Ni ubuhe butumwa itorero rya Efeso ryagenewe,(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni ubuhe butumwa itorero rya Efeso ryagenewe, mu nzandiko zandikiwe amatorero 7 yo muri Aziya ?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-06-20 04:12:20


Ni ubuhe butumwa itorero rya Efeso ryagenewe, mu nzandiko  zandikiwe amatorero 7 yo muri Aziya ?

Igitabo cy’Ibyahishuwe cyanditswe n’intumwa Yohana ubwo yarafungiye ku kirwa cya Patimosi, akaba yarahafungiwe n’umwami w’Abami Domisiyani wategekaga Roma, amuhora ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu.

Iki kirwa Patimosi giherereye mu Nyanja ya Eje hafi y’inkengero y’igihugu cya Turukiya. Iki kirwa gifite kilometero 12 z’uburebure(km 12) na kilometero umunani z’ubugari(km8). Aha hantu Leta y’Abaromoa yari yarahahisemo kugirango ijye ihafungira abantu bafite ibyaha bikomeye. Aha hantu hari habi cyane hari imbeho n’inyamaswa z’amoko atandukanye ariko hatangiwe ubutumwa bukomeye burimo inzandiko zandikiwe amatorero arindwi.

Amatorero arindwi yandikiwe inzandiko agaragara mu gitabo cy’Ibyahishuwe mu bice bibiri n’ibice bitatu, ayo matorero ni aya akurikira: Itorero rya Efeso, Simuruna, Perugano,Tuwatila,Sarudi, Filadelifila na Lawodokiya.

Mu itorero rya Mbere ni ukuvuga itorero ry’intumwa koherezanya inzandiko byari bimenyerewe cyane mu gihe bashakaga gukemura ibibazo biri mu itorero cyangwa hari ubutumwa runaka bashaka kugeza ku bandi. Muri icyo gihe inzandiko zazengurukaga mu itorero rimwe rijya mu rindi nkuko tubibona mu rwandiko rwandikiwe abakorosayi 4:16 (Uru rwandiko nimumara kurusomerwa ruzasomerwe n’Itorero ry’i Lawodikiya, namwe muzasome uruzava i Lawodikiya.)

Intumwa Yohana nayo yari imenyereye kwandikira amatero inzandiko, ayamenyesha imiburo itari imwe kandi ayahugura. Inzandiko tubona mu byahishuwe igice cya 2 ni 3 zo zifite umwihariko wazo, zandikiwe amatorero azwi kandi zigenda zigaragaza ikibazo cya buri torero, ntabwo aya matorero yandikiwe urupapuro rumwe ngo aruhererekanye buri rwandiko kandi rwari rugenewe mbere na mbere malayika w’iryo torero. Uyu mumarayika uvugwa ahangaha ntabwo ari uwo mu ijuru kuko bigaragara ko ashinjwa amakosa kandi akaba yihanangirizwa mu rwandiko. Nubwo ijambo malayika ntaho ryandikwa muri bibiliya rigaragaza umwanya w’ubuyobozi rw’itorero,

umuntu ashobobora gutekerezako aba bamarayika ari abagaragu bavugwa mu gice cya mbere ku murongo wa mbere kubera impamvu zikurikira:

1. Abashinzwe ubuyobozi bw’itorero ntabwo bakwiye kwibona nk’abatorewe kurihagararira gusa ahubwo bagomba no kumvako batumwe n’Imana kugirango bakore umurimo wakubaka itorero ryayo.
2. Nk’abatambyi b’Imana, aba bayobozi bagomba gusobanura uko bakora umurimo bashinzwe imbere y’itorero n’imbere y’Imana. Imana ivugana n’itorero ibinyujije mu intumwa zayo. Izi ntumwa rero zishinzwe ubuzima bw’itorero ry’Imana.

Izi nzandiko zandikiwe amatorero arindwi yo muri Aziya ntoya, aya matorero yarahuriye ku nzira yahuzaga imijyi ikomeye yo mu ntara y’Abaroma, yasaga naho akoze uruziga. Iyo urwandiko rwavaga kuri Efeso rwashoboraga kunyura kuri buri torero rutayobye inzira. Muri kiriya gihe hariho nandi matorero. Urugero nk’itorero ry’Ikorosi n’itorero rya Hiyerapoli tubona mu Abakolosayi 4 :13, n’itorero ry’i Tirowa tubona mu gitabo cy’Ibyakozwe n’intumwa 20:6 .

Muri buri rwandiko muzandikiwe amatorero arindwi hasozaga ijambo rivuga ngo ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka abwira amatorero. Buri rwandiko rwabaga rukubiyemo ubutumwa bwa buri torero ariko bitabujijeko ubwo butumwa bwabera andi matorero inyigisho. Kandi amatorero y’ibihe byose arebwa na zino nzandiko, izi nzandiko zireba abizera b’ibihe byose, kuko zikangura umuntu wese ufite amatwi yo kumva kandi n’amasezerano azirimo agenewe umuntu wese unesha.

Ese ni ubuhe butumwa bwari bukubiye mu rwandiko rwandikiwe itorero rya mbere ariryo rya Efeso

Mu mpera z’ikinyejana cya mbere , Efeso wari umujyi utuwe n’abaturage bagera mu bihumbi maganabiri na mirongo itanu (250.000), niwo wari umujyi munini kurusha iyindi yose mu ntara y’Abaroma muri Turikiya y’iki gihe. Wari umujyi w’isangano kandi muri wo harimo urusengero runini cyane rw’ikigirwamana cyitwaga arutemisi ku bagiriki, cyikitwa diyane ku Baroma. Kugira iyi manakazi rero byatumye Efeso iba umujyi mpuzamahanga. Uru rusengero rwari rufite metero ijana na makumyabiri n’eshanu (125 m),rukagira metero mirongo irindwi n’eshatu z’ubugari (73m) ibi bitwerekako uru rusengero rwari ruhambaye.

Urwandiko itorero rya Efeso rwandikiwe ruragira ruti “Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti “Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma. Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.(Ibyahishuwe 2:1-4).

Aha ngaha kuba Yesu avugako agenda hagati y’ibitereko birindwi by’amatabaza,arashaka kwerekanako ntakintu kijya kimuhagarika, aravugako afashe inyenyeri indwi mu kuboko kw’iburyo, inshinga gufata mu kigiriki bivuga ubushobozi, mu isezerano rya kera iyo bavuga ukuboko kw’iburyo kw’Imana baba bashaka kuvuga ubushobozi kw’Imana, wareba no mu gitabo cya Yobu 40:14 Ni bwo nzakwemera, Yuko ukuboko kwawe kw’iburyo kubasha kugukiza., na Yesu ubwe yarivugiyengo intama zanjye nta muntu ubasha kuzivuvunura mu kuboko kwanjye(Yohana 10:29) ,urumvako ziriya nyenyeri ndwi zirinzwe cyane, Yesu akoresha imbaraga kugirrango akingire itorero rye.

Amateka avugako ubukirisito bwinjiye muri Efeso bwa mbere ahagana mu mwaka wa 52 bujyanyweyo n’intumwa Pawulo ubwo yari avuye murugendo rwe bwa kabiri bw’ivugabutumwa inshuti ze Purisika na Akwila zarahagumye zifatanyije n’umuyunda witwaga Apolo batangira umurimo w’ivugabutumwa muri uwo mujyi zitegereko Pawulo azagaruka. Intumwa Pawulo yaje kugaruka muri Efeso ahamara imyaka isaga itatu abwiriza ubutumwa umurimo yahakoze wagize umusaruro cyane ku buryo iryo torero ryigishijijwe iby’ubukiristo kurusha andi matorero y’icyo gihe.

Ubwo igitabo ry’Ibyahishuwe cyandikwaga Efeso yari umwe mu mujyi y’ubukiristo cyane, ukwizera kwa gikirisito cyane. Kimwe n’andi matorero yose Yesu yabwiye itorero rya Efeso ngo nzi imirimo yawe, Kumenya itorero bijya bituma Yesu ariha amabwiriza cyangwa inama zikwiriye. Iyi mirimo Yesu avuga hano bishobokeko yashakaga kuvuga ingufu ryakoresheje ryamamaza kwizera. Iri torero ryari rifite umuhate. Ntagikorwa na kimwe cyo kwamamaza ubutumwa gishobora gutanga umusaruro hatabayeho gushyiramo imbaraga mu murimo , umuhate no kwihangana. Niba ujya wamamaza ubutumwa ,reba niba ubu buryo ujya ubukoresha, Iri torero rishimwa kuberako ryabashije gutandukanya ukuri n’ikinyoma kandi ryabashije kugenzura abiyita intumwa kandi Atari zo, iri torero ntiryigeze ryihanganira inyigisho zipfuye. Mukohereza Timoteyo Pawulo yarazi nezako hari abigisha b’ibinyoma bazahagaba ibitero ariko bakomeje kubikumira.

Kubera izi ntambara itorero rya Efeso ryarwanye rikumira inyigisho z’ibinyoma, Yesu arababwira ngo warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora. Urwandiko rukomeza ruvugango mfite icyo nkugaya ni uko waretse urukondo rwawe rwa mbere. Ibuka aho waguye ukagwa wihane ukore imirimo nk’iya mbere kuko n’utabikora nzaza aho uri nkureho igitereko cy’itabaza ryanjye ahacyo nutihana. Ariko rero mfite icyo ngushimira ni uko wanze inyigisho z’abanikorayiti . Aho bitwerekako udashobora kurwanya inyigisho z’ibinyoma utarakariye abazisakaza, niyo mpamvu urukundo rwa Efeso rwari rwarakonje.

Itorero rero rikangurirwa kugira urukundo nk’urwa mbere. Efeso baribaratakaje urukundo rwa mbere rushyira mu gaciro. Ntabwo ryari rigihana mu bugwaneza, iri torero ryari ryarabaye nk’iry’ikorinto. Nubwo barwanya inyigisho z’abanikorayiti ariko baribakwiye kubakunda urukundo rw’abavandimwe.

Abanikorayiti bari abantu bigishagako imirimo y’umubiri itagira icyo itwara ukwera kwa Roho kandi iyi mirimo ntaho ihuriye n’agakiza, aka gatsiko kari karashinzwe n’umuntu witwa Nikolawo wo muri Antiyokiya akaba ari umwe mubadiyakoni 7 ba mbere bashyizweho n’intumwa ngo bazifashe mu murimo. Nikolawo yari yaratoranyirijwe rimwe na Sitefano nk’uko tubibona mu Ibyakozwe n’intumwa 6:5. Itorero rya Efeso , Kristo yarihamagariye kwihana no kugira urukundo ryahoranye kuko abigishwa bukuri ba kristo beza barangwa n’urukundo. Umurongo uheruka w’urwandiko rwandikiwe Efeso uravugango Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.Hano Yesu akangurira abantu kumva ijambo ry’Imana ryose riba rikeneye igisubizo kandi kudasubiza nako ni igisubizo. Buri wese ahamagarirwa kwakira ubu butumwa kugirango azahabwe ingororano zirimo.

Uru rwandiko rusoza ruvuga ngo . “Unesha nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo kiri muri Paradiso y’Imana” Ibi bitandukanye cyane ni byabaye kuri Adamu na Eva mu murima wa Edeni, aba ntibabashije kugikoraho kuko bemeye inyigisho z’ibinyoma za satani, ntibabashije kuzikumira ariko noneho umuntu uzashikama mu kuri kandi yuje urukundo uyu ntagushidikanya azabana n’Imana iteka ryose.

Izina Efeso rishaka gusobanura icyifuzwa, rirashushanya itorero rya mbere. Mu gitabo cy’ibyakozwe n’intumwa hatubwirako iryo torero ryari rifite ubushyuhe rishakisha ukuri, ryarangwagwa n’urukundo rwa kivandimwe nkuko biboneka mu byakozwe n’intumwa 2:42-47, mu rwandiko Pawulo yandikiye ab’Itasalonike rurerekana itorero rishimwa kubera imirimo yo kwizera. Nyuma hari amatorero yajemo umwiryane Pawulo yabwiye itorero ry’Igalatiya ngo nimushikurana, mugaconcomerana mwirinde mutamarana. Kubera umutima w’ubutagondwa no gutsimbarara kubya kera warangaga abakirisito bamwe , umwuka wo kwirema ibice wasenye urukundo rwa kivandimwe .

Ibyabaye mu gihe cya kera ndetse na ruriya rwandiko Yesu yandikiye itorero rya Efeso byagombye kudutera umwete wo kurwanya ibintu bibi by’inzaduka bishaka kwinjira mu itorero rya Kristo kandi tugaharanira gukiranukira Imana twuzura urukundo rwa kivandimwe.

Ismael@Agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?