OMS yemeje ikoreshwa ry’urukingo rwa mbere rwa(...)

Kwamamaza

agakiza

OMS yemeje ikoreshwa ry’urukingo rwa mbere rwa malaria mu bana


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-10-07 03:22:20


OMS yemeje ikoreshwa ry’urukingo rwa mbere rwa malaria mu bana

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryemeye ko urukingo rwa mbere rwa malaria rwari rumaze iminsi rugeragezwa rutangira gukoreshwa mu bana muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara no mu tundi duce tugaragaramo abarwayi benshi ba malaria.

OMS yatanze uru ruhushya nyuma y’igerageza ryakorewe urwo rukingo rushya ruzwi nka Mosquirix, aho ryakorewe ku basaga ibihumbi 800 mu bihugu nka Kenya, Ghana na Malawi.

Iryo gerageza ryatangiye mu 2019 ryatanze umusaruro kuko byagaragaye ko abahawe urwo rukingo rwagabanyije malaria y’igikatu ku kigero cya 30 %.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ari intambwe ikomeye itewe kuba habonetse urukingo rwa malaria mu bana, kuko bizatabara ubuzima bwa benshi dore ko abana n’abagore batwite ari ibyiciro bikunze kuzahazwa nayo.

OMS yatangaje ko urukingo ruzajya ruhabwa abana bari hejuru y’amezi atanu bavutse, bagahabwa doze enye.

Malaria ni imwe mu ndwara zibasira kandi zigahitana abana benshi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Nibura OMS ivuga ko buri mwaka muri Afurika hapfa abana 260 000 bari munsi y’imyaka itanu, bishwe na Malaria.

Urukingo rushya rubuza malaria gukurira mu mubiri w’uwayirwaye kuko ruca intege agakoko kayitera, rukanakabuza kororoka ngo kagere mu bindi bice by’umubiri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko urukingo rushya rutanga amahirwe yo kutarwara malaria ku bana bakivuka ku kigero cya 39 %, nubwo hari ubundi bushakashatsi bwagaragaje ko ubwo budahangarwa bugenda bugabanyuka uko iminsi igenda ishira.

Urukingo rushya rwa malaria rutanga ubwirinzi bw’iyo ndwara ku bana bari munsi y’imyaka itanu

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko abarwara n’abahitanwa na Malaria bagabanutseho hafi 50% mu mwaka umwe gusa. Imibare igaragaza ko abarwaye Malaria yavuye kuri miliyoni 2.5 mu mwaka 2019-2020, igera kuri milioni 1, 480000. ku bijyanye na Malaria y’igikatu naho imibare yaragabanutse kuko yavuye ku bihumbi 4300000, ikagera ku bihumbi 250000. Imfu zo zavuye ku 167 igera kuri 96, igabanuka rigera kuri 42%.

Source: Igihe.com

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?