Amateka yaranze Sawuli wahindutse Pawulo(...)

Kwamamaza

agakiza

Amateka yaranze Sawuli wahindutse Pawulo uwahoze arenganya ubwoko bw’Imana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2019-06-11 15:15:54


Amateka yaranze Sawuli wahindutse Pawulo uwahoze arenganya ubwoko bw’Imana

Mu buzima bwa hano mu isi umuntu agira urugendo agomba kugenda rushobora kuba rugufi cyangwa rurerure gusa ntawugenda arungana n’urwundi. Uru rugendo muri rusange rwitwa ubuzima, ubuzima bushobora kuba bwiza cyangwa bubi, ibi bamwe babishingiraho bakavugako ubuzima ari ishuri umuntu agomba kwiga uhereye akiremwa ukagezai gupfa. Ibi byose iyo bifatanye bikora amateka, ukobyagenda kose inzira ya muntu igomba kubera abandi inyigisho uburyo rwose yitwaye agihumeka.

Bibiliya ivuga ubuzima n’imibereho itandukanye abantu bagiye babamo kuri uyu munsi akaba ari inyigisho kubantu benshi cyane abatuye isi mu buzima bwa Gikiristo.

Na none bibiliya itubwirako ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bikagira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya no kumuhanira gukiranuka. (2Timoteyo 3:16). Bibiliya ivuga kubantu benshi gusa reka tugaruke kubuzima bwaranze Sawuli waje guhinduka intumwa y’Imana akagira izina rishya akitwa intumwa Pawulo.

Uyu musore akaba ari muri bake bahinduriwe amazina n’Imana. Pawulo nk’umuntu wanditse ibitabo byinshi kimwe cya ½ kirenga cy’ibitabo bigize isezerano rishya ni ukuvuga ibitabo 14, ese yari muntu ki ? ese yabitewe niki ? ese yaba yarabyanditse mu gihe kingana ute ? Pawulo nkumwe mubarenganyaga ubwoko bw’Imana akaba yaranagaragaye mu iyicwa rya Sitefano intumwa ya Yesu wishwe atewe amabuye .

Pawulo wamwenyekanye mu rugomo n’iyica rubozo by’indengakamemere, yahindutse ute imbata ya Kristo uwo yarenganyirizaga abandi? Pawulo atandukaniyehe ni izindi ntumwa? Wakibaza uti amaherezo ya Pawulo ufite amateka atandukanye n’izindi ntumwa yabaye ayahe ? yadusigiye irihehe somo? Kimwe n’izindi ntumwa zose baziraga, kuvugira muruhame kandi bashize amanga ko Yesu kristo ko ari Umwana w’Imana.

Iyo habaye guhindura izina biba bisobanura na none ikintu gishya kibayeho ku buzima bw’umuntu. Ni ukuvuga imibereho itandukanye niya mbere, umuntu aba ahindutse icyaremwe gishya ndetse atangiye kugirana ubusabane n’Imana.

Mu isezerano rishya Bibiliya ivuga simoni wahinduriwe izina ubwo yakurikiraga Yesu hamwe na mwenese Adereya, aha Simoni yiswe petero(Kefa) Risobanuro urutare siwe wenyine haje no kubaho uwitwa Sawuli nawe yaje kwitwa Pawulo.

Sawuli ari wabaye Pawulo we yahinduriwe izina agiye kurenganya ubwoko rw’Imana ageze i Damasco kuri ubu akaba ari umurwa mukuru wa Siriya ku mugabane wa aziya. Uyu sawuli tuvugaho atandukanye nundi wabaye umwami wambere wa Isirayeli ahagana mu kinyejana cya 11 mbere yivuka rya Yesu, uyuwe akaba yarapfuye yiyahuye.

Pawulo uyu uvugwa ni umwe washinjaga abantu b’Imana ibinyoma murukiko i Yerusaremu nk’uko nawe abyivugira mu nzandiko yagiye yandika zitandukanye ko yabaje kuba umunyarugomo, umutukanyi, urenganya nyamara yakishijwe bugufi ari mu nzira ajyanye inzandiko yarakuye ku mutambyi mukuru azishyiriye abo mu masinagogi y’i Damasiko kugirango bajye bafata umuntu wese uvuga neza izina ry’ Yesu.
Ari mu rwo rugendo Yesu Kristo yaramusanze atungurwa n’umucyo mwinshi umuhuma amaso aho yamaze iminsi igera muri itatu atabona. (ibyakoz 9)

Pawulo yavukiye ahitwa i Taruso, usibye kuba yariyarize imigenzo y’idini ya kiyahudi ndetse akaba yari afite ubumenyi buhagije mu by’amategeko nawe nyuma yo guhinduka yarabyivugiye avuga ko hari impamvu nyinshi zamutera kuba yakiringira umubiri aho yavuzeko yabyawe ku munsi wa munani , akaba ari umwisirayeli, mu muryango wa Benjamini, akaba umuheburayo ndetse ku by’amategeko yari umufarisayo (Abafilipi3:4), akaba yarigishijwe n’umugabo w’umufarisayo witwaga Gamaliyeli, wari uzwi cyane w’umuhanga akaba n’umwigishamategeko. (ibyak 5:34).

Kimwe n’ubundi bushakashatsi bwose bwakozwe hagendewe ku ijambo rigaragara 1abakorinto 7:6-8 bigaragarako Pawulo atigeze agira umugore.
Urubuga twakuyeho aya makuru rugaragazako Pawulo yakoze igendo eshanu z’ivugabumwa nkuru gusa. Bibiliya mu isezerano rishya igaragazako Pawulo yakoze ingendo mu mijyi mirongo itanu, aho akaba yarabashije kwigisha abandi harimo Timoteyo na Yohana.

Pawulo yamaze imyaka itanu mu buroko akorerarmo ivuga butumwa aho yakubitiwe azira kuvuga ubutumwa. Yatangiye ivugabutumwa afite imyaka 31 apfa agize imyaka 66. nubwo ubushakashatsi butabivugaho kimwe ku gihe yaphiriye. Gusa http://www.biblestudy.org yemezako Pawulo yapfuye aciwe igihanga hagati y’ukwezi kwa Gatanu nukwa Gatandatu mu mwaka wa 68 nyuma ya Yesu ku ngoma y’Umwami Nero wategekaga i Roma, nawe waje gupfa yiyahuye.

Intumbero Pawulo yagize itwigisha iki mu rugendo rugana mu Ijuru ?

Gushaka ni ugushobora kandi umusaruro umuhinzi ateganya mu isarura niwo umutera umwete n’ imbaraga zo kubiba ibihe byose haba ku izuba ryinshi cyangwa mu mvura nyinshi. Kujya mu ijuru ni urugendo rwo mu bugingo, bisaba umunsi ku munsi ku menya aho umuntu avuye kugirango amenye niyo ajya.

Bibiliya igaragazako Pawulo yariyaramamaje kujya mu ijuru mu ubutumwa yatanze yagiye agaragaza zimwe mu ngeso mbi zamurangaga mbere hanyuma agashimangirako yaziretse aho yavuze ati ”nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera” (1timoteyo 1:13).
Na none yagaragaje impinduka zamubayeho avuga ati ” Nkiri umwana muto navugaga nk’umwana muto, ngatekereza nk’umwana muto nkibwira nk’umwana, ariko maze gukura mva mu by’ubwana” umukirisito akwiye kurangwa no kuva no kujya, kugira ibibi uvamo yinjira mu byiza bishimwa n’Imana.

Guhora atekereza u Bwami bw’ijuri ni kimwe mubyashoje Pawulo hamwe n’izindi ntumwa zose kwihanganira urupfu rw’agashinyaguro : Gucibwa ibihanga, gutwikwa bumva , kubambwa bumva no gukurwaho impu bumva bakababaga. Pawulo yagaragaje icyatumaga yirengagiza ipfunwe no gucunaguzwa ubwo yariyazanywe mu urukiko imbere y’umwami Agiripa kwisobanura yagize ati ” none mpagaritswe gucirwa urubanza, kuko niringira kuzabona ibyo Imana yazeranyije ba sogokuruza ” (ibyakozw 26:6).

Ubuzima bwa pawulo butwigisha guca bugufi no guhanga amaso ku Mana, Dusenga ibihe byose mu byiza no bibi kuko Imana ijya yemerako ko ibintu byose bigera kumuntu wayo igamije kumuhindura.

Ibitekerezo (4)

Gatete charles gedeon

8-07-2021    11:31

Nukuri ababagabo baritanze kuba dufite kristo akenshi mbona biva mubwitange ese birsshoboka ko natwe dushobora guhindurirwa amazina dukurikije urugero rwa paul

BIGIRIMANA Japhet

7-05-2021    13:32

NTAKURE CANE HABAHO IMANA IDAKURA UMUNTU MUGIHE YEMEYE UKWAKIRA YESU. BIZOBA BIRYOSHE PAUL ARIKUMWE NA STEFANO MWIJURU. IMANA IDUHE GUHINDUKA NATWE TUZE TUBONE PAUL STEFANO NABANDI BENSHI BIZEYE UMWAMI

Hatungimana Mertus

10-12-2020    15:46

Murakoze cane kubusobanuro bwiza.
Ariko ko harabantu mumyizerere yabo batizerubutatu butagatifu,bisunze Ahantu muvyakozwe nintumwa handitse ivya Filipo abatiza mwizina rya Yesu,mwebwe mubivugakwiki?nikoko yabatije mwizina rya Yesugusa?
Ahamdi ko Paulo yandikiye Timoteyo ngo kubwo kurwaragurika azojaranywa inzoga,Nibyo?Bisabanura gute?

Gilbert Manzi

26-07-2020    15:27

Amen,
Murakoze cyane Pawulo ndamukunda, ubutaha muzatubwire isano yari afitanye na Barinaba hamwe na Tito.

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?