Ni ubuhe butumwa itorero rya Simuruna(...)

Kwamamaza

agakiza

Ni ubuhe butumwa itorero rya Simuruna bwagenewe, mu nzandiko zandikiwe amatorero 7 yo muri Aziya?


Yanditswe na: Ubwanditsi     2018-05-07 14:54:21


Ni ubuhe butumwa itorero rya Simuruna  bwagenewe, mu nzandiko  zandikiwe amatorero 7 yo muri Aziya?

“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Simuruna uti “Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati ‘Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani. Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.’ “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nta cyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri.”(Ibyahishuwe2:8-11)

N’ubwo ziriya nzandiko nzandikiwe ariya matorero arindwi ariko zirareba n’Itorero rya none. Mu nkuru y’ubushize twavuze ku itorero rya Efeso ariryo rya mbere muri ariya arindwi, twasanze iri torero rya Efeso ryarabayeho mu kinyejana cya mbere mu gihe cy’intumwa.

Uyu munsi umujyi wa Simuruna usigaye witwa Izimire aha ni mu gihugu cya Turikiya. Uyu mujyi wa Simuruna waragendekagas ugereranyije na Efeso. Uyu mujyi wa Simuruna watoranyijwe n’umwe muba Jenerale ba Alexandre le Grand w’umugiriki, uyu mujyi wagiye urangwamo ibikorwa byo gutoteza abakirisito, uvugwa cyane mu mateka wiciwe muri uyu mujyi ahorwa kwizera, yari umukuru w’itorero muri uyu mujyi akaba yaritwaga Apolikaripe, uyu akaba yarahoze ari umwigishwa w’intumwa Yohana. Urupfu rw’uyu m ukristo watwitswe ari muzima ahagana mu mwaka w’ijana na mirongo itanu n’agatanu. Uru rupfu rushashanya imibabaro y’abandi bakirisito bo muri uyu mujyi.

Urwandiko rwandikiwe itorero ry’I Simuruna ruragira ruti : “Wandikire marayika w’Itorero ry’i Simuruna uti “Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati. Mu isezerano rya kera Uwiteka ni Imana imwe rukumbi, ni uwa mbere kandi ni uw’imperuka nkuko bigaragara mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya 44:66 kandi ni Umuremyi w’isi. Mu gitabo cy’ibyahishuwe iyo nyito uwa mbere n’imperuka yagiye ikoreshwa kenshi ashaka kuvuga Yesu, urugero nko mu byahishuwe 22:13 aho agira ati “ Ndi Alufa na Omega, uwambere n’uwa nyuma, Itangiriro n’Iherezo. Itorero ry’i Simuruna ntiryagombaga gutangazwa n’imibabaro yaryo kuko umugaragu ataruta shebuja kandi Yesu yari yaravuze ati ”Muzangwa n’abantu benshi babampora ” Yesu yabanjirije abamwizera bose mu nzira y’umubabaro niyo mpamvu abanyuze iyo nzira badakwiye kwibwirako aribo bonyine bababajwe bwa mbere hari ibyiringiro ku bantu nkabo,kuko Yesu yapfuye aranazuka, ntabihe bibi by’umubabaro birenze ibyo Yesu yagiriye ku musaraba. Ariko rero ntiyawuhozeho ikindi kandi ntiyaheze mu mva kubw’ibyo hari ibyiringiro by’umuzuko.

Ijambo rikomeza kuvuga ngo ‘Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.” Iri jambo ni ryiza ku mukirisito wese ujya wiyumvamo ko ari wenyine mu gihe cy’akababaro , kumenyako Yesu amuzi biteye akanyamuneza, Yesu wasogongeye umubabaro ntaburyo atamenya imibabaro y’abantu be. Ubwe yarivugiye muri Matayo 25:40 ati “Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi, ari jye mwabikoreye.” Uyu murongo uwitwa Sawuli w’i Taruso waje guhinduka Pawulo yarawusobanukiwe ari mu nzira ajya i Damasiko aho yaragiye kurebayo abakirisitu ngo abazane bashyirwe mu nzu y’imbohe , icyo gihe yumvise ijwi rya Yesu rimubwira riti “ undenganyiriza iki ?” Kimwe na bene wabo b’i Simuruna Sawuli nawe yibwiragako mu kurenganya abakirisito arimo akorera Imana.

Kuba Yesu yivugirako azi ubukene bw’abakirisito b’i Simuruna, ibi birerekana ivangura bakorerwaga n’abaturage bo muri uwo mujyi. Igishimishije ni uko hejuru y’ubwo bukene mu by’ubutunzi ,Yesu aziko hari abakire mu by’umwuka, ni abakire mu kumukunda. Muri uwo mujyi hari hatuye Abayuda benshi bamwe muribo bari barahindutse abakirisito,ibi byatumye Abayuda benshi bahagurukira kurwanya ubukrisito . Muri uru rwandiko Yesu arabashinja kwiyita Abayuda nyamara ataribo, si Abayuda nyakuri. Imyifatire yo kurenganya no gutukana niyo iranga Umuyuda utari uw’ukuri . Abayuda b’ukuri ni nk’ab’I Beroya dusanga mu Byakozwe n’intumwa 17:10-11, bakiranye ijambo ry’Imana umutima ukunze naho Abayuda batari ab’ukuri mu gitabo cy’ibyahishuwe 3:9 kibita abanyabinyoma, ikinyoma nicyo cyerekana abiyita intumwa kandi Atari zo, aba bafatwa nk’abakozi ba satani niyo mpamvu mu rwandiko babita abo mu isinagogi ya satani, umurongo wa 10 muri uru rwandiko rwa simuruna urimo kubahumuriza, haravugango “Ntutinye ibyo ugiye kuzababazwa. Dore Satani agiye gushyirisha bamwe muri mwe mu nzu y’imbohe kugira ngo mugeragezwe, kandi muzamara iminsi cumi mubabazwa. Ariko ujye ukiranuka uzageze ku gupfa, nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.’

Uko bigaragara iminsi y’ahazaza h’i Simuruna irimo umwijima kuko mu rwandiko yamenyeshejwe mbere y’igihe ko izahura n’akaga. Abizera bari binjiye mu ntambara iri hagati Satani na Yesu ariko rero intsinzi yatangajwe hakiri kare, akarengane kagombaga kugira iherezo vuba. Itorero ry’ I Simuruna ryagombaga gusohokana intsinzi mu kigeragezo cy’iminsi icumi, iri torero ryasezeranyijwe ikamba ryo gukiranuka nkuko byagenze kuri Pawulo mbere yuko yicwa. Hano wakibaza impamvu hakoreshejwe ikamba kimwe n’ahandi muri bibiliya rijya rikoreshwa. Amateka avugako muri kiriya gihe cya kera hajyaga hakunda kubaho imikino ngororamubiri,iyo habaga habayeho amarushanwa uwabaga uwa mbere yahabwaga ikamba rikozwe mu byatsi, iryo kamba ryagiraga agaciro igihe gito, ntiryaramaga, kandi byasabaga umuntu guhora arihatanira kuri buri mukino iri kamba ritandukanye n’iryo Kristo atanga kuko atanga ikamba ry’ubugingo kandi ntiryangirika ni ukuvugako yambika umuntu kudapfa,ibihembo bye ni ubugingo buhoraho, mu gihe aba kiriya gihe bambikaga umuntu ikamba rikoze mu byatsi bibora, ntibirambe.

Urwandiko rusoza ruvuga ruti “Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero. “Unesha nta cyo azatwarwa n’urupfu rwa kabiri.” Yesu wapfuye akongera kubaho afite ubushobozi bwo gutanga ikamba ry’ubugingo kandi afite ububasha bwo gukingira unesha kugirango atagerwaho n’urupfu rwa kabiri. Hari abantu bagira ubutwari bwo kwanga ikibi icyo aricyo cyose bikaba byabaviramo gutakaza ubuzima bwabo, Yesu yarababwiye uti ” ntimutinye abica umubiri hanyuma ntibagire ikindi babatwara.

Ismael@Agakza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?