Naraguje mu Rwanda no hanze ngo umugore(...)

Kwamamaza

agakiza

Naraguje mu Rwanda no hanze ngo umugore wanjye akire biba ibyo ubusa, Imana iba ariyo imukiriza mu masengesho: Ubuhamya bwa Jean Marie


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-29 08:14:54


Naraguje mu Rwanda no hanze ngo umugore wanjye akire biba ibyo ubusa, Imana iba ariyo imukiriza mu masengesho: Ubuhamya bwa Jean Marie

Niringiyimana Jean Marie Vianney ni umugabo wo mu karere ka Gakenke umurenge wa Ruli, uvuga ko Imana yamugiriye neza ikamukiriza umugore we wari urwaye urushwima(Kubyimba inda), ubwo we yari yararaguje ahantu hose bikanga ariko Imana ikaza kumukiriza umugore.

Ati"Nabaye umupagani ngera igihe mpura n’ikigeragezo umudamu wanjye ararwara, njya mu kumuvuza mu buryo bwa gipagani. Uburwayi yari arwaye nabonaga ari uburogano, yari uburwayi bwo kubyimba inda mu kinyarwanda babwita ’Urushwima’ kandi iyo ndwara abenshi bayirwaye barapfa.

Naje kwinjira muri gahunda zo kujya kuraguza nari nkiri muto mfite amyaka 28, ndaraguza njya mu bapfumu batandukanye hafi y’igihugu cyose biranga, nza kugera n’aho njya mu bapfumu bo hanze y’igihugu. Aho hose najyaga yo njyanywe no kugira ngo bampe imiti yakiza madamu wanjye.

Naraguje mu karere ka Kirehe, njya Ruhengeri, mbese mu Rwanda hose narahazengurutse biranga, biza gufata intera njya kuraguza muri Congo naho biranga, nza gukomeza njya mu uri Tanzaniya naho biranga. Aho hose bimaze kwanga mbona ko ntako ntagize, naje kuganira na mukecuru wanjye (Mabukwe) arambwira ati" Ndabizi ko ntaho utageragereje ngo uvuze biranga, ariko hari umukozi w’Imana nzi ugende umurebe aze asengere madamu wawe, amusabire imbabazi ku Mana z’ibyaha yakoze ubundi yezwe atahe (yezwe apfe)".

Ubwo icyo gihe nibwo Imana yari igeze igihe cyo gukora, nibwo imirimo yayo yari igiye kugaragara, gusa icyo gihe ibintu byo gusenga ntabwo nabikundaga kuko nari umusinzi, nibera mu byaha, ariko kubera uburyo nakundaga madamu wanjye numvaga ikintu cyose gishoboka nagikora kugira ngo abeho.

Ubwo nagiye kureba uwo mubyeyi ngo aze kumusengera mu rwego rwo kugira ngo yezwe, ahageze basenga Imana. Imana igaragaza yuko azakira, ariko babimbwiye ntabwo nabyizeye kuko nabonaga byararenze igipimo. Batangiye kujya bamujyana mu masengesho mu byumba basengera hirya no hino, ariko Imana igakomeza kuvuga ko agomba gukira, icyo gihe iyo bavugaga ibintu by’ubuhanuzi numvaga ntabyumva neza, ariko kubera ko nari naramaze gutakaza icyizere mbona ko imbaraga zose z’abapfumu zananiwe, nageragaho nkabiha agaciro.

Mu mezi nk’atatu mbona ko atangiye gukira, mu gihe gito madamu yaje gukira neza, avamo umurokore mwiza ushima Imana ndetse n’abantu bagira amashimwe menshi kubwe.

Ariko njye nari nkiri mu byaha, bambwira gukizwa simbyemere kubera ko numvaga amafaranga menshi nahombye arenga miliyoni ndi kuvuza umugore wanjye, nkavuga nti n’ubundi nzabanza nshakishe ayo mafaranga kuko numvaga ngomba kuyashaka nyuze mu nzira z’ibyaha: Nko kwiba, kwambara abantu, nshaka uko ngaruza ayo mafaranga. Madamu we ubwo yakomeje gusenga ariko twabanaga neza n’ubwo hari utuntu tumwe na tumwe twagonganagaho ariko nakomezaga kwirinda kugira ngo imisengere ye ibe myiza, nanjye ibyaha byanjye bibe byiza.

Numvaga nimara kubona ayo mafaranga nzabona gukizwa nkayakoresha bizinesi, ubwo nakomeje kwibera mu byaha nywa inzoga, nsambana, ngira amanyanga, ariko kubera Imana yanshakaga naje gukorera umuntu amezi agera muri atanu, aranyambura amafaranga agera mu bihumbi maganatanu. Ubwo nahise ngambirira kuzajya guhemukira uwo muntu wanyambuye, madamu wanjye abimenye arambwira ngo azamperekeza tujyane kumuhemukira, naho yashakaga kunyuza mu cyumba cy’amasengesho.

Twaragiye tugeze mu nzira arambwira ngo mbere yo kujya kwica uwo muntu reka tubanze tujye kwisengera Imana, iduhe amakuru y’ukuntu turi buze kumufata. Nanjye naje kubyemera tujya mu cyumba cy’amasengesho ngezemo Umwuka w’Imana uhita ukoresha umuntu, ambwira ko nahombye amafaranga menshi, ubwo nanjye mpita nihana neza, mvuga ibyaha byanjye byose nibuka nakoze, Imana imbwira ko ibyo izankorera ninkizwa. Guhera icyo gihe Imana impa amasezerano, ntangira gukizwa, abakozi b’Imana baramfasha turasenga ndetse Imana insezeranya ko izankubira ibyo nahombye nkongera nkabibona kandi yarabikoze, naje kongera kubona amafaranga menshi, mbona n’amatungo yo korora."

Niringiyimana Jean Marie Vianney avuga ko yabonye ko iyo Imana igushaka ikoresha inzira zose ariko ikakubona, kandi iyo isaha yayo yo gukora igeze ikora.

Asoza abwira abantu ko nibasenga Imana bakayinginga ndetse bakicisha bugufi nayo izabakiza ikabakiriza n’igihugu, abwira abantu bakiri mu byaha ko bakwegera Imana kuko iyashoboye ibye yashobora n’ibyabo. Abantu bave mu bapfumu ngo basange Yesu kuko niwe ushoboye!

Reba hano ubuhamya bwa Niringiyimana Jean Marie Vianney, Imana yahaye agakiza ubwe n’umugorewe, nedetse igakiza uwo mufasha we indwara izwi nk’Urushwima.

Source: Urugero.rw

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?