Isomere ubuhamya bwa Pastor Desiré Habyarimana

Isomere ubuhamya bwa Pastor Desiré Habyarimana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2012-08-13 15:05:28


Isomere ubuhamya bwa Pastor Desiré Habyarimana

Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda- Darlène, dufite abana babiri Divin na Dan nkora umurimo w’ Ubushumba nkorera umurimo w’ Imana mw’ itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda) Kicukiro- Rwanda.

Navutse ku babyeyi 2 ariko babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari bakijijwe, hanyuma Mama yatinze gutwita amara hafi imyaka 5. Uko gutinda kubyara byamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo gukubitwa cyane kuko Papa yanywaga inzoga nyinshi cyane, ari umusinzi ukomeye, ntacyo amarira umuryango kandi akabyara buri gihe. Ibyo byatumye Mama yiyahuza inzoga n’itabi ngo arebe ko yagira amahoro ariko ntayo yari afite kuko nta mahoro y’ umunyabyaha.

Mama aho atwariye inda nyuma y’imyaka 5 yamumereye nabi, avira ku nda bituma kwa Muganga bamubwira ko nta mwana uri mu nda. Hageze kubyara ababyeyi baramuherekeje bagiye kureba kuko bari bazi ko nta mwana uri mu nda, ari inda y’ibitekerezo ariko agiye kubona abona abyaye umwana ariwe jyewe, niyo mpamvu nitwa Desiré kuko bambyaye banshaka cyane hanyuma banyita Habyarimana kuko bambonye ku bw’ Imana barahebye urumva ko ari uwavutse ku bw’ Imana nyine.

Bibiliya ivuga ngo utaraba urusoro munda ya Mama wawe nari naragutoranije kuba umuhanuzi uhanurira amahanga Yeremiya 1:4-10 Dawidi nawe ngo iminsi yanjye wayimenye hatarabamo n’umwe kandi turi abo Imana yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu ngo tuyigenderemo. Ebefeso 2:10.

Twabaga mu bukene bwinshi kuko ndibuka ko navukiye mu nzu y’ibyatsi kandi ubuzima bwacu bwari uguca incuro kuko tutabona ibyo turya. Nakuranye umubabaro mwinshi kuko nta cyiza nabonaga iwacu, byahoraga ari induru no kurwana n’ubusinzi hamwe n’urugomo rutandukanye.

Jye natangiye kwikorera umutwaro wo kurera abana 8 tuvukana ndi muto ku buryo bw’uko natangiye gucira incuro abo tuvukana mfite imyaka 9 byageze ku myaka 10 ntagishaka kubaho numva gupfa bindutira kubaho kuko nta rukundo rwa Mama cyangwa rwa Papa nigeze.

Icyo gihe nasekaga ari uko nibagiwe kuko nabonaga nta burenganzira na bumwe mfite bwo kubaho, ariko muri icyo gihe natekerezaga ibyo kwiyahura bitewe n’umubabaro wari umaze kundenga. Niho Yesu yamfashe, abantu twari duturanye babwiriza ubutumwa ndakizwa aho hari 1986 nyuma maze gukizwa ntangira gusengera Papa na Mama nabo tuvukana.

Nyuma y’imyaka 2 nkijijwe, Mama yarakijijwe Imana iramubohora, hashize indi umwaka 1 Papa nawe arakizwa, abana tuvukana bose barakizwa ahari umubabaro hahinduka ibyishimo, iwacu turasenga bigenda neza.

Hanyuma Imana ibwira ababyeyi ko mu bana bafite batangamo kimwe mw’icyumi basanga ari jye bakwiye gutanga. Kuva icyo gihe nimutse iwacu njya kuba ku rusengero mbana n’abapasiteri. Aho hantu Imana yarahansanze ibwira byinshi ku buzima bwanjye, kuko kubana n’abakozi b’Imana bizana umugisha ukomeye cyane ; buri gihe bansabiraga umugisha kuko nari umukozi w’Imana uhamagawe ari umwana kandi atanzweho kimwe mw’icumi.

Ntibyatinze Imana itangira kuntuma ahantu henshi hatandukanye, ariko ubwo hari harabaye intambara i Burundi, aho twari dutuye ku buryo bw’uko buri bwoko bwarituranaga ubwo rero kugira Imana igutume mu bo mudahuje ubwoko wemere ugende wabaga uzi ko bishoboka ko utagaruka, ariko kuko wumviye Imana ukagenda Imana ikakurokora twarokotse impfu nyinshi kubw’ Umwami Imana twahaze amagara kugira ijambo ry’ Imana rivugwe, ariko Imana idufukisha ihema ryayo none turacyakorera Imana. Amen.

Nyuma muri 1994 ntangira noneho ivugabutumwa ku mugaragaro tunyura ku mibiri y’abapfuye ariko tugakorera Imana. Ubwo nimutse aho nari ntumye muri Nord, Imana intuma muri Sud aho naho nahaboneye ukuboko kw’ Imana kuko kari akarere kaboshye cyane ariko twabonye impinduka ikomeye abantu barakizwa ntangura kuba encadreur w’abanyeshuli, nkabwiriza n’ abanyururu, abasirikare, abakozi ba leta benshi barakizwa cyane.

Icyo gihe Imana yari yarampaye akazi ka leta mu bigo by’amashuri abanza (inspection cantonale) kugirango mbashe kubwiriza aba fonctionnaire bari muri ako gace kuko nta bantu bize baharangwaga ariko nahavuye hari abakijijwe benshi. Ariko Imana yari yarambwiye iti " singuhaye akazi kugira utungwe n’umushahara, ahubwo ni ukugira ngo ubwirize abantu bakizwe, ibindi nzagutunga uko byari bisanzwe."
Ntabwo nigeze mpanga amaso umushahara ariko umugisha w’ Imana narawubonaga buri gihe. Iyo ukoze iby’ Imana neza nayo ikora ibyawe.

Imana yaje kumbwira ko igiye kuntuma mu mahanga ya kure. Sinahise mbyemera kuko n’ubwo nari gukorera Imana, nibukaga umuryango nasize bari mu bukene bukabije nkagira agahinda, nkumva nzakorera Imana ariko nshaka n’uko abo bantu babaho ariko bimwe mu byo nifuza gukora Imana yarabyanze integeka kuyikorera kuko bantanzeho kimwe mw’icumi. Ubwo nabanje kurwana Imana impanisha inkoni ibabaza ntabona umwanya wo gusobanura, ariko iyo Imana igufiteho umugambi ntaho wayicikira.

Nyuma yo kunyura mu bibazo bitandukanye, Imana yatangiye kuntuma muri Tanzania naho mpigishirizwa byinshi mu byo gukorera Imana, nyuma Imana inzana gukorera umurimo w’ Imana mu Rwanda, nyuma yaho nakoreye ivugabutumwa mu bihugu byinshi bitandukanye aho Imana intumye hose njyayo.

Aho hose nakoreraga umurimo w’ Imana ntabwo nari nkiba mu Burundi, nari mu Rwanda, aho nakoze ivugabutumwa kuva 1996. Byari bikomeye kuko abantu bari bafite ibikomere bikomeye, kubwiriza ubutumwa bwiza abantu bameze batyo byari bitoroshye ariko ndashima Imana yatubashishije gukora umurimo mu gihugu cyose cy’ u Rwanda, ukabona umubiri wa Kristo ugenda ugera ku gihagararo cya Kristo.

Namaze imyaka myishi ndi umuvugabutumwa ugenda ahantu hatandukanye nkomeza abera, mbwiriza abashyaka kwakira Yesu, nyuma Imana imbwira ko igiye kumpa inshingano y’ ubushumba ngakora umurimo w’ Imana wo kuragira intama ; nibwo bansengeye kuba umupasteri muri 2007 mu muryango w’amatorero ya Pentecote mu Rwanda.

Ariko nubwo biri uko nkora umurimo w’ubushumba, nagumye niyumvamo umuhamagaro wo kubwiriza abantu benshi, nk’uko numva Imana ibimpamagarira ntangira kubwiriza ku maradiyo, nyuma yaho natangiye gutegura inyigisho nkazohereza ku bantu mfite ama emails yabo, nabo bakaziha abandi ku isi yose, bizana igitekerezo cyo gukora web site kugirango inyigisho zigumeho, noneho hiyongereho izo kumva, n’izamashusho hamwe n’izo munyandiko haboneke n’ urubuga abantu babarizaho ibibazo byabo batange n’ ibitekerezo uko umubiri wa Kristo wakubakwa.

Turashimira abitanze kugira ibi bigerweho n’abazakomeza kwitanga kugirango uru rubuga rukomeze kwaguka batanga ibitekerezo byabo, basengera umurimo w’Imana, hamwe n’abatanga ubutunzi Imana yabahaye ngo bukorere Imana.

Ubu twizera ko Imana izagenda ikingura imiryango hakorwe byinshi birushijeho nk’uko Imana ibiduhamagarira kandi nkuko imbaraga zazuye Yesu ziri izaduhishurira nibirusheho kugira ubwami bw’ Imana burusheho gutera imbare. Amen.

Ngubwo ubuhamya bwa Pasiteri Habyarimana. Uwifuza kumuhamagara cyangwa se kumwandikira yifuza gusengerwa cyangwa se indi nama yamubona kuri telephone (250)788422984. E-mail:[email protected] cyangwa se ukaba wamusanga kuri facebook.

Ubuhamya muma photo


Ababyeyi ba Desire Habyarimana


Aha Desire yari yagiye kubwiriza kuri 30 km yatiye kambambiri


Aha naho Desire yakirijwe muri 1986 hari hatarubakwa


Aha Desire Habyarimana yari yakoze ubukwe


Aha naho Desire Habyarimana yari yahawe inshyingano y’ ubushumba


Uyu n’ umuryango wa Pastor Desire Habyarimana

Ibitekerezo (20)

JFW

1-09-2012    12:08

Imana niyo makiriro yubugingo bwayo iyo uyiyeretse ntigutererana.

Imana ibarinde n’umuryango wawe wose
JFW

Kabashya

29-08-2012    05:32

IMANA IKOMEZE IKONGERERE IMIGISHA.
Nsomye ubuhamya bwawe,numva ntacyo nabuvugaho/IMANA ikomeze ihabwe icyubahiro.
NZAGERA GEZA KUKWANDIKIRA UBWO MBONYE EMAIL YANYU.Komrea nuwo muryango wawe.

MUTABARUKA J. Nepomuscene

24-08-2012    17:00

Ni ukuri umugambi w’Uwiteka Imana kuri twe ni mugari. ndafashijwe kubw’ubu buhamya, ariko ndanatsinzwe kuko njya mbura kunyurwa n’uko ndi, Yesu Kristo anyeze. Iyo umuntu yemereye Imana ikamukoresha, yanyura mubikomeye Uwiteka aramukomeza, amugira uw’igaciro. Ndizera nanjye ko Kugirirwa neza n’Uwiteka bizanyomaho iminsi yose, nanjye nzakorera uwiteka Imana ndwana intambara yo gukiranuka iteka ryose. Uwiteka anshboze Amen

Joséphine

21-08-2012    04:33

Uwiteka Imana ibahe umugisha kandi ibakomeze mu murimo wayo, ababikora babikunze bazagororerwa. Nabashije kugera mu itorero ryanyu mudahari hayoboye Madame kandi nahagiriye umugisha nabyo ndabibashimira. Narinasuye igihugu cyacu, nyoboje umuntu ahaho najya gusengera kahabona Ijambo ry’ukuri, anzana iwanyu arahansiga kandi narafashijwe. Musuhurize itorero nubwo ritanzi.
Josephine

Eric

18-08-2012    10:52

Ni ukuri gukorera Imana ntagihombo kibibamo ahubwo habamo imigisha myinshi kdi ngo ntizabura uko igenza umuntu wayubashye kko kubaha Imana gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza nabwo , tuyikorere izaduhemba.

nyandwi vedaste shell

16-08-2012    12:48

ubuhamya bwanyu burafanshije kandi sibiriyagusa hari nibindi byinshi mbibukiraho cyaneko nagize amahirwe yokubana namwe muyandi magambo mwaranyoboye imana igukomeze

innocent sibomana

15-08-2012    02:30

ububuhamya buramfashije cyane.nakubonaga wigisha ariko sinarinzi imvano yibyo ukora.gusa binyigishijeko iyo imana ishaka kugukoresha ibikomeye igucisha mubikomeye.ndafashijwe kdi ndize pe.ndi umukristo wa rukiri yambere.

Coco

14-08-2012    08:55

Yooo,ubu buhamya rwose bukora ku mutima.Imana igukomze mukozi w’Imana kugirango uzakomeze kuzana abantu benshi kuri Kristu kandi natwe Imana ijye idushoboza kuyikorera uko turi kose.Amen

irene

14-08-2012    07:03

Imana ishimwe kubyiza byose imaze kubagezaho ,kandi ibashoboze gukora umurimo wayo .

Imana ibahe umugisha.

jean Paul

14-08-2012    06:57

Habyarimana Desire Yesu agukomeze kandi aguhe ibyo ukeneye byose kandi ukomeze mukwizera gusa biragoye ariko igihe nigito cyane uwiteka akagushira ahandi hantu kuburyo uzafasha abantu beshi cyane kandi nuzibagirwe imfubyi,nabapfakazi,ndetse nuzasubize inyuma uzakugeraho wese
ibihe byiza umuvandimwe wawe

Paji: 1 | 2  

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?