Gaby Kamanzi yatangije ’Vocal Coaching’ mu(...)

Kwamamaza

agakiza

Gaby Kamanzi yatangije ’Vocal Coaching’ mu gutoza abantu ku buntu kuririmba neza mu majwi azira amakaraza-VIDEO


Yanditswe na: Ubwanditsi     2020-11-25 02:42:18


Gaby Kamanzi yatangije ’Vocal Coaching’ mu gutoza abantu ku buntu kuririmba neza mu majwi azira amakaraza-VIDEO

Umuhanzikazi Gaby Irene Kamanzi bahimbye ’Miss Gospel’ na ’Queen Gospel’ kubera ubuhanga bwe mu miririmbire busemburwa n’ijwi rye ryiza, aho benshi bamushyira ku isonga mu bahanzikazi ba Gospel baririmba neza, kuri ubu yatangije gahunda nshya ’Vocal Coaching’ yo gutoza ku buntu buri wese ubyifuza uko baririmba neza kandi mu majwi meza.

Ubwo yari afite imyaka 8 y’amavuko ni bwo Gaby Kamanzi yatangiye gukunda cyane umuziki, aho igihe kinini yabaga arimo kureba Televiziyo, indirimbo yose abonyeho agahita ayifata mu mutwe ako kanya, ati "Byari binyoroheye guhita nyisubiramo uko yakabaye". Yakomeje gukunda umuziki kugeza ubwo atangiye guhimba indirimbo ze bwite. Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zinyuranye harimo izamenyekanye by’ikirenga nka ’Amahoro’ yamukinguriye umuryango wo kumenyekana, ’Wowe’, ’Ungirira neza’, ’Neema ya Goligota’, ’Arankunda’, n’izindi nyinshi.

REBA HANO ’ARANKUNDA’ INDIRIMBO YA GABY KAMANZI

Mu muziki amazemo igihe kitari gito, amaze gutwara ibihembo bitandukanye kandi bikomeye birimo Salax Award, Groove Awards, Sifa Reward, n’ibindi. Amaze gutumirwa hirya no hino ku Isi, yaba muri Afrika, i Burayi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo atekereje uburyo Imana yamugiriye neza ikamuha impano yo kuririmba ndetse iyo mpano ikaba imaze guhembura benshi, Gaby Kamanzi abishimira Imana mu buryo bukomeye, ati "Ndashima Imana ko ariyo yampaye iyi mpano. Kandi ikaba yarampamagaye, ikanabana nanjye kuva igihe natangiriye kuririmba, ndayishimira ubuntu bwayo".

Nkuko tubikesha InyaRwanda.com, Gaby Kamanzi yadusangije uko yinjiye mu muziki n’uko impano yo kuririmba yagiye yaguka muri we anaduhishurira ko kuririmba abikomora ku babyeyi be. Ati "Mfite imyaka 8, 9 gutyo, igihe cyose narebaga indirimbo kuri TV, nahitaga nyifata ako kanya, mu mutwe, byari binyoroheye cyane guhita nyisubiramo uko yakabaye!. Hanyuma, nakuze mbona umubyeyi wanjye Papa utakiriho, aririmbisha muri Chorale mu materaniro, noneho twagera mu rugo, akatwigisha indirimbo zo muri chorale nyine, agakunda no kuzumva mu rugo".

Yakomeje avuga ko nyina ari umuhanzikazi w’umuhanga mu njyana Gakondo aho kera yakundaga kuririmbira abageni mu bukwe. Ati "Hari umunsi yagarutse (Papa) mu rugo avuye mu rugendo rw’akazi hanze, azanye Synthétiseur (Piano), muri macye, yakundaga kuririmba cyane; ni byinshi namuvugaho namubonyeho byerekana ko yari abizi kandi yarabikundaga,...Maman yakundaga kutwigisha indirimbo nyinshi mu rugo, yakundaga kuririmbisha mu mihango yo Gusaba cyangwa Gutwikurura mu njyana ya Kinyarwanda. Muri macye, impano yanjye nayikuye ku babyeyi banjye".

Ni irihe banga Gaby Kamanzi akoresha kugira ngo aririmbe neza ?

Gaby Kamanzi yavuze ko nta mahugurwa yigeze yitabira ajyanye no kuririmba ahubwo ko ari impano yiherewe n’Imana, ati "Nta training nigeze mfata z’umuziki". Yavuze ko kuririmba ari ibintu akunda cyane, ati "Mbere na mbere, ndabikunda cyane, kuririmba kuri njye ni Passion". Twamubajije ibanga akoresha kugira ngo ahore ari ku isonga mu baririmba neza, ati "Ikindi, imyaka myinshi maze ndirimba, no guhora nibwira ko ngomba kuririmba neza kurushaho, buri munsi, nkagira umwete wo kuririmba neza no gutoza ijwi uko mbishoboye. Ni byinshi navuga, ariko ibyo ni byo by’ingenzi".

Gaby yanze kwihererana ubuhanga afite mu kuririmba yiyemeza kubusangiza abandi

Aganira na InyaRwanda.com, Gaby Kamanzi yabanje gusobanura igikorwa aherutse gutangiza icyo ari cyo, avuga ko atari ukwigisha abantu kuririmba ahubwo ari ukubatoza no kubahugura, ati "Ntabwo nabyita kwigisha, mbyita Coaching, cyangwa se kuyobora umuntu kugira ngo aririmbe neza kurushaho, kumugira inama y’ukuntu yabikora neza kurushaho, cyangwa se na none, kumukosora,..."

Asobanura uko yagize iki gitekerezo, yagize ati "Nayitekereje, mbere na mbere kubera ko ari Passion yanjye, nkunda Music cyane nkanakunda kuririmba cyane; ikindi, ni uko ari ibintu byari bindimo kuva cyera, aho nsengera Restoration Church/ Kimisagara, nkaba ndirimba muri Shekinah Worship Team, mpora nisanga ndi kugira inama abaririmbyi, nkisanga ndi gukosora amajwi, nkanabasha kumenya icyo buri muririmbyi akeneye gukora kugira ngo aririmbe neza kurushaho".

Gaby arashimirwa na benshi ku gikorwa yatangije cyo gutoza abantu kuririmba neza

Gaby Kamanzi ufashwa mu muziki we na kompanyi yitwa Moriah Entertainment Group ireberera inyungu ze, yavuze ko atangiye ’Vocal Coaching’ nyuma yo kubona benshi bamusaba kubahugura no kubatoza mu bijyanye n’imiririmbire, ati "Na none ni uko akenshi, abantu bakunze kunsaba kubibafashamo, ni na kenshi nahuraga n’abantu, nyuma y’ama Concerts bakansaba kubibafashamo...Ntabwo mbifata nk’ibisanzwe, ni ubuntu bw’Imana nagiriwe kugira ngo abantu bumve ko hari ikintu nabafasha."

Gufasha abantu mu bijyanye n’imiririmbire, uyu muhanzikazi ari kubikora yifashishije urubuga rwa Youtube kuri shene ye yitwa ’Gaby Kamanzi’. Isomo rya mbere yanyujijeho, ryashyizwe kuri iyi shene kuwa 19/11/2020. Rifite umutwe w’amagambo ugira uti "Vocal Coaching EP1: Wifuza kuririmba neza kurushaho? Uko wabigenza ukaririmba neza?" Birebe hano". Abantu 110 bamaze kugaragaza ko babyishimiye cyane, naho umuntu umwe gusa ni we wagaragaje ko atabikunze.

Abantu banyuranye barenga 32 bagaragaje ko bishimiye cyane iyi gahunda nshya ya Gaby mu butumwa banyujije kuri Youtube ahatangirwa ibitekerezo. Kayfesi Paci ati "Initiative nziza Gaby, aha ubaye pionnere muri ino domaine, Imana iguhe umugisha". Shengero Joy we yagize ati "Gaby urakoze cyane nshuti, uradufashije nkanjye rwose ndumva ngiye kubimenya kubera wowe". Umuhanzikazi Dinah Uwera we yagize ati "Urakoze cyane uru rugendo niturugendanamo neza bizaba byiza kurushaho". Ninsiima ati "Ni amahirwe kuba tugufite Gaby".

Gaby yavuze ko buri wa Gatanu ari bwo azajya ashyira Video nshya kuri Youtube, ati

"Ubwo bufasha mu miririmbire cyangwa Vocal Coaching, ubu nyikorera kuri Youtube channel yanjye, niho natangiriye, kandi nzi ko ari uburyo bugezweho muri iki gihe bwo kugeza ku bantu benshi ubwo bufasha, kandi icyarimwe. Maze gukora Video imwe kugeza ubu, ariko gahunda ukuntu iteye, nzajya nshiraho Video imwe kuri youtube channel yanjye buri wa Gatanu w’icyumweru".

Gaby Kamanzi yatangije ’Vocal Coaching’ nk’itafari rye mu guteza imbere muzika nyarwanda

Gaby Kamanzi yavuze ko hari abantu basanzwe ari abahanzi bazungukira byinshi muri iyi gahunda ye nshya, ati "Nk’uko nabivuze ruguru, ni ubufasha, kandi ku muntu wumva abikeneye. Hari n’abandi baririmba, batazi ibintu bimwe na bimwe ko ari bibi mu miririmbire yabo, bakaba bazabimenya bakurikiye Videos zanjye kuri Youtube. Bitewe n’ibyo nagiye mbona muri iyi myaka myinshi maze ndirimba, nshobora kubagira inama y’ibyo bakora, n’ibyo bareka kugira ngo baririmbe neza kurushaho, n’ubwo buri muntu aba afite ijwi rye rifite uko riteye bitandukanye n’iry’undi".

Yabajijwe niba umuntu utazi kuririmba ashobora gukurikira impuguro ze akavamo umuhanzi/umuhanzikazi uri ku rwego rwo hejuru mu miririmbire, asubiza ko ari ibintu bishoboka cyane. Yongeyeho ko ubufasha ari gutanga magingo aya ari ubw’abantu basanzwe ari abaririmbyi, gusa n’abandi ngo arabazirikana cyane. Ati "Yego birashoboka, ariko birasaba gukurikiranwa cyane, uretse ko muri rusange, haba hakenewe impano yo kuririmba; kandi ubu bufasha, ni ubw’abantu basanzwe ari abaririmbyi, bitavuze ko ko n’abatari abaririmbyi tutazabafasha, nabyo bizaza".

Yavuze ko mu minsi iri imbere ateganya kuzajya ahugura umuririmbyi ku giti cye, ati "Kugeza ubu, biracyari mu myiteguro, kugira ngo nzatangire kujya mfasha umuririmbyi ku giti cye, muzamenyeshwa gahunda neza mu minsi iza. Gusa, ubu ni kuri YouTube gusa". Yavuze kandi ko iyi gahunda itazamubuza gukomeza gukora umuziki, ahishura ko hari indirimbo nshya ari kwitegura gushyira hanze, ati "Hari indirimbo nshya y’amashusho, ndi gutegura, vuba cyane izabageraho".

Yatumiye abantu mu kiganiro akorera ku rubuga rwa Instagram buri wa Kane kuri konti ye yitwa @gabykamanzi ati "Ikindi, mfite ikiganiro njya nkora LIVE kuri Instagram buri wa Kane kuva saa tatu z’ijoro, kugira ngo nganirize inshuti zanjye. Ubwo ndabatumiye mwese!" Yavuze ko hari n’indi gahunda agira yo kuramya Imana, ibera kuri shene ye ya Youtube, akaba ari gahunda yise ’Live worship session’. Nta munsi wihariye ifite, ari naho yahereye asaba abakunzi be guhora biteguye kuko abahishiye byinshi.

Mu gusoza ikiganiro, Gaby Kamanzi yasabye abantu kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo bajye bakurikira umunsi ku wundi ibyo abategurira. Yabasabye gushaka shene ya Youtube yitwa Gaby Kamanzi, bagakora ’Subscribe’ ndetse bagakanda ku kazogera kugira ngo ntihazagire ucikanwa n’ibyiza abategurira.

Gaby Kamanzi yiyemeje gufasha abantu bose bashaka kumenya kuririmba neza

REBA HANO GABY KAMANZI MURI ’VOCAL COACHING EP1’ MU GUTOZA ABANTU UKO BARIRIMBA NEZA KURUSHAHO

Source: Inyarwanda.com

Daniel@Agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?