Abaganga bayamanitse, amasengesho y’abera(...)

Kwamamaza

agakiza

Abaganga bayamanitse, amasengesho y’abera yarakoze! Ubuhamya bwa Nathan Imana yasubije ubuzima


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-24 06:33:36


Abaganga bayamanitse, amasengesho y’abera yarakoze! Ubuhamya bwa Nathan Imana yasubije ubuzima

Ku itariki ya 28 Mata umwaka w’2018, Nathan w’imyaka 21 ubwo yari atwaye imodoka atashye avuye gukina, imodoka ye yataye icyerekezo bitewe n’urubura rwari rwinshi. Ako kanya imodoka yahise igarama! Yari yangiritse cyane kuko umutwe we wari wakubise ku kirahure cy’imbere mu modoka. Mbere yuko Nathan agobotorwa muri yo, yari amaze hafi amasaha 5 ari aho.

Umuhinzi witwa Jim Bomberg aravuga uko yabonye Nathan ati” Abapolisi barambwiye ngo ningende ndebe ko yaba agihumeka, ndibuka ko numvishe ahumeka gahoro. Ndababwira nti "Ntekereza agihumeka umwuka w’abazima!” Nathan yari akonje cyane, ijosi ryari ryangiritse kandi yari yabyimbye ubwonko.

Aho yari yajyanywe kuvurirwa bahise bamwohereza ku bitaro byisumbuyeho mu gihe cy’iminota 20 yari amaze aho. Ku bitaro bahise bahamagara ababyeyi be, nk’uko mama we abisobanura muri aya magambo ati” Nabyukijwe na terefone yari irimo gusona, umwana yari mu cyumba cy’indembe! Mbere yuko nsohoka mu cyumba, nabanje kwinjira mu masengesho mbwira Imana nti’ Wahisemo ko bimera kuri ya, nanjye ndemera icyo ari cyo cyose wahisemo!”

Ise wa Natan avuga uko yashenguwe akimara kumva iyo nkuru y’inshamugongo, abisobanura muri aya magambo ati” Narapfukamye ndaboroga nkabo nta kiza nabonye mu buzima bwanjye!”

Terry na Lori, ababyeyi ba Nathan bahagurutse mu rugo berekeza ku bitaro muri Califonia mu majyepfo ya Dakota. Lori umuforomokazi w’imyaka 30, yambwiye uwari ushinzwe gukurikira igikorwa cyo kubaga Nathan kubawiza ukuri niba umuhungu wabo agifite amahirwe yo kubaho!

Lori ati” Yatubwiye ko umuhungu atameze neza, ko nibaramuka bamubaze kugira ngo ubwonko bwe bugaruke ku murongo ashobora gupa! Ni nk’aho yambwiye ati’Ntacyo ndibubashe kumarira umuhungu wawe” Icyo gihe yatubwiye ko atatwizeza niba Nathan ari bubeho iryo joro. Ise wa Nathan we byari byamurenze nk’uko abivuga ati” Nabwiye Imana ko ntabasha kwakira ibyo bintu, nti ntabwo namenya icyo gukora ni yo mpamvu nkwinginze unkirize umuhungu”

Mama we yongeye ati “Nazamuye ikiganza cyanjye ngishyira ku wari kubaga Nathan, ndamubwira nti wibagiwe ikintu kimwe, arambaza ati ni iki? Nti”Hari Imana yonyine!”

Amakuru yarasakaye mu mujyi ndetse n’ahandi ku isi hose ko Nathan yakoze impanuka, ibyatumye abantu bose bamusengera baba abo hirya no hino ku isi cyangwa abo hafi aho mu mujyi.

Mu gihe Nathan yari akiri muri Koma, mukuru we Justin yamuririmbiye indirimbo za gikristo, ari byo byakomezaga gutera imbaraga ko ibisubizo bya Nathan biri bube bizima. Uko yamuririmbiraga niko umuvuduko bwonko wagendaga ugabanuka ku kigero kiza, byari ibintu bitangaje! Nyuma y’ibyumweri bike, Lori yizeye Imana yiyumvamo ko akwiye kubwira abaganga bagakura Nathan ku byuma bimwongerera umwuka.

Ati”Mu byukuri njye nari nizeye ko Imana ishobora gukiza umwana wanjye, ariko abaganga bo bumvaga ko ubwonko budafite ubwo bushobozi bwo gukira ndetse no kuba yahumeka wenyine. Ubwo yavanwaga ku cyuma cyamwongereraga umwuka, icyo twabonye twese twaratunguwe tubonye Nathan yeguye umutwe ku gitanda agakorora, tubona ko azanzamutse! Yaravuze ngo “ Ndagukunda!”

Papa wa Nathan ati” Twese twari twizeye ko Yesu ashobora kumukiza, kandi birya byari igitangaza kuko abaganga ntibizeraga ko yazava mu byuma”. Nyuma y’ibyumweru byinshi, Nathan yavuye muri koma, ibintu byatunguye benshi kumubona yongeye kuvuga. Nyuma y’ameze menshi ari kwa muganga, Nathan yasubiye iwabo. Buri muntu wese yazaga kureba uwo muhungu wari upfuye ubu akaba ari muzima.

Ababyeyi ba Natha, ndetse na Nathan ubwe barashima Imana yo yumvise gusenga kw’abatagira shinge na rugero. Nathan agira ati” Ubwo nasubiraga mu rugo, ubwo natemberaga mu mujyi nahuraga n’abantu benshi banyirukankaho bampobera, barira, bashima Imana ko amasengesho yabo yasubijwe, nanjye ibyo ndabishimra Imana kuko yandokoye kubw’umugambi yari mfiteho ngomba kuzasohoza”.

“Mu mwijima mwinshi burya Imana iba igenzura byose, kandi yumva amasengesho y’abayubaha ikayasubiza kubw’ubuntu bwayo” Lori niko avuga. “Buri munsi mpora nshima Imana yo yatugaruriye umuhungu wacu, mpora mbyishimira buri munsi” Papa wa Nathan ni ko avuga.

Imana igihe cyose ni yo iba izi byose bitubaho, tugomba kuyizera dufite imitima iciye bugufi, tukamenya ko ari umubyeyi udukunda.

Source: The 700 Club

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?