Pantekote: "Umwuka Wera ntakwiye kuba(...)

Kwamamaza

agakiza

Pantekote: "Umwuka Wera ntakwiye kuba ibiganiro cyangwa inyuguti, ahubwo akwiye guhinduka ubuzima bwacu." Ubutumwa bw’umuvugizi wa ADEPR Past Ndayizeye Isaie


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-05-21 08:32:46


Pantekote:

Pantekote ni umunsi mukuru twibukaho kuza k’Umwuka wera, mu gihe yamanukiraga bwa mbere Itorero ry’abariho mu gihe Yesu yajyanwaga mu ijuru.

Mbere yisukwa ry’Umwuka wera ku munsi wa Pentekote wabayeho nyuma gato yo gupfa no kuzuka kwa Yesu Krisito (nyuma y’iminsi 50), hariho abigishwa benshi bakurikiraga Yesu. Icyo gihe ariko hari hatarabaho iitsinda ry’abantu bari hamwe wakwita” Itorero”.

Niyo mpamvu umuntu yavuga akurikije ibyanditswe ko ku munsi wa pentekote aribwo itorero ryatangiye. Ibi kandi ni n’ukuri mu buryo bw’umwuka, kuko Umwuka wera ariwo uhesha Itorero kuba rizima, muri make Pantekote ni ukwizihiza umunsi w’amavuko w’Itorero.

ADEPR ni rimwe mu matorero yizera ndetse riyoborwa n’Umwuka Wera, rigendera ndetse ryemera amahame yawo. Hari icyo umuvugizi w’iri torero Pasiteri Ndayizeye Isaie yasabye abantu muri rusange, by’umwihariko asaba abakristo kwita kugushaka Umwuka Wera ariko batibagiwe kuyoborwa nawo ati:

"Turishimira ko Umwuka Wera ari mu itorero, kandi dushyigikiye ko imbaraga z’Umwuka Wera zikomeza gukorera mu itorero. Turabisengera kandi turasba abantu ngo babifatire umwanya kugira ngo buzure Umwuka Wera ariko banayoborwe nawo, kugira ngo bibafashe kwera imbuto z’Umwuka Wera. Niba burya ureba mu buzima bw’abantu ukabona nta mbuto z’Umwuka Wera, n’ibindi by’impano bashatse babireka."

Umuvugizi wa ADEPR yavuze ko abantu bakwiye kubanza kwita kukuyoborwa n’Umwuka Wera, aho kwiringira cyane impano zawo nubwo zibereye kungura itorero ariko ko hari abashobora kuzikoresha bagamije indonke. Aha niho yahereye asaba buri wese guharanira gushaka no kuyoborwa na Mwuka Wera ati”

Hari n’abagenda bashaka ko babahanurira, [Nk’uwaguhanurira inzu], buriya kuba Imana yaguha inzu ntabwo iyiguha kubera ko bayihanuye. Hari igihe rero bayihanura bakaza kukwishyuza kuko bayihanuye. Reka tuvuge ko wenda banayihanuye, koko Umwuka Wera yenda kubya Data akabitumenyesha, ni ukuvuga ngo biba biriho Imana ibasha kubikubwira, kimwe n’uko itanabikubwira kuko uzasanga hari n’ibintu byinshi Imana yakoze bataranabiguhanuriye.

Nimureke Umwuka Wera atuyobore, atuganze aduhindure abantu bameze nk’uko i Juru rishaka, nk’uko Imana ishaka kuko Umwuka Wera ari we uzatugezayo"

Pasiteri Ndayizeye Isaie yifurije abantu kuzagira Pantekote nziza muri aya magambo agira ati”

Icyambere ni ukubifuriza Pentekote nziza, ariko tunabasaba ngo Umwuka Wera ntahinduke ibiganiro tuvuga, ntabe inyuguti ahubwo ahinduke ubuzima bwacu. Umwuka Wera abe utuyobora, abe udukoresha, abe utuma tumenya ukuri, utuma twubaha Imana. Kuko Umwuka Wera yaje avuye ku Mana mu i Juru, kandi yaje kubana natwe kugira ngo azatugeze mu i Juru.

Umwuka Wera yavuye ku Mana kandi ari kutuyobora, kandi kuko ariwe utuyobora azi aho tujya kuko mu i Juru yavuyeyo arahazi. Rero nimureke tubane nawe, dukorane nawe kugira ngo azatugeze mu i Juru. Niyo mpamvu nongeye kubwira abantu ngo’ Ibintu byose twaba turimo tutabiyobowemo n’Umwuka Wera, tubasha kubiyoborwamo n’amarangamutima n’ibibazo twahuyemo nabyo.

Nimureke tube abantu b’Umwuka bayoborwa n’Umwuka kuko abayoborwa n’Umwuka nibo bana b’Imana, kandi iyo tuyobowe n’Umwuka ntabwo tuba tukiyobowe na za ngeso za kamera, za ngeso z’isi. Nimureka rero Umwuka Wera atuyobore, atuganze aduhindure abantu bameze nk’uko i Juru rishaka, nk’uko Imana ishaka kuko Umwuka Wera ari we uzatugezayo. Mbifurije Pantekote nziza!

Ikiganiro cyose Umuvugizi wa ADEPR Pasiteri Ndayizeye Isaie yagiranye na Zaburi nshya, wakireba hano

Source: Zaburi nshya

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?