Ibyabereye muri Afuganisitani ngo bishobora(...)

Kwamamaza

agakiza

Ibyabereye muri Afuganisitani ngo bishobora gutuma intagondwa zirushaho gutoteza abakristo muri Irac


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-23 09:02:26


Ibyabereye muri Afuganisitani ngo bishobora gutuma intagondwa zirushaho gutoteza abakristo muri Irac

Kuba Abatalibani barigaruriye Afuganisitani biri gutera ingufu intagondwa z’abayisilamu muri Irake, bigatuma "Barushaho gutoteza" Abakristo, nk’uko umwe mu basenyeri bakuru b’Abagatolika bo mu Burasirazuba bwo Hagati yabitanzemo impuruza.

Bashar Warda, Arkiyepiskopi wa Kiliziya Gatolika y’Abakaludaya(Chaldean Catholic Church), yabitangarije Aid to the Church in Need (ACN).

Arkiyepiskopi Warda ubarizwa mu murwa mukuru wa Kurdistan Erbil, muri Irake yatangarije umuryango utabara imbabare ko ibintu biherutse kubera muri Afuganisitani byateye imbaraga intagondwa muri Irake.

Ati: "Afuganisitani na Iraki ni ahantu hatandukanye cyane. Ariko kwigarurira igihugu n’abatalibani rwose biratera inkunga abashyigikiye ubutegetsi nk’ubwo".

Arkiyepiskopi yaburiye ko intagondwa zigendera ku matwara akazi ya cy’Islamu, ko zikomeje gukora muri iki gihugu kandi ko zishobora gusubira ku butegetsi muri Irake na Siriya.

Arkiyepiskopi Warda yagize icyo avuga ku itangazo rya Perezida Joe Biden ko muri Nyakanga azavana ingabo za America ziri mu ntambara muri Irake mu mpera z’uyu mwaka, akavuga ko umutekano muke ushobora kugira ingaruka mbi ku bakirisito no ku yindi mirya ya gikristo.

Ati "Icyo amateka yacu yatwigishije, cyane cyane amateka yacu ya vuba, ni uko mu gihe icyo ari cyo cyose cy’umutekano muke n’amakimbirane Abakristo ari bo baba bababaye mbere y’abandi."

Arkiyepiskopi akomeza agira ati: "Rero, ku mpinduka zose z’uruhare rw’Amerika igira muri Irake, zitera kwiyongera mu guhungabana kw’abakristo, rwose dufite impungenge ko ibyo byatuma abantu batotezwa bakomeza gutotezwa kurushaho."

Abagiraneza, benedata bab’Abakristo batotezwa, ’Open Doors’ na bo bagaragaje ko ibintu byifashe nabi ku bakristo bo muri Irake.

Ishami ry’abagiraneza ry’Ubwongereza ryibajije ku busabe bwa Minisitiri w’intebe wa Irake, Mustafa al-Khadhimi, uvuga ko hari umutekano ku bakristo b’abanyayirake, bityo ko miliyoni(y’abakristo) bahunze iki gihugu mu myaka yashize bashobora gusubira mu rugo nta mpungenge!

Umufatanyabikorwa wa ’Open Doors’ ukorera muri Irake yatangaje ko muri iki gihugu hakiri akaga gakomeye ku bakristo, kandi ko bafite amahirwe make.

Padiri Behnam Benoka yagize ati:"Ni gute abakristo bashobora gusubira muri Irake, mu gihe benshi bakiri mu bihe bigoye kandi bahura n’itotezwa riturutse ku mitwe y’Abasuni n’Abashiya?"

’Open Doors’ ivuga ko nyuma yo gutsindwa kwa Leta ya Kisilamu mu 2017 abakirisito bamwe basubiye muri Irake, ariko bakabona bike mu buryo bwa serivisi z’ibanze, akazi, cyangwa umutekano.

Raporo ikagaragaza ko hakiri Leta ya kisilamu (IS) ndetse n’inyeshyamba zikiri kurwanira ubutegetsi. Umuryango utabara imbabare uvuga ko rimwe na rimwe abakristo batahuka basanga ingo zabo zidafite umutekano, kandi bagasanga zaratuwe n’abantu batazi.

Raporo ya ’Open Doors’ igira iti: "Imyaka myinshi y’intambara n’amakimbirane byatumye abakristo bo muri Irake bagera kuri 90 ku ijana by’abakristo baho bava mu gihugu cyabo: Ubwo ni abaturage bagera kuri miliyoni 1.5, naho 175.000 mu 2021 bo uyu mwaka uzashira ari bo bahunze igihugu".

Source: ChristianToday.com

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?