Patient Bizimana yatangaje itariki y’ubukwe(...)

Kwamamaza

agakiza

Patient Bizimana yatangaje itariki y’ubukwe bwe


Yanditswe na: Ubwanditsi     2021-09-22 03:40:07


Patient Bizimana yatangaje itariki y’ubukwe bwe

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yatangaje itariki y’ubukwe bwe na Karamira Uwera Gentille.

Nk’uko bigaragara ku nteguza z’ubutumire bw’ubukwe bw’uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda, buzabera mu Mujyi wa Kigali tariki 19 Ukuboza 2021.

Ni itariki uyu muhanzi atangaje mu gihe mu kwezi gushize umugore we yakorewe ibirori bizwi ku izina rya ‘Bridal Shower’ bikorerwa umukobwa witegura kurushinga, uba ugamije gusezerwa bwa nyuma n’urungano bamwifuriza kuzahirwa mu rugo rwe.

Ku wa 21 Kamena 2021 aba bitegura kurushinga bari berekanywe mu rusengero rwa Evangelical Restoration Church (ERC) Masoro, Patient asanzwe ateraniramo.

Ni igikorwa cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Hahamagarwaga couple imwe ku yindi hanyuma hakerekanwa ifoto yabo.

Patient Bizimana yamaze kuba umugabo byemewe n’amategeko kuko yasezeranye na Uwera muri Kamena 2019 mu Karere ka Rubavu. Ni umuhango wabaye mu bwiru bukomeye, uhezwamo itangazamakuru ndetse no kubona ifoto byaragoranye.

Patient Bizimana ni umuramyi umaze gushinga imizi. Umuziki yawutangiye akiri muto, akiyumvamo impano yatangiye kwihatira kwiga gucuranga piano mu rusengero hanyuma bigeze mu 2007 asohora indirimbo ye bwite yitwa ‘Andyohera’ ari na bwo benshi batangiye kumubwira ko afite ijwi ryiza.

Yakunzwe bidasanzwe mu ndirimbo ze nka ‘Iyo neza’, ‘Amagambo yanjye’, ‘Menye neza’, ‘Ikimenyetso’, ‘Ubwo buntu, ‘Ndaje’ n’izindi nyinshi.

Azwiho gutegura ibitaramo ngarukamwaka bya ‘Easter Celebration’ byitabirwa ku rwego rwo hejuru n’ibihumbi by’abakunda umuziki we. Yabiteguye ahereye ku byo yitaga ‘Poetic Evening of worship’ nyuma bibyara Easter Celebration iba buri mwaka mu kwizihiza Pasika.

Reba hano indirimbo: Ikimenyetso by Patient Bizimana (Official Video 2020)

Source: Igihe.com

Daniel@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?