Ni iki bibiliya ivuga ku nyenyeri ya Dawidi(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni iki bibiliya ivuga ku nyenyeri ya Dawidi igaragara mu ibendera rya Isirayeli?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-02-26 19:45:59


Ni iki  bibiliya ivuga ku nyenyeri ya Dawidi igaragara mu ibendera rya Isirayeli?

Inyenyeri ya Dawidi, izwi cyane nk’ingabo ya Dawidi ,ikaba yari ikirango cyarangaga umwami Dawidi. Ni ikimenyetso kandi cyakoreshejwe imyaka myinshi cyane n’Abayuda nk’izina “Imana ya Isirayeli” , aho Imana bayifataga nk’umurinzi ukomeye w’umwami Dawidi.Iki kirango ry’inyenyeri kigaragara ku ngabo Dawidi yitwazaga ku rugamba, ni nayo mpamvu bayita inyenyeri ya Dawidi.

Iyo nyenyeri igizwe na mpandeshatu zisobekeranye: Imwe ireba hejuru ku Mana nindi ireba hasi ku bantu bishushanya isano iri hagati y’abantu n’Imana: “imikoranire y’ubwo bwami bubiri. Impuzampembe 6 zerekanaga ko ubushobozi bw’Imana bugaragarira mu bice 6 aribyo: Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba,Uburengerazubas, mu ijuru ndetse no mu isi).Inyenyeri kandi ifite imirongo 12 ku mpande z’izi mpande 3 zisobanura imiryango 12 ya Isirayeli.

Kuva Isirayeli yaba igihugu mu mwaka w’ 1948, ibendera rya Isirayeli ryakoresheje ikirango cy’inyenyeri ya Dawidi, bigaragaza ko, uko Imana yafashije Dawidi akanesha ababisha n’ intwaro zikomeye , ko na bo bafashwa n’Imana kugera kubyo bakeneye. Kuva ubwo inyenyeri ya Dawidi yahindutse ikirango cy’Abayuda, n’icy’ Abisirayeli.

Bibiliya itubwirako inyenyeri yitiriwe Dawidi isobanura Kristo, ko ari we nyenyeri yaka yo muruturuturu kandi ko ari we uzategeka amahanga: Iyi ni imwe mu mirongo ya bibiliya ibigaragaza:

• “ Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha.”(Yesaya 11:2)
• “Ati ‘Ndamureba ariko si ubu, Ndamwitegereza ariko ntandi bugufi. Inyenyeri izakomoka mu bwoko bwa Yakobo, Inkoni y’ubwami izaboneka Iturutse mu bwoko bwa Isirayeli, Izagiriza inkiko z’i Mowabu, Izatsinda hasi Abasheti bose.(Kubara24:17)
• “Bamaze kumva umwami baragenda, kandi ya nyenyeri babonye bakiri iburasirazuba ibajya imbere, irinda igera aho uwo mwana ari ihagarara aho.”(Matayo2:9)

• “Jyewe Yesu ntumye marayika wanjye guhamiriza mwebwe ibyo ku bw’amatorero.Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, kandi ni jye Nyenyeri yaka yo mu ruturuturu.(Ibyahishuwe22:16)

Umwami Dawidi yakoresheje iki kirango yerekana ubudahangarwa bw’Imana, ko ariyo imukingira kandi ikamurinda ababisha be ,avuga ko ikwiye kubahwa , ubutegetsi bwose buri mubiganza byayo.Ibyo byose bigatera umutima we guhimbaza Imana.

• “Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye. Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza. Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara. Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.(Zaburi23:1-6)

• “Hahirwa abagenda batunganye, Bakagendera mu mategeko y’Uwiteka. Hahirwa abitondera ibyo yahamije, Bakamushakisha umutima wose. Ni koko nta cy’ubugoryi bakora, Bagendera mu nzira ze. Wategekeye amategeko wigishije, Kugira ngo bayitondere n’umwete. Icyampa inzira zanjye zigakomerera, Kwitondera amategeko wandikishije. Ubwo nzita ku byo wategetse byose, Ni bwo ntazakorwa n’isoni. Nzagushimisha umutima utunganye, Nimara kwiga amateka yawe yo gukiranuka. Nzajya nitondera amategeko wandikishije, Ntundeke rwose,,,,,”(Zaburi 119:1-176)

Inyenyeri ya Dawidi yamamaye ku isi hose , iba ikirango cya Isirayeli, izwi ku izina “Imana ya Isirayeli” , aho bafataga Imana nk’umurinzi ukomeye w’umwami Dawidi.
Sophie @agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?