Pst Ndayizeye Isaïe yimikiwe kuyobora ADEPR,(...)

Kwamamaza

agakiza

Pst Ndayizeye Isaïe yimikiwe kuyobora ADEPR, Minisitiri Gatabazi asaba ubuyobozi bwe kwirinda urucantege


Yanditswe na: Ubwanditsi     2022-03-07 03:09:38


Pst Ndayizeye Isaïe yimikiwe kuyobora ADEPR, Minisitiri Gatabazi asaba ubuyobozi bwe kwirinda urucantege

Pasiteri Ndayizeye Isaïe watorewe kuba Umushumba Mukuru na Pasiteri Rutagarama Eugène wagizwe Umushumba Mukuru wungirije muri ADEPR bimikiwe inshingano bahawe n’abanyetorero.

Umuhango wo kwimika aba bombi wabereye muri ADEPR Nyarugenge, kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Werurwe 2022. Basengewe na Bishop David Batenzi uyobora Umuryango w’Amadini ya Gikirisitu muri Afurika y’Iburasirazuba n’Akarere k’Ibiyaga Bigari, UKIAMKA.

Witabiriwe n’abarimo abayoboke b’itorero, abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye n’abahagarariye inzego nkuru z’igihugu barimo abayobozi n’abashinzwe umutekano.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe na Pasiteri Rutagarama Eugène bimikiwe inshingano bamaze amezi asaga atandatu batorewe. Inama Nkuru y’Abashumba yateraniye i Kigali muri Dove Hotel ku Gisozi ku wa 25 Nzeri 2021, ni yo yabemeje nk’abazayobora Biro Nyobozi ya ADEPR mu myaka itandatu.

Batowe nyuma y’umwaka bari bamaze bayobora itorero mu nzibacyuho ryinjiyemo ku wa 2 Ukwakira 2020, ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwakuragaho inzego z’ubuyobozi zirimo na Biro Nyobozi ya ADEPR nyuma y’ibibazo byari bimaze iminsi biyugarije.

Muri ayo mezi 12 bahawe inshingano zo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR. Banasabwe gukoresha igenzura ry’imikorere, abakozi n’umutungo kugira ngo rifashe muri ayo mavugurura no kwemeza no gushyira mu bikorwa amavugurura mu itorero.

Ubwo bimikwaga kuri uyu munsi, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabijeje ubufatanye mu kuzuza inshingano zabo.

Ati “Ubwo mubonye ubuyobozi n’ibindi bizakorwa. Mukosore ibyagenze nabi, kugira ngo mube itorero ryifuzwa. Imiyaga, inkuba n’ibindi byose byaraje ariko Imana yarahabaye. Turabasaba ubufatanye muri icyo cyerekezo cyo kubaka itorero rishya. Ntabwo Leta izivanga mu itorero. Dukomeze dufatanye tujya mbere.”

Yasabye abimitswe kwirinda ababaca intege ahubwo bahange amaso ku mpinduka zikwiye.

Ati “Ababaca intege ntibabura kuko mu bantu basaga miliyoni ebyiri, ntihabura uwabuze umwanya, uwashakaga kuba umuyobozi abo ntibabura. Abagaragajwe uyu munsi ni bo Leta yemera, ni bo ishyigikiye, abandi na bo bafite uburenganzira bwo gusenga no kwitabira za gahunda.’’

Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi bashya abasaba kwirinda amakosa abababanjirije bakoraga yatumye itorero rigira ibibazo mu bihe byatambutse.

Ati “Ntimukwiye gutinda mu mateka mwanyuzemo. Nta mwanzi uhoraho, ababa babi, bakagira imyitwarire mibi Umwuka Wera uzabagenderera. Tugomba kuvuga tukanakora kandi ibyo tuvuga akaba ari byo dukora. Itorero ryagize ibibazo, bamwe bavaho, abandi bafungwa. Gushyira mu bikorwa ijambo ry’Imana ni byo bizatuma ibyo bahawe bigira akamaro. Itorero rigize umugisha kuba rihawe abantu bato bize, bajijutse.’’

“Abakirisito bumve ko ubuyobozi bwagiyeho ari ubwabo, babushyigikire, babugire inama, babuyoboke, babufashe.’’

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi ba ADEPR kwitabira gukangurira abayoboke kwitabira gahunda za Leta zirimo gufasha abana kwiga, kumenya guteka indyo yuzuye, kurwanya igwingira ry’abana n’amakimbirane yo mu miryango. Pst Ndayizeye Isaïe yimikiwe kuyobora ADEPR mu myaka itandatu. Yarambuye akaboko ahamiriza imbere y’Imana n’abakirisito ko atazatatira indahiro yo kwita ku bwoko bw’Imana

Pasiteri Ndayizeye Isaïe yavuze ko yishimiye kuba Umuyobozi wa ADEPR kuko ari itorero yavukiyemo.

Ati "Si ukwirata imyaka ariko dufite byinshi twakwiga. Itorero rya ADEPR riri hose mu gihugu. Dufatanyije, byatuma dutanga impinduka nziza. Dukwiye kwibaza niba impinduka twitezeho zishyirwa mu bikorwa."

Yavuze ko amavugurura yakozwe yari akenewe mu kubaka itorero ryifuzwa mu kuganisha itorero aheza.

Ati "Ubufatanye bwaturanze bwatumye habaho impinduka. Muri urwo rugendo hari ibikeneye gukorwa mu kubaka ADEPR yifuzwa."

Umushumba Mukuru Pasiteri Ndayizeye Isaïe na Pasiteri Rutagarama Eugène umwungirije ni bo bayoboye Biro Nyobozi ya ADEPR kugeza mu 2027. Bafatanyije na Pasiteri Budigiri Herman wagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa; Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi ni Gatesi Vestine na Uwizeyimana Béatrice Ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga.

ADEPR imaze imyaka 82 ikorera mu Rwanda. Iri torero rifite insengero 3.131, abadiyakoni 35.000, korali 6.500, abahanzi basaga 200, imiryango 41 y’abanyeshuri biga muri za kaminuza, abavugabutumwa n’abapasiteri 4.105.

Reba hano umuhango wo kwimika abayobozi b’ADEPR

https://www.youtube.com/watch?v=RiUKVzULecs

Source: Igihe.com

Danie@agakiza.org

Ibitekerezo (0)

Tanga igitekerezo

Amategeko n'amabwiriza arakurikizwa

Haba hari icyemezo ufashe nyuma y'ubu butumwa ?