Amwe mu magambo Billy Graham yagiye avuga(...)

Kwamamaza

agakiza

Amwe mu magambo Billy Graham yagiye avuga ashobora guhindura ubuzima bwawe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-02-23 12:44:00


Amwe mu magambo  Billy Graham  yagiye avuga ashobora guhindura ubuzima bwawe

Taliki ya 21 Gashyantare nibwo humvikanye cyane mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku isi, urupfu rw’umuvugabutumwa ukomeye , Billy Graham. Abantu benshi bagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa , ubwitange mu murimo w’Imana. Yagiye avuga amagambo adasanzwe kandi meza benshi bakingenderaho na bugingo ubu .

Ugenekereje mu Kinyarwanda ubu nibwo busobanuro bw’amagambo aboneka ku ifoto iri muri iyi nkuru akaba yaravuzwe na Graham ati “Sindi kujya mw’ Ijuru nk’umuntu wabwirije benshi ubutumwa bwiza cyangwa nk’umuntu wasomye Bibiliya cyane ahubwo ngana mw’ Ijuru meze nka cya gisambo cyavuze ku munota wa nyuma kiti, “Mwami unyibuke.”

Billy Graham yazirikanye umuhamagaro w’Imana wo kubwiriza ijambo ryayo ryibutsa abantu ko agakiza kabonerwa muri Yesu Kristo wenyine. Yakomeje gukorana ishyaka no kubaha Imana.
Mu magambo menshi, Billy Graham yavuze harimo menshi yagiye yandikwa n’ibitangaza makuru bitandukanye harimo n’ataranditswe .Kuko yari umukozi w’Imana uyoborwa n’Umwuka wera niyo mpamvu ibyo yavuze tubigereranya n’ijambo ry’Imana ryanyuze muri Graham.

Aya ni amwe mu magambo Graham yavuze ku bintu bigiye bitanduanye:

1.Ibyo Graham yavuze Ku gakiza

“Agakiza ni igikorwa cy’Imana. Imana niyo yagatangije, igaha ishusho, iragashyigikira”
“ Buri gihe agakiza ni inkuru nziza” Ni inkuru y’urukundo n’imbabazi by’Imana- kugirango umuntu abe mu muryango wayo, abane n’abantu bayo, kandi babe kure y’ingaruka z’icyaha-babashe kwigobotora ingoyi y’icyaha”

2.Ibyo Graham yavuze Kuri Yesu

“ Yesu yoroheje buri kintu ariko nitwe twabikomeje, yabwiraga abantu mu magambo make kandi buri munsi- yatangaga ubutumwa mu nkuru kugirango butazibagirana”
“Abantu benshi bagira ishyaka ryo gutunga Yesu nka kimwe bu bice by’ubuzima bwabo- bamwe babifata nk’aho ntagaciro bifite. Yesu kuri bamwe bamufata nk’ubwishingizi, ikintu umuntu abona cyageraho akacyibagirwa kugeza apfuye. Ibi bituma benshi badashobora kuba abigishwa ba Yesu”
Ibyiringiro by’amahoro adashira ni Yesu Kristo gusa.”

3.Ibyo Graham yavuze ku mutima

“ Ibyanditswe byera iyo bivugana n’umutima, ntabwo bisobanura umutima ukoze mu nyama. Ahubwo ni ukuvuga umuntu w’imbere. Umutima ni icyicaro cy’amarangamutima, aho gufata umwanzuro guturuka, icyicaro cy’ibyo wizera”
“ Ntukime Imana ikintu cyose kiri mu mutima wawe. Izi buri kimwe cyose kirimo, ariko ntishakako uguma kwikorera umubabaro wo mu mutima wawe cyangwa wizihize ibyishimo byo mu mutima wawe wenyine”
“ Mpamyako iyo umuntu ashatse Imana n’Umutima we wose , Imana iramwiyereka ubwayo mu nzira zimwe“
"Amarira umuntu yiririra ni ikimenyetso cy’intege nke ariko amarira umuntu aririra abandi ni ikimenyetso cy’imbaraga.”

4.Ibyo Graham yavuze ku kubabarira

“Imbabazi si ikintu cyoroshye, byumwihariko mu gihe uwo wizeraga aguhemukiye, ariko na none niba udashobora kwiga kubabarira ntabwo bizagukundira kugira uwo mu girirana icyizere”
“Ntidushobora guhora dusabira imbabazi ibyaha byacu buri gihe, maze twarangiza tukabisubiramo uretse ko Imana ibabarira ariko tugomba kureka ibyaha byose dukora niba twamenye aho bica, ahubwo tugahindukirira Kristo binyuze mu kwizera Imana nk’Umukiza.”
“Igihe Imana itubabariye kandi ikatwezaho ibyaha byacu, ihita ibyibagirwa.imbabazi zituma Imana ikuraho n’imitwaro yari ituremereye.”

5.Ibyo Graham yavuze kuri bibiliya

“Bibiliya ni inzu y’ibitabo- bimwe ni binini , ibindi ni bito, byanditswe mu myaka myinshi ya kera byandikwa n’abanditsi benshi. Buri kimwe, ndetse n’umwanditsi wacyo kirimo Umwuka w’Imana.”
“Igikorwa gikomeye cyo gusoma bibiliya kizahanagura ibibi byose biri mu bwonko no mu mutima.Ntukagire icyo wemerera ngo gifate umwanya mu byo wirirwamo buri munsi.”
“Nize akamaro ka bibiliya, ituma nizera n’umutima wanjye wose ibyari birimo.Yampindukiye inkota yo mu ntoki imenagura imitima y’abantu, ibayobora ku mwami Yesu Kristo.”

6.Ibyo Graham yavuze k’ Umwuka Wera

“Kwemeza umuntu ni inshingano y’Umwuka Wera, guca imanza bikaba inshingano ireba Imana ariko njye inshingano yanjye ni ugukunda.”

“Bibiliya igaragaza neza ko Umwuka Wera ari uw’Imana ubwayo.”
“Umwuka Wera utanga umudendezo ku bakristo,ukayobora abakozi, ugahugura abigisha, ugaha imbaraga ijambo ,ugatanga imbuto zo kwizera. Utuma bihinduka bishya muri Kristo.”
“Iyo uzi Kristo, ntushobora gusaba Umwuka Wera ngo aze mu buzima bwawe, ahubwo aba ahari ntagushidikanya, n’ubwo ushobora kumva ko adahari. Ntukwiye gushidikanya ku Mwuka Wera ugendeye ku marangamutima yawe cyangwa ubundi bwoko bwose bw’Umwuka.”

7.Icyo Graham yavuze ku buzima bw’Iteka

“ijuru ribaho ,n’ikuzimu habaho n’ubuzima bw’iteka bubaho ariko turabivuga bigahita biguruka, tukabyibagirwa”
“ Imana ishobora guteza ubwoba bwo mu mutima w’umuntu kugira ngo yite cyane ku kuri k’ubuzima bw’Iteka, amenye urubanza rw’Imana ruzabaho, n’ukuri ku buzima bwayo buhoraho.”
“Ubuzima ni icyumba cyuzuyemo amahirwe yatuma dutegura ubuzima bw’iteka”

Mu gihe yizihizaga Isabukuru y’imyaka 95 bamubajije ibintu 3 Yakora aramutse yongerewe imyaka yo kubaho arabasubiza ati "Icya mbere sinicuza igihe maze ariko uwanyongerera igihe cyo kubaho nakora ibintu 3: 1.Nasenga,2 Nasenga, 3.Nasenga, Gusenga bikwiye kuba imibereho y’ubuzima bwacu,Ntibigira ingengabihe ahubwo bihoraho.

Amagambo ya nyuma yavuze akwiye kwigisha abakristo benshi.Yaravuze ngo “I am looking forward for seeing God face to face Ugenekereje bisobanuye ko asiganirwa kubona Imana amaso Ku maso. Ibi nibyo byiringiro abera dukwiye kugendana.”

Ismael@Agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?