bifashe n’urwungano ngogozi gokora neza, bityo ibitotsi
n’umunaniro ntibibone urwaho, hanyuma akazi ka nyuma ya saa sita gakorwe
neza nta nkomyi.
Rero ngo kugira ngo umererwe neza mu gihe
umaze gufata amafunguro ya saa sita ndetse bibe byanagufasha gukomeza
akazi kawe nta mbogamizi, ni byiza gusinzira ukamara ibitotsi mu ijoro,
gufata amafunguro atarimo amasukari menshi, kunywa amazi mu gihe umaze
kurya no gukora imyitozo ngorora mubiri yoroheje umaze gufata ifunguro
rya saa sita.
MUSABYIMANA Rachel/UMUGANGA.com
Iyi soup ni imwe mu zoroshye gutekwa, ikaba ari kandi mu zihendutse kuburyo buri wese yayitekera bitewe n’uko ibirungo byayo biboneka hose mu masoko yacu ikaba yaritiriwe aba Papa kuko bayikunda ariko bitabujijwe ko n’abandi bayivumba ho.
Ibikoresho n’ibirungo
Uko itekwa
Nyuma y’aha ishobora kuyigabura iherekejwe n’umugati ahasigaye ukaryoherwa.
Ernest Rutagungira
Abantu benshi bumwa ko kwiga ibijyane no gutegura no kurya indyo yuzuye bikwiye kwigishwa muri gahunda za leta,ariko muri iki cyumweru cyahariwe umuryango,itorero rya ADEPR Cyarwa bateguye iniyigisho ijyanye n’uburyo bwo gutegura indyo yuzuye,umuvugabutumwa Raymond akaba n’umuforomo mu kigo nderabuzima cya Gisagara, yigishije ijambo riri muri Yosuwa 24.14-15 aho Yosuwa yahamyaga ko we n’inzu ye bazakorera Uwiteka.
Natwe nibyo bidukwiye gukorera uwiteka twese nabo mungo zacu,kugirango bishoboke rero birasaba ko buri wese atunga neza umuryango we kuko iyo umubiri ari muzima niho ubugingo bukomera n’umurimo w’Imana ugatera imbere kuko muba mufite imbaraga n’ubushobozi bwo gukoresha.
muri ibyo byo kurya yatubwiyemo ibitera imbaraga aribyo rwita ibinyamafufu nk’ibijumba,umuceli n’ibindi;ibyubaka umubiri birimo ibishyimbo,inyama n’ibindi;hagasoza ibirinda indwara aribyo twita imboga nk’imbwija,amashu n’ibindi;bityo rero gutegura indyo yuzuye ntibisaba kugira ibisaga ahubwo ni ukumenya uko ubitegura kuko ushobora guteka ibishyimbo ugashyiramo imboga rwatsi maze ukarisha ibijumba ukaba uruse uwariye inyama n’ubugali gusa.
Abakiristo bose banejejwe nicyo kigisho kandi bafata ingamba zo kuvugurura uko batekaga.
Vincent Muhayimana
Nyuma
y’ibyavuye mu nyigo yakozwe mu Kigo cyitwa ‘National Institute on Aging
cy’ahitwa Baltimore, byagaragaje ko kureka kurya byibuze umunsi umwe mu
cyumweru ngo biruhura ubwonko ndetse bikanafasha cyane abarwayi
b’indwara z’ubwonko zirimo isusumira (maladie de parkinson) ndetse
n’izindi nka Alhzheimer.
Inkuru
dukesha urubuga rwa internet naturalnews.com iravuga ko, abakoze iyi
nyigo bavuga ko guhagarika kurya byibuze umunsi umwe buri cyumweru ngo
byaba birinda kwangirika kwa ‘neurones’ ari two turemangingo dufasha
ubwonko mu mikorere yabwo ya buri munsi.
Umwe mu bakoze kuri iyi nyigo Dr Mattson avuga ko kureka kurya umunsi umwe mu
cyumweru
ngo bigabanya ku rugero rwo hejuru substances chimiques ziboneka mu
biryo zishobora kwangiza ubwonko ndetse n’uturemangingo twabwo
(neurones). Yongeraho kandi ko ngo biruhura ubwonko bw’umuntu.
Dr
Mattson akomeza avuga ko gufata ikiruhuko gihagije nko gusinzira,
imyitozo ngororamubiri ndetse no kureka kurya rimwe na rimwe ngo
biruhura cyane ubwonko ndetse bikaburinda gusaza.
Abiyiriza ubusa rero murahirwa kuko birinda ubwonko bwanyu kunanirwa ndetse no kwangirika.
Inkuru dukesha umuganga.com
Umunaniro
ni ukumva umuntu nta ntege afite cyangwa umwete wo gukora ikintu iki
n’iki biturutse mu kuba umubiri we wakoze cyane cyangwa bigaterwa
n’ibibazo afite byaba iby’uburwayi cyanwa ibyo mu mitekerereze.
Kunanirwa ni ibya buri wese kuko ngo 20% by’Abanyamerika bagira
umunaniro ukabije ndetse unatuma imikorere yabo ya buri munsi itagenda
neza. Dore bimwe mu bishobora kugutera umunaniro:
1.
Kutabona umwanya wo gusinzira: Kudasinzira bihagije bituma umubiri
utabona umwanya wo kuruhuka ndetse n’ubwonko ntibubashe kuguma hamwe mu
mitekerereze. Ibi bigatuma umuntu ahora yumva ananiwe, umuntu mukuru
akaba agomba gusinzira amasaha 7 cyangwa 8 buri joro. Kugira ngo wirinde
umunaniro uterwa no kudasinzira ugomba kwirinda ibintu byakurangaza
igihe uri ku buriri. Aha twavuga nka za mudasobwa, telefoni, na
television kandi ukagira na gahunda ugenderaho. Ihutire kujya kureba
muganga niba ugira ikibazo cyo kubura ibitotsi.
2. Kunanirwa
guhumeka igihe usinziriye (sleep apnea): Hari abantu bananirwa guhumeka
igihe basinziriye, ibi bigatuma bahita bakanguka igihe gito. Ibi bituma
ya masaha umuntu agomba gusinzira agabanuka. Kugabanya ibiro niba
ubyibushye cyane, kureka itabi ndetse no kugira igikoresho kigufasha
guhumeka bigufasha kurwanya iki kibazo.
3. Kubura ibitera
imbaraga (ibisukari): Gufata ifunguro ridahagije ndetse no kurya ibitari
ngombwa bishobora gutuma unanirwa kuko umubiri ubura imbaraga. Ni
nk’imodoka yabuze essence. Kurya indyo yuzuye bikaba bigabanya bene uyu
munaniro kuko bituma uhorana isukari mu maraso. Buri gihe ujye wihatira
gufata ifunguro rya mugitondo ryiganjemo ibinyesukari ndetse n’ibyubaka
umubiri; aha twavuga nk’umugati, amagi n’icyayi.
4. Indwara yo
kubura amaraso (anemia): Kubura amaraso ni imwe mu mpamvu zikomeye
zitera umunaniro, cyane cyane ku bagore kubera ubwinshi bw’amaraso
batakaza mu gihe cy’imihango, bigatuma insoro zitwara umwuka duhumeka
(oxygene) zigabanuka kandi ari wo utuma tugira ingufu. Gufata ifunguro
ririmo ubutare (fer) kuko ari bwo umubiri wifashisha mu gukora insoro
zitukura zitwara oxygene ni iby’ingenzi ku bagore bari mu mihango.
5.
Kwiheba (depression): Kwiheba ni indwara y’imitekerereze ariko ikaba
igira ingaruka no ku mubiri inyuma. Kunanirwa, kuribwa umutwe no
kunanirwa kurya ni bimwe mu bimenyetso byo kwiheba. Niba umaranye
umunaniro igihe kirekire ni ngombwa kujya kureba muganga, indwara yo
kwiheba iravurwa.
6. Caffeine nyinshi mu mubiri: Caffeine iba mu
ikawa, ngo iyo ari nkeya mu mubiri ituma umuntu aba ari hamwe kandi
atekereza neza ariko iyo ari nyinshi ituma umutima utera vuba, umuvuduko
w’amaraso wiyongera, kandi ikanatera umunaniro ku bantu benshi.
Kugabanya gufata ibintu birimo caffeine nk’ikawa, imiti imwe n’imwe ni
byiza niba unywa ikawa nyinshi irinde guhita uyiviraho icyarimwe kuko
byakugiraho ingaruka, ni byiza kugenda ugabanya buhoro buhoro kugeza
uyiretse burundu.
7. Diabete: Indwara ya diabete ni indwara
iterwa no kuba isukari ari nyinshi mu maraso biturutse mu kuba
itabashije kwinjira mu turemangingo kugira ngo ibyazwemo ingufu. Ibi
bituma umuntu ahora ananiwe, kabone nubwo aba afungura neza. Gufata
ingamba zo guhindura imibereho yawe, gukora siporo ndetse no kwivuza
bigabanya indwara ya diadete.
8. Umwuma: Urubura n’amazi ahagije
na byo ni imwe mu mpamvu zitera umunaniro, kunywa nibura udukombe tubiri
tw’amazi isaha imwe mbere y’uko utangira imirimo isaba ingufu ni
ingenzi mu kukurinda umunaniro.
9. Indwara z’umutima: Iyo umuntu
ananizwa cyane n’imirimo isanzwe ya buri munsi nko gukubura no
kugendagenda biba bikwereka ko umutima wawe ufite ikibazo. Ni ngobwa
rero kwihutira kubonana na muganga.
Niba umunaniro wawe udaterwa
n’ibibazo by’uburwayi ni byiza gukora siporo kuko izagufasha kurwanya
bene uyu munaniro kandi igatuma uruhuka mu mutwe.
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Bimaze kuba nk’ihame ko abantu bakunze kurya muri za resitora cyangwa se amahoteli aribo barangwa n’indwara zimwe na zimwe zikomoka ku mirire, harimo n’umubyibuho wa hato na hato utari witeguwe cyangwa se udasobanutse, nyamara bishobora kuba umugani ndetse bikibagirana wowe nyiri resitora cyangwa hoteli uramutse ukurikije izi nama :
Ikintu cya mbere gikwiye kwitabwaho ni isuku
Ni ngombwa kwibuka ko aho ukorera hagomba gusukurwa cyane, hifashishijwe imiti yica udukoko dushobora gitera indwara (urugero : amasabune yo gukoropesha, koza amasahani n’indi miti).
Amasafuriya atekwamo n’ibikoresho byo ku meza cyangwa ibyo kwaruriramo ugomba kubyibuka kuko bishobora gusigaramo imyanda nk’amavuta n’ibiryo mu gihe uyogeje nabi, ni yo mpamvu rero ukwiye kwitwararika ukayoza n’amazi ashyushye kandi ukifashisha amasabune yabugenewe, byaba byiza kandi uyoza ufite umwanya uhagije.
Kirazira gukoresha ibikoresho bikijojoba amazi ahubwo teganya uburyo bwo kubyumutsa ukoresheje udutambaro twabugenewe cyangwa umuriro nko ku masafuriya.
Ibitekwa ni ngombwa kubironga cyane n’amazi meza mbere yo kubiteka kuko hari igihe ubisangamo umwanda byavanye mu mirima cyangwa no ku masoko n’ahandi.
Abategura ibyo kurya bagomba kurangwa n’isuku ku mubiri no ku myambaro yabo.
Ntabwo bemerewe kwambara imirimbo ishobora kubakometsa ( impeta, amaherena n’ibindi).
Ntabwo bemerewe gutereka inzara.
Bagomba gukaraba mu ntoki igihe icyo aricyo cyose bagiye gukora ku bifungurwa.
Ntabwo bemerewe gushyira imiti yo mu nganda mu misatsi yabo, ndetse banategetswe kwambara ingofero zabugenewe zipfuka mu mutwe.
Mu gihe ufite uburwayi bushobora kwandura binyuze mu mwuka cyangwa mu maraso, ntabwo wemerewe kujya gutegura ayo mafunguro ( ibicurane, gukorora n’izindi ndwara).
Icya kabiri ni ikirebana n’imitegurire y’amafunguro
Habaho amafunguro y’ubwoko butandukanye bitewe n’abo ugiye kuyagaburira, icyo bakeneye ndetse n’ikigero n’ubwoko bw’intungamubiri bakeneye.
Amavuta menshi ni kimwe mu bikunze gukemangwa mu maresitora na za hoteli. Nyamara ntabwo byakagombye kugira ayo mavuta mu gihe umukiriya yakubwiye uko aryifuza mbere y’uko urimutegurira. Aha birakwiye ko abashinzwe ibikoni n’imitegurire y’amafunguro baha agaciro icyo umukiriya yifuza.
Ikindi utegura ifunguro nk’umwe mu basobanukiwe kugaburira umukiriya akwiye gufasha umukiriya mu guhitamo ifunguro rijyanye n’ibyo umubiri ukeneye (niba umubyeyi yifuje ko mutegurira abana yasohokanye nabo amafunguro ukamufasha kubahitiramo bitewe n’uko ubona iryo funguro yari yifuje). Gushyira ubuzima bw’abakugana mu by’ibanze kurusha amafaranga bari bwishyure
Hari abacuruzi bamwe bareba ku mafaranga umukiriya ari bwishyure kurusha uko baha agaciro ubuzima bwe, bityo bikabatera gukora amwe mu makosa arimo gutubura amafunguro yakagombye kuba umwimerere, bakongeramo amafu atandukanye cyangwa se amazi n’ibindi.
Mu gihe ushinze resitora cyangwa Hoteli, ukwiye kumenya ko ubuziranenge bw’amafunguro utanga ari kimwe mu bituma ubona abakugana benshi kandi bakamara igihe badasubiye inyuma.
Mbere y’uko ujya gutubuza ayo mafunguro bimwe mu byo twavuze haruguru, banza utekereze ingaruka zishobora kukubaho mu gihe umwe mu bakiriya bawe ashobora kugira uburwayi, utekereze uko byakubera mu mutima ari wowe ugaburiwe ibyo wanishyuye amafaranga yawe.
Icya gatatu ni isuku y’aho bajugunya imyanda, ndetse no mu bwiherero
Mu mahoteri na za resitora ni hamwe mu harangwa imyanda myinshi kandi y’uruvangavange, iyi myanda rero ikaba ishobora gutera ibibazo birimo uburwayi mu gihe isuku y’aho ijugunywa itabungabunzwe.
Ku birebana n’ubwiherero, kirazira kwegeranya ubwiherero hamwe n’ahategurirwa amafunguro.
Ni ngombwa kuvangura inyanda igiye kujugunywa.
Aho imyanda ijugunywa hagomba kuba hapfundikiye kandi hadasaba gukoreshwaho intoki mu gihe umuntu afungura igikoresho kijugunywamo imyanda.
Ntabwo byemewe kurekera imyanda hafi y’igikoni mu gihe ishobora kuhaborera cyangwa guteza amasazi.
Ubwiherero bugomba gusukurwa by’umwihariko hifashishijwe imiti itandukanye irwanya umunuko cyangwa yica udukoko twatera indwara, kandi hakabamo amazi ahagije yafasha uvuyemo kwisukura kandi ugatehura n’uburyo bwo kumutsa intoki z’usohotsemo butari igitambaro.
Mu gihe waba wubahirije ibi tuvuze haruguru waba ufite amahirwe yo kurambana abakiriya bawe kandi bakishimira amafunguro wabateguriye, bagasezera ku ndwara za hato na hato.
Ibinyamavuta bigereranije birakenewe mu mirire kuko ari ibiribwa bifasha gushyushya ndetse bigatera imbaraga umubiri. Muri ibyo biribwa harimo ubunyobwa, sesame, inzuzi, ibihwagari, noix de cajou, amande, pignons, pistaches, soya n’ibindi.
Mu gitabo Les Délices du potager batangaza ko Ubunyobwa bukize kuri lizine. Ibyo bigatuma bugira uruhare mu gukomeza imitsi yumva n’ingirangingo zo mu bwonko. Kuva ku myaka 3 burakenewe kugikuriro cy’umwana kuko bukungahaye mu byubakumubiri. Nicyo gituma uburya agomba kurya buke nk’ibiyiko 3 cyangwa ubwuzuye igipfunsi cya nyir’ubwite. Gusa, kuri sesame ho bakoresha ikiyiko 1 mu gitondo, ikindi ku manywa. Aha, inzobere mu mirire zibutsa ko gufungura ibinyamavuta n’ ijoro atari byiza. Na none kandi biba mu biribwa biba ku rutonde rw’ibigomba kuribwa ari bike.
Ubunyobwa kandi ni bwiza ku muntu wese unaniwe n’uguye agacuho. Bugira icyo bumarira abarwaye amara ariko n’ubwo bimeze bityo ntibugomba gukoreshwa buri munsi kandi na none, bugomba gukoreshwa hadakoreshwejwe ibindi binyamavuta ahubwo bugomba guhekenywa cyane kuko amavuta yabwo agira akamaro ku bantu bafite ibisebe mu gifu no mu muhogo byakomotse ku maraso akennye ya karande. Mu birebana no kurya ubunyobwa, hagomba kuribwa ubwabitswe neza budafite amabara, kuko ubunyobwa bwabitswe nabi bukononekara bushobora kwangiza umwijima. By’umwihariko, ubunyobwa bukingira indwara z’uruhu, iz’umutima n’impatwe. Ni byiza kubukoresha nta munyu urimo. Bukingira indwara bita maladies des trois D ( Dermatite, Diarrhée et Démence), ni indwara z’uruhu, impiswi no kugabanuka k’ubwenge. Bukize ku munyungugu wa potasiyumu ndetse iyo umuntu aburiye butavanze n’umunyu bufasha amaraso kugenda neza bityo bigatuma amazi atibika mu mihore.
Amavuta ya Sezame ni meza ku bafite ikibazo cy’imitsi yumva no kubakora imirimo isaba ubwenge kuko akize muri lesitine bityo akaba ingirakamaro ku mitsi no ku mvubura zikorera imbere nk’umwijima. Ayo mavuta akize ku munyungugu wa manyeziyumu ndetse akize kuri vitamini E kandi urugimbu rwayo ntirwonona. Naho kubirebana n’amavuta ya soya, ntatera imyivumbagatanyo mu nda, afite lesitine kandi agafasha mu gusasanura ingirangingo n’imitsi yumva. Ayo mavuta akwiriye gusukwa mu byo kurya atabanje gukarangwa, iyo ari ya yandi yakamuwe hadakoreshejwe ubushyuhe (huile pressée à froid). Umwikamire wayo ukenewe ku bantu barwaye indwara z’ubwonko na diyabete. Akungahaye kuri vitamine A na E kandi akenewe ku bantu bafite imitsi yumagara (artériosclérose).
Mu gihe amavuta y’ibihwagari yo ariyo mutima w’amavuta atuma intungamubiri zikwirakwira mu mubiri wose, hejuru y’ibyo agatuma urugimbu rutibika hamwe. Akamura amazi yibumbiye hamwe mu mitsi. N’ubwo ayo mavuta akize mu ntungamubiri, si byiza kuyakoresha buri munsi. Mu bindi kandi, ayo mavuta akize kuri vitamini E. Ashobora gutekwa cyangwa akaminjirwa mu byo kurya kandi ntaremerere umubiri. Amavuta ya Elayo yo aratangaje mu buzima. Ni umwamikazi w’amavuta kuko byemewe kuyakoresha buri munsi kandi 9/10 byayo ni meza. 1/10 ni yo y’imvange y’ayakamuwe hakoreshejwe ubushyuhe. Inyandiko isomwa inyuma ku macupa bayabikamo ni « Amavuta yuzuye (Huile Pure) ».
Ayo mavuta akungahaye kuri vitamini A, agira Diastase, sufure, potasiyumu, manyeziyumu, kalisiyumu, umuringa na manganeze. Ayo mavuta niyo ya mbere yegeranye n’amashereka y’umugore bityo akaba meza ku bana bato. Ayo mavuta agabanya isukari n’urugimbu mu mubiri kandi ni umuti ku barwaye impatwe. Atuma agasabo k’indurwe gakora neza kandi kagasohora neza indurwe ikabamo. Akwiriye kubanzwa mbere yo kurya kuko atuma ibyo kurya byihuta mu nda. Agabanya ingaruka z’inzoga mu mubiri. Atuma abana bagira igikuriro cyiza kuko akize ku munyu wa kalisiyumu. Akwiriye umuntu wese kuko arinda indwara z’amagufa zikunda gufata abantu barengeje imyaka 50.
Twibutse ko umunyu wa Sufure uboneka mu mavuta ya Elayo wirukana imyanda mu mubiri, ufasha uruhu , inzara n’umusatsi. Ni umunyu mwiza urinda amara kuziba ndetse ugatuma amaraso agenda ku rugero rwiza. Ukingira ibyuririzi, imitsi mito n’iminini ikagira imbaraga. Uwo munyu kandi ugira uruhare rukomeye mu kubuza amaraso kuvurirana. Urakenewe ku bafite indwara z’amara, iz’uruhu n’izo mu myanya y’ubuhumekero.
Naho umunyu wa Manganeze ukoresha imisemburo mvuzo, ukwirakwiza neza ubutare kandi wongerera intege umunyu wa zinc. Mu bindi, ufasha umubiri kudatinya ibintu biwuremerera. Iyo uwo munyu ubuze bitera umubiri kuribwa n’amagufa, amavi, umugongo cyangwa imitsi igakanyarara.
inkuru dukesha umuganga.com
Mu bagore 10 batwite, 7 muri bo usanga bahura n’ikibazo cyo kugira iseseme, mu buryo butandukanye bitewe n’imiteree y’imibiri yabo , aho ushobora gusanga bamwe inabazahaza cyane rimwe na rimwe ikababuza no kurya cyangwa se baba babashije kurya bakabiruka.
Kuva ku cyumweru cya 3 kugeza kucya 16 kuva umugore yasamye ni bwo usanga yatangiye kugira iseseme aho usanga benshi batangira kuruka buri gitondo ndetse kuri benshi bukarinda bwira ariko bimeze, abashakashatsi rero bagaragaje ko ahanini ibi biba byatewe n’impamvu zitandukanye harimo imisemburo imwe n’imwe iza mu mubiri iyo umugore amaze gusama, igogorwa rishobora kuba ritagenze neza ndetse n’ibibazo byo mu mutwe umugore utwite ashobora kuba afite.
Nkuko urubuga topsante.com rwabyanditse, ngo mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko nta muti nyakuri uvura iseseme ubaho ariko ko hariho ubundi buryo umugore utwite ashobora gukoresha kugira ngo abe yakwirinda iki kibazo cyo kugira iseseme.
Ubwo buryo rero ni ubu bukurikira:
Kurya utuntu turyohereye nk’Ibisuguti nk’ifunguro rya mu gitondo ariko mbere yo kubafata akabanza kwicara arambije hasi amaguru ari ari hasi ku butaka.
Kwirinda kurya byinshi ndetse no kwirinda ko mu nda habamo ubusa. Agomba gufata ibiryo bicye cyane nyuma ya buri masaha atatu.
Gucungana n’uko yumva nta kibazo cy’inzara afite cyangwa se kuba yumva yahaze cyane.
Kwirinda gufata amafunguro akomeye kuko agora igogorwa ritagenda neza, ayo mafunguro arimo ibinure, vinaigre, ibishyimbo, amashu n’ibindi biribwa bishobora gutuma igogorwa ritagenda neza.
Kwibanda ku gufata ibiribwa bikungahaye kuri carbone, nk’ibitoki, ubugali, ibinyampeke, n’ibindi nkabyo.
Kwirinda kunywa café, ikiribwa nk’inyama kuko ari byo bikaza cyane ya misemburo ituma wagira iseseme.
Kuryama no kwicara ahantu hafutse kandi hari akayaga.
Gusinzira neza kandi akamara ibitotsi kuko ngo kudasinzira ngo ibitotsi bishire byongera umunaniro, kandi umunaniro uri mu byongera iseseme.
Kwirinda ibiribwa cyangwa se n’ibindi bintu bifite impumuro zitamye nk’imibavu, umwuka wo mu gikoni n’ibindi.
Kunywa ikirahuri cy’amazi arimo umutobe w’indimu.
Inkuru dukesha umuganga.com
Umubare munini w’abashakanye wishimira kubona umwana. Iyo bamubonye bamwakirana ubwuzu n’ibyishimo. Gusa iyo umwana avutse hari byinshi bihinduka mu muryango ndetse binagera ku mubano w’abashakanye. Urubuga enfant.com ruratubwira ko n’ubwo kunguka umwana ari ibyishimo mu muryango ariko hari na bimwe bihinduka ibibazo.
Inshingano ziyongereye ku bashakanye.
Amasaha y’umubyeyi w’umugore cyane cyane aragabanuka. Akenshi iyo umwana akiri muto, umugore ni we yitaho cyane ku buryo umugabo aba atakitabwaho nk’ibisanzwe.
Rimwe na rimwe umugore ntararana n’umugabo we ahubwo afata ikindi cyumba n’uruhinja mu minsi ya mbere akimara kubyara. Igikorwa cyo gutera akabariro kiba gihagaraye kugeza ku byumweru bitandatu nk’uko abahanga mu by’ubuzima bw’abagore babitangaza, kubera ko umubiri w’umugore wabyaye uba ugifite imvune n’ubumuga by’umubiri ndetse n’ubwonko.
Umugabo atangira kugirira ishyari umwana wavutse kuko aba abona atagihabwa umwanya aba yifuza kandi yigeze guhabwa mbere y’ivuka ry’uwo mwana. Kuba umugore ahora ateruye umwana we maze ibyo yakoreraga umugabo we akabiharira umukozi.
Kuba umugore atakizi kwiyitaho, asigaye arangwa n’umwanda ku mubiri no mu mwambaro ye. Urugero ; ibyo yagaburiye umwana byasigaye ku myenda yambaye n’indi myanda ashobora kuba yamusize.
Kuba mu buriri, umugore yararaga yegeranye n’umugabo we bagapfumbatana none umwana akaba asigaye abarara hagati ku batagira agatanda gato k’uwo mwana cyangwa n’abakagira umugore akarara abyuka buri kanya ajya kumwonsa.
Sabrina Bauwens umwe mu bahanga mu buzima bw’abashakanye avuga ko “Gusubira ku murongo k’umugore umaze kubyara bisaba ingufu zihanitse cyane cyane izo mu bwonko. Ntibyoroshye ariko ni byiza kandi birakwiye ko agaruka ku murongo w’umugore mu rugo vuba. Umwana ni ngombwa kandi ni umugisha kumubona, ariko nabwo niba umugore ashaka ko umwana yaba ibyishimo ku muryango wose, umugore yagombye kutibagirwa na rimwe umugabo we ngo amurutishe uwo mwana.”
Uyu muhanga akomeza agereranya ukuvuka k’umwana nk’ibisanzwe. Nta muntu ujya witegura gushinga urugo atifuza kandi atishimiye no kuba umubyeyi .
Nta mashuri abaho ahugura kandi asobanurira abitegura kuba ababyeyi impinduka bagiye guhura na zo kugira ngo bazitegure.
Nta mubyeyi n’umwe uzabona umwana ngo abure kubona impinduka mu mubano we n’uwo bashakanye, ni yo mpamvu ari byiza kandi ari ingenzi cyane ko buri umwe yitondera kandi akitegurana ingamba zifatika ivuka ry’umwana kuko nihatabaho kwitegura, uyu mwana ashobora kuvuka bamwishimiye ariko akaba ikibazo mu mubano w’abashakanye.
inkuru dukesha UMUGANGA.com
Gutinya bigaragarira abadafite icyo kibazo nk’ikintu kidafite icyo gitwaye. Kandi ni ikibazo gishobora kubangamira ubuzima, gishobora kuzanira umwana ubwoba budasanzwe, kugira isoni mu buryo budasanzwe ( panique), Noneho rero, ababyeyi bose bakunda abana babo baba bashaka kubafasha kugira ngo bave muri icyo kibazo cyo gutinya kandi batazi uburyo bakoresha kugira ngo babigereho.
Si byizan,guha akato umwana ufite ikibazo cyo gutinya.
Hari ijambo ribi umubyeyi aba akwiye kwirinda : kubwira umwana uti: “ Wowe uratinya kandi ni ikibazo.” Muri make, uba umushyizeho icyapa gituma atekereza ko ukwo gutinya kwe ari ibintu bidasanzwe byaje muri kamere ye kandi bidashobora guhinduka.,Kandi nanone umubyeyi ntiyakwirinda kubivugaho ahubwo hari ubundi buryo bwo kubimuganirizaho.. Urugero, ushobora kumubwira uti: « Uzi ko mfite imyaka nk’iyo yawe nanjye natinyaga ? nabaga mfite ubwoba bwo kujya ahantu hari abantu benshi.. »
Kuko bibaho gake cyane ko umuntu arinda ubwo aba mukuru atarigeze agira icyo kibazo cyo gutinya. Noneho ugakomeza uti : « ubwo nagiye ngerageza kubyikuramo buhorobuhoro kandi byarashobotse. Noneho, ngiye kugusobanurira uko nabigenje………., ugashaka uko umubwira ubuhamya bwamufasha kuva muri uko gutinya . Ugutinya ni umwanzi ushobora kurwanya kandi ukamutsinda.
Gufasha no guha agaciro umwana utinya.
Uburyo bwa kabiri bwo gufasha umwana utinya kurwanya icyo kibazo, ni uguha agaciro ibyo yakoze neza harimo nibyo yakoze bigaragara ko ari bito cyane kugira ngo umufashe kwigirira icyizere. Uti : « ntureba, wari watinye gusuhuza abashyitsi ariko ngufashije wabishoboye. Wari watinye gukina n’abandi bana, ariko ngufashije wabigezeho. Wari uzi ko utabishobora ? Ariko reba ukuntu uri umuntu w’intwari cyane !
Guha umwana agaciro bivuga kandi ko utagomba guhora umwereka ibyo yishe gusa, kuko kuba umubyeyi ntibyoroshye. Ushobora kumutera imbaraga zo gukora neza kandi na none mu gihe cy’uburakari ukamugaragariza imico itandukanye na bimwe wamwubatsemo, byose ukabisenya. Uti : « Ntacyo uzavamo, mukuru wawe akurusha ubutwari. Ntumeze nkawe na hato. » cyangwa uti : « Nari mbizi ko utari bubishobore, nta nicyo umaze aha ngaha » Ayo magambo aragenda akiyandika mu mutwe w’umwana kandi kugira ngo bizasibike, umwana azakenera ibindi bintu byiza yabwirwa bizabisimbura bya bindi yakuze yumva. Mu gihe atarabona ibibisimbura, akora ikintu cyose atinya ko ari bucyice, ko atari bugere ku ntego, bikangiza ubuzima bwe !
Babyeyi, mufashe abana banyu mubatinyura aho kubongerera ubukana bwo gutinya, Imana izabibahembera.
Ev. KIYANGE Adda-Darlene yifashishije urubuga E-SANTE.
Ushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza ya Brigham iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bugaragaza ko kwigunga ku muntu ufite ikibazo cy’indwara y’umutima ashobora gupfa vuba.
Amakuru dukesha Aljazeela.com avuga ko abantu barenga 44,573 nibo bakoreweho ubu bushakashatsi aho bwerekanye ko abantu bafite ikibazo cy’umutima badakwiye kwiheza kuko byabagiraho ingaruka zirimo no gupfa.
Kuri aba barwayi bwerekanye ko abenshi muri bo bari bafite ibibazo byo gufatana kw’imitsi ijyana amaraso mu mubiri. Ku bantu barenga 44,573 bakoreweho ubu bushakashatsi, 19 % basanze bagira ikibazo cyo kuba bonyine.
Ibi rero ngo bishobora gutuma kubaho kwaba barwayi kugabanuka kuburyo byagera no kumyaka ine kuyo bajyaga kubaho ugereranye n’abarwayi batagira ikibazo cyo kuba bonyine.
Iyi Kaminuza kandi yerekanye ko abarwayi bafite ibibazo byo gufatana kw’imitsi ijyana amaraso mu mubiri, akenshi usanga bigaragara k’umubare munini w’abantu bibana kuko 8.6% muri aba barwayi aribo bagaragaye ho iki kibazo.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko cyane cyane abantu bageze mu zabukuru hagati y’imyaka 45-80 aribo bagaragayeho cyane iki kibazo cyo gupfa, kuko usanga abenshi bafite iki kibazo cyo gufatana kw’imitsi y’amaraso ariko ibi bikaba byiganje muri aba barwayi bibana.
Umuganga ndetse akaba n’umwe mu bakoze ubu bushahatsi muri Kaminuza ya Brigham avuga ko kwigunga bishobora guterwa n’umunaniro utewe n’akazi umuntu aba yakoze.
Ibi rero ngo bishobora gutuma umuntu agira ikibazo cy’iyi ndwara yo gufatana kw’imitsi itwara amaraso. Uyu muganga akomeza avuga ko akenshi usanga aba barwayi batitabira gahunda zo kujya kwa muganga bityo bikabongerera amahirwe make yo kubaho.
Source : Igihe.com
Bamwe mu bahanga bemeza ko abakurambere bacu barambaga biturutse ku byo baryaga akenshi wasanga bifite umwimerere kurusha ubu. Ibi ariko na none bigafatira ko mu byo baryaga habaga yiganjemo imbuto hamwe n’imboga bikunda kugaragaramo umunyu wa Potassium.
Ibi rero si ko bikimeze ubungubu kuko abo bahanga bakomeza bemeza ko kuri ubu Potassium dufata mu byo turya itarenga 1/3 cy’iyo abo bakurambere bacu bafataga.
Ibi bikaba byarashyizwe ahagaragara n’icyinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa « Equation Nutrition ».
Nkuko inyigo nyinshi zibyerekana kugira Potassium mu mubiri ngo byaba birinda indwara z’umutima ziterwa n’umuvuduko ukomeye w’amaraso hamwe no gucika kw’imitsi yo mu mutwe ari byo bita « Accident vasculaire cérébral. »
Ibi rero biratwereka ko kurya imbuto hamwe n’imboga ari ingenzi kuko ariho dusanga cyane uwo munyu wa Potassium.
Inkuru dukesha UMUGANGA.com
Nk’uko byanditswe mu nkuru y’ikinyamakuru le Point.fr yo ku wagatanu tariki 29 Nyakanga, impumuguke Pr Nurdan Tözün, wo mu ishuri rikuru ryigisha iby’ubuvuzi (Acibadem University School of Medicine) ro muriTurukiya, yagize ati : "Biteye impungenge kuba 60 % by’abarwayi bose ba gastro-entérologie baba ari abagore". Mu izina ry’ishyirahamwe ry’ gastro-entérologie ku mugabane w’i Burayi, ahamagarira abantu kugira ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ubuzima, kwihatira gufata imiti no kwisuzumisha no kumenya kwirinda cyane ku bagore bakiri bato.Ku bw’iriya mpuguke, ubuzima bw’igifu n’amara ku bagore byari bikwiye guhabwa agaciro gakomeye.
Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko abagore bashobora kugira ibyago byo kuribwa mu nda (mu gifu no mu mara) kurusha abagabo, nk’ikibazo cy’ikirungurira, gukomereka ku mara, kugira igogorwa rigoranye, impatwe zihoraho n’indwara y’umwijima (calculs biliaires, du syndrome du côlon irritable, de dyspepsie, de maladie cœliaque, de constipation chronique et d’hépatite auto-immune.) ahubwo usanga igisa n’ikinyuranyo, abagabo bakunda kugira ibibazo bya anaux, ibyo kuba barwara kanseri y’umwijima n’indwara zishobora kuva ku mvubura z’indurwe. N’ubwo ibi bitandukanya ibitsina byombi (gabo na gore) bikiri mu rujijo, abashakashatsi batekereza ko imisemburo y’umuntu bitewe n’igitsina arimo, uko ababyeyi akomokaho bari bameze n’aho yakuriye cyangwa ubuzima ki yabayemo bishobora kugira uruhare ruto cyangwa runini.Ubudasa mu miterere y’umugore n’umugabo.
Mbere na mbere itandukaniro ry’ibyago byo kuribwa mu nda rituruka ku miterere y’umugore itandukanye n’iy’umugabo. Abagore bateye ku buryo bakunda ibuntu bisharira cyane cyangwa biryohera (sensibles à l’amer et au sucré) ku rusha abagabo kandi amara ya bo aba yorohereye ari nabyo bituma ku buryo bworoshye batamererwa neza mu gihe bariye ibintu bishobora kuba bisharira. Ikindi ngo usanga ibifu by’abagore bikora gake kurusha iby’abagabo, kimwe mu bishobora kuba impamvu yo kugira cyane igogorwa rigoranye (dyspepsie, isesemi, gutumba mu nda, kugira ikirungurira cyangwa kutamera neza munda.) Kuba ibiryo bitinda mu mara y’abagore bikaba aribyo bituma bagira ikibazo cya constipation.
Ku bwa Nurdan Tözün,itandukaniro rishobora kuba no ku mwijima n’ibijyanye n’imvubura z’indurwe, ngo ukaba usanga abagore hari indwara nyinshi bashobora kurwara.Yagize ati : "Zimwe mu ndwara z’umwijima zirazwi, nk’iziza mu gihe umugore atwite ariko n’izindi usanga zibasira n’abagabo nk’indwara nk’izo bita mu gifaransa, la cirrhose biliaire primitive na hépatite auto-immune".
Arongera ati : "Abagore na none bibasirwa n’indwara zituruka ku kunywa ibisindisha cyane nk’iyo bafata gm20 z’inzoga buri munsi mu gihe bigira ingaruka ku mugabo unywa hagati ya gm 40 kugera kuri gm 60 z’inzoga buri munsi."
Pr Tözün kandi anatekerezako uburyo bw’ubuzima umuntu abayemo n’aho aba mu miryango itandukanye bishobora kugira uruhare mu gukuza uburibwe mu nda ku bagore.Guhinduranya iby’umuntu arya mu buryo budahwitse n’amasaha abifatiraho, kudakoresha umubiri, kunywa inzoga n’itabi, kugira umubyibuho ukabije bibaho nyuma yo guca imbyaro ku kigero cy’imyaka 40 na zo zaba zimwe mu mpamvu zatuma habaho kuribwa mu nda no kurwara umwijima ku bagore. Ziriya mpamvu zikaba nk’uko bivugwa n’inzobere zo muri Turukiya izo kwirinda hakiri kare.
HATANGIMANA Ange Eric / UMUGANGA.com
Umuti witwa La Metformine, ukoreshejwe igihe kitari gito mu kuvura indwara ya Diabete yo mu bwoko bwa kabiri, bimaze kugaragara ko utera ubwiyongere bw’uturemangingo dufite akamaro k’ubwonko, bikaba bitanga ikizere mu guhangana n’indwara zibasiraga kwangirika k’uturemangingo tw’ubwonko (maladies neurodégénératives).
Nk’uko bitangazwa na le Figaro, ngo metformine ni wo muti magingo aya ukoreshwa cyane mu kuvura diabete yo mu bwoko bwa kabiri, ndetse n’imikorere yawo ikomeje gutungura abashakasahtsi. Inyigo yakozwe igatangazwa mu kinyamakuru “Cell Stem Cell” yerekanye ko imbeba zahawe metformine ku buryo buhoraho ituma ubwonko bwazo buhindura imikorere ku buryo busigara butuma imbeba zibasha kwibuka cyane bitewe n’uko uturemangingo tw’ubwonko tuba twiyongereye.
Igitekekerezo cy’abashakashatsi bakorera mu Bitaro by’abana by’i Toronto cyo kugerageza imikorere y’uyu muti k’ubwonko byatumye batungurwa ku buryo bakeka ko ariho hagendeweho mu gukora ubu bushakashatsi ku mbeba, bikaba byarabaye mu 2009, ari nabwo ikipe y’abashakashatsi b’abanyamerika yashyize ahagaragara ubushobozi bwa metformine mu gutuma ubwonko buhindura imikorere.
Hanyuma babona ko imikorere ya metformine mu kuvura Diabete, imeze neza nk’igaragara k’ubwonko cyane ku gice bita Hippocampe, aho ituma uturemangingo twiyongera, bituma abashakashatsi banzura bavuga ko metformine itera impinduka mu mikorere y’uturemangingo tw’ubwonko.
source: umuganga.com
Ubushakashyatsi bwerekanye ko abagore n’abakobwa bakunze kwambara inkweto ndende zabangije bikomeye amagufwa agize ikirenge. Byateye amano ya bamwe kwihina nyamara abazambara ntibasobanukirwe n’ikibitera.
Mu kiganiro na IGIHE, bamwe mu bakobwa bo mu Mujyi wa Kigali bavuze ko batari bazi ko kwambara inkweto ndende zikunze kuba ziberamiye hasi (ni ukuvuga ndende inyuma ariko zigenda zimanuka ziba ngufi imbere) bigira ingaruka mbi.
Umutoni Ange yagize ati” Njye ndazikunda kubi, ntacyo zintwaye, uretse ko iyo zitareshya imbere n’inyuma bibangamira umuntu mu kugenda, ubundi numva banavuga ko zitera imitsi, ariko njye ntacyo zintwara”.
Mutesi Clemantine we yagize ati ”Usibye kumva mu mavi hakuriye, inkweto ndende njye ndazikunda kuko zituma umuntu ahindura ingendo (guhindura demarche) ukahanyurana umucyo”.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko amagufwa agize ikirenge hari ayihina bityo ntakore neza uko bikwiye. Si aha kwambara inkweto za taro ndende zangiza umubiri, kuko zibabaza no mu mavi, mu mugongo hose ugasanga habangamiwe bitewe n’ikibazo cyaturutse mu magufwa yo mumano.
Ku rubuga ku murongo wa Facebook Mbarushimana yagize ati ”Niyo mpamvu nsigaye mbona benshi basigaye bafite amano areshya nta rigufi nta rirerire, mwitonde bakobwa, byumwihariko mwe mukiri bato”.
Amakuru dukesha igitabo Santé du pied nimero yacyo ya 11 cyo mu mwaka wa 2009, avuga ko hari ingaruka 5 ziterwa no kwambara inkweto ndende ziri mo guhinamirana kw’amano no gupfa kwa zimwe mu ngingo ziyagize, amano ngo atakaza ubwiza bwayo kandi akagaragaza ububabare.
Iki gitabo kigaragaza ko amano n’agatsinsino bidakora imirimo yabyo uko bisanzwe, bituma imikaya igize umubiri w’umuntu idakora uko bikwiye ikanata umwimerere. Hari kandi iyangirika ry’amagufwa ndetse mu kirenge hagacikamo ibisebe imbere bitera uburyaryate no kwangirika kw’ibice bimwe na bimwe by’umubiri.
Ikibazo cyo kwambara inkweto ndende gitera impanuka zitandukanye. Benshi mubazambara baganiriye na IGIHE barabyemeza.
Umubyeyi Nadine yagize ati ” Twari mu bukwe uwakoraga kumeza y’abageni yambaye inkweto ndende, ariko zaramunyereje yenda kugwa imbere y’abageni ubwo yabasukiraga ibyo kunywa. Ibaze imbere y’imbaga yitabiriye ibyo birori !”.
Si uyu wenyine inkweto ndende zatamaje mu bantu, kuko abenshi hari n’ubwo zibatura hasi batabyiteguye kandi bamenyereye kuzigenderamo.
Munezero yabwiye IGIHE ati ”Usanga hari ubwo bisa nabi abantu bagenda bahenagurika, si byiza gukabya ngo bambare izifite taro ndende”.
Abacuruza izi nkweto benshi ntibazi ingaruka zazo ku buzima, gusa niyo babimenya ntibyakoroha kureka kuzicuruza kuko hanze aha ziharawe n’urubyiruko rwinshi. Mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi yo mu Rwanda usanga izi nkweto ari zo ziganje ku masoko.
Mu gihe amwe mu mashusho yerekana ububi bw’izi nkweto n’ingaruka zazo ku ngingo z’umubiri zagaragaye ku mbuga za internet zirimo urubuga rwa Facebok, inzu zizicuruza zakajije umurego mu gukwirakwiza amashusho yerekana ubwiza bwazo ku mbuga za internet. Ariko si ko bose babibona kuko usanga batabyumva kimwe.
Inkuru dukesha igihe.com
Ubusanzwe indwara y’umutima ikunze gufata abantu bari mu myaka ya 35 kuzamura, ariko nkuko tubikesha urubuga rwa BBC, ngo ubushakashatsi bwakorewe ku bana 307, bitatu bya kane byagaragaje bimwe mu bimenyetso by’indwara y’umutima.
Ubundi bushakashatsi bwakorewe mu ishuri rikuru ry’ubuzima mu mujyi wa Amsterdam mu mwaka wa 2005 na 2007 bwagaragaje ko 62% by’abari bafite umubyibuho ukabije bari munsi y’imyaka 12 bari bafite kimwe mu bimenyetso by’indwara y’umutima, aho 1/2 gifite umuvuduko wamaraso uri hejuru, isukari nyinshi mu mubiri bishobora guteza uburwayi bwa Diabete yo mu bwoko bwa 2.
Byaba byiza rero dukurikije inama zose zadufasha mu kurinda aba bana umubyibuho ukabije kugira ngo dukomeze kugira ubuzima buzira umuze kuri ubu ndetse n’igihe kizaza.
source: umuganga.com
Umujinya kimwe n’amarangamutima (emotions) bituma habaho itera ry’umutima ridasanzwe, bikaba bishobora kuba nyirabayazana w’imfu zitunguranye ku bantu basanganywe uburwayi bw’umutima.
Ibi bikaba byarashyizwe ahagaragara, n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale iherereye i New Haven muri Leta ya Connecticut mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubu bushakashatsi bwayobowe na Doctor Rachel Lampert ku barwayi b’umutima bagera kuri 62, basuzumwe hakoreshejwe icyuma gipima ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’itera ry’umutima.
Abo bashakashatsi ku ndwara z’umutima bakomeje gukurikira abo barwayi mu gihe kigera ku myaka itatu, kugira ngo bashobore gutahura nyirabayazana w’uburwayi bw’umutima. Nk’uko babitangaje mu kinyamakuru kitwa "Journal of the American College of cardiology", abafite uburwayi bw’umutima batewe n’umujinya w’umurandaranzuzi bikubye inshuro 18,8.
Ibi byavuye muri ubu bushakashatsi, byatumye abo bashakatsi banemeza ko iyo ari nayo mpamvu y’imfu zitunguranye za hato na hato ku barwayi b’indwara z’umutima.
Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, indwara y’umutima ngo iza ku isonga mu kwivugana abantu.
Inkuru dukesha igihe.com
Kuba umugabo yaba afite mu nda hato ni ikimenyetso cy’ubuzima bwiza. Kugira mu nda hanini, ni kimwe mu bintu bigaragaza ko hashobora kuba ingaruka z’uburwayi butari bumwe, nk’indwara z’umutima ndetse na diabete ndetse bikaba byanaziramo n ;uburwayi bw’umugongo. Kugira mu nda hato ku bagabo birashoboka mu gihe habayeho kubishakisha ndetse bakagira n’uko bagenda birinda.
INAMA.
1. Kurya indyo nziza kandi irimo amavuta make. Ushobora gukora imyitozo ngororangingo wicaye cyangwa wihina nkuko ushaka. Ariko iyo urya buri kanya umunsi wose, Mu nda ntihashobora kugabanuka. Urufunguzo rwo kugira mu nda hato, ni ukurya imbuto nyinshi, imboga, ibiryo birimo (proteins) cyangwa se ibyubaka umubiri bikaba bike cyane..Ibiryo cyangwa ibinyobwa birimo amasukari bigomba kuba kure yawe ndetse n’ibindi nk’imigati y’ubwoko butandukanye.
2. Gukora sport byibuze incuro 4 mu cyumweru. Ugomba no gukora utundi dusiporo ( entrainement cardio) nko kwiruka, kuzamuka za escaliers, kwoga(natation) ndetse no kunyonga igare ( le velo) kugira ngo utwike amavuta ( graisse) aba ari mu gice cy’inda.Itwikwa ry’ayo mavuta ni ngombwa cyane kugira ngo avemo mu nda habe hato kuko umubiri uba ufite icyerekezo cyo kugwiza amavuta mu gice cy’inda.Imyitozo ifasha kandi kwongera impinduka mu duce tumwe na tumwe ( cellules) tw’umubiri,igafasha itwikwa ry’ayo mavuta na za « calories » no mu gihe waba uri mu gihe cy’akaruhuko
3. Kwitoza guterura ibyuma( haltères), 2 cyangwa 3 mu cyumweru., nabyo birafasha mu mpinduka z’igabanuka ry’amavuta aba ari mu mubiri..
4. Ugomba kunywa amazi menshi. Ujya wumva ahari ko amazi ari umuti w’ibibazo byinshi, ariko kuba afasha abagabo kugira mu nda hato byo n’ukuri kwuzuye. Icyo ugomba kumenya ni kimwe,umubiri wawe n’uba ufite amazi menshi( corps hydraté), umubiri wawe uzakora uko bikwiriye. Noneho rero, kugira mu nda hato ku bagabo ni ikintu cyoroshye cyane.
UMUTUZO
« stress » ni ikintu gitera umuntu kurya cyane. Mbese wari uzi ko stress itera ukwiyongera kw’amavuta (graisse) mu nda ?
Umubiri usohora imisemburo yitwa « cortisol » mu gihe umuntu agize « Stress » Uwo musemburo mu ruhande rumwe ni mwiza kuko ufasha umubiri guhangana na « stress ». Ariko kandi uragenda ukazana amavuta ari mu bice bimwe na bimwe by’umubiri,ukagenda uyashyira kubice bimwe na bimwe byo mu nda ( graisse viscerale).Noneho, uko umuntu agenda arushaho kugira « stress » niko ya mavuta yiyongera noneho akaba menshi bikabyara « graisse de ventre » cyangwa amavuta yo mu nda.Ibyo rero ntibyangiza gusa ahubwo ni nabibi. Kwirinda « stress » ni umwe mu miti yatuma mu nda hagabanuka.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Ventre plat-tip.
Ikaba yashyizwe mu kinyarwanda na
KIYANGE Adda-Darlene.
Ababyeyi n’abarezi muri rusange bakunda kuvuga ko ugomba guhana umwana akiri muto, ugomba kumubwira “Oya” akayimenyera akiri muto n’ibindi byinshi biganisha ku bihano ku bana bari munsi y’imyaka itatu.
Mu by’ukuri guhana umwana no kumubwira “oya”, “reka” ugamije kumukosora no kumwereka inzira nziza ni byiza, ariko ugomba kwita ku bintu bikurikira kugira ngo umenye ko ibyo ukoze byagize umumaro.
1. Ese ko ngiye guhana uyu mwana, imyaka ye imwemerera kubyumva no kubyakira neza?
2. Ese mbere yo guhana ngamije gukosora cyangwa nyobowe n’uburakari?
3. Ese koko icyo umwana yakoze ni ikosa cyangwa yakoraga ubushakashatsi?
4. Ese urashaka kumuhana bitewe n’uko umwana yakoze ikosa cyangwa bitewe n’ bindi bibazo wifitiye ?
5. Ese Ibyo yakoze ni ikosa koko cyangwa ni uko utabikunda gusa?
Impamvu umwana akora amakosa
Umwana akenshi akora amakosa atagamije guhimana no kurakaza abari kumwe nawe ahubwo hari ibyo aba ashaka kumenya uko agenda akura. Niyo mpamvu ibintu abonye byose abishyira mu kanwa, ubundi akamena cyane, ubundi akiganana, ubundi akarwana…byose aba abitewe n’imikurire.
Gukomeza umubwira “oya oya” ageraho akaba yabireka ariko atumvise impamvu y’iyo “oya”.
Ingaruka yo guhana umwana bitajyanye n’imyaka ye
Gukubita umwana ukiri muto ndetse n’ibindi bihano wamukorera ntabwo abihuza n’amakosa aba yakoze nkuko umuntu mukuru abihuza. Ahubwo aba mu rujijo kuko aribaza ati “Ese ko numva ngomba kumenya biriya na biriya bakaba babimbuza mbigenze nte?” Niyo mpamvu usanga umwana ahanwa ariko hashira akanya gato akongera agakora icyo wamuhaniye.
Icyafasha umwana ni iki?
Icyafasha umwana rero ni ukugerageza kwinjira mu myumvire ye ukamufasha gukura neza adakuranye amakosa kandi adahuye n’ikibazo. Ibi ni bimwe mu byo wakora:
1. Kwirinda gukora ibyo udashaka ko umwana akora aho akureba kuko abana b’icyo kigero bigishwa nibyo bareba kurusha ibyo babwirwa.
2. Mu gihe akoze ikosa gerageza umwereke ingaruka zabyo. Urugero mugihe amennye nk’igikombe ukamwereka aho mukijugunye ku buryo abona ko atazongera kukibona kigiye burundu aho guhita umukubita. Mu by’ukuri we aba ashaka kureba uko bigenda iyo bakubise hasi icyo kintu.
3. Ibyo ubona atabasha gusobanukirwa ubikura mu nzira kugeza ubwo uzabona ko ibisobaburo umuhaye ari bubyumve kandi ashoboye guhuza igihano n’ikosa mu myumvire atari butinye ko umuhana gusa.
Source; umuganga.com
Nkuko bitangazwa n’inzobere mu mirire, batangaza ko hari amafunguro yafasha ubwonko bw’umuntu gukora neza bitewe n’intungamubiri zigize biriya. Nkuko bitangazwa n’Urubuga rwa internet rwitwa doctissimo.fr, batangaza ko hari ubwoko 10 bw’amafunguro wafatwa, agafasha ubwonko gukora neza.
1. Imineke
Ikubiyemo vitamini 6 ikaba ifasha mu gutanga umutuzo mu bwonko. Ku muntu utarya imineke yafata ibinyomoro. 4. Umwijima Umwijima w’inka cyangwa uw’inkoko bikubiyemo vitamini B ifasha ubwenge bw’umuntu gukora neza. Ku muntu udafata umwijima yafata jambo.
2. Amagi
Amagi afasha mu kuba ubwonko buhora bwiteguye gukora neza. Ku muntu udafata amagi yafata amafi y’umweru.
3. Amafi
Afasha mu kubaka za “Nerones” ndetse no kuzisukura. Urugero ni nk’ayo mu bwoko bwa kamongo, Sardine na Makero.
5. Avoka
Avoka ikubiyemo vitamini E ifasha ubwonko kudasaza.
6. Imbuto zitukura
Imbuto zitukura nk’inkeri n’izindi biri mu bwoko bumwe zitanga vitamini C zifasha ubwonko kudahangayika no kuruhuka.
7. Epinari
Epinari ikubiyemo vitamini B9 ituma ubwonko bwibuka vuba.
8. Kakawo (Cacao)
Cacao n’ibiyikomokaho bifasha ubwonko bw’umuntu kugera ku bushake bw’imibonano mpuzabitsina ku buryo byoroshye ndetse bikaburinda umunaniro.
9. Imboga
Amashaza ndetse n’izindi mboga zifite mo Gilikoze (Glucose) iha ubwonko imbaraga nkenerwa mu mikorere myiza y’ ubwonko.
Uru rubuga rukomeza rutangaza ko umuntu yakagombye no gukora imyitozo ngororamubiri hamwe no kuruhuka bihagije harimo no gusinzira umwanya uhagije; ibi byose ngo bikaba byatuma ugira imikorere myiza y’ ubwonko.
source umuganga.com
Ibinyobwa bidasindisha birimo isukari (soda/fanta) bigira uruhare mu kongera mu maraso ibintu bitera umubyibuho ukabije, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi butandukanye ku ruhare rwabyo mu kongera ibinure mu mubiri.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Bloomberg Businessweek, atangaza ko ubu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kuwa Gatanu 21 Nzeri 2012 mu kinyamakuru ‘New England Journal of Medicine. Bwagaragaje ko abantu bakunda kunywa ibinyobwa bidasembuye, aribo bakunda kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.
Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko ibinyobwa bifatwa n’abakora siporo zitandukanye biri mu bituma ingimbi zigira ibibazo by’ibiro byiyongera vuba.
Abakora siporo bagirwa inama yo kureka bene ibyo binyobwa (soda/fana) birimo isukari, ahubwo bakabisimbuza ibinyobwa byabugenewe bitarimo isukari.
Umuntu umwe kuri batatu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na 17% by’abana bafite ibibazo by’umubyibuho ukabije.
Ibinyobwa birimo isukari ni byo byiganje mu gihugu, kandi ugasanga bikundwa n’abantu benshi kuko byoroshye kubibona no kubifatira mu kazi cyangwa ku rugendo.
Muri uku kwezi muri Leta ya New York bashyizeho itegeko risaba amaresitora kugabanya ubunini bw’igikombe bashyiriramo abakiriya icyo kunywa. Mu mashuri naho baciye ibinyobwa birimo isukari.
Ibibazo biterwa n’umubyihuho ukabije muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bitwara akayabo ka miliyoni 147 z’amadolari buri mwaka, akoreshwa mu buvuzi nk’uko byemezwa n’ikigo gishinzwe gukingira no kwirinda indwara ‘Centers for Disease Control and Prevention’.
Raporo yashyizwe ahagaragara n’ikigo “Trust for America’s Health and Robert Wood Johnson Foundation” muri icyi cyumweru, nayo iremeza ko niba ntagikozwe, ingengo y’imari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu bikorwa by’ubuvuzi yakwiyongeraho miliyari 66 z’amadolari mu mwaka wa 2030.
source igihe.com
Gukoresha Telephone ubu byinjiye mu buzima bwa buri munsi haba mu ngo, mu mashuri, ku kazi, mu bucuruzi ndetse n’ahandi hose hakaneye itumanaho. Ibi byatumye hakorwa ubushakashatsi ku ngimbi ndetse n’abangavu bakunda kuvugira kuri Telefoni mu gihe kinini cy’ijoro.
Bumwe mu bushakashatsi bwakorewe mu Buyapani bukaba bwaranasohotse muri Magazine izwi ku izina rya Journal of Pediatric Psychology", bwashyize ahagaragara zimwe mu mpungenge ziboneka, ku ngimbi n’abangavu cyane cyane, biturutse ku kubura ibitotsi. Iyo ugenzuye neza usanga umubare munini w’abakiri mu mabyiruka nta kindi ukora mbere y’uko asinzira uretse kubanza gusuzuma Telefoni ku bazifite.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarakorewe ku banyeshuri bo muri kiriya gihugu bagera 18,000 aho ikibazo cyabajijwe cyaganishaga ku buzima bwabo bwo mu mutwe, ibitotsi byabo, hamwe n’akamenyero ko gukoresha Telefoni.
Inyigo yaje kwanzura ko ingimbi n’abangavu bakoresha Telephone nyuma yo kugera mu buriri bahura n’ibibazo byo mu mutwe kandi ni nabo bakunda kwibasirwa n’ubwiyahuzi cyane kurusha abazikoresha mbere yo kwinjira mu busaswa.
Kuba ibi byaratangajwe, byabaye nyuma y’aho hagiye hagenzurwa ubushakashatsi ndetse n’ingero zagiye ziba mbere byagaragazaga isano iba hagati yo kubura ibitotsi n’ibibazo byo mu mutwe ku ngimbi n’abangavu. Mbere ubushakashatsi bwari bwaragaragaje ko abakiri bato bahura n’ikibazo cyo kubura ibitotsi ari na bo usanga bibasirwa n’ubwiyahuzi nk’uko tubitangarizwa n’urubuga Minutefacile.com.
Ingaruka zo kuba umuntu yabura ibitotsi zo ni nyinshi kuko bishobora no kuba intandaro y’umunaniro ukabije, guhangayika no guhindagura imikorere y‘umubiri.
Iyo imikorere y’umubiri ihindutse biba bishobora gutera ingorane nyinshi kuko abasirikare b’umubiri baba bacitse intege cyangwa se bananiwe.
Aha haba hanashobora gushamikiraho indwara z’umutima na Diyabete cyangwa se zikiyongera ku bazisanganywe, ibibazo by’ubuhumekero, Kanseri cyane cyane iy’amabere ku bagore, ibibazo byo kwibagirwa ndetse n’ibindi bikomoka ku guhinduka gutunguranye kw’imikorere y’umubiri.
Inkuru dukesha umuganga.com
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Abanyamerika, bagaragaje ko ”Guseka” bigabanya guteragura cyane k’umutima kandi bigafasha kwirinda Stress, bikaba ari ibyatangajwe muri ”Psychological Science” muri Amerika.
Sarah Pressman, umushakashatsikazi wo muri Kaminuza ya Kansas [Kansas University] avuga ko igihe uri mu bintu bituma ugira Stress nyinshi, jya ugerageza useke (umwenyure), yavuze ko guseka bidafasha gusa mu buryo bw’imibereho myiza [kubaho wishimye] ko ahubwo binarinda ihungabana ry’umutima. Mu gihe wumva rero hari ibintu (ikintu) runaka byagutesheje umutwe [byakuburabuje], gerageza wisekere kuko hari icyo bizakurinda k’ubuzima bwawe.
Kugira ngo ubu bushakashatsi bwo kumenya ibyiza byo “guseka” icyo bimariye umuntu bugerweho, abashakashatsi babukoreye ku banyeshuri bagera kuri 169 ba Kaminuza, igihe bari mu bintu bibatera Stress ikabije, muri byo harimo guterura imizigo bakoresheje umunwa kugira ngo bagere kuri ya ntego yo guseka; mu yindi myitozo ni Gushora ibiganza mu ibasi yuzuye amazi akonje nk’urubura, ngo bize kubafasha kugera kuri ya gahunda yabo yo guseka.
Muri iyi myitozo yakozwe, aba bantu batojwe ibyo guseka byaje kugaragara ko igipimo cya Stress cyagabanutse kuruta abasigaye barebera (abatarakoze imyitozo). Abanya Siyanse baje kwemera ko igihe bari mu mirimo, abantu bakunze kwisekera cyangwa k’umuntu ushonje, igihe ari kwayura akamwenyura bifasha imikaya y’iminwa no mu maso kumera neza bikanarinda umutima wawe kuruta abatajya babikora.
Guseka woroheje cyangwa se weruye ariko warakaye bituma mu maso hawe haba nk’ahijimye, iki kikaba atari icyemezo cyagira umumaro; guseka nyabyo bitanga ubushobozi bwo kurinda umutima wawe guteragura kandi bigatuma umubiri wawe wisanzura [umera neza] nk’umuntu wakoze Siporo.
Byagaragaye kandi ko igihe umuntu asetse, mu mubiri we hakorwa imisokoro itandukanye ituma umubiri ukora neza, ubwonko burekura ”Serotonine” na ”endorphines” birinda umubiri ububabare, bikanatuma habaho guhumeka neza k’umubiri.
Inkuru dukesha:
Jean Claude NTEZIMANA / UMUGANGA.com
Biragoye cyane kuba umuryango wabona umwana ngo ubure kubona impinduka mu mubano hagati y’abashakanye ni yo mpamvu ari byiza kandi ari ingenzi cyane ko buri umwe yitondera kandi akitegurana ingamba zifatika ivuka ry’umwana kuko nihatabaho kwitegura, uyu mwana ashobora kuvuka bamwishimiye ariko akaba ikibazo mu mubano w’abashakanye.
Urubuga enfant.com ruratubwira ko n’ubwo kunguka umwana ari ibyishimo mu muryango ariko hari na bimwe bihinduka ibibazo :
- Inshingano ziyongereye ku bashakanye
- Amasaha y’umubyeyi w’umugore cyane cyane aragabanuka.
- Akenshi iyo umwana akiri muto, umugore ni we yitaho cyane ku buryo umugabo aba atakitabwaho nk’ibisanzwe.
- Rimwe na rimwe umugore ntararana n’umugabo we ahubwo afata ikindi cyumba n’uruhinja mu minsi ya mbere akimara kubyara.
- Igikorwa cyo gutera akabariro kiba gihagaraye kugeza nibura ku byumweru bitandatu nk’uko abahanga mu by’ubuzima bw’abagore babitangaza, kubera ko umubiri w’umugore wabyaye uba ugifite imvune n’ubumuga by’umubiri ndetse n’ubwonko.
- Umugabo atangira kugirira ishyari umwana wavutse kuko aba abona atagihabwa umwanya aba yifuza kandi yigeze guhabwa mbere y’ivuka ry’uwo mwana.
- Kuba umugore ahora ateruye umwana we maze ibyo yakoreraga umugabo we akabiharira umukozi.
- Kuba umugore atakizi kwiyitaho, asigaye arangwa n’umwanda ku mubiri no mu myambaro ye. Urugero ; Yuzuye ibyo yagaburiye umwana ku myenda yambaye n’indi myanda ashobora kuba yamusize…
- Kuba mu buriri, umugore yararaga yegeranye n’umugabo we bagapfumbatana none umwana akaba asigaye abarara hagati ku batagira agatanda gato k’uwo mwana cyangwa n’abakagira umugore akarara abyuka buri kanya ajya kumwonsa.
Sabrina Bauwens umwe mu bahanga mu buzima bw’abashakanye avuga ko “Gusubira ku murongo k’umugore umaze kubyara bisaba ingufu zihanitse cyane cyane izo mu bwonko. Ntibyoroshye ariko ni byiza kandi birakwiye ko agaruka ku murongo w’umugore mu rugo vuba. Umwana ni ngombwa kandi ni umugisha kumubona, ariko nabwo niba umugore ashaka ko umwana yaba ibyishimo ku muryango wose, umugore yagombye kutibagirwa na rimwe umugabo we ngo amurutishe uwo mwana.”
Uyu muhanga akomeza agereranya ukuvuka k’umwana nk’ibisanzwe. Nta muntu ujya witegura gushinga urugo atifuza kandi atishimiye no kuba umubyeyi kandi nta mashuri abaho ahugura anasobanurira abitegura kuba ababyeyi impinduka bagiye guhura nazo kugira ngo bazitegure.
Ubuzima ubwabwo ni ishuri ni byiza kuba wakwitwara neza mu bigeragezo byose wahura nabyo nk’uwubatse urugo afite intumbero nzima.
source umuganga.com
Abahanga mu by’imirire bagaragaza ko hari ubwoko bw’ibiribwa umuntu ashobora gufata bigatuma asaza mu gihe gito, bitewe n’imihindagurikire y’umubiri.Muri ibyo biribwa, ibinyasukari n’ibinyamavuta biza ku isonga.
Amakuru atangazwa n’urubuga TrustAboutAbs, avuga ko hari ubushakashatsi bwagaragaje ko hari ibiribwa abantu bafata ugasanga bagaragara nk’abashaje kandi bakiri bato ; hakaba n’ibindi umuntu afata agakomeza kugumana itoto.
Mu bintu bitatu bijya mu mubiri w’umuntu bikagira uruhare ku buryo agaragaza ubukuru, haza ibinyamasukari, ibitera ubushyuhe nk’amavuta ashyirwa mu biryo n’umwuka wa ogisijene(oxygène).
Isukari igaragara mu biribwa nk’umuceri w’umweru, ibijumba n’ibindi biribwa n’ibinyobwa ; abantu bakaba basabwa gufata ibinyamasukari ku kigero gito kandi bakibuka kugisha inama abaganga mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi byabatera.
Amavuta abantu barya agira uruhare mu gutuma umuntu asaza imburagihe bitewe n’ubwoko bwayo, ndetse n’ikigero cy’ayo umuntu aba arya uko angana.
Hari ubwoko bw’amavuta atagira ingaruka ku mubiri harimo nk’amavuta ya olive, amavuta akomoka kuri avoka, aturuka kuri kiki (coconut), akomoka ku bihwagari n’amavuta y’inka. Aya ni yo umuntu yarya ariko na yo ku kigero gito, kugira ngo agumane itoto.
source: igihe.com
Bishobora kubaho ko abashakanye batandukana kandi bafitanye abana. Kenshi na kenshi iyo hatabayeho kwitonda bishobora gutera inkurikizi ku bana babo mu gihe kizaza. Akaba ari yo mpanvu tugira ngo turebere hamwe inama zadufasha kubarinda izo nkurikizi hifashishijwe urubuga rwa “Webmed”.
1. Irinde guhindura umwana wanyu intumwa iri hagati yanyu nyuma yo gutandukana
Ibi bikunda gukorwa n’ababyeyi bashaka kugira bimwe mu byo bamenyeshanya kandi kubonana bigoranye, bityo bakaba bahitamo gukoresha abana babo bigatuma bibatera kuvangwa mu kibazo batanabasha gukemura, ibi bikaba birushaho kubera umwana umutwaro uremereye.
2. Irinde kugira umwana igikoresho kikuvura ibikomere watewe no gutandukana n’uwo mwashakanye.
Ababyeyi benshi bakunda gutakira abana babo nyuma yo gutandukana bagira ngo barebe ko byabafasha gukira ibikomere, nyamara ibi birushaho kwangiriza umwana mu mikundanire ye y’igihe kizaza ukaba usabwa kwitwara nk’umubyeyi nta kindi witayeho.
3. Gerageza kubonana n’umwana wawe
Si ngombwa ko niba udashaka kubonana nuwo mwashakanye byakubuza no kwibonanira n’umwana wawe cyangwa ngo umwe muri mwe amwangishe undi, kuko naramuka atakubonaho buri gihe azumva ko ari wowe wari umunyamakosa bityo bimutere kukwanga bibe byanatuma yanga abantu bose muhuje igitsina mu gihe kizaza.
4. Haranira kubaka ibyo wangirije igihe cyo gutandukana
Impuguke Neuman yavuze ko igihe cyo gutandukana n’uwo mwashakanye, ushobora gukora amakosa menshi ubitewe n’uburakari bwinshi, ukaba usabwa gusubiza amaso inyuma ukareba ibyo wangirije ukaba wabigarura ku murongo hakiri kare.
Si byiza rero ko kamere ituyobora uko yishakiye, ahubwo rimwe na rimwe turasabwa kuyinesha.
NZABAHIMANA Cyprien / UMUGANGA.com
Abagura n’abacuruza imbuto zizwi ku izina rya ‘Watermelon’ hirya no hino mu masoko, bavuga ko n’ubwo zihenda batazireka kubera akamaro zifitiye umubiri.
Bamwe mu bo ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye nabo mu isoko rishya rya Nyarugenge no mu rya Kimironko, bavuga ko watermelon yongera amazi mu mubiri, ikazibura imitsi, igafasha impyiko gukora neza ikoza no mu mara ku buryo umuntu abasha kwituma neza.
Umwe mu bantu b’igitsina gore ucururiza mu isoko rya Nyarugenge utarashatse ko amazina ye atangazwa muri iki kinyamakuru, we avuga ko Watermalon inagira akarusho ku bagore bubatse ingo, kuko ngo yongera umunezero hagati ye n’uwo bashakanye mu gihe cyo gutera akabariro....
Akomeza avuga ko mu minsi ishize watermelon itabonaga abakiliya, ariko ko ubu abantu bamaze gusobanukirwa umumaro wayo batitaye ku giciro cyayo gihanitse.
Urubuga rwa Interineti www.medical news today ruvuga ko watermelon ikungahaye kuri vitamini, imyunyu ngugu ikomeza amagufa ikanagira ubushobozi bwo gusukura amaraso. Aha, ngo ifite 17% bya vitamin A, 21% bya vitamin C, ikagira 1% by’imyunyu ngugu n’ubushobozi bwo gusukura amaraso bungana na 2%.
Watermelon kandi igabanyanya umubyibuho ukabije n’ingaruka zawo, igakumira indwara nka diyabete,Asima, umutima n’umuvuduko w’amaraso.
Ibi kandi binemezwa n’ukuriye abavuzi gakondo mu Karere ka Nyarugenge, Aimable Sandro uvuga ko watermelon yifitemo ubushobozi bwo guhangana n’indwara zitandukanye.
N’ubwo watermelon ifitiye umubiri akamaro, mu Rwanda zirahenze kuko urubuto rumwe rugurwa nibura hagati y’amafaranga 1.500 na 3.000 y’u Rwanda, bitewe n’uko ingana. Abacuruza izi mbuto bavuga ko izi mbuto zikiri ikibazo kuko ubu aho ziboneka cyane ari mu Karere ka Bugesera.
Icyo twazimenyayo
Inyanya ni kimwe mu biribwa byagaragaje ubushobozi bwo kurinda ubuzima bw’umuntu.
Inyanya kandi ni kimwe mu biribwa bifite akamaro ntagereranywa ku buzima bw’umuntu, kuko uretse kuba zikize mu ntungamubiri, zinafite ubushobozi bwo kurinda umubiri indwara zitandukanye.
Intungamubiri zirimo n’akamaro kazo
Inyanya zikungahaye kuri vitamin C kandi zibonekamo imyunyungugu(Minerals) ya Manyeziyumu(Mg), Fer, zink, cuivre n’indi myinshi ifasha umubiri kumererwa neza.
Birazwi ko inyanya zishobora gufasha umubiri guhorana itoto kuko zifite "lycogene”, irwanya gusaza k’uruhu.
Inyanya kandi ngo zifite ubushobozi bwo kurwanya ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri (Dehydration), ndetse burya ngo uwaziriye bimufasha kudahura n’ikibazo cyo kunanirwa kwituma (constipation) kuko zifite umunyungugu wa potasiyumu, utuma umuntu yituma neza, kandi uyu munyungugu wa potasiyumu ufite akamaro kanini cyane ku mikorere y’imikaya yaba iyo mu mubiri hasanzwe cyangwa se ifasha umutima gutera kuko iyo umuntu yawubuze mu mubiri we umutima we utera nabi cyane kandi uugakunda kurwara icyo bita ibinya cyangwa gufatwa n’icyo abenshi bita n’imbwa.
Inyanya kandi ngo zigira uruhare mu kurwanya umubyibuho ukabije(Obesity), ndetse ngo kuba 93% byazo bigizwe n’amazi, bituma zishobora guhangana n’ikibazo twigeze kuvuga hejuru cyo kubura amazi mu mubiri, kubura amazi mu mubiri rero bikaba ari bibi cyane kuko nk’uko tubizi kugirango umubiri ubashe gukora, ukenera amazi haba mu gusohora imyanda, kurwanya indwara cyangwa no gutuma umubiri ukora neza muri rusange, amazi agira uruhare runini mu mubiri.
Ikindi ni uko inyanya zifasha mu igogorwa ry’ibiryo(Digestion), bityo abantu bakaba bagirwa inama zo kujya bazifata kenshi gashoboka.
Ku bijyanye n’uko inyanya ziribwa, bivuga ko ari byiza kuzirya ari mbisi kuko ari bwo ziba zigifite umwimerere wa za ntungamubiri n’imyunyungugu twavuze haruguru.
Aha kandi binavugwa ko mbere yo kurya urunyanya ari rubisi, ari ngombwa kubanza kurutunganya (kururonga neza) kugira ngo imiti baba bararuteye rukiri mu murima ishireho, ndetse n’izindi mikorobe rushobora kuba rufite ziveho.
Inyanya kandi zishobora gukorwamo umutobe cyangwa se zigatekwa mu biryo nka kimwe mu birungo, gusa ngo iyo zitetswe zishobora gutakaza umwimerere wazo, ni ukuvuga za ntungamubiri twavuze haruguru hari icyo zigabanukaho.
Ikindi kandi ni uko burya ngo ku muntu wariwe n’inzuki, ibitangangurirwa cyangwa se utundi dusimba, agirwa inama yo gusiga umutobe w’inyanya aho yarumwe kuko zifite ubushobozi bwo kurwanya ububabare bw’aho yarumwe kandi hakaba hanakira vuba cyane.
Ngako kamwe mu kamaro inyanya zifitiye umubiri wacu, Mugire ubuzima.
Claire/agakiza.org
Abantu batandukanye bakoresha za mudasobwa usanga akenshi bahura n’ikibazo cyo kugira uburwayi bw’amaso biturutse ku kunanirwa k’udutsi two mu mutwe bityo amaso akagira ikibazo cy’igabanuka ry’amatembabuzi ibyo bikabangamira imikorere yayo ndetse umuntu akagira n’ububabare igihe akomanya ingohe, hakaziramo n’indwara zitandukanye z’amaso. Ariko hari ibyakorwa ukoresha mudasobwa akirinda kurwara amaso.
Mumakuru dukesha imvaho nshya, ukoresha mudasobwa agomba kwirinda kuyishyira hafi cyane y’amaso, cyangwa kure cyane y’amaso. Ni ukuvuga ko agomba kuyishyira ahantu hari santimetero 45 cyangwa 50(cm) avuye ku maso ye.
Umuntu agomba kwicara neza adahengetse umutwe, kandi si byiza ko imashini iba iteganye ku murongo ugororotse n’amaso y’umuntu, ahubwo agomba kuyishyira hasi gato akamera nk’uwunamye igihe ayirebaho.
Urumuri rwa mudasobwa ntirukwiye guhindagurika, ni byiza ko umuntu akoresha urumuri ruke kandi agomba kureba niba amabara ari muri mudasobwa igihe ayikoreraho ibintu bitandukanye cyangwa ikindi yafunguye kuri mudasobwa ye adakabije, iyo akabije aba agomba kugabanywa.
Nyuma y’isaha cyangwa mbere yayo gato umuntu agomba kuvana amaso kuri mudasobwa nibura iminota itatu, mu gihe umuntu areba kuri mudasobwa aba agomba guhindura amaso gato akareba ku ruhande nibura buri minota 10.
Mu gihe umuntu ari kuri mudasobwa, agomba kandi gukomeza gukomanya ingohe kuko bituma imvubura z’amatembabuzi amaso akeneye ziza bityo amaso agakomeza kumera neza nta burwayi ahura nabwo. Hari kandi amazi yakorewe gushyirwa mu maso nayo arafasha mu gihe umuntu azi ko amara umwanya munini kuri mudasobwa.
Ni byiza kwirinda kuvuna amaso mu gihe umuntu asoma inyandiko zanditse mu nyuguti nto.
Niba habaho ikoreshwa cyane rya mudasobwa kandi kenshi, umuntu agomba kujya kwa muganga w’amaso nibura inshuro imwe mu mezi atandatu cyangwa se mu mwaka bitewe n’ubushobozi bwe, bityo bakamurebera niba nta maso arwaye.
Ku babishoboye hari udushashi twabugenewe tugurwa turinda urumuri rubi ruva kuri mudasobwa, hakaba ndetse n’amataratara muganga ashobora kwandikira umuntu, mu gihe amusanganye ikibazo cyo guhungabanywa n’urumuri rwa mudasobwa.
Abantu bakoresha mudasobwa bagomba kwitwararika mu mafunguro yabo ya buri munsi ntihaburemo imboga, by’umwihariko imboga ziribwa ari mbisi, kuko intungamubiri zazo zifasha cyane imikorere y’imitsi y’amaso.
Umuntu ukoresha mudasobwa agomba gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje nko guhindukiza ijosi, kunanura umugongo mu gihe amaze igihe kinini ari kuri mudasobwa.
Ubusanzwe nta muntu wifuza kurwara niyo bimugezeho usanga atanga amafaranga menshi ngo arengere ubuzima bwe, niyo mpamvu ari byiza rero kwirinda kuko biruta kwivuza.
Niba ushaka kugira ubuzima bwiza dore ibintu ukwiye :
1. Kugira isuku
Hari ibitaro batanze inama igira iti” bumwe mu buryo bw’ingenzi bwo kwirinda indwara cyangwa kuzanduza abandi” ni igukaraba intoki. Bimwe mu bintu bituma umuntu yandura ibicurane ni ukwikora ku zuru cyangwa ku maso, mu gihe intoki ze ziriho virus ibitera.
Uburyo bwiza bwo kubyirinda ni ugukaraba intoki buri gihe. Nanone kandi isuku ishobora gutuma n’indwara y’igikatu itaba icyorezo, urugero nk’umusonga ni indwara z’impiswi. Izo ndwara zihitana abana z’abana bari munsi y’imyaka itanu basaga miliyoni ebyiri buri mwaka.
Wari uziko gukaraba intoki byonyine bishobora kugabanya ubwandu bw’icyorezo cya ebora ?
• Ni ryari gukaraba intoki biba ari ngombwa cyane kugirango urinde ubuzima bwawe n’ubw’abandi?
• Nyuma yo kuva mu bwiherero
• Nyuma yo guhindurira cyangwa se umuvanye mubwiherero
• Mbese na nyuma yo komora igikomere
• Mbere yo gutegura ifunguro, kugabura na mbere yo kurya
• Nyuma yo gukora cyangwa kwipfuna
• Nyuma yo gukora ku matungo cyangwa ku myanda yayo
Nyuma yo guterura imyanda
2. Gukoresha amazi meza
Ujye ukoresha amazi meza yaba ayo kunywa, koza amenyo, koza ibyombo, kuronga ibiribwa no guteka, Ujye usuzuma niba ahantu hizewe.
Niba ukeka ko amazi ava mu itiyo ukoresha yanduye, jya ubanza uyateke mbere yo kuyakoresha cyangwa ushyiremo imiti yizewe.
Buri gihe ujye ubika amazi wasukuye mu bintu bifite isuku kandi bipfundikiye kugira ngo bitongera kwandura
3. Kurya indyo yuzuye
Ntushobora kugira ubuzima bwiza utarya neza. Kurya neza ni ukurya indyo yuzuye ni ukuvuga ikungahaye ku ntungamubiri . Jya urya umunyu, ibiribwa birimo isukari n’ibinure biri mu rugero kandi wirinde kugwa ivutu. Ifunguro ryawe ntirikaburemo imbuto n’imboga kandi ntugahorere indyo imwe. Aba benshi batekereza ko kurya indyo yuzuye ari ukuba uri umukire, ariko sibyo kuko ushobora kurya ibidahenze kandi ukabaho neza, kimwe n’uko ushobora kurya nabi kandi ukize.
4. Gukora siporo
Imyaka waba ufite iypo ariyo yose, ukeneye gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, kugirango ukomeze kumererwa neza. Muri iki gihe abantu benshi ntibagikora siporo ihagije.
Dore akamaro ka siporo
• Igufasha gusinzira neza
• Ituma unyeganyega ntugume hamwe
• Ikomeza imitsi n’amagufwa
• Ikurinda umubyibuho ukabije
• Ikurinda indwara yo kwiheba
• Ikurinda gupfa imburagihe
Hariho ingaruka ziterwa no kudakora siporo
• Kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri
• Umuvuduko ukabije w’amaraso ukabije
• Kugira ibinure byinshi mu mubiri
• Kurwara indwara ifata imitsi yo mu bwonko.
Umuntu ahitamo siporo akurikije imyaka afite , cyangwa uko ubuzima bwe bumeze. Byaba byiza rero ubanje kugisha inama mugangambere yo gutanmgira gukora siporo iyo ariyo yose.
5. Kuryama igihe gihagije
Igihe abantu baryama kigenda gitandukana
Abana b’impinja hafi ya bose bakenera kuryama amasaha ari hagati ya 16 na 18 ku munsi. Abana batangiye gutaguza bakaryama amasa 14, naho abari hafi gutangira ishuri bakaryama hagati ya 11 na 12. Abageze igihe cyo gutangira ishuri, muri rusange bakenera kuryaa amasaha nibura 10. Naho abakuze bagakenera kuryama hagati y’amasaha 7 na 8.
Nta muntu wagombye kumva ko amasaha ayo ariyo yose yaryama ntacyo aba atwaye. Ahubwo kuruhuka neza amasaha akwiriye biba byiza cyane kuruta.
Nushyira mu bikorwa ibintu tumaze kuvuga haruguru ubuzima bukanga bukakugora uzifashishe muganga.
Mugire ubuzima.
Diyabete ni indwara ibangamira cyane uyirwaye ndetse kugeza nanubu ikaba itaragira umuti wo kuyivura ngo ikire burundu, ni mururwo rwego twifuje kubakusanyiriza bimwe mubyo umuntu agomba gukora ngo ayirinde mu makuru dukesha igihe.com, ibi bintu 15 byagufasha kwirinda iyi ndwara ya Diyabete.
1. Buri gihe ni ngombwa kugenzura uko wiyongera ibiro
Umubyibuho ni yo mpamvu ya mbere y’indwara ya diyabete Hari ibintu bibiri rero umuntu akwiye gukora ngo ayirinde :
a) Kugenzura uko wiyongera ibiro wifashishije urutonde
rw’impuzandengo (BMI). Ibi bitanga ingaruka nziza mu kwirinda indwara ya diyabete n’izindi. Aha rero ni ngombwa kugenzura ibyo urya kandi na none ukarya ku rugero rukwiriye.
b) Niba ubona ibiro byawe bimaze kurenga, ni ngombwa kugira
gahunda yo kubigabanya. Kugabanya umubyibuho rero si ikintu cyoroshye, bisaba kwiyemeza ndetse n’ubufasha bw’inshuti n’abavandimwe.
Hari uburyo bwinshi umuntu yakoresha agabanya umubyibuho ukabije. Urugero:
1° Kwasa inkwi ukoresheje ishoka (indyabiti).
Ubushakashatsi bwerekanye ko iyo wasa inkwi igihe cy’isaha uba utakaje kilokalori 400 zishobora kubyarwa n’amagarama 44 y’ibinure. Ibi rero bigenda bigabanya umubyibuho kandi ku buryo budahenze.
2. Kumara nibura isaha yose woga mu kidendezi cy’amazi (piscine)
Bituma utakaza ingufu zingana na kilokalori 200 arizo zihwanye n’amagarama 22 y’ibinure byibitse mu mubiri. Ubu nabwo ni uburyo budahenze bwo kugabanya umubyibuho.
3. Kunywa amazi menshi akonje
Iyo unyoye amazi akonje, ni ngombwa ko umubiri utanga ubushyuhe kugira ngo ya mazi agere ku rugero rw’ubushyuhe bw’umubiri, ni ukuvuga dogere 37. Ubu bushyuhe buva mu gutwikwa kw’amasukari cyangwa urugimbu byibitse mu mubiri. Ibi bituma ya mavuta yatumye umubyibuho wiyongera agabanuka ari nabwo buryo bwo kugabanya uwo mubyibuho.
Urugero : Niba umuntu afashe ibirahuri 6 by’amazi akonje (kimwe gipima garama 250). Hazakoreshwa ibinure bingana iki ngo ubushyuhe bw’amazi buzamuke kuva kuri dogere 0 bugere kuri degere 37 z’ubumubiri ?
Igisubizo : Hakoreshejwe impine izwi mu butabire q = Mw x C x DT dusanga hazakoreshwa karoli 55 500 arizo zingana na kilokalori 55,5.
Izi kilokalori rero zitangwa n’amagarama 6 y’amavuta. Niba ibi ubikoze kabiri ku munsi umuntu atakaza garama 12. Ubu buryo tubonye bugabanya umubyibuho. Ariko ni ngombwa kugenzura ibyo urya kugira ngo udakuraho kandi usubizaho. Ni ukuvuga kugabanyaho 1/3 ku byo wari usanzwe urya, kugabanya umunyu wari usanzwe urya, kunywa litiro 2 z’amazi ku munsi ndetse no gufata ibyo kurya bikize ku myunyu ya potasiyumu, kalisiyumu na manyeziyumu.
2. Ni ngomwa kwitondera amavuta turya
Amavuta arakenewe mu mubiri. Atanga ubushyuhe kandi afasha mu iyubakwa ry’umubiri ndetse n’itembera ry’intungamubiri zimwe na zimwe. Aboneka cyane mu biribwa biva ku bihingwa n’ibiva ku nyamaswa nk’inyama n’amata.
Inama ni uko amavuta umuntu afata ku munsi atagombye kurenza 30 ku ijana ya za kalori zikenewe n’umubiri ku munsi. Kugirango ugere kuri iyi ntego rero ni ngombwa kugabanya amavuta ava ku nyamaswa n’ibiribwa bindi bikize ku mavuta (amafiriti, shokola, amandazi n’ibindi). Na none kandi ni ngombwa kwimenyereza ibiryo bidatekeshejwe amavuta.
3. Gabanya urugero rw’isukari icishijwe mu ruganda ufata
Hari inkomoko nyinshi y’amasukari. Ariko isukari icishijwe mu ruganda niyo ifata umwanya munini mu kongera indwara ya diyabete. Iyi sukari rero iboneka mu biribwa bimwe na bimwe n’ibinyobwa (imigati, amabombo, ibisuguti, fanta, imitobe, byeri n’ahandi) cyangwa abana bakayirya uko iri (kurigata). Ibi rero byongera kwigaragaza kwa diyabete y’ubwoko bwa 2. Ikindi kandi ni uko isukari yongera urugero rw’amavuta mu mubiri bigatera umubyibuho. Ni ngombwa rero gusimbuza iyi sukari ubuki, umutobe utongerewemo isukari cyangwa ibisheke bidaciye mu ruganda.
4. Ihatire kurya ibisukura umubiri (fibres)
Ibisukura umubiri (fibres) bifasha umubiri mu buryo bunyuranye :
Bikora nk’ umweyo mu rwungano ngogozi ku buryo byirukana imyanda yihisha mu mara ikaba yatera kanseri y’urura runini.
Bigabanya urugero rw’isukari yakagombye kugera mu maraso ivuye mu byo turiye (limiter l’absorption). Ibi bikagabanya ibyago byo kurwara diyabete.
Bigabanya urugero rw’amavuta yakagombye kugera mu maraso avuye mu byo turiye;
Bituma umwanda mukuru usohoka neza bigatuma twirinda indwara yitwa hémoroïde (soma emoroyide);
Bigabanya umubyibuho kuko bigabanya urugero rw’ibyo turya bigera mu maraso.
Ni ngombwa rero gukunda kurya imboga, imbuto ndetse n’ibinyampeke bidahinduye kugira ngo twunguke ibyiza by’ibi byo kurya. Ni ngombwa kutarenza garama 25 za fibres ku munsi.
5. Hagarika kunywa itabi
Guhagarika itabi bigabanya cyane kanseri n’indwara ya diyabete y’ubwoko bwa 2 byuririra ku itabi.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bahagarika itabi mbere y’imyaka 50 bagabanyaho icya kabiri ibyago byo gupfa mu myaka 15 ikurikiyeho. Ni ukuvuga ko abantu bahagarika itabi babaho igihe kirekire ugereranyije n’abakomeza kurinywa. Ikindi kandi umuntu umwe kuri babiri afite ibyago byo kurwara diyabete ugereranyije n’abatarinywa. Guhagarika itabi ntibikunda koroha bitewe n’akamenyero. Niyo mpamvu bisaba kwiyemeza ndetse n’ubufasha bw’inshuti, abavandimwe n’ab’umuryango.
6. Iga guhangana n’ikibazo cyo kunaniza ubwonko (stress)
Umunaniro w’ubwonko uterwa n’intekerezo kubera ibibazo, imiruho n’imihati duhura nabyo buri munsi. Uyu munaniro utera indwara ya diyabete akaba ari yo mpamvu ari ngombwa kumenya uburyo bwo guhangana n’uyu munaniro.
Uburyo bwiza rero bwo guhangana n’uyu munaniro ni ukugira umuntu uganiriza ibyawe wumva wisanzuyeho. Kugerageza gukora uturimo two kukurangaza no kukwibagiza nko gusenga, kuririmba, gutembera.
Na none kandi bisaba gukora imyitozo ngororamubiri : kugendagenda, kwiruka, kugenda ku igare, gusimbuka umugozi, koga mu mazi menshi (piscine), gukina umupira w’intoki. Ariko ikiruta byose ni ikiruhuko.
Ubu buryo bwo guhangana n’umunaniro bukoreshwa n’abantu birinda indwara ya diyabete. Ariko kandi n’abamaze kuyirwara bakeneye gukoresha ubu buryo ngo babane neza n’indwara.
7. Ni ngombwa gukora imyitozo ngororamubiri
Imyitozo ngororamubiri irakenewe mu kwirinda indwara ya diyabete y’ubwoko bwa 2 n’izindi ndwara ziyuririraho. Imyitozo ni ingenzi cyane kubera impamvu zikurikira :
Ifasha umubiri kugumana ibiro bikwiriye;
Yongera imikoreshereze y’umusemburo wa insuline kubera ko igabanya ubudahangarwa bw’umubiri kuri uwo musemburo;
Ifasha kugira ubuzima bwiza bw’umutima no kumva umubiri umerewe neza muri rusange;
Imyitozo irinda kwiyongera kwa kolesiterole (ibinure byinshi mu mitsi itembereza amaraso mu mubiri);
Imyitozo ngororamubiri igira akamaro ko kurinda kanseri y’amabere n’iy’urura runini.
Ubushakashatsi bwa Finnish Diabetes Prevention bwerekanye ko imyitozo ngororamubiri igabanyaho 58 % ibyago byo kurwara diyabete y’ubwoko bwa 2. Imyitozo yakagombye gukorwa nibura iminota 30 buri munsi kandi hashingiwe ku miterere y’umuntu (ubukuru cyangwa uko amerewe mu mubiri).
8. Ni ngombwa kwisuzumisha
Abantu benshi usanga babana n’indwara ya diyabete batabizi. Kuyisuzumisha bituma tumenya urugero rw’isukari iri mu maraso yacu bigatuma dukora ibishoboka byose ngo igume ku rugero rudateje umubiri ikibazo.
Ikindi kandi, kwisuzumisha bituma dutangira kwivuza hakiri kare igihe dusanze twaragize ibyago byo kurwara. Ibi bituma tuyifatirana bikadufasha kwirinda kurembywa nayo hakiri kare.
Ibi rero bireba buri wese ariko cyane cyane ba bantu bafite ibyago byinshi (haut risque) byo kurwara indwara ya diyabete.
9. Itondere inzoga (boissons alcolisées)
Inzoga zigira uruhare runini mu kwangiriza umubiri wacu. Inzoga zirabujijwe ku buryo budasubirwaho ku bantu :
Batwite;
Barwaye igifu, umwijima, impindura;
Ku bantu bakoresha umuti bita chloropromide igihe barwaye diyabete.
Kubera ko rero inzoga ishobora kongera umubyibuho, gutera indwara z’umutima, indwara z’umwijima, diyabete y’ubwoko bwa kabiri, n’izindi. Ni byiza rwose ko umuntu areka inzoga.
10. Konsa igihe kigenwe
Konsa igihe kirekire birinda umwana indwara ya diyabete y’ubwoko bwa mbere. Naho guha umwana amata y’inka igihe kitaragera bimwongerera ibyago byo kurwara diyabete y’ubwoko bwa mbere. Ubushakashatsi bwerekanye ko 50 % by’abana bahawe amata batarageza ku mezi ane y’ubukure barwara diyabete y’ubwoko bwa mbere.
Ni ngombwa rero uko bishobotse kose konsa umwana kugira ngo tumurinde ibyago byo kwandura iyi ndwara.
11. Ni ngombwa kwikingiza
Kwikingiza ni imwe mu nama zo kwirinda diyabete y’ubwoko bwa mbere. Hari ubwo diyabete y’ubwoko bwa mbere iterwa na virusi zishobora kwinjira mu mubiri zigatuma ubutaraga bwawo bwangiza ingirabuzima zikora umusemburo wa insuline.
Indwara zimwe na zimwe nk’umwijima uterwa na virusi, imbasa, iseru, amashamba n’izindi ziterwa na virusi zishobora gutuma turwara indwara ya diyabete y’ubwoko bwa mbere. Mu rwego rwo kuyirinda ni ngombwa kwikingiza izo ndwara.
12. Irinde ikintu cyose cyangiza umwijima
Bizwi neza ko umwijima ariwo kigega cy’umubiri. Mu mwijima hatunganirizwa ibintu byose bizanywe n’amaraso bivuye mu mara. Ni ngombwa :
Kudafata ibyo kurya bigora umwijima mu mirimo yawo : ibinyamavuta n’ibyubaka umubiri byinshi;
Kwirinda inzoga;
Kwirinda imiti imwe n’imwe, itabi, ndetse n’ibyo bongera mu byo turya (additifs chimiques).
Nitudakurikiza aya mabwiriza, inshingano zimwe na zimwe z’umwijima zizatakara kubera kunanizwa. Muri izo nshingano twavuga nk’iyo kubika isukari. Niba iyi nshingano y’umwijima idakozwe nk’uko bikwiriye, indwara ya diyabete ihita yigaragaza.
13. Hitamo neza
Kugira ubuzima bwiza bisaba guhitamo neza. Kuko ingaruka zo guhitamo kwacu ku by’ubuzima ntizigera kuri twe ubwacu gusa, ahubwo zigera no ku bana bacu. Ibintu by’akoko (hérédité) bigira uruhare mu kwanduza indwara ya diyabete. Niba rero tubayeho ubuzima bwiza bidufasha kwirinda indwara nka diyabete na none kandi tukaba tunayirinze abana bacu.
Ariko n’ubwo twaba tudafite abana, tugomba kwiyitaho tukagira ubuzima bwiza maze tukagira umusanzu dutanga mu kubaka isi yacu.
14. Menya ko byose ari uburozi, ariko...
" Menya ko byose ari uburozi ariko biterwa n’urugero ubifasheho", byavuzwe na Palsales.
Twabonye ko bimwe mu byo kurya n’ubwo wabifata ku rugero rwo hasi bitera ibibazo bikomeye ku buzima. Ariko mu mitekerereze y’uyu muhanga tubonye haruguru, yerekana ko n’ibyo kurya byiza ufashe ku rugero rurenze bihinduka uburozi.
" Ushobora kuba ukoresha ibyo kurya byiza, nyamara kubera ko urya ibyo kurya byinshi, ushobora kugira ibiro birenze bigatera ingaruka ku buzima harimo n’indwara ya diyabete,... kurya ibyo kurya byinshi n’ubwo byaba ari byiza, nabyo bishobora kwangiza ubuzima... tugomba kumenya ko dukwiriye kurya amoko anyuranye y’ibyo kurya (indyo yuzuye), birimo intungamubiri za ngombwa dukeneye, kandi na none tukirinda kurya byinshi no kunaniza umubiri. Mu bintu byose birebana n’ubuzima, kutarenza urugero ni rwo rufunguzo".
15. Ibyo kurya byawe bibe umuti wawe
“ Ibyo kurya byawe bibe umuti wawe kandi umuti wawe ube ibyo kurya”, byavuzwe na Hippocrate. Uyu muhanga mu buvuzi ari nawe dukesha igitekerezo cy’ubuvuzi yerekana ko ibyo kurya byacu bigomba kuba imiti yacu. Ibi rero bisaba guhitamo mu byo turya ibigirira imibiri yacu akamaro, bikaturinda indwara cyangwa se bikaba byanazikiza.
Ariko kuko abantu badahuje ubumenyi ku byerekeye imirire, ni ngombwa ko udasobanukiwe yumva ko afite ikibazo akegera uwamufasha muri uru rwego.
Birashoboka ko umuntu yica amategeko y’imirire abizi cyangwa atabizi ariko ingaruka ziba zimwe. Niyo mpamvu rero tugomba kwita ku nshingano yacu yo gushaka amakuru ku buzima, maze ibyo kurya byacu bikaba umuti wacu.
Kokombure ni urubuto rwera nk’ igihaza, rukaribwa nk’ imboga, kandi rukaribwa rutarashya kuko iyo ruhiye rukomera rugata amazi yarwo. Kokombure ishobora kureshya na santimetero 15 kugeza kuri 25 z’ uburebure, na santimetero 5 z’ ubugari. Kuba kokombure igizwe n’ mazi angana na 96% y’ biro byayo, bituma mu kurya kokombure imwe umuntu aba ameze nk’ unyoye ikirahure cy’ amazi. Ni ukuvuga ko umuntu uriye amagarama 250 ya kokombure aba afashemo amagarama 240 y’ amazi.
Uretse kuba kokombure ari ikiribwa kimara inzara, ni ikiribwa kinafitiye umumaro munini umubiri wacu mu kuwuvura indwara. Uku kuvura indwara kokombure ifite, ahanini bituruka ku kuba ifite imyunyungugu igabanya ubusharire mu mubiri( alicanisant) nka K (Potasiyumu), Ca(kalisiyumu), na Mg (Manyeziyumu) ndetse n’ izindi nkingira mubiri nka pinoresinol, lariciresinol n’ ibindi…..
Dore imwe mu mikorere ya kokombure ituma igira ubushobozi bwo kuvura indwara:
Kugabanya ubusharire mu maraso buterwa no kurya ibyo kurya bituruka ku matungo.
Gusukura umubiri ikanyuza imyanda mu ruhu ndetse no mu nkari.
Yihutisha gukorwa kw’ inkari no kuzisohora.
Itera kwituma neza bitewe no kuba ahanini igizwe n’ amazi, ikaba inafite ibikatsi
biyonga.
kubobeza uruhu,no gufata neza inzara n’ umusatsi bitewe n’uko ifite S(sufure).
Zimwe mu ndwara kokombure idufasha kuvura:
Indwara z’ uruhu nka Eczémas, dermatoses, psoriasis. Kokombure kandi nanone
ishobora gufasha uruhu rwangiritse bitewe no kubaburwa n’ imirasire y’ izuba ariko aha
igakoreshwa mu kuyishyira inyuma ku ruhu.
Indwara yo kwituma impatwe(constipation). Aha biterwa n’ uko kokombure itera
imbaraga amara mato n’amanini.
Indwara zo mu nteranyirizo z’ ingingo nka goute, aha ahanini kokombure ibiterwa n’ uko
ifite ya myunyungugu igabanya ubusharire mu maraso.
Umubyibuho w’ikirenga. Kuko ifite ibivumbikisho bike ikanarinda inzara, ibi bituma
kokombure igabanya umubyibuho.
Diabete. Kokombure ifasha abarwaye indwara y’ isukari nyinshi mu maraso(diabete).
Bitewe n’ uko ikennye ku isuka ariko ikaba ifite andi ma vitamin nka A, B1, C, E. bituma
igira uruhare mu kugabanya isukari mu maraso.
Kugabanya umunaniro w’ ikerenga no kurinda kanseri cyane cyane iy’ ibere, na
porositate.
Uburyo ikoreshwa:
Kokombure ishobora kuribwa ari mbisi nka salade igihe ishyizwemo amavuta ndetse n’
indimu, kimwe n’ uko yavangwa n’ izinzi mboga zikora salade.
Ishobora gutekwa nk’ izindi mboga zisazwe
Aho byavuye:
1. Santé par les aliments page 324
2. Diabetes prevention and treatment page 79
Ndayisaba Charles@agakiza.org
Epinari iri muri bimwe mu biribwa bikoreshwa nk’ imboga, ikaba ikungahaye cyane ku
ntungamubiri. Byongeye kandi ikaba inafite ibivumbikisho bingana na 22(kilocalories) mu magarama 100 zayo. Epinari, irusha poroteyine izindi mboga ku rugero rungana na 2.82%, ariko ikagira ibinyabisukari bingana na 0.8%, n’ amavuta angana na 0.35%.
Igitangaje kuri epinari:
Amagarama 100 zayo afite 2/3 bya vitamini A ikenewe n’ umubiri w’ umuntu ku munsi, akagira aside forike zikenewe zose, akagira ½ cya vitamini C ikenewe ku munsi, ¼ cya Mg (manyeziyumu) ndetse no hejuru ya ¼ y’ ubutare bukenewe ku munsi.
Ese epinari itumariye iki?
Gufata neza imboni y’ ijisho: inzobere mu buvuzi bw’ amaso ndetse n’ amatwi zo mu bitaro bya Massachusetts, zifatanyije na Univerisite ya Havard aho ni muri leta zunze ubumwe za Amerika, zagaragaje ko abantu bageze mu kigero cy’ imyaka 55 na 80 bafite akamenyero ko kurya izi mboga za epinari, baba bakizigamye imbaraga z’ amaso mu kureba (pas de dégénération maculaire). Ibi bikaba byerekana uburyo epinari ikenewe cyane cyane mu bantu bari hejuru y’ imyaka 50.
Kurinda kubura amaraso: epinari igira uruhare rurinini mu kurinda ukubura kw’
amaraso kuko ikize ku butare(fer) ku rugero rungana n’ amagarama 2.17 kuri garama 100 zayo. Uru rugero rukaba rurutaho gake urw’ ubutare buboneka mu nyama. Icyongeyeho kandi ni uko epinari kuba ikize kuri vitamin C, bituma ubu butare bwayo bwinjira neza mu mubiri.
Epinari igabanya urugimbu mu mubiri: ubushakashatsi bugaragaza ko proteyine za
epinari zibuza urugimu kwinjira mu mubiri, bityo bituma umuntu uyikoresha atarwara
indwara z’ imitsi.
2 Gukuza umwana uri mu nda: Kuko ikize kuri aside forike bituma iba mu biribwa
bituma habaho gukorwa k’ ubwonko bw’ umwana uri mu nda. Bityo ikaba ikenewe ku
bagore batwite.
Bitewe n’ uku gukungahara kuri vitamini C ndetse na vitamin A bituma epinari idufasha
mu kuvura indwara zo mu myanya ishizwe imyororokere, ndetse na kanseri cyane
cyane iyo mu muhogo.
Epinari idufasha mu kuvura indwara zandura by’ umwihariko nk’ igituntu igihe
dukoresha umutobe wayo.
Irakenewe ku bantu kakora siporo ndetse no ku bantu bagikura nk’ ingimbi n’
abangavu bitewe n’ uko ikize ku myunyungugu.
Uko ikoreshwa:
Ishobora gukoreshwa ari mbisi nka salade.
Ishobora gukarangwa mu mavuta nk’ izindi mboga zisanzwe.
Kunywa umutobe wayo ½ k’ ikirahure mbere yo kurya nabyo birashoboka.
Aho byavuye:
Tumenye kwivura vol.3 page 53
Santé par les aliments page 37, 364
Tubifurije kugira amagara mazima!
Martha@agakiza.org