Abahanga bagaragaje ko urusaku rw’ibinyabiziga(...)

Kwamamaza

agakiza

Abahanga bagaragaje ko urusaku rw’ibinyabiziga ruteza indwara za diyabete n’umutima


Yanditswe na: Ubwanditsi     2017-06-27 08:23:18


Abahanga bagaragaje ko urusaku rw’ibinyabiziga ruteza indwara za diyabete n’umutima

bahanga bavumbuye ko gutura mu gace gahoramo urusaku rw’ibinyabiziga bigira ingaruka mbi ku buzima ndetse bikongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima na diyabete.

Nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru topsante ngo urusaku rw’ibinyabiziga rwongera cyane ibyago byo kurwara indwara z’umutima na diyabete ndetse ruteza impfu nyinshi kuko abenshi umutima uhagarara kubera kubura umwuka mwiza wo guhumeka.

Ibyo byemejwe n’inyigo y’abashakashatsi bo mu Busuwisi yasohotse mu kinyamakuru cy’ubuzima La Revue medicale.

Kuva muri 2014, ikigo cy’ubushakashatsi cyo mu Busuwisi gikora ubushakashatsi ku nsanganyamatsiko zitandukanye, cyatangiye inyigo y’igihe kirekire mu kureba ingaruka z’urusaku rw’ibinyabiziga ku buzima bw’abantu.

Iyi nyigo yakorewe ku bantu 2631 bagerwaho n’urusaku rw’ibinyabiziga ku kigero gitandukanye.

Basanze ko nubwo urusaku rw’indege zo mu kirere na gari ya moshi zigira urusaku ariko ngo urusaku rw’ibinyabiziga byo mu muhanda rwo rurarenze kuko ari rwo ruzana ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

Icyo babonye ni uko ibyago byo gupfa mu buryo butunguranye n’umutima ugahagarara kubera kubura umwuka mwiza byiyongeraho 4% igihe cyose urusaku rw’ibinyabiziga rubasha kwinjira mu rugo ruba rwazamutseho 10 ku kigero bakoresha bapima urusaku (decibel).

Ikindi bwagaragaje ni uko urwo rusaku rw’ibinyabiziga rwongera umuvuduko ukabije w’amaraso ndetse n’umutima ukagira intege nke ku buryo utabasha kohereza amaraso akenewe mu bice by’umubiri.

Igihe umuntu yibasiwe n’umunaniro mu buryo buhoraho bigira ingaruka ku mikorere y’umusemburo witwa ‘insulin’ufasha umubiri gukoresha isukari ndetse imikorere y’umubiri igira ibibazo byakurura indwara zitandukanye biturutse ku kubura ibitotsi bya hato na hato.

Umushakashatsi Martin Röösli wo muri kaminuza ya Bâle akaba n’inzobere mu bumenyi bw’ibyorezo byibasira ibidukikije ari na we wayoboye ubwo bushakashatsi yagize ati « Mu bihe haba hariho urusaku rwa nijoro rumwe rukura abantu mu bitotsi nubwo twakumva ko ntacyo bitwaye, biriya nibyo bigira ingaruka ku buzima bwacu.”

Ubu bushakashatsi bwabo bwahuje n’ubundi bwari bwarasohotse bwo muri Kaminuza ya Dresde bwakozwe muri 2016 bugaragaza ko umutima uzirana n’urusaku rukabije.

source:igihe.com

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?